SME Response Clinic iri gufatanya  na Banki ya KCB  

SME Response Clinic yafatanyije  na Banki ya KCB Rwanda mu bikorwa byayo bikomeza byo kwegereza ba rwiyemezamirimo ibigo by’imari bitanga serivisi z’imari n’izitari iz’imari kugira ngo babashe gukemura ibibazo bafite muri ibi bihe bya COVID-19 na nyuma yayo.

Binyuze muri ubu bufatanye, ba rwiyemezamirimo bazajya babonera amakuru ku gihe ajyanye n’ibikorwa by’imari bya KCB na serivisi zitari iz’mari z’iyo banki nka Biashara Club itanga serivisi z’indobanure, amahugurwa, inama nyunguranabitekerezo ku bijyanye n’ubucuruzi, n’amahirwe yo guhuza abantu n’abandi. Binyuze muri ubwo bufatanye, abasura SME Response Clinic bazahabwa umurongo wa telefoni  bashobora gukoresha mu buryo butaziguye bavugana n’ikigo. Uwo murongo ni: +250788140000.

Tunejejwe n’amahirwe ubu bufatanye bushobora kugeza ku kigo cy’ubucuruzi cyawe kandi tubijeje ko  buri gihe tuzajya tubagezaho amakuru mashya ku bijyanye n’ibicuruzwa na serivisi za KCB!

The SME Response Clinic Partners with KCB Bank  

The SME Response Clinic has partnered with KCB Bank Rwanda as part of our ongoing efforts to bring entrepreneurs even closer to financial institutions that offer access to finance and non-financial services to meet business needs through COVID-19 and beyond.  

Through this partnership, entrepreneurs will have access to timely information on KCB Bank’s financial products as well as non-financial services such as KCB Bank’s Biashara Club, which features preferential offerings, trainings, business workshops, and networking opportunities. Through the partnership, SME Response Clinic visitors will also have a direct line to the institution at +250788140000. 

We are excited about the  opportunities this partnership can create for your businesses, and we look forward to providing you with regular updates on KCB Bank’s products and services!