Gufasha ba rwiyemezamirimo ba’abagore kuzamura imibereho myiza mu buryo burambye
Gufasha ba rwiyemezamirimo ba’abagore kuzamura imibereho myiza mu buryo burambye.
SME Response Clinic ifatanyije na Geruka Healing Centre yakoze ikiganiro gicaho uwo mwanya ku gufasha ba rwiyemezemririmo kongera kwiyubaka nka kimwe mu biganiro by’uruhererekane bizakomeza gutambuka bigamije gufasha ba rwiyemezamirimo b’abagore kuzamura imibereho myiza mu buryo burambye.
Abatumirwa muri icyo kiganiro bari Adelite Mukamana, Inzobere mu miterekeze ya muntu, Scovia Mutoni, Umuyobozi wa KGL Flour Limited na Amina Muhoza, Umoyobozi wa Saye Company Limited. Iki kiganiro kiri mu kinyarwanda.
Gushyigikira imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo mu bihe bya COVID-19: Ibikoresho n’Inama zo kongera kubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho
Gushyigikira imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo mu bihe bya COVID-19: Ibikoresho n’Inama zo kongera kubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho
Kongera kubaka nyuma y’ibihe bikomeye biragorana buri gihe. Ba rwiyemezamirimo bagiye bahura n’ingorane zidasanzwe ubwo bakoraga kugira ngo bongere bafungure ubucuruzi bwabo banazibe icyuho batewe n’igihombo ari nako bafata neza kandi bakabungabunga ubuzima bwabo n’imibereho myiza yabo mu gihe COVID -19 igikomeje.
Mu kiganiro cyanyuze kuri radiyo mu minsi ishize gitanzwe na KT radio, SME Response Clinic na Geruka Healing Centre baganiriye ku buryo ba rwiyemezamirimo n’ibigo by’ubucuruzi bashobora gucunga izo ngorane n’umunaniro ukabije bakura mu mwuga w’ubucuruzi. Komeza usome niba ushaka kumenya byinshi.
Inama zihabwa ba rwiyemezamirimo n’abacuruzi bato
Iyiteho.
Umuvuduko wa buri munsi n’ubushake bwo kuguma ku isonga ku isoko n’ibisabwa n’abagemura ibicuruzwa bituma bikomerera umuntu kubona igihe cyo kwiyitaho. Birakomeye kubona umwanya kugira ngo umuntu abashe kunezezwa n’ibintu bito nko kumva indirimbo no gukora imyitozo ngororamubiri nyuma y’akazi kugira ngo ibyo bibe byabasha kugufasha gutegura umwanya w’akazi ukurikiraho. Ba rwiyemezamirimo bamwe basanze gukora imyitozo yo guhumeka cyangwa gutaha mu rugo n’amaguru nyuma y’akazi bigira akamaro. Gufata umwanya wo gutekereza cyane ari nta kirangaza nyuma y’umunsi w’akazi kenshi biba uburyo bukomeye bwo kwiyitaho.
Iyorohere.
Wikwishinja kubera ibintu utabasha kugenzura ubwawe nka gahunda za leta za guma mu rugo cyangwa kuba hariho inkingo za COVID-19. Ahubwo, kora ibintu byinshi ubasha kugenzura kandi wibande ku byo ubasha gukora mu munsi runaka. Ihe intego zishobora kugerwaho kugirango wumve ko hari ikintu wabashije gukora ukagisoza.
Imenyereze ubuzima bwiza.
Gufata indyo nziza, kunywa amazi ahagije, gutembera cyangwa kugenda n’amaguru iminota micye nyuma y’umunsi muremure bishobora gufasha umuntu cyane kugira imibereho myiza mu buzima bwe. Hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko imyitozo ngororamubiri igira ingaruka zingana n’iy’imiti ikoreshwa mu kuvura indwara y’agahinda gakabije kandi gukora siporo bishobora gufasha kurwanya iyo ndwara. Kugabanya imyitwarire yo kwisanisha n’abandi yangiza ubuzima nko kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge ni ikintu cy’ingenzi mu rwego rwo kuzamura imibereho rusange.
Hura n’abandi.
N’ubwo ingamba nk’amasaha yo kugerera no kuva mu rugo zagabanyije igihe abantu bashobora guhurira n’inshuti zabo, abantu basanze ari ingenzi gukomeza kugira imibanire bohererezanya ubutumwa, bahamagarana kuri telefoni, banakora iminsi mikuru bakoresheje ikoranabuhanga. Ibi bikorwa bituma umuntu agira aho abarizwa kandi akumva ari kumwe n’abandi mu bihe bikomeye. Shakisha uburyo wasabana n’abo mwegeranye, kandi niba ari nta bahari, fata umwanya utegure igihe cyo guhamagara itsinda cyangwa ukore itsinda uzajya uganiriramo n’abandi kuri Whatsapp.
Irinde impuha.
Icyorezo kigitangira, hagaragaye impuha nyinshi zanyuraga ku mbuga nkoranyambuga no ku yindi miyoboro y’ihanahanamakuru. Ni ikintu cy’ingenzi kuri ba rwiyemezamirimo guhora bakurikirana amakuru agezweho ku birebana n’icyorezo. Ariko, kwinaniza umuntu yumva amakuru y’ibihuha bishobora gutuma arushaho kugira impungenge. Umuntu ashobora gukura amakuru y’ukuri kuri COVID-19 ku rubuga rukurikira: https://www.rbc.gov.rw/index.php?id=707 cyangwa akareba amakuru mu buryo bwizewe kuri: https://cyber.gov.rw/updates/article/7-tips-to-be-safe-online/.
Jya urekura telefoni yawe rimwe na rimwe.
Nubwo telefoni n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byabaye ibikoresho by’ingenzi mu gihe cy’icyorezo, kugabanya ikoreshwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu munsi hagati bishobora gutuma ubwonko bwawe buruhuka bukanisubira.Shyiraho igihe runaka ugomba kuba utari gukoresha telefoni yawe cyangwa mudasobwa yawe kandi ufate umwanya wo kwegerana no gusabana n’abantu muri kumwe.
Saba ubufasha bwo mu rwego rw’umwuga.
Mu Kinyarwanda,baravuga ngo “Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka,”. Nka rwiyemezamirimo, nukomeza kugaragaza ibimenyetso, by’agahinda gakabije cyangwa bigaragaza ko ufite umutima uhagaze,ni ngombwa gusaba ubufasha bwo mu rwego rw’umwuga aho utuye. Gusaba ubufasha ntabwo ari ikimeyetso kigaragaza ko ufite intege nke! Gana ikigo cya Geruka Healing Centre maze baguhe ubufasha bujyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Uburyo bwo gushyira ubucuruzi bwawe mu bikorwa
Shyiraho ahantu ho gukorera ubucuruzi hatekanye kandi hafunguye.
Abakozi bagomba kubasha kuganira ku bibabaje cyangwa ku ngorane bahura nazo mu kazi. Kora amatsinda y’ubufasha ahuza abantu bakorana kandi wemerere abakozi kuganira na bagenzi babo ibijyanye n’amarangamutima n’ibibazo bibatera impungenge. Mu gihe byaba ari ibintu bishoboka,shaka umuntu wabigize umwuga maze abafashe kuganira.
Emera kandi ushimire ubwitange abakozi bagira ku kazi.
Ha agaciro ubwitange abakozi bagize kandi mu gihe byaba bishoboka ubahembere umurimo ukomeye bakoze mu bihe bigoye ubaha nk’ikiruhuko. Kubaka imibanire myiza hagati y’umukozi n’umukoresha bituma umukozi arushaho kugira umwete ku kazi ndetse bigatuma n’ingorane z’uko yagira impungenge cyangwa umunaniro ku kazi zigabanuka.
Shyiraho uburyo bwo kubona amakuru.
Ha abakozi bawe uburyo bwo kubona amakuru y’ingenzi ku byerekeranye n’uburyo umuntu ufite impungenge cyangwa umunaniro yitwara ndetse n’uburyo bw’ingenzi bwo kubungabunga ubuzima n’imibereho myiza mu rwego rwo kwiyitaho. Ku bantu bamwe, kuba bashobora kubona ubu bumenyi mu buryo bworoshye, bizazana impinduka nziza. Ubwo buryo bushobora kuba burimo kwandika ku rupapuro ibintu bigutera ibibazo n’uburyo bigutera ibyo bibazo ndetse n’igitekerezo kimwe cyangwa bibiri bijyanye n’icyo ushobora kubikoraho. Sura urubuga rwa SME Response Clinic maze ubone izindi nama zijyanye n’uburyo bwo kubungabunga ubuzima n’imibereho myiza.
Bungabunga umutekano w’amarangamutima n’uw’umubiri wawe.
Umutekano no kumva umuntu amerewe neza ni ikintu cy’ingenzi ku mibereho myiza y’abakozi. Kubungabunga umutekano no gutunganya aho akazi gakorerwa bigira uruhare mu kubaka icyizere cy’abakozi bakanumva ko ikigo bakorera ari icyabo. Shimira kandi wubahe abakozi ubaha igihe gihagije cyo kujyana n’impinduka zigenda ziboneka ku kazi kugira ngo izo mpinduka zibashe gukorwa mu buryo bworoshye hanirindwe ibintu bishobora kubangiza mu mutwe.
Kongera kubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho
Ikintu cyiza dushobora kuba twarakuye mu cyorezo cya COVID-19 ni uko twize guhindura uburyo bwo gukora, uburyo bwo guhangana n’ibibazo byacu bya buri munsi, n’uburyo bwo kuvuga ibyo dukeneye. Turamutse dusuzumye umutimanama wacu kugira ngo turusheho kumva amarangamutima yacu, tukanagira umuco wo gusangira akababaro n’abandi, byakorohera abacuruzi n’abayobozi gukemura ibibazo by’abakozi no kubaka imbaraga zizabafasha kuzahangana n’ingorane ziri imbere bashobora kuzahura nazo. Gumya wumve ibyo SME Response Clinic ivuga kuri iyi nsanganyamatsiko!
Tukurarikiye kubana natwe mukiganiro ku kwiga uburyo wakoresha ngo uhangane n’umunaniro ukabije wo mu ntekerezo!

Tukurarikiye kubana natwe mukiganiro ku kwiga uburyo wakoresha ngo uhangane n’umunaniro ukabije wo mu ntekerezo!
SME Response Clinic ifatanyije na Geruka Healing Centre izakora ikiganiro gicaho uwo mwanya ku gufasha ba rwiyemezemririmo kongera kwiyubaka nka kimwe mu biganiro by’uruhererekane bizakomeza gutambuka bigamije gufasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciritse kugira ubuzima buzira umuze.
Iki kiganiro kizaba kuwa gatanu, tariki ya 12 Ugushyingo 2021 saa cyenda z’amanywa, kikaba kizaca kumbuga nkoranyambaga za SME Response Clinic, zirimo Facebook na YouTube.
Abatumirwa muri icyo kiganiro ni Dr. Jean Pierre Ndagijimana, Umwe mubashinze, RWANDA PSYCHOLOGICAL SOCIETY, Johnson Runuya, Uwashinze & Umuyobozi, JOHNSON THE BAKER, na Claudine Tuyisenge, Uwashinze & Umuyobozi, KICIRWANDA. Iki kiganiro kizaba mu kinyarwanda.
Hura na Mushiyimana Beatrice, Umunyamuryango wa KCB Bank Biashara
Hura na Mushimiyimana Beatrice, Umunyamuryango wa KCB Bank Biashara
SME Response Clinic yaganiriye na Mushiyimana Beatrice, nyir’ubucuruzi buciriritse akaba n’umwe mu bagize KCB Bank Biashara Club, ku bijyanye n’ingaruka za Biashara Club ku bucuruzi bwe. Beatrice yerekanye inyungu nyinshi zo kuba umunyamuryango, harimo kubona amahugurwa no kubona inguzanyo ku gipimo cy’inyungu kigabanyije.
Kugira ngo umenye byinshi, reba videwo hanyuma usure KCB Bank Biashara Club wiyandikishe kugirango ube umunyamuryango wa Biashara Club.
Uruhererekane rwa Ubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho : Ikiganiro kinyura kuri Radiyo - Ubyumva Ute?

Uruhererekane rwa Ubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho : Ikiganiro kinyura kuri Radiyo – Ubyumva Ute?
Insanganyamatsiko : Gushyigikira imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo mu bihe bya COVID-19
Kuva icyorezo cya COVID-19 cyatera, imiryango n’ibigo binyuranye byafashe ingamba zikomeye zo gukumira ikwirakwira rya virusi yacyo. Izo ngamba zagize ingaruka ku bantu mu rwego rw’imitekerereze n’urw’imibereho myiza n’ubukungu. Mu bantu bagizweho ingaruka cyane n’izo ngamba harimo abacuruzi na ba rwiyemezamirimo. Ingamba nko kuguma mu rugo no gufunga imipaka ndetse n’izindi zatumye ba rwiyemezamirimo batarabashaga gukomeza ibikorwa byabo cyangwa bakananirwa rwose gukomeza imirimo yabo ya buri munsi.
Kubera ko abacuruzi na ba rwiyemezamirimo bari gukora kugira ngo babashe kwikura mu ngorane zatewe n’icyo cyorezo, SME Clinic Response irashaka ko imibereho myiza ishyirwa imbere mu bigomba kwitabwaho kubera ko ari ingenzi gushyigikira ifatwa ry’ibyemezo n’ubushobozi bwa ba rwiyemezamirimo bwo gucunga ubucuruzi bwabo uko bikwiye.
Kubera iyo mpamvu, SME Response Clinic, ku bufatanye na Geruka Healing Center (GHC) izakoresha ikiganiro kizanyura kuri radiyo kuwa mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021 saa moya za nimugoroba. Icyo kiganiro kizaba kitwa Gushyigikira imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo mu bihe bya COVID-19 kikazanyura mu kiganiro cya KT Radio Ubyumva Ute? Icyo kiganiro kizahuza inzobere mu by’imitekerereze na ba rwiyemezamirimo bakazaba baganira nazo ibyababayeho. Inzobere zizabagezaho ibijyanye n’imigenzereze ikwiye mu byerekeranye no kwiyitaho ubwabo hagamijwe gushyigikira ibikorwa byabo bya buri munsi.
Intego z’ikiganiro kizanyura kuri radiyo:
- Gukangurira ba rwiyemezamirimo n’abacurizi bafite ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse ibyerekeranye n’imibereho myiza rusange bishobora gutuma barushaho kugira ubuzima bwiza.
- Kureba ibibazo bijyanye n’imibereho myiza byugarije ba rwiyemezamirimo n’abacuruzi bafite ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse byatewe n’icyorezo cya COVID-19.
- Kungurana ubumenyi n’inama bwite ndetse n’ubumenyi ngiro ku byerekeranye no kwiyitaho n’uburyo bwo guhangana n’ibibazo abantu bagenda bahura nabyo umunsi ku wundi.
- Gushyiraho urubuga rwo kunguraniramo ubumenyi rwigirwamo ibintu binyuranye bijyanye n’imigenzereze myiza yo guteza imbere imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo.
- Gusangira amakuru ku bijyanye na serivisi z’ubufasha ziriho zihabwa abantu ku giti cyabo bafite
Umusaruro utegerejwe uzava muri icyo kiganiro:
- Kurushaho kumenya ibibazo bijyanye n’imitekerereze n’imibereho myiza ba rwiyemezamirimo n’abacuruzi bato n’abaciriritse bagize bitewe na COVID-19.
- Kurushaho kwiga no kungurana ibitekerezo hagati ya ba rwiyemezamirimo n’abacuruzi bato n’abaciriritse bakorera mu cyaro n’abakorera mu mijyi ku byerekeranye n’imigenzereze myiza ijyanye no kwita ku mibereho myiza mu gihe havutse ibibazo.
- Kongerera ubushake ba rwiyemezamirimo n’abacuruzi bato n’abaciriritse bwo gushaka ubufasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
- Kurushaho kumenya impamvu ari ngombwa guteza imbere ishami ryita ku mibereho myiza mu rwego rw’imitekerereze kuri ba rwiyemezamirimo bagitangira.
SME Response Clinic inejejwe no kubagezaho Ubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho, uruhererekane ku mibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo.
SME Response Clinic inejejwe no kubagezaho Ubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho, uruhererekane ku mibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo.
Kuva icyorezo cya COVID-10 cyatera, twese twagiye duhura n’ingorane mu buzima bwacu bwa buri munsi. Kuri ba rwiyemezamirimo, ingaruka z’icyorezo zigaragaje mu nzego ebyiri. Zahungabanyije ubucuruzi bwabo kimwe n’ubuzima bwabo bwite. Muri SME Response Clinic, twumva ko mu gihe u Rwanda rwemereye ibigo by’ubucuruzi kongera gukora mu bushobozi bwabyo bwose n’iguhugu kiba kiri gutanga urukingo, ibintu biracyari kure yo kujya mu buryo “uko bikwiye.”
SME Response Clinic irabashimira ishyaka mwagize mucunga ubucuruzi bwanyu mu ngorane zatewe n’icyorezo. Turifuza kubashyigikira kubera ko murushaho kubaka neza. Nyuma y’ibingibi, tunejejwe no kubagezaho uruhererekane rwiswe Ubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho; rukaba rugizwe n’uruhererekane runyura kuri radiyo, ibiganiro bikorwa mu buryo bw’ikoranbuhanga, ibiganiro, n’inyandiko zinyuzwa mu binyamakuru bibafasha nk’abantu bafite ibikorwa by’ubucuruzi ndetse nk’abantu ku giti cyabo.
Uruhererekane ruzatangizwa n’ikiganiro kizanyura kuri radiyo gifite insanganyamatsiko igira iti : Ubaka ufite ubuzima kurushaho: Gushyigikira imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo mu bihe bya COVID-19 kizanyura mu kiganiro cya Ubyumva ute cya KT Radio kizatambuka kuwa 18 Ukwakira 2021. Icyo kiganiro kizahuza inzobere mu bijyanye n’imitekereze zizaba ziganira na ba rwiyemezamirimo bahuye n’ingorane nyinshi mwahuye nazo. Ikiganiro kizanyura kuri radiyo kizakurikirwa n’ibiganiro bibiri bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibiganiro na ba rwiyemezamirimo n’inzobere bizibanda ku mibereho myiza mu byiciro binyuranye by’abantu birimo urubyiruko, abagore, abacuruzi bagitangira, n’ibigo by’ubucuruzi bikomeye ku buryo buri wese ashobora kuzagira icyo akuramo.
Ibimenyetso byerekana ko imibereho myiza igira uruhare mu gufata ibyemezo neza, mu gukemura ibibazo, no mu guhanga udushya; ibyo byose bikagira ingaruka ku musaruro wa nyir’ikigo cy’ubucuruzi. Tugane rero ubu dutangije igikorwa cyiza cyo gushyigikira imbereho myiza ya ba rwiyemezamirimo!
Koroshya uburyo bwo gukora inyemezabuguzi
Koroshya uburyo bwo gukora inyemezabuguzi
Nubwo gukora inyemezabuguzi bishobora kuba atari cyo gice cy’ubucuruzi gishimishije kurusha ibindi, gukora inyemezabuguzi ni ingenzi ibyo ari byo byose kugira ngo sosiyete iyo ari yo yose ibashe kugumya gukora. Kubera ko icyorezo cyateye imbogamizi nyinshi mu micungire y’imikoreshereze y’amafaranga, ubu ni ingenzi kurusha mu bihe byose byahise, kugira uburyo bwo gukora inyemezabuguzi bukora neza. Hari uburyo butatu bwo kunoza imicungire y’inyemezabuguzi yawe.
- Gushyiraho uburyo bwo kwishyura bwumvikana
Mbere yo gukora amasezerano cyangwa kugira ubwumvikane mu bijyanye no gukora ubwishyu n’abaguzi bawe, ugomba kubasobanurira uburyo wifuza ko ubwishyu bwakorwa na politiki yawe. Urugero, niba ibyo wifuza ari uko wakwishyurwa mu minsi 15 umaze gutanga inyemezabwishyu, bibamenyeshe mbere. Ibi bifasha abakiriya bawe kudahura n’ibibazo no kudacibwa amafaranga mu buryo butunguranye kandi butabashimishishije mu gihe babonye inyemezabuguzi. Gushyiraho iki kigero cyo gukorera mu mucyo kandi bifasha ikigo cy’ubucuruzi kubaka imikoranire ihamye hagati yacyo n’abakiriya bacyo.
- Menya abakiriya bawe
Kugira ngo ubashe kwishyurirwa ku gihe no mu buryo bukwiye, ni ngombwa kumva imyitwarire y’abakiriya bawe n’ingorane zabo n’ibyo bakeneye. Ese bagira igihe runaka mu cyumweru cyangwa mu kwezi bishyurirwaho amafaranga n’umukoresha cyangwa n’abakiriya babo bwite? Ese bumva bifuza kwishyura bakoresheje amafaranga cyangwa bakoresheje ikoranabuhanga? Kugirana ikiganiro kigufi n’abakiriya bawe bishobora gutuma ubasha guhuza uburyo bwawe bwo kwishyurwa n’uburyo babonamo amafaranga ndetse n’uburyo bifuza kujya bishyura; ibyo bikazagufasha kwishyuza amafaranga bakugomba. Ibyo kandi bishobora kugufasha kumva igihe abakiriya bakeneye ko ubaha ibindi bicuruzwa cyangwa izindi serivisi nshya.
- Koresha ikoranabuhanga
Kubera ko ubucuruzi butangiye kugenda bukoresha ikoranabuhanga, sosiyete nyinshi z’ubucuruzi ziba zitegereje kwishyurwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga kuko buzifasha kwishyurwa igihe icyo ari cyo cyose n’ahantu aho ari ho hose. Gushyiraho uburyo bwo kwishyurwa bukoresha ikoranabuhanga bituma umuntu adatakaza umwanya mu gukora inyemezabwishyu, ibyo bigatuma yibanda cyane ku yindi mirimo y’ingenzi. Ibisubizo bikoresha ikoranabuhanga bishobora kandi gufasha umuntu kuzigama amafaranga asanzwe akoresha mu bijyanye no kugeza ibicuruzwa ku baguzi, amafaranga y’impapuro cyangwa amafaranga agenda ku bakozi b’inyongera cyangwa kuri gahunda zijyanye n’uburyo bwo gukora inyemezabuguzi.
Bumwe mu buryo bw’ingenzi bukoreshwa mu gukora inyemezabuguzi hakoreshwa ikoranabuhanga burimo Zoho Invoice na Pesapal igufasha gushyiraho uburyo bwo kwikoresha , gukurikirana, no kugenzura ibyerekeranye n’ubwishyu.
Streamlining the invoicing process
While invoicing may not be the most enjoyable part of running a business, it is crucial to keep any company running. With the pandemic creating many challenges in cash flow management, it is now more important than ever to have a strong invoicing system. Here are three tips to improve your invoice management.
1. Establish clear payment terms
Before entering into a contract or payment agreement with a client, make sure to explain your payment terms and policies to them. For example, if your terms are to receive payment within 15 days of issuance, let them know that up front. This allows your clients to avoid unwelcome surprises and fees when they receive invoices. Establishing this level of transparency also helps to build a stronger relationship with your clients.
2. Know your clients
To ensure you receive payments in a timely and convenient manner, it is important to understand how your client behaves and their concerns and needs. Do they have a particular time of the week or month when they receive payment from an employer or their own clients? Do they prefer paying via cash or mobile money? Having a brief conversation with your clients can allow you to tailor payment terms to their cash flows and preferred methods of payment, which will make it easier for you to collect what is due. This can also help you understand when clients might require new deliveries of your product or services.
3. Go digital
As businesses start shifting online, many companies expect digital payment solutions that allow them to make payments at any time from anywhere. Providing an online payment solution can save time in the invoicing process, allowing you to focus more on other important tasks. Digital solutions can also help you increase savings by reducing your expenses on delivery fees, paper costs, or additional staff or programs to handle the invoicing process.
Some useful online invoicing platforms include Zoho Invoice and Pesapal, that help you automate, track and organize payments.
SME Response Clinic iri gufatanya na Banki ya KCB

SME Response Clinic iri gufatanya na Banki ya KCB
SME Response Clinic yafatanyije na Banki ya KCB Rwanda mu bikorwa byayo bikomeza byo kwegereza ba rwiyemezamirimo ibigo by’imari bitanga serivisi z’imari n’izitari iz’imari kugira ngo babashe gukemura ibibazo bafite muri ibi bihe bya COVID-19 na nyuma yayo.
Binyuze muri ubu bufatanye, ba rwiyemezamirimo bazajya babonera amakuru ku gihe ajyanye n’ibikorwa by’imari bya KCB na serivisi zitari iz’mari z’iyo banki nka Biashara Club itanga serivisi z’indobanure, amahugurwa, inama nyunguranabitekerezo ku bijyanye n’ubucuruzi, n’amahirwe yo guhuza abantu n’abandi. Binyuze muri ubwo bufatanye, abasura SME Response Clinic bazahabwa umurongo wa telefoni bashobora gukoresha mu buryo butaziguye bavugana n’ikigo. Uwo murongo ni: +250788140000.
Tunejejwe n’amahirwe ubu bufatanye bushobora kugeza ku kigo cy’ubucuruzi cyawe kandi tubijeje ko buri gihe tuzajya tubagezaho amakuru mashya ku bijyanye n’ibicuruzwa na serivisi za KCB!
The SME Response Clinic Partners with KCB Bank
The SME Response Clinic has partnered with KCB Bank Rwanda as part of our ongoing efforts to bring entrepreneurs even closer to financial institutions that offer access to finance and non-financial services to meet business needs through COVID-19 and beyond.
Through this partnership, entrepreneurs will have access to timely information on KCB Bank’s financial products as well as non-financial services such as KCB Bank’s Biashara Club, which features preferential offerings, trainings, business workshops, and networking opportunities. Through the partnership, SME Response Clinic visitors will also have a direct line to the institution at +250788140000.
We are excited about the opportunities this partnership can create for your businesses, and we look forward to providing you with regular updates on KCB Bank’s products and services!
Inama 4 zagufasha gucunga ubucuruzi bwawe mu gihe hakiriho ingamba zo kuba abantu bategetswe kugera mu rugo mu masaha runaka
Inama 4 zagufasha gucunga ubucuruzi bwawe mu gihe hakiriho ingamba zo kuba abantu bategetswe kugera mu rugo mu masaha runaka
Icyorezo cya COVID-19 cyateje ibibazo byinshi, none imbogamizi zikiriho zifitanye isano n’ingamba zo kuba abantu bategetswe kugera mu rugo mu masaha runaka mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ryacyo. Muri iki gihe, abantu ntibaba bemerewe kugenda kuva saa yine z’ijoro ukarangira saa kumi za mu gitondo. Ibi byahinduye cyane amasaha y’akazi n’imiterere y’uburyo abaguzi baguramo ibicuruzwa. Iyi ngamba ishobora kugutera ingorane nk’umucuruzi. Dore rero ibintu ugomba guhora wibuka:
- Menyesha abakiriya bawe, abakozi bawe, n’abafatanyabikorwa bawe nk’abakugemurira ibicuruzwa impinduka zigenda ziba muri gahunda z’akazi kawe. Shaka uburyo wajya ufungura ibikorwa by’ubucuruzi mbere kandi ubifunge hakiri kare kugira ngo abakozi n’abakiriya bawe babashe kugerera imuhira ku gihe kandi ibyo ni ubikora,ugomba kubibamenyesha wifashisije uburyo bunyuranye bw’ihanahana makuru. Hamagara bamwe mu bakiriya bawe b’ingenzi, cyangwa utange ubutumwa ukoresheje Whatsapp cyangwa imbuga nkoranyambaga.
- Koresha neza serivisi zawe zo kugeza ku bantu ibicuruzwa byawe. Abakiriya bawe bashobora kutabona umwanya wo kuza ku iduka ryawe kubera ko baba nabo bahuze bacunga akazi kabo, imiryango yabo n’ibikenewe mu ngo zabo, banita ku buzima bwabo. Shyiraho uburyo bwo kugemura ibicuruzwa byawe aho bakorera cyangwa mu ngo mu gihe kubikora bidahungabanya umutekano.
- Niba ubishoboye, tekereza uburyo abakozi bawe bajya baza ku kazi basimburana. Kora ku buryo bose cyangwa bamwe muri bo bakorera mu ngo zabo kandi ubafashe kujyana n’uburyo bushya bwo gukora. Shaka uburyo wabaha ibikoresho by’akazi nka murandasi kugira ngo iborohereze akazi no guhanahanamakuru.
- Koresha cyane imbuga nkoranyambaga. Abantu bakoresha murandasi muri iki gihe kurusha mbere, bityo rero hari amahirwe agenda arushaho kwiyongera yo kugera ku bakiriya bashya n’abasanzwe ukoresheje uyu muyoboro. Dore zimwe mu nama zagufasha gutangira iyamamazabikorwa rikoresha imbuga nkoranyambaga
Ibitekerezo bishya? Bitumenyeshe? Bitugezeho mu bwisanzure unyuze kuri imeyili ikurikira: musa.kacheche@consumercentrix.com.
Four tips to help you to manage your business with the ongoing curfew.
The COVID-19 pandemic has created much uncertainty, and an ongoing challenge is the curfew implemented as a preventative measure. Currently, the curfew starts at 8 pm and ends at 4 am. This has dramatically changed the working hours and consumption patterns of customers. This can create challenges for you as a business owner, so here are some things to keep in mind:
- Communicate changes in work schedules to your customers, employees and business partners like suppliers. Consider opening a bit earlier and closing sooner to allow both customers and employees to have more time to get home, and if you do, make sure you get that message out across various channels Call some of your main customers, or communicate through WhatsApp or social media.
- Tap into delivery services for your products. Your customers may not get time to visit your shop since they are also busy managing work, family and household needs, and looking our for their health. Provide an option of delivering your products to their workplaces or homes where it is safe to do so.
- If you can, think about having employees come in to work in shifts. Have all or some of them work from home and support them to adjust to their new working environment. Consider providing them with work tools such as internet to facilitate their work and also communication.
- Get active on social media. People are spending more time on the internet than ever, so there is a growing opportunity to reach new and existing customers through this channel. Here are a few tips to kick start your social media marketing
New ideas? Feedback for us? Feel free to share with us s at musa.kacheche@consumercentrix.com.
Ese byarakugoye gutandukanya ubuzima bwo ku kazi n’ubuzima bwo mu rugo kuva icyorezo cyatangira? Dore inama zafasha abacuruzi bato gushyiraho imbibi z’ubuzima.
Ese byarakugoye gutandukanya ubuzima bwo ku kazi n’ubuzima bwo mu rugo kuva icyorezo cyatangira? Dore inama zafasha abacuruzi bato gushyiraho imbibi z’ubuzima.
Kuva icyorezo cyatangira, ibigo by’ubucuruzi bito byahanganye n’ibibazo bitarangira byo guhagarika ibikorwa byabyo bitewe n’ingamba za guma mu rugo kimwe n’izindi ngamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo. Kuri byinshi mu bigo by’ubucuruzi, ibikorwa byabyo byagiye mu ikoranabuhanga, ibyo bigatuma bigomba kuba biri buri gihe ku murongo w’itumanaho amasaha 24 kuri 24 mu cyumweru cyose. Izi mpinduka zatumye bikomerera benshi mu bafite ibikorwa by’ubucuruzi gushyiraho imbibi hagati y’ubuzima bwo ku kazi n’ubuzima bwabo bwite; ibyo bikaba byagombye kuba urufunguzo rutuma ikigo cy’ubucuruzi gikora neza bikanazana umwuka wo kumva umuntu amerewe neza.
Dore zimwe mu nama zagufasha gushyiraho imbibi z’ubuzima bwiza, ibyo bikagufasha guhorana ingoga, gukorana umurava, no gutanga umusaruro.
- Niba ukora mu iduka cyangwa ahandi hantu, fata umwanya wo gutekereza uri mu nzira werekeza cyangwa uva mu bucuruzi bwawe. Benshi mu bacuruzi batangiye kugenda n’amaguru berekeza cyangwa bava mu rugo kugira ngo birinde ibibazo bijyanye no gutwara abantu n’urucucike rw’abantu. Koresha iki gihe neza wibaza ku byagenze neza uwo munsi, utekereza ku ngorane wahuye nazo n’uburyo wazikuyemo kandi unategura ibintu ugomba gutegereza imbere. Ibi bitekerezo by’akanya gato bishobora kugufasha kugumya kugenzura ibikorwa by’ubucuruzi bwawe, ukagumya kugira ibyiringiro bizima, ari nako bikubuza gutekereza cyane ku bibazo bijyanye n’akazi igihe uri mu rugo.
- Niba ukorera mu rugo, shyiraho amasaha y’akazi ko mu biro- teganya ibiruhuko byo gufatiramo amafunguro n’akaruhuko gato uri kure ya mudasobwa yawe cyangwa telefoni yawe. Inanure cyangwa utembere akanya gato nyuma ya buri saha cyangwa y’amasaha 2. Izi ntera zishobora gutuma utarangara bya hato na hato, ukanagabanya n’igihe gipfa ubusa. Imyitozo no gufata amafunguro ahoraho na byo ni ingenzi kugira ngo ubashe kugira ibitekerezo bitanga umusaruro.
- Gukorera mu rugo byahindutse ibintu abantu benshi badashobora kwirinda, kandi noneho ibyo bigatuma abantu bumva ko akazi gasimbura ubuzima bwo mu rugo. Mu rwego rwo kwirinda ibingibi, shyiraho ahantu hihariye ho gukorera. Gushyira akameza gato cyangwa ameza manini ahantu hihariye hagenewe gukorerwa gusa bishobora gutuma umuntu yumva yitaruye, ibyo kandi bikanamufasha kugaruka mu buzima bwe bwite igihe amaze gukora akazi k’umunsi. Ibyo binaha umuryango ikimenyetso cy’uko umuntu ari mu kazi bikanagabanya ibintu byose bishobora kumubuza gukora.
Nubwo ari nta n’imwe muri izi nama zakemura imbogamizi zo kugera ku gipimo gikwiye hagati y’akazi n’ubuzima ubwayo, kuzitabira ni umwanya mwiza wo gutangira. Tumenyeshe uko zikora ku bikwerekeyeho wifashishije iyi imeyili: musakacheche@consumercentrix.ch
Has it been tough to separate work and home life since the start of the pandemic? Here are tips for small business owners to create healthy boundaries.
Since the pandemic started, small businesses have dealt with ongoing disruptions in business activities caused by lockdowns and other preventative measures. For many, operations have gone virtual, which can lead to being online 24/7. These changes have made it hard for many business owners to set boundaries between work and personal life, which is key to a successful business and a sense of well-being.
Here are a few tips to help you set healthy boundaries, which can help keep you energized, motivated, and productive.
- If you are working from a shop or other location, take time to reflect on your way to and from your business. Many business owners have begun walking to and from home to avoid transportation issues and crowding. Use this time well by asking yourself what went well for the day, thinking about any challenges you faced and how you responded to them and planning something to look forward to. This quick reflection can help you stay on top of your business activities, maintain a positive mindset, and avoid worrying about work when you are home.
- If you are working from home, set office hours—schedule breaks for meals and a quick break from your computer or phone. Stretch or take a short walk once every hour or two. These steps can make you less vulnerable to distractions, eliminating wasted time. Exercise and regular meals are also important to a productive mindset.
- Home offices have become inevitable for many, and unfortunately, can lead to feeling like work is taking over your home. To avoid this, create a designated space in your home to work. A small table or desk in a specific spot used just for work can create this sense of physical distance, making it easier to return to your personal life when the work day is done. It will also send a signal to your family that you are working and minimize the likelihood that you are disrupted.
While none of these tips will solve the challenges of achieving a good work-life balance on their own, they are a strong place to start. Let us know how they work for you via this email musakacheche@consumercentrix.ch.









