Inama 4 zagufasha gucunga ubucuruzi bwawe mu gihe hakiriho ingamba zo kuba abantu bategetswe kugera mu rugo mu masaha runaka
Icyorezo cya COVID-19 cyateje ibibazo byinshi, none imbogamizi zikiriho zifitanye isano n’ingamba zo kuba abantu bategetswe kugera mu rugo mu masaha runaka mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ryacyo. Muri iki gihe, abantu ntibaba bemerewe kugenda kuva saa yine z’ijoro ukarangira saa kumi za mu gitondo. Ibi byahinduye cyane amasaha y’akazi n’imiterere y’uburyo abaguzi baguramo ibicuruzwa. Iyi ngamba ishobora kugutera ingorane nk’umucuruzi. Dore rero ibintu ugomba guhora wibuka:
- Menyesha abakiriya bawe, abakozi bawe, n’abafatanyabikorwa bawe nk’abakugemurira ibicuruzwa impinduka zigenda ziba muri gahunda z’akazi kawe. Shaka uburyo wajya ufungura ibikorwa by’ubucuruzi mbere kandi ubifunge hakiri kare kugira ngo abakozi n’abakiriya bawe babashe kugerera imuhira ku gihe kandi ibyo ni ubikora,ugomba kubibamenyesha wifashisije uburyo bunyuranye bw’ihanahana makuru. Hamagara bamwe mu bakiriya bawe b’ingenzi, cyangwa utange ubutumwa ukoresheje Whatsapp cyangwa imbuga nkoranyambaga.
- Koresha neza serivisi zawe zo kugeza ku bantu ibicuruzwa byawe. Abakiriya bawe bashobora kutabona umwanya wo kuza ku iduka ryawe kubera ko baba nabo bahuze bacunga akazi kabo, imiryango yabo n’ibikenewe mu ngo zabo, banita ku buzima bwabo. Shyiraho uburyo bwo kugemura ibicuruzwa byawe aho bakorera cyangwa mu ngo mu gihe kubikora bidahungabanya umutekano.
- Niba ubishoboye, tekereza uburyo abakozi bawe bajya baza ku kazi basimburana. Kora ku buryo bose cyangwa bamwe muri bo bakorera mu ngo zabo kandi ubafashe kujyana n’uburyo bushya bwo gukora. Shaka uburyo wabaha ibikoresho by’akazi nka murandasi kugira ngo iborohereze akazi no guhanahanamakuru.
- Koresha cyane imbuga nkoranyambaga. Abantu bakoresha murandasi muri iki gihe kurusha mbere, bityo rero hari amahirwe agenda arushaho kwiyongera yo kugera ku bakiriya bashya n’abasanzwe ukoresheje uyu muyoboro. Dore zimwe mu nama zagufasha gutangira iyamamazabikorwa rikoresha imbuga nkoranyambaga
Ibitekerezo bishya? Bitumenyeshe? Bitugezeho mu bwisanzure unyuze kuri imeyili ikurikira: musa.kacheche@consumercentrix.com.
Four tips to help you to manage your business with the ongoing curfew.
The COVID-19 pandemic has created much uncertainty, and an ongoing challenge is the curfew implemented as a preventative measure. Currently, the curfew starts at 8 pm and ends at 4 am. This has dramatically changed the working hours and consumption patterns of customers. This can create challenges for you as a business owner, so here are some things to keep in mind:
- Communicate changes in work schedules to your customers, employees and business partners like suppliers. Consider opening a bit earlier and closing sooner to allow both customers and employees to have more time to get home, and if you do, make sure you get that message out across various channels Call some of your main customers, or communicate through WhatsApp or social media.
- Tap into delivery services for your products. Your customers may not get time to visit your shop since they are also busy managing work, family and household needs, and looking our for their health. Provide an option of delivering your products to their workplaces or homes where it is safe to do so.
- If you can, think about having employees come in to work in shifts. Have all or some of them work from home and support them to adjust to their new working environment. Consider providing them with work tools such as internet to facilitate their work and also communication.
- Get active on social media. People are spending more time on the internet than ever, so there is a growing opportunity to reach new and existing customers through this channel. Here are a few tips to kick start your social media marketing
New ideas? Feedback for us? Feel free to share with us s at musa.kacheche@consumercentrix.com.