
Uruhererekane rwa Ubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho : Ikiganiro kinyura kuri Radiyo – Ubyumva Ute?
Insanganyamatsiko : Gushyigikira imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo mu bihe bya COVID-19
Kuva icyorezo cya COVID-19 cyatera, imiryango n’ibigo binyuranye byafashe ingamba zikomeye zo gukumira ikwirakwira rya virusi yacyo. Izo ngamba zagize ingaruka ku bantu mu rwego rw’imitekerereze n’urw’imibereho myiza n’ubukungu. Mu bantu bagizweho ingaruka cyane n’izo ngamba harimo abacuruzi na ba rwiyemezamirimo. Ingamba nko kuguma mu rugo no gufunga imipaka ndetse n’izindi zatumye ba rwiyemezamirimo batarabashaga gukomeza ibikorwa byabo cyangwa bakananirwa rwose gukomeza imirimo yabo ya buri munsi.
Kubera ko abacuruzi na ba rwiyemezamirimo bari gukora kugira ngo babashe kwikura mu ngorane zatewe n’icyo cyorezo, SME Clinic Response irashaka ko imibereho myiza ishyirwa imbere mu bigomba kwitabwaho kubera ko ari ingenzi gushyigikira ifatwa ry’ibyemezo n’ubushobozi bwa ba rwiyemezamirimo bwo gucunga ubucuruzi bwabo uko bikwiye.
Kubera iyo mpamvu, SME Response Clinic, ku bufatanye na Geruka Healing Center (GHC) izakoresha ikiganiro kizanyura kuri radiyo kuwa mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021 saa moya za nimugoroba. Icyo kiganiro kizaba kitwa Gushyigikira imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo mu bihe bya COVID-19 kikazanyura mu kiganiro cya KT Radio Ubyumva Ute? Icyo kiganiro kizahuza inzobere mu by’imitekerereze na ba rwiyemezamirimo bakazaba baganira nazo ibyababayeho. Inzobere zizabagezaho ibijyanye n’imigenzereze ikwiye mu byerekeranye no kwiyitaho ubwabo hagamijwe gushyigikira ibikorwa byabo bya buri munsi.
Intego z’ikiganiro kizanyura kuri radiyo:
- Gukangurira ba rwiyemezamirimo n’abacurizi bafite ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse ibyerekeranye n’imibereho myiza rusange bishobora gutuma barushaho kugira ubuzima bwiza.
- Kureba ibibazo bijyanye n’imibereho myiza byugarije ba rwiyemezamirimo n’abacuruzi bafite ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse byatewe n’icyorezo cya COVID-19.
- Kungurana ubumenyi n’inama bwite ndetse n’ubumenyi ngiro ku byerekeranye no kwiyitaho n’uburyo bwo guhangana n’ibibazo abantu bagenda bahura nabyo umunsi ku wundi.
- Gushyiraho urubuga rwo kunguraniramo ubumenyi rwigirwamo ibintu binyuranye bijyanye n’imigenzereze myiza yo guteza imbere imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo.
- Gusangira amakuru ku bijyanye na serivisi z’ubufasha ziriho zihabwa abantu ku giti cyabo bafite
Umusaruro utegerejwe uzava muri icyo kiganiro:
- Kurushaho kumenya ibibazo bijyanye n’imitekerereze n’imibereho myiza ba rwiyemezamirimo n’abacuruzi bato n’abaciriritse bagize bitewe na COVID-19.
- Kurushaho kwiga no kungurana ibitekerezo hagati ya ba rwiyemezamirimo n’abacuruzi bato n’abaciriritse bakorera mu cyaro n’abakorera mu mijyi ku byerekeranye n’imigenzereze myiza ijyanye no kwita ku mibereho myiza mu gihe havutse ibibazo.
- Kongerera ubushake ba rwiyemezamirimo n’abacuruzi bato n’abaciriritse bwo gushaka ubufasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
- Kurushaho kumenya impamvu ari ngombwa guteza imbere ishami ryita ku mibereho myiza mu rwego rw’imitekerereze kuri ba rwiyemezamirimo bagitangira.