SME Response Clinic inejejwe no kubagezaho Ubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho, uruhererekane ku mibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo.
Kuva icyorezo cya COVID-10 cyatera, twese twagiye duhura n’ingorane mu buzima bwacu bwa buri munsi. Kuri ba rwiyemezamirimo, ingaruka z’icyorezo zigaragaje mu nzego ebyiri. Zahungabanyije ubucuruzi bwabo kimwe n’ubuzima bwabo bwite. Muri SME Response Clinic, twumva ko mu gihe u Rwanda rwemereye ibigo by’ubucuruzi kongera gukora mu bushobozi bwabyo bwose n’iguhugu kiba kiri gutanga urukingo, ibintu biracyari kure yo kujya mu buryo “uko bikwiye.”
SME Response Clinic irabashimira ishyaka mwagize mucunga ubucuruzi bwanyu mu ngorane zatewe n’icyorezo. Turifuza kubashyigikira kubera ko murushaho kubaka neza. Nyuma y’ibingibi, tunejejwe no kubagezaho uruhererekane rwiswe Ubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho; rukaba rugizwe n’uruhererekane runyura kuri radiyo, ibiganiro bikorwa mu buryo bw’ikoranbuhanga, ibiganiro, n’inyandiko zinyuzwa mu binyamakuru bibafasha nk’abantu bafite ibikorwa by’ubucuruzi ndetse nk’abantu ku giti cyabo.
Uruhererekane ruzatangizwa n’ikiganiro kizanyura kuri radiyo gifite insanganyamatsiko igira iti : Ubaka ufite ubuzima kurushaho: Gushyigikira imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo mu bihe bya COVID-19 kizanyura mu kiganiro cya Ubyumva ute cya KT Radio kizatambuka kuwa 18 Ukwakira 2021. Icyo kiganiro kizahuza inzobere mu bijyanye n’imitekereze zizaba ziganira na ba rwiyemezamirimo bahuye n’ingorane nyinshi mwahuye nazo. Ikiganiro kizanyura kuri radiyo kizakurikirwa n’ibiganiro bibiri bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibiganiro na ba rwiyemezamirimo n’inzobere bizibanda ku mibereho myiza mu byiciro binyuranye by’abantu birimo urubyiruko, abagore, abacuruzi bagitangira, n’ibigo by’ubucuruzi bikomeye ku buryo buri wese ashobora kuzagira icyo akuramo.
Ibimenyetso byerekana ko imibereho myiza igira uruhare mu gufata ibyemezo neza, mu gukemura ibibazo, no mu guhanga udushya; ibyo byose bikagira ingaruka ku musaruro wa nyir’ikigo cy’ubucuruzi. Tugane rero ubu dutangije igikorwa cyiza cyo gushyigikira imbereho myiza ya ba rwiyemezamirimo!