Gushyigikira imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo mu bihe bya COVID-19: Ibikoresho n’Inama zo kongera kubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho
Kongera kubaka nyuma y’ibihe bikomeye biragorana buri gihe. Ba rwiyemezamirimo bagiye bahura n’ingorane zidasanzwe ubwo bakoraga kugira ngo bongere bafungure ubucuruzi bwabo banazibe icyuho batewe n’igihombo ari nako bafata neza kandi bakabungabunga ubuzima bwabo n’imibereho myiza yabo mu gihe COVID -19 igikomeje.
Mu kiganiro cyanyuze kuri radiyo mu minsi ishize gitanzwe na KT radio, SME Response Clinic na Geruka Healing Centre baganiriye ku buryo ba rwiyemezamirimo n’ibigo by’ubucuruzi bashobora gucunga izo ngorane n’umunaniro ukabije bakura mu mwuga w’ubucuruzi. Komeza usome niba ushaka kumenya byinshi.
Inama zihabwa ba rwiyemezamirimo n’abacuruzi bato
Iyiteho.
Umuvuduko wa buri munsi n’ubushake bwo kuguma ku isonga ku isoko n’ibisabwa n’abagemura ibicuruzwa bituma bikomerera umuntu kubona igihe cyo kwiyitaho. Birakomeye kubona umwanya kugira ngo umuntu abashe kunezezwa n’ibintu bito nko kumva indirimbo no gukora imyitozo ngororamubiri nyuma y’akazi kugira ngo ibyo bibe byabasha kugufasha gutegura umwanya w’akazi ukurikiraho. Ba rwiyemezamirimo bamwe basanze gukora imyitozo yo guhumeka cyangwa gutaha mu rugo n’amaguru nyuma y’akazi bigira akamaro. Gufata umwanya wo gutekereza cyane ari nta kirangaza nyuma y’umunsi w’akazi kenshi biba uburyo bukomeye bwo kwiyitaho.
Iyorohere.
Wikwishinja kubera ibintu utabasha kugenzura ubwawe nka gahunda za leta za guma mu rugo cyangwa kuba hariho inkingo za COVID-19. Ahubwo, kora ibintu byinshi ubasha kugenzura kandi wibande ku byo ubasha gukora mu munsi runaka. Ihe intego zishobora kugerwaho kugirango wumve ko hari ikintu wabashije gukora ukagisoza.
Imenyereze ubuzima bwiza.
Gufata indyo nziza, kunywa amazi ahagije, gutembera cyangwa kugenda n’amaguru iminota micye nyuma y’umunsi muremure bishobora gufasha umuntu cyane kugira imibereho myiza mu buzima bwe. Hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko imyitozo ngororamubiri igira ingaruka zingana n’iy’imiti ikoreshwa mu kuvura indwara y’agahinda gakabije kandi gukora siporo bishobora gufasha kurwanya iyo ndwara. Kugabanya imyitwarire yo kwisanisha n’abandi yangiza ubuzima nko kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge ni ikintu cy’ingenzi mu rwego rwo kuzamura imibereho rusange.
Hura n’abandi.
N’ubwo ingamba nk’amasaha yo kugerera no kuva mu rugo zagabanyije igihe abantu bashobora guhurira n’inshuti zabo, abantu basanze ari ingenzi gukomeza kugira imibanire bohererezanya ubutumwa, bahamagarana kuri telefoni, banakora iminsi mikuru bakoresheje ikoranabuhanga. Ibi bikorwa bituma umuntu agira aho abarizwa kandi akumva ari kumwe n’abandi mu bihe bikomeye. Shakisha uburyo wasabana n’abo mwegeranye, kandi niba ari nta bahari, fata umwanya utegure igihe cyo guhamagara itsinda cyangwa ukore itsinda uzajya uganiriramo n’abandi kuri Whatsapp.
Irinde impuha.
Icyorezo kigitangira, hagaragaye impuha nyinshi zanyuraga ku mbuga nkoranyambuga no ku yindi miyoboro y’ihanahanamakuru. Ni ikintu cy’ingenzi kuri ba rwiyemezamirimo guhora bakurikirana amakuru agezweho ku birebana n’icyorezo. Ariko, kwinaniza umuntu yumva amakuru y’ibihuha bishobora gutuma arushaho kugira impungenge. Umuntu ashobora gukura amakuru y’ukuri kuri COVID-19 ku rubuga rukurikira: https://www.rbc.gov.rw/index.php?id=707 cyangwa akareba amakuru mu buryo bwizewe kuri: https://cyber.gov.rw/updates/article/7-tips-to-be-safe-online/.
Jya urekura telefoni yawe rimwe na rimwe.
Nubwo telefoni n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byabaye ibikoresho by’ingenzi mu gihe cy’icyorezo, kugabanya ikoreshwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu munsi hagati bishobora gutuma ubwonko bwawe buruhuka bukanisubira.Shyiraho igihe runaka ugomba kuba utari gukoresha telefoni yawe cyangwa mudasobwa yawe kandi ufate umwanya wo kwegerana no gusabana n’abantu muri kumwe.
Saba ubufasha bwo mu rwego rw’umwuga.
Mu Kinyarwanda,baravuga ngo “Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka,”. Nka rwiyemezamirimo, nukomeza kugaragaza ibimenyetso, by’agahinda gakabije cyangwa bigaragaza ko ufite umutima uhagaze,ni ngombwa gusaba ubufasha bwo mu rwego rw’umwuga aho utuye. Gusaba ubufasha ntabwo ari ikimeyetso kigaragaza ko ufite intege nke! Gana ikigo cya Geruka Healing Centre maze baguhe ubufasha bujyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Uburyo bwo gushyira ubucuruzi bwawe mu bikorwa
Shyiraho ahantu ho gukorera ubucuruzi hatekanye kandi hafunguye.
Abakozi bagomba kubasha kuganira ku bibabaje cyangwa ku ngorane bahura nazo mu kazi. Kora amatsinda y’ubufasha ahuza abantu bakorana kandi wemerere abakozi kuganira na bagenzi babo ibijyanye n’amarangamutima n’ibibazo bibatera impungenge. Mu gihe byaba ari ibintu bishoboka,shaka umuntu wabigize umwuga maze abafashe kuganira.
Emera kandi ushimire ubwitange abakozi bagira ku kazi.
Ha agaciro ubwitange abakozi bagize kandi mu gihe byaba bishoboka ubahembere umurimo ukomeye bakoze mu bihe bigoye ubaha nk’ikiruhuko. Kubaka imibanire myiza hagati y’umukozi n’umukoresha bituma umukozi arushaho kugira umwete ku kazi ndetse bigatuma n’ingorane z’uko yagira impungenge cyangwa umunaniro ku kazi zigabanuka.
Shyiraho uburyo bwo kubona amakuru.
Ha abakozi bawe uburyo bwo kubona amakuru y’ingenzi ku byerekeranye n’uburyo umuntu ufite impungenge cyangwa umunaniro yitwara ndetse n’uburyo bw’ingenzi bwo kubungabunga ubuzima n’imibereho myiza mu rwego rwo kwiyitaho. Ku bantu bamwe, kuba bashobora kubona ubu bumenyi mu buryo bworoshye, bizazana impinduka nziza. Ubwo buryo bushobora kuba burimo kwandika ku rupapuro ibintu bigutera ibibazo n’uburyo bigutera ibyo bibazo ndetse n’igitekerezo kimwe cyangwa bibiri bijyanye n’icyo ushobora kubikoraho. Sura urubuga rwa SME Response Clinic maze ubone izindi nama zijyanye n’uburyo bwo kubungabunga ubuzima n’imibereho myiza.
Bungabunga umutekano w’amarangamutima n’uw’umubiri wawe.
Umutekano no kumva umuntu amerewe neza ni ikintu cy’ingenzi ku mibereho myiza y’abakozi. Kubungabunga umutekano no gutunganya aho akazi gakorerwa bigira uruhare mu kubaka icyizere cy’abakozi bakanumva ko ikigo bakorera ari icyabo. Shimira kandi wubahe abakozi ubaha igihe gihagije cyo kujyana n’impinduka zigenda ziboneka ku kazi kugira ngo izo mpinduka zibashe gukorwa mu buryo bworoshye hanirindwe ibintu bishobora kubangiza mu mutwe.
Kongera kubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho
Ikintu cyiza dushobora kuba twarakuye mu cyorezo cya COVID-19 ni uko twize guhindura uburyo bwo gukora, uburyo bwo guhangana n’ibibazo byacu bya buri munsi, n’uburyo bwo kuvuga ibyo dukeneye. Turamutse dusuzumye umutimanama wacu kugira ngo turusheho kumva amarangamutima yacu, tukanagira umuco wo gusangira akababaro n’abandi, byakorohera abacuruzi n’abayobozi gukemura ibibazo by’abakozi no kubaka imbaraga zizabafasha kuzahangana n’ingorane ziri imbere bashobora kuzahura nazo. Gumya wumve ibyo SME Response Clinic ivuga kuri iyi nsanganyamatsiko!