SME Response Clinic ikoresha ikiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga ku nsanganyamatsiko yerekeranye n’ibisubizo bishoboka byo kunoza imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo b’abagore

SME Response Clinic ikoresha ikiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga ku nsanganyamatsiko yerekeranye n’ibisubizo bishoboka byo kunoza imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo b’abagore

Kuwa 8 Ukuboza 2021,   SME Response Clinic yakoresheje ikiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga ku nsanganyamatsiko yerekeranye n’ibisubizo bishoboka byo kunoza imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo b’abagore mu Isomero Rusange rya Kigali.

Icyo kiganiro gitambuka hakoreshejwe ikoranabuhanga ni igice cy’uruhererekane rw’ibiganiro bya Ubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho byatangijwe n’ikiganiro cyanyuze kuri KT Radio kuwa 18 Ukwakira 2021 kikaza gukurikirwa n’ikindi kiganiro ku nsanganyamatsiko yerekeranye n’ingamba zishoboka zo kurwanya umunaniro  cyabaye mu Ugushyingo. Urwo ruhererekane rutegurwa ku bufatanye na n’Ikigo cya  Geruka Healing Centre.

Icyo kiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga cyari kigamije kumenyesha, kungura ibitekerezo, no gusangira ubumenyi n’ubushobozi na ba rwiyemezamirimo b’abagore; ibyo bikaba byabafasha kunoza imibereho myiza yabo igihe baba bahanganye n’umunaniro wa buri munsi ukomoka ku kazi kajyanye no gucunga ubucuruzi bwabo ari nako banakurikirana izindi nshingano baba bafite. Byongeye kandi,  icyo kiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga kibanze ku buryo bushoboka bwo kubungabunga umutekano mu rwego rw’imitekerereze no kongera umusaruro no ku buryo bwo gutunganya neza aho akazi gakorerwa cyane cyane kuri ba rwiyemezamirimbo b’abagore.

Icyo kiganiro gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga cyitabiriwe n’impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwo mutwe, Adelite Mukamana, M.Sc.,  hamwe n’abacuruzi bakomeye b’abagore ari bo Scovia Umutoni na Amina Umuhoza. Madame Mukamana yatangije ikiganiro atanga urugero rutangaje rufasha abari bitabiriye ikiganiro kugira imyumvire yimbitse ku byerekeranye n’ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho myiza:

Mu mutwe hacu hameze nka moteri y’imodoka iyo ari yo yose. Uko imodoka yaba igaragara neza hanze kose, idafite moteri, ntabwo yashobora kugenda. Imodoka ishobora kugenda gusa iyo moteri ikorana ingufu zayo zose. Mufate ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho yanyu muri ubwo buryo.Iyo hari ikintu kitameze neza muri moteri y’imodoka, ushaka umukanishi. Mu gihe wumvise ubuzima bwo mu mutwe cyangwa imibereho yawe itameze neza,  saba ubufasha bwo mu rwego rw’umwuga.  

Scovia na Amina buri wese yatumenyesheje ibyamubayeho. Mureke tubyinjiremo maze turusheho kumenya byinshi:

Ibyabaye kuri Scovia:

Scovia Umutoni ni we washinze  KGL Flour Limited, uruganda rutunganya ibihingwa mu rwego rw’ubucuruzi, urwo ruganda rukaba rukora ifu y’ibigori- izwi ku izina rya kawunga- n’ibiryo by’amatungo. Mbere ya COVID-19, yakoraga ahandi hantu, ariko yaje gutakaza akazi ke kimwe n’abandi bantu benshi ubwo icyorezo cyadukaga. Aho kwiheba, yafashe icyemezo cyo gushora amafaranga yari yarizigamiye maze atangiza ubucuruzi bwe bwite. Nubwo byari igitekerezo cyiza, byabaye ibihe bikomeye kubera ko ubwo yatangiraga ubucuruzi bwe, u Rwanda rwagiye muri Guma mu Rugo, ibintu byose bihita bihagarara.

Guma mu rugo irangiye, ubwo ubundi bucuruzi bwongeraga gutangira gukora, isoko rya Scovia  ryari rigizwe n’ibigo by’amashuri n’amahoteli ryari ritaratangira gukora. Yatangiye kumva bimubabaje atanabona neza uko ejo hazaza he hazaba hameze. Scovia yahise atekereza vuba noneho afata icyemezo cyo guhindura uburyo bw’imikorere, agamije isoko ryo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Ubwo yatangiye kujya aha ibicuruzwa bye abaguzi bo muri DRC guhera ubwo ngubwo. Noneho u Rwanda rutangiye kuzahuka buva mu ngaruka z’icyorezo yongera gutangira kugurisha  ibicuruzwa bye mu Rwanda.

Scovia akeka ko ba rwiyemezamirimo b’abagore kenshi na kenshi bagira ingorane mu kazi kabo baterwa n’uko ari abagore. Urugero, yagombye gutumiza imashini isya ifu y’ibigori ku mucuruzi w’umugabo, ubwo yatangiriraga ku busa. Uwo mucuruzi yari yaramurangiwe na Rwanda Standard Board. Uwo mucuruzi yabwiye Scovia ko azamuha imashini mu byumweru bibiri. Ariko, ntabwo yabashije kuzuza amasezerano bari bagiranye, ahubwo byarengeje ukwezi kugirango amuhe izo mashini. Byabaye ngombwa ko ajyana yo n’inshuti ze magara z’abagabo kugirango zimurebere kugira ngo zimufashe guhabwa izo mashini. Ibi byaramubabaje cyane kandi ni kimwe mu bintu bibi cyane yahuye na byo mu kazi ke nka rwiyemezamirimo.

Muri COVID-19, Scovia yasubiye inyuma atekereza ku byari biri kuba noneho atangira gutekereza ku ngamba nshya zigamije kunoza ubucuruzi bwe. Yakoze ibikorwa byinshi byamushimishije kandi byamunogeye mu buzima bwe. Urugero, kumva indirimbo z’Imana nka kimwe mu bintu bigamije gushyigikira ubuzima bwo mu mutwe bwe. Ubuzima bwe nk’umucuruzi ntibubuzemo ingorane- aracyahura n’ingorane nk’umugore ukora mu rwego rwiganjemo abagabo kimwe n’inzitizi zishingiye ku ihagarikwa ry’ingendo bitewe n’icyorezo kigikomeza. Ariko, ntabwo ateganya guhagarika imirimo ye. Scovia yaje kumva ko ingorane zizahoraho igihe cyose kandi ko icy’ingenzi ari ugushaka ibisubizo bigamije guhangana n’izo ngorane.

 

Ibyabaye kuri Amina :

Amina Umuhoza ni we washinze SAYE – DUKATAZE LTD akaba n’Umuyobozi Mukuru wayo. SAYE ni sosiyete igamije kurwanya inda zitateganyijwe ziterwa abakobwa b’abangavu bitewe n’akato bakorerwa iyo bari mu mihango y’ukwezi. Sosiyete ye iha abagore bato amakuru yerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere, imicungire y’isuku igihe bari mu mihango y’ukwezi, ikanabongerera ubushobozi bwo mu rwego rw’ubukungu igurisha ibicuruzwa bakora hifashishijwe ikoranabuhanga n’ubwitange bw’abaturanyi.

Icyorezo cya COVID-19 cyagabanyije cyane ibikorwa bya SAYE . Ntabwo ari ibintu byoroheye sosiyete mu bihe bya Guma mu rugo. Byabaye ngombwa ko sosiyete ikora ibikorwa byayo byose ikoresheje ikoranabuhanga; ibyo bikaba byaratumye Amina na bagenzi be batangira kwibaza niba bazashobora kugera ku ntego bihaye. Amina yagombye guhitamo ibikorwa byihutirwaga kurusha ibindi. Urugero, sosiyete yagombaga gukoresha inyungu yabonaga mu guhemba abakozi imishahara yabo ku buryo babasha gukomeza akazi kandi bakabaho bishimye. Birumvikana, ibi byagize ingaruka zikomeye ku mikorere ya sosiyete no ku mibereho myiza y’abakozi. Bakomeza gukora neza mu gihe cy’icyorezo kuberako bize kubaho nk’aho ari ibintu bishya ariko bisanzwe.

Nka rwiyemezamirimo w’umugore, imwe mu ngorane ahura nazo ni amagambo atari meza abantu bagenda bavuga, harimo no gukorerwa iterabwoba ku mbuga nkoranyambaga. Urugero, akunda kumva cyangwa agasoma ( ku mbuga nkoranyambaga) iyo sosiyete ye yungutse umufatanyabikorwa mushya cyangwa yafunguye ishami rishya igurishirizamo ibicuruzwa byayo amagambo agira ati:  “uzashyingirwa ryari ?” cyangwa “utegereje kubanza gukira kugirango ubone gushaka?” Atekereza ko aya magambo yose akomoka mu muco wacu wakomeje kujya ugenda inyuma y’abagore mu bice byose by’ubuzima. Ariko, ibintu byatangiye guhinduka kubera ko Leta yacu yagiye yigisha abanyarwanda akamaro k’umugore mu iterambere ry’igihugu, iry’umuryango n’iry’umuntu ku giti cye.

Ibyo bihe ntabwo byoroheye Amina. Ikintu cyamukomereye mu rwego rwo guhangana n’ingorane zifitanye isano n’Icyorezo cya COVID-19 ni ukugira imbaraga zihagije no gukomeza gukora we n’abo bakorana. Kugirango babashe kubigeraho, yakoresheje ibihe bya guma mu rugo abibyaza umusaruro uko bishoboka kose, yitekerezaho akanakora imirimo yo mu mpapuro. Ibyo byamuteye akanyabugabo, kandi n’ibyo byiyumviro byamufashije kubasha kugera ku bo bakorana binyuze mu mbuga nkoranyambuga. Amina kandi yagerageje kwita ku bikorwa yari yarasubitse mbere y’icyorezo; ibyo bikorwa bikaba byarahaye SAYE amahirwe mashya nyuma ya guma mu rugo.

Kongera kubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho :

Scovia n’Amina bifuza gutera imbere nk’abacuruzi b’abagore ariko ntabwo byoroshye. Bose amagambo atari meza abageraho ashingiye ku bintu bisanzwe bivugwa hafi ya buri munsi; urugero, igitekerezo kivuga ko ba rwiyemezamirimo b’abagore bashobora gutera imbere gusa ari uko bashatse.  Adelite Mukamana ntabwo yemera ibyo bivugwa. Yaravuze ati : “ Kenshi na kenshi twumva bavuga ko iterambere ry’abagore rishingira ku mugabo. Scovia n’Amina ni ingero zifatika zigaragaza ko rwiyemezamirimo w’umugore ashobora gucunga ubucuruzi bwe neza kandi agatera imbere mu bihe ibyo ari byo byose kandi twizeye ko ari ingero nziza abandi bagore bagenzi bacu bashobora kureberaho muri sosiyete nyarwanda ”.

Ba rwiyemezamirimo bombi bemeranyijwe ku kintu kimwe – umuntu ahitamo imyumvire ye bwite, kandi kugira imyumvire myiza ku bijyanye n’imibereho myiza ni ikintu cy’ingenzi gifasha guhangana n’ibintu bibi. Adelite Mukamana yemera ibi bikurikira: “ Dukora dukurikije uburyo dutekereza kandi dufata icyemezo kubyerekeranye n’uburyo dutekereza”.

Ba rwiyemezamirimo b’abagore by’umwihariko bahura n’ingorane zo guhuza akazi kabo n’ubuzima bwo mu rugo. Amina akeka ko kugira umugabo ugushyigikira kandi wumva icyerekezo cye ari ikintu cy’ingenzi gifasha rwiyemezamirimo w’umugore gutera imbere. Madamu Adelite Mukamana, inzobere mu kazi ke akaba n’umubyeyi, yagiriye inama ba rwiyemezamirimo b’abagore kudatinya kugira imiryango kubera ko umugore ari ikiremwa muntu gishobora gukora imirimo myinshi. Yagiriye inama abagore gukora ibikorwa by’ubucuruzi batitaye ku buzima bwabo bwo mu muryango mu gihe cyose bifitemo icyizere ko bashobora kubikora. Yashimangiye kandi ko abagabo batagomba  guterwa ubwoba n’uko abagore bagira ubushobozi bwo mu rwwego rw’ubukungu cyangwa n’iterambere ry’abo bashakanye ahubwo ko bagomba kwibanda ku iterambere ryabo bombi.

Sura urubuga rwa   SME Response Clinic maze ubone inama zigirwa ba rwiyemezamirimo zibafasha gukomeza ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho myiza yabo n’iy’abakozi babo. Tubasabye  kandi kujya mukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu inkuru za ba rwiyemezamirimo ku byerekeranye n’uburyo ibikorwa by’ubucuruzi byabo bishyira imbere ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho myiza nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’ingorane zatejwe n’icyorezo cya COVID-19. Ushobora kandi kudusanga kuri  YouTube, Facebook, Twitter, na  LinkedIn.

SME Response Clinic hosts webinar on Practical Solutions for Improving the Wellbeing of Women Entrepreneurs

The SME Response Clinic held a webinar on practical solutions for improving the wellbeing of women entrepreneurs at Kigali Public Library on the 8th of December 2021. The webinar was part of the Building Back Healthier Series that was launched with a talk show on KT Radio on the 18thof October 2021 and followed another webcast on practical strategies to deal with stress held in November. The series is organized in partnership with the Geruka Healing Centre.

The objective of the webinar was to inform, inspire, and share knowledge and skills that businesswomen can use to better their wellbeing when dealing with day-to-day stresses of running a business while managing other responsibilities. In addition, the webinar dove into practical techniques for increasing psychological safety and productivity and how to optimize the workplace especially for women entrepreneurs.

The webinar featured a mental health expert, Adelite Mukamana, M.Sc., with two active businesswomen, Scovia Umutoni and Amina Umhoza. Mme. Mukamana started the session with a fantastic example to help the audience have an in-depth appreciation of mental health and wellbeing:

 

Our mind is like an engine of any car.  No matter how good-looking the car might seem on the outside, without the engine, it wouldn’t start. The car can only move when the engine is working in full force. Think about your mental health and wellbeing like that. When something is wrong with your car engine, you look for a mechanic. The moment you feel that your mental health or wellbeing is struggling, look for professional help.” 

 

 

Scovia’s Experience:

Scovia Umutoni is Founder of KGL Flour Limited, an agribusiness factory that produces maize flour – locally known as Kawunga – and animal feed. Before the pandemic, she was employed elsewhere, but she lost her job like many others when the pandemic hit. Undeterred, she decided to invest her savings to create her own business.

While exciting, it proved to be a very challenging time because once she started her business operations, Rwanda went into lockdown, putting everything on hold.

By the time lockdown was over, while many businesses were back up and running, Scovia’s target market including schools and hotels were still not operational. She started to feel frustrated and uncertain about the future. Scovia thought quickly and decided to change her approach, targeting the Democratic Republic of Congo (DRC). She has been serving customers in DRC since then, and as Rwanda has begun to recover, she has started to deliver her products locally.

Scovia believes that women entrepreneurs often face specific challenges based on the fact they are women. When she ordered a corn flour machine to start her business from a local businessman, Scovia struggled to get the machine in the agreed-upon two week period. It took engaging male friends to visit the provider with her for Scovia to get the machine two weeks later than promised. Scovia is certain that had she been a male entrepreneur, she would not have had to resort to engaging friends to help her. This is just one example of common obstacles faced by women entrepreneurs, many of whom were also disproportionately affected by COVID-19.

During the pandemic, Scovia took a step back to reflect on her businesses and to think of new strategies to improve operations. Recognizing the importance of her own wellbeing, she took a number of actions to improve her mental health, including listening to music. Her business life is not without challenges – she still faces challenges like being a woman in a male-dominated industry and travel restrictions due to the ongoing pandemic – but she doesn’t intend to stop. Scovia has learned that challenges will always exist, and what is important is to look for solutions to deal with them.

Amina’s Experience:

Amina Umuhoza is Founder and CEO of SAYE – DUKATAZE LTD, which aims to fight unintended pregnancies in young Rwandan women due to menstruation stigma. Her company provides young women with reproductive health information, menstrual hygiene management, and economic empowerment by selling products produced by young women through technology and community engagement.

 

The COVID-19 pandemic dramatically changed SAYE’s operations, and like many other businesses, the company took its business online during lockdowns. This major shift in operations led Amina and her colleagues to question whether they would attain their goals, and Amina had to work hard to balance competing priorities. For instance, the company had to use profits planned for investment to instead pay employee salaries to ensure proper staffing and employee satisfaction. Choices like these have allowed Amina to ensure SAYE continues delivering on its business and social objectives throughout the challenges of the pandemic.

Like Scovia, Amina also faces challenges unique to being a woman entrepreneur. A key example is negative comments from others, including social media bullying. It is not uncommon for Amina to receive questions about plans to marry when she posts about new products or partnerships. She believes that these comments come from cultural beliefs about the role of women, but things have started to change as the government has been educating Rwandans on the role of a woman in societal, family, and personal development.

The hardest part of responding to the COVID-19 pandemic for Amina was to ensure she was strong and resilient for herself as well as for her co-workers and employees. Amina used the lockdown as productively as possible to ensure a positive mindset, reflecting on herself and catching up on important paperwork. This cheered her up, and that feeling encouraged her to reach out to co-workers through virtual platforms. Amina also managed to take care of action items she had postponed or put off pre-pandemic, which provided SAYE with new opportunities after lockdown.

Building Back Healthier:

Scovia and Amina seek to thrive as businesswomen, but this is not always easy. Both receive negative comments based on stereotypes nearly every day; for example, the idea that as women entrepreneurs they can only be successful if they are married. Adelite Mukamana disagrees with this stereotype. “We often hear that the development of women depends on a man. Scovia and Amina are true examples that a businesswoman can run her business smoothly and shine through all circumstances, and we hope they are good examples to our fellow women in the Rwandan society,” she says.

Both entrepreneurs agreed on one fact – one chooses her or his own mentality, and a positive sense of wellbeing is key to carrying on in the face of adversity. Adelite Mukamana agrees. “We act how we think, and we decide how to think,” she says.

Women entrepreneurs are typically challenged by balancing work and home life. Amina believes that marrying to a partner who supports you and who understands your vision is a crucial element for a success as a businesswoman. Mme Adelite Mukamana, both an expert in her field and a mother, advised businesswomen to not be afraid of having families since a woman is a human being that is capable of carrying out multiple tasks. She advised women to launch businesses regardless of their family lives if they’re confident they can do it. She also pointed out that men shouldn’t be threatened by women’s economic empowerment and their partners’ success but instead focus on growing together.

Visit the SME Response Clinic for tips for entrepreneurs to support their mental health and wellbeing. We also invite you to keep an eye on our social media platforms for entrepreneurs’ stories on how their businesses are prioritizing mental health and wellbeing, as part of responding to the COVID-19 pandemic challenges. You can find us on YouTube, Facebook, Twitter, and LinkedIn. Submission


Waba uri umukiriya wa KCB Bank Rwanda cyangwa Banque Populaire? Saba kwitabira amahugurwa ya Survive to Thrive mbere ya tariki 4 Werurwe 2022

Waba uri umukiriya wa KCB Bank Rwanda cyangwa Banque Populaire? Saba kwitabira amahugurwa ya Survive to Thrive mbere ya tariki 4 Werurwe 2022

Binyuze mu bufatanye hagati ya KCB, ConsumerCentriX na African Management Institute, KCB Bank izatanga amahugurwa y’amezi ane ku bakiriya bayo bato n’abaciriritse agamije gufasha ba rwiyemezamirimo gukomeza gutera imbere binyuze mu masomo atangwa hifashishijwe interineti, ibiganiro mbonankubone , urubuga ruhuza ba rwiyemezamirimo bakungurana ibitekerezo hamwe n’ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu gukora ubucuruzi.

Amahugurwa ya Survive to Thrive azafasha rwiyemezamirimo hamwe n’undi muyobozi mukuru umwe mu kigo ayoboye kumenya uko wakwiga intego zihamye zo guteza imbere ubucuruzi ndetse ubashe no kwifashisha uburyo bushya n’ibikoresho bizagufasha mu bucuruzi bwawe.

Binyuze mu muryango mugari wa AMI, uzabasha guhura n’abandi ba rwiyemezamirimo bo mu bice bitandukanye by’Afurika, ubone amahirwe yo kugirwa inama ku gucunga neza imari, gukurikiranwa no guhabwa ubufasha, guhura n’abantu batandukanye hamwe no gukomeza kubona uburenganzira ku bikoresho bigezweho byifashishwa mu bucuruzi bitangwa na AMI, amasomo n’ubundi bufasha.

Saba kwitabira hano:  Survive to Thrive Application


SME Response Clinic irakoresha ikiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga ku nsanganyamatsiko yerekeranye no gushaka ibisubizo bishoboka bigamije kunoza Imibereho Myiza ya ba Rwiyemezamirimo b’Abagore

SME Response Clinic irakoresha ikiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga ku nsanganyamatsiko yerekeranye no gushaka ibisubizo bishoboka bigamije kunoza Imibereho Myiza ya ba Rwiyemezamirimo b’Abagore

Kuwa 8 Ukuboza 2021 mu Isomero Rusange Kigali, SME Response Clinic yakoresheje ikiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga ku nsanganyamatsiko yerekeranye no gushaka ibisubizo bishoboka bigamije kunoza imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo b’abagore. Icyo kiganiro gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ni kimwe mu bice bigize uruhererekane rw’ibiganiro byiswe Kongera kubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho byatangijwe n’Ikiganiro cyanyuze kuri radiuo KT Radio kuwa 18 Ukwakira 2021 kikaza gukurikirwa n’ikindi kiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ku nsanganyamatsiko yerekeranye n’ingamba zishoboka zo kurwanya umunaniro  cyabaye mu Ugushyingo. Urwo ruhererekane rwakozwe ku bufatanye na  Geruka Healing Centre.

Intego y’icyo kiganiro gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ni ukumenyesha, gutanga ibitekerezo, no gusangira ubumenyi n’ubushobozi abacuruzi b’abagore bashobora gukoresha mu kunoza imibereho myiza yabo bahangana n’ikibazo cy’umunaniro wa buri munsi ukomoka ku mirimo yo gucunga ubucuruzi ari nako buzuza n’izindi nshingano. Byongeye kandi, icyo kiganiro gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kibanze kuri tekiniki zishoboka zo kongera umutekano wo mu rwego rw’imitekerereze n’umusaruro no ku buryo bwo gutanganya neza aho abantu bakorera cyane cyane kuri ba rwiyemezamirimo b’abagore.

Icyo kiganiro cyahuje Madamu Adelite Mukamana, M.Sc akaba inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’abacuruzi b’abagore babiri bakomeye aribo Scovia Umutoni na Amina Umuhoza. Madamu Mukamana yatangije ikiganiro atanga urugero rwiza rwari rugamije gufasha abagikurikiranaga kumva byimazeyo ibyerekeranye n’ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho myiza:

“Mu mutwe hacu hameze nka moteri y’imodoka iyo ari yo yose. Uko imodoka yaba igaragara neza hanze kose, idafite moteri, ntabwo yashobora kugenda. Imodoka ishobora kugenda gusa iyo moteri ikorana ingufu zayo zose. Mufate ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho yanyu muri ubwo buryo.Iyo hari ikintu kitameze neza muri moteri y’imodoka, ushaka umukanishi. Mu gihe wumvise ubuzima bwo mu mutwe cyangwa imibereho yawe itameze neza,  saba ubufasha bwo mu rwego rw’umwuga.” Adelite Mukamana

 

Scovia na Amina buri wese yatumenyesheje ibyamubayeho. Mureke tubyinjiremo maze turusheho kumenya byinshi:

Ibyabaye kuri Scovia :

Scovia Umutoni ni we washinze  KGL Flour Limited, uruganda rutunganya ibihingwa mu rwego rw’ubucuruzi, urwo ruganda rukaba rukora ifu y’ibigori- izwi ku izina rya kawunga- n’ibiryo by’amatungo. Mbere ya COVID-19, yakoraga ahandi hantu, ariko yaje gutakaza akazi ke kimwe n’abandi bantu benshi ubwo icyorezo cyadukaga. Aho kwiheba, yafashe icyemezo cyo gushora amafaranga yari yarizigamiye maze atangiza ubucuruzi bwe bwite. Nubwo byari igitekerezo cyiza, byabaye ibihe bikomeye kubera ko ubwo yatangiraga ubucuruzi bwe, u Rwanda rwagiye muri Guma mu Rugo, ibintu byose bihita bihagarara. Guma mu rugo irangiye, ubwo ubundi bucuruzi bwongeraga gutangira gukora, isoko rya Scovia  ryari rigizwe n’ibigo by’amashuri n’amahoteli ryari ritaratangira gukora. Yatangiye kumva bimubabaje atanabona neza uko ejo hazaza he hazaba hameze. Scovia yahise atekereza vuba noneho afata icyemezo cyo guhindura uburyo bw’imikorere, agamije isoko ryo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Ubwo yatangiye kujya aha ibicuruzwa bye abaguzi bo muri DRC guhera ubwo ngubwo. Noneho u Rwanda rutangiye kuzahuka buva mu ngaruka z’icyorezo yongera gutangira kugurisha  ibicuruzwa bye mu Rwanda.  

Scovia akeka ko ba rwiyemezamirimo b’abagore kenshi na kenshi bagira ingorane mu kazi kabo baterwa n’uko ari abagore. Urugero, yagombye gutumiza imashini isya ifu y’ibigori ku mucuruzi w’umugabo, ubwo yatangiriraga ku busa. Uwo mucuruzi yari yaramurangiwe na Rwanda Standard Board. Uwo mucuruzi yabwiye Scovia ko azamuha imashini mu byumweru bibiri. Ariko, ntabwo yabashije kuzuza amasezerano bari bagiranye, ahubwo byarengeje ukwezi kugira ngo amuhe izo mashini. Byabaye ngombwa ko ajyana yo n’inshuti ze magara z’abagabo kugira ngo zimurebere kugira ngo zimufashe guhabwa izo mashini. Ibi byaramubabaje cyane kandi ni kimwe mu bintu bibi cyane yahuye na byo mu kazi ke nka rwiyemezamirimo.

Muri COVID-19, Scovia yasubiye inyuma atekereza ku byari biri kuba noneho atangira gutekereza ku ngamba nshya zigamije kunoza ubucuruzi bwe. Yakoze ibikorwa byinshi byamushimishije kandi byamunogeye mu buzima bwe. Urugero, kumva indirimbo z’Imana nka kimwe mu bintu bigamije gushyigikira ubuzima bwo mu mutwe bwe. Ubuzima bwe nk’umucuruzi ntibubuzemo ingorane- aracyahura n’ingorane nk’umugore ukora mu rwego rwiganjemo abagabo kimwe n’inzitizi zishingiye ku ihagarikwa ry’ingendo bitewe n’icyorezo kigikomeza. Ariko, ntabwo ateganya guhagarika imirimo ye. Scovia yaje kumva ko ingorane zizahoraho igihe cyose kandi ko icy’ingenzi ari ugushaka ibisubizo bigamije guhangana n’izo ngorane.

Ibyabaye kuri Amina:

Amina Umuhoza ni we washinze SAYE – DUKATAZE LTD akaba n’Umuyobozi Mukuru wayo. SAYE ni sosiyete igamije kurwanya inda zitateganyijwe ziterwa abakobwa b’abangavu bitewe n’akato bakorerwa iyo bari mu mihango y’ukwezi. Sosiyete ye iha abagore bato amakuru yerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere, imicungire y’isuku igihe bari mu mihango y’ukwezi, ikanabongerera ubushobozi bwo mu rwego rw’ubukungu igurusha ibicuruzwa bakora hifashishijwe ikoranabuhanga n’ubwitange bw’abaturanyi.   

Icyorezo cya COVID-19 cyagabanyije cyane ibikorwa bya SAYE . Ntabwo ari ibintu byoroheye sosiyete mu bihe bya Guma mu rugo. Byabaye ngombwa ko sosiyete ikora ibikorwa byayo byose ikoresheje ikoranabuhanga; ibyo bikaba byaratumye Amina na bagenzi be batangira kwibaza niba bazashobora kugera ku ntego bihaye. Amina yagombye guhitamo ibikorwa byihutirwaga kurusha ibindi. Urugero, sosiyete yagombaga gukoresha inyungu yabonaga mu guhemba abakozi imishahara yabo ku buryo babasha gukomeza akazi kandi bakabaho bishimye. Birumvikana, ibi byagize ingaruka zikomeye ku mikorere ya sosiyete no ku mibereho myiza y’abakozi. Bakomeza gukora neza mu gihe cy’icyorezo kubera ko bize kubaho nk’aho ari ibintu bishya ariko bisanzwe.

Nka rwiyemezamirimo w’umugore, imwe mu ngorane ahura nazo ni amagambo atari meza abantu bagenda bavuga, harimo no gukorerwa iterabwoba ku mbuga nkoranyambaga. Urugero, akunda kumva cyangwa agasoma ( ku mbuga nkoranyambaga) iyo sosiyete ye yungutse umufatanyabikorwa mushya cyangwa yafunguye ishami rishya igurishirizamo ibicuruzwa byayo amagambo agira ati:  “uzashyingirwa ryari ?” cyangwa “utegereje kubanza gukira kugira ngo ubone gushaka?” Atekereza ko aya magambo yose akomoka mu muco wacu wakomeje kujya ugenda inyuma y’abagore mu bice byose by’ubuzima. Ariko, ibintu byatangiye guhinduka kubera ko Leta yacu yagiye yigisha abanyarwanda akamaro k’umugore mu iterambere ry’igihugu, iry’umuryango n’iry’umuntu ku giti cye.   

Ibyo bihe ntabwo byoroheye Amina. Ikintu cyamukomereye mu rwego rwo guhangana n’ingorane zifitanye isano n’Icyorezo cya COVID-19 ni ukugira imbaraga zihagije no gukomeza gukora we n’abo bakorana. Kugira ngo babashe kubigeraho, yakoresheje ibihe bya guma mu rugo abibyaza umusaruro uko bishoboka byose, yitekerezaho akanakora imirimo yo mu mpapuro. Ibyo byamuteye akanyabugabo, kandi n’ibyo byiyumviro byamufashije kubasha kugera ku bo bakorana binyuze mu mbuga nkoranyambuga. Amina kandi yagerageje kwita ku bikorwa yari yarasubitse mbere y’icyorezo; ibyo bikorwa bikaba byarahaye SAYE amahirwe mashya nyuma ya guma mu rugo.    

Kongera kubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho :

Scovia n’Amina bifuza gutera imbere nk’abacuruzi b’abagore ariko ntabwo byoroshye. Bose amagambo atari meza abageraho ashingiye ku bintu bisanzwe bivugwa hafi ya buri munsi; urugero, igitekerezo kivuga ko ba rwiyemezamirimo b’abagore bashobora gutera imbere gusa ari uko bashatse.  Adelite Mukamana ntabwo yemera ibyo bivugwa. Yaravuze ati : “ Kenshi na kenshi twumva bavuga ko iterambere ry’abagore rishingira ku mugabo. Scovia n’Amina ni ingero zifatika zigaragaza ko rwiyemezamirimo w’umugore ashobora gucunga ubucuruzi bwe neza kandi agatera imbere mu bihe ibyo ari byo byose kandi twizeye ko ari ingero nziza abandi bagore bagenzi bacu bashobora kureberaho muri sosiyete nyarwanda ”.

Ba rwiyemezamirimo bombi bemeranyijwe ku kintu kimwe – umuntu ahitamo imyumvire ye bwite, kandi kugira imyumvire myiza ku bijyanye n’imibereho myiza ni ikintu cy’ingenzi gifasha guhangana n’ibintu bibi. Adelite Mukamana yemera ibi bikurikira: “ Dukora dukurikije uburyo dutekereza kandi dufata icyemezo ku byerekeranye n’uburyo dutekereza”.

Ba rwiyemezamirimo b’abagore by’umwihariko bahura n’ingorane zo guhuza akazi kabo n’ubuzima bwo mu rugo. Amina akeka ko kugira umugabo ugushyigikira kandi wumva icyerekezo cye ari ikintu cy’ingenzi gifasha rwiyemezamirimo w’umugore gutera imbere. Madamu Adelite Mukamana, inzobere mu kazi ke akaba n’umubyeyi, yagiriye inama ba rwiyemezamirimo b’abagore kudatinya kugira imiryango kubera ko umugore ari ikiremwa muntu gishobora gukora imirimo myinshi. Yagiriye inama abagore gukora ibikorwa by’ubucuruzi batitaye ku buzima bwabo bwo mu muryango mu gihe cyose bifitemo icyizere ko bashobora kubikora. Yashimangiye kandi ko abagabo batagomba  guterwa ubwoba n’uko abagore bagira ubushobozi bwo mu rwego rw’ubukungu cyangwa n’iterambere ry’abo bashakanye ahubwo ko bagomba kwibanda ku iterambere ryabo bombi.

Sura urubuga rwa   SME Response Clinic maze ubone inama zigirwa ba rwiyemezamirimo zibafasha gukomeza ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho myiza yabo n’iy’abakozi babo. Tubasabye  kandi kujya mukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu inkuru za ba rwiyemezamirimo ku byerekeranye n’uburyo ibikorwa by’ubucuruzi byabo bishyira imbere ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho myiza nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’ingorane zatejwe n’icyorezo cya COVID-19. Ushobora kandi kudusanga kuri  YouTube, Facebook, Twitter, na  LinkedIn.


Ibiruhuko byiza n’Umwaka Mushya w’Uburumbuke

Ibiruhuko byiza n’Umwaka Mushya w’Uburumbuke

Uko tugenda turushaho kwegera impera z’umwaka wa 2021, SME Response Clinic iri gutekereza ku bikorwa byadufashije kugera ku ntego yacu yo kwegereza ikigo cy’ubucuruzi cyawe  serivisi z’imari kimwe n’ibindi bikorwa bijyanye no guteza ubucuruzi imbere. Turabashimira cyane kubera ubufasha mwaduhaye muri uyu mwaka kandi turifuza gukomeza gukorana namwe mu mwaka wa 2022.

Dore bimwe mu bikorwa twakoze muri 2021.

Ibihembo byatanzwe na SME Response Clinic

Muri Werurwe 2021, SME Response Clinic yatangije ubukangurambaga bwa Twiteze Imbere (Let’s Move Forward) bwari bugamije gushimira uruhare ibigo by’ubucuruzi bito byagize mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bwari bwarazahajwe n’Icyorezo cya COVID-19. Igikorwa nyamukuru cy’ubwo bukangurambaga cyari  ukugena ibigo by’ubucuruzi byahabwaga n’abantu benshi amahirwe yo kwegukana igihembo. Hagenwe ibigo by’ubucuruzi bitatu byari  muri buri kimwe mu byiciro bitatu bikurikira :  ibigo biyobowe n’abagore, ibigo bigitangira, n’ibigo byashinze imizi. Buri kigo cyahawe igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe na serivisi z’ubujyanama butangwa n’inzobere.

Ubufatanye na Banki ya KCB.

Muri Kanama 2021, SME Response Clinic yatangije ubufatanye na Banki ya KCB. Ubwo bufatanye bwari bugamije guhuza ba rwiyemezamirimo n’ikigo gitanga serivisi z’imari. Abakoresha serivisi z’imari barenga 900 bagize icyo bavuga ku butumwa bwanyuze ku mbuga nkoranyambaga bujyanye n’ubufatanye bwacu na Banki ya KCB. Ba rwiyemezamirimo barenga 30 babajije ibibazo ku bijyanye n’ibicuruzwa byo mu rwego rw’imari bicuruzwa na Banki ya KCB; bahamagara mu buryo butaziguye bifashishije umurongo utishyurwa wa Banki ya KCB.   

Kongera kubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho.

Mu Ukwakira 2021, twatangije ibiganiro by’uruhererekane rwiswe Kongera kubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho; bikaba ari ibikorwa by’imibereho myiza yo mu mutwe bigamije gufasha ba rwiyemezamirimo guhangana n’ibibazo by’imibereho myiza yo mu mutwe bagenda bahura nabyo bitewe n’icyorezo cya COVID-19. Uwo mushinga washyizwe mu bikorwa ku bufatanye n’ikigo gitanga serivisi z’imibereho myiza yo mu mutwe cya Geruka Healing Center. Binyuze muri uwo mushinga twakoresheje ikiganiro kimwe gihita kuri radiyo n’ibiganiro bibiri bihita  hifashishijwe ikoranabuhanga bihuza ba rwiyemezamirimo bakomeye bo mu Rwanda n’inzobere mu bijyanye n’imibereho myiza yo mu mutwe. Abantu banyuranye bagize uruhare muri ibyo biganiro mpaka, noneho bakoresha ibyo biganiro byakorwaga hifashishijwe ikoranabuhanga nk’urubuga rwo kwigiramo, kubaza ibibazo, no kugeza ku bandi bimwe mu byo bakoze mu rwego rwo kwiyitaho kugirango babashe gucunga ibikorwa by’ubucuruzi bwabo uko bikwiye.

Usibye kandi ibyo bikorwa by’ingenzi, twatanze  n’inama zo mu rwego rw’ubucuruzi, urw’imibereho myiza, n’izijyanye n’amahirwe yo kubona imari no kongera ubushobozi ari ku isoko. Twizeye ko mugenda musatira umwaka mushya mufite icyizere cyinshi kandi twifuza ko mwazakomeza gukorana natwe kuberako tubereyeho kubafasha guteza imbere ubucuruzi bwanyu.

Muri urwo rwego, tubifurije kuzagira Ibiruhuko Byiza n’Umwaka Mushya w’Uburumbuke!


Gufasha ba rwiyemezamirimo ba’abagore kuzamura imibereho myiza mu buryo burambye

Gufasha ba rwiyemezamirimo ba’abagore kuzamura imibereho myiza mu buryo burambye.

SME Response Clinic ifatanyije na Geruka Healing Centre yakoze ikiganiro gicaho uwo mwanya ku gufasha ba rwiyemezemririmo kongera kwiyubaka nka kimwe mu biganiro by’uruhererekane bizakomeza gutambuka bigamije gufasha ba rwiyemezamirimo b’abagore kuzamura imibereho myiza mu buryo burambye.

Abatumirwa muri icyo kiganiro bari Adelite Mukamana, Inzobere mu miterekeze ya muntu, Scovia Mutoni, Umuyobozi wa KGL Flour Limited na Amina Muhoza, Umoyobozi wa Saye Company Limited. Iki kiganiro kiri mu kinyarwanda.


Gushyigikira imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo mu bihe bya COVID-19: Ibikoresho n’Inama zo kongera kubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho

Gushyigikira imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo mu bihe bya COVID-19: Ibikoresho n’Inama zo kongera kubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho

Kongera kubaka nyuma y’ibihe bikomeye biragorana buri gihe. Ba rwiyemezamirimo bagiye bahura n’ingorane zidasanzwe ubwo bakoraga kugira ngo bongere bafungure ubucuruzi bwabo banazibe icyuho batewe n’igihombo ari nako bafata neza kandi bakabungabunga ubuzima bwabo n’imibereho myiza yabo mu gihe COVID -19 igikomeje.

 

Mu kiganiro cyanyuze kuri radiyo mu minsi ishize gitanzwe na KT radio, SME Response Clinic na Geruka Healing Centre baganiriye ku buryo ba rwiyemezamirimo n’ibigo by’ubucuruzi bashobora  gucunga izo ngorane n’umunaniro ukabije bakura mu mwuga w’ubucuruzi. Komeza usome niba ushaka kumenya byinshi.

 

Inama zihabwa ba rwiyemezamirimo n’abacuruzi bato

Iyiteho.  

Umuvuduko wa buri munsi n’ubushake bwo kuguma ku isonga ku isoko n’ibisabwa n’abagemura ibicuruzwa bituma bikomerera umuntu kubona igihe cyo kwiyitaho. Birakomeye kubona  umwanya kugira ngo umuntu abashe kunezezwa n’ibintu bito nko kumva indirimbo no gukora imyitozo ngororamubiri nyuma y’akazi kugira ngo ibyo bibe byabasha kugufasha gutegura umwanya w’akazi ukurikiraho. Ba rwiyemezamirimo bamwe basanze gukora imyitozo yo guhumeka  cyangwa gutaha mu rugo n’amaguru nyuma y’akazi bigira akamaro. Gufata umwanya wo gutekereza cyane ari nta kirangaza nyuma y’umunsi w’akazi kenshi biba uburyo bukomeye bwo kwiyitaho.

 

Iyorohere.

Wikwishinja kubera ibintu utabasha kugenzura ubwawe nka gahunda za leta za guma mu rugo  cyangwa kuba hariho inkingo za COVID-19. Ahubwo, kora ibintu byinshi ubasha kugenzura kandi wibande ku byo ubasha gukora mu munsi runaka. Ihe intego zishobora kugerwaho kugirango wumve ko hari ikintu wabashije gukora ukagisoza.

 

Imenyereze ubuzima bwiza.

Gufata indyo nziza, kunywa amazi ahagije, gutembera cyangwa kugenda n’amaguru iminota micye nyuma y’umunsi muremure bishobora gufasha umuntu cyane kugira imibereho myiza mu buzima bwe. Hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko imyitozo ngororamubiri igira ingaruka zingana n’iy’imiti ikoreshwa mu kuvura indwara y’agahinda gakabije  kandi gukora siporo bishobora gufasha kurwanya iyo ndwara. Kugabanya imyitwarire yo kwisanisha n’abandi yangiza ubuzima nko kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge ni ikintu cy’ingenzi mu rwego rwo kuzamura imibereho rusange.

 

Hura n’abandi.

N’ubwo ingamba nk’amasaha yo kugerera no kuva mu rugo zagabanyije igihe abantu bashobora guhurira n’inshuti zabo, abantu basanze ari ingenzi gukomeza kugira imibanire bohererezanya ubutumwa, bahamagarana kuri telefoni, banakora iminsi mikuru bakoresheje ikoranabuhanga. Ibi bikorwa bituma umuntu agira aho abarizwa kandi akumva ari kumwe n’abandi mu bihe bikomeye. Shakisha uburyo wasabana n’abo mwegeranye, kandi niba ari nta bahari, fata umwanya utegure  igihe cyo guhamagara itsinda cyangwa ukore  itsinda uzajya uganiriramo n’abandi kuri Whatsapp.  

Irinde impuha.

Icyorezo kigitangira, hagaragaye impuha nyinshi zanyuraga ku mbuga nkoranyambuga no ku yindi miyoboro y’ihanahanamakuru. Ni ikintu cy’ingenzi kuri ba rwiyemezamirimo guhora bakurikirana amakuru agezweho ku birebana n’icyorezo. Ariko, kwinaniza umuntu yumva amakuru y’ibihuha bishobora gutuma arushaho kugira impungenge. Umuntu ashobora gukura amakuru y’ukuri kuri COVID-19 ku rubuga rukurikira: https://www.rbc.gov.rw/index.php?id=707 cyangwa akareba  amakuru mu buryo bwizewe kuri: https://cyber.gov.rw/updates/article/7-tips-to-be-safe-online/.

 

Jya urekura telefoni yawe  rimwe na rimwe.

Nubwo telefoni n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byabaye ibikoresho by’ingenzi mu gihe cy’icyorezo, kugabanya ikoreshwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu munsi hagati bishobora gutuma ubwonko bwawe buruhuka bukanisubira.Shyiraho igihe runaka ugomba kuba utari gukoresha telefoni yawe cyangwa mudasobwa yawe kandi ufate umwanya wo kwegerana no gusabana n’abantu muri kumwe.

 

Saba ubufasha bwo mu rwego rw’umwuga.

Mu Kinyarwanda,baravuga ngo “Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka,”. Nka rwiyemezamirimo, nukomeza kugaragaza ibimenyetso, by’agahinda gakabije cyangwa bigaragaza ko ufite umutima uhagaze,ni ngombwa gusaba ubufasha bwo mu rwego rw’umwuga aho utuye. Gusaba ubufasha ntabwo ari ikimeyetso kigaragaza ko ufite intege nke! Gana ikigo cya Geruka Healing Centre  maze baguhe ubufasha bujyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

 

Uburyo bwo gushyira ubucuruzi bwawe mu bikorwa

 

Shyiraho ahantu ho gukorera ubucuruzi hatekanye kandi hafunguye.  

Abakozi bagomba kubasha kuganira ku bibabaje cyangwa ku ngorane bahura nazo mu kazi. Kora amatsinda y’ubufasha ahuza abantu bakorana kandi wemerere abakozi kuganira na bagenzi babo ibijyanye n’amarangamutima n’ibibazo bibatera impungenge. Mu gihe byaba ari ibintu bishoboka,shaka umuntu wabigize umwuga maze abafashe kuganira.

 

Emera kandi ushimire ubwitange abakozi bagira ku kazi.

Ha agaciro ubwitange abakozi bagize kandi mu gihe byaba bishoboka ubahembere umurimo ukomeye bakoze mu bihe bigoye ubaha nk’ikiruhuko. Kubaka imibanire myiza   hagati y’umukozi n’umukoresha bituma umukozi arushaho kugira umwete ku kazi ndetse bigatuma n’ingorane z’uko yagira impungenge cyangwa umunaniro ku kazi zigabanuka.

 

Shyiraho uburyo bwo kubona amakuru.

Ha abakozi bawe uburyo bwo kubona amakuru y’ingenzi ku byerekeranye n’uburyo umuntu ufite impungenge cyangwa umunaniro yitwara ndetse n’uburyo bw’ingenzi bwo kubungabunga ubuzima n’imibereho myiza mu rwego rwo kwiyitaho. Ku bantu bamwe, kuba bashobora kubona ubu bumenyi mu buryo bworoshye, bizazana impinduka nziza.  Ubwo buryo bushobora kuba burimo kwandika ku rupapuro ibintu bigutera ibibazo n’uburyo bigutera ibyo bibazo ndetse n’igitekerezo kimwe cyangwa bibiri bijyanye n’icyo ushobora kubikoraho. Sura urubuga rwa SME Response Clinic maze ubone izindi nama zijyanye n’uburyo bwo kubungabunga ubuzima n’imibereho myiza.

 

Bungabunga umutekano w’amarangamutima n’uw’umubiri wawe.

Umutekano no kumva umuntu amerewe neza ni ikintu cy’ingenzi ku mibereho myiza y’abakozi. Kubungabunga umutekano no gutunganya aho akazi gakorerwa bigira uruhare mu kubaka icyizere cy’abakozi bakanumva ko ikigo bakorera ari icyabo. Shimira  kandi wubahe abakozi ubaha igihe gihagije cyo kujyana n’impinduka zigenda ziboneka ku kazi kugira ngo izo mpinduka zibashe gukorwa mu buryo bworoshye hanirindwe ibintu bishobora kubangiza mu mutwe.

 Kongera kubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho

Ikintu cyiza dushobora kuba twarakuye mu cyorezo cya COVID-19 ni uko twize guhindura uburyo bwo gukora, uburyo bwo guhangana n’ibibazo byacu bya buri munsi, n’uburyo bwo kuvuga ibyo dukeneye. Turamutse dusuzumye  umutimanama wacu kugira ngo turusheho kumva amarangamutima yacu,   tukanagira   umuco wo gusangira akababaro n’abandi, byakorohera abacuruzi n’abayobozi gukemura ibibazo by’abakozi no kubaka  imbaraga zizabafasha kuzahangana n’ingorane ziri imbere bashobora kuzahura nazo. Gumya wumve ibyo SME Response Clinic ivuga kuri iyi nsanganyamatsiko!  


Tukurarikiye kubana natwe mukiganiro ku kwiga uburyo wakoresha ngo uhangane n’umunaniro ukabije wo mu ntekerezo!

Tukurarikiye kubana natwe mukiganiro ku kwiga uburyo wakoresha ngo uhangane n’umunaniro ukabije wo mu ntekerezo!

SME Response Clinic ifatanyije na Geruka Healing Centre izakora ikiganiro gicaho uwo mwanya ku gufasha ba rwiyemezemririmo kongera kwiyubaka nka kimwe mu biganiro by’uruhererekane bizakomeza gutambuka bigamije gufasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciritse kugira ubuzima buzira umuze.

Iki kiganiro kizaba kuwa gatanu, tariki ya 12 Ugushyingo 2021 saa cyenda z’amanywa, kikaba kizaca kumbuga nkoranyambaga za SME Response Clinic, zirimo Facebook na YouTube.

Abatumirwa muri icyo kiganiro ni Dr. Jean Pierre Ndagijimana, Umwe mubashinze, RWANDA PSYCHOLOGICAL SOCIETY, Johnson Runuya, Uwashinze & Umuyobozi, JOHNSON THE BAKER, na Claudine Tuyisenge, Uwashinze & Umuyobozi, KICIRWANDA. Iki kiganiro kizaba mu kinyarwanda.


Hura na Mushiyimana Beatrice, Umunyamuryango wa KCB Bank Biashara

Hura na Mushimiyimana Beatrice, Umunyamuryango wa KCB Bank Biashara

SME Response Clinic  yaganiriye na Mushiyimana Beatrice, nyir’ubucuruzi buciriritse akaba n’umwe mu bagize KCB Bank Biashara Club, ku bijyanye n’ingaruka za Biashara Club ku bucuruzi bwe. Beatrice yerekanye inyungu nyinshi zo kuba umunyamuryango, harimo kubona amahugurwa no kubona inguzanyo ku gipimo cy’inyungu kigabanyije.

Kugira ngo umenye byinshi, reba videwo hanyuma usure KCB Bank Biashara Club wiyandikishe kugirango ube umunyamuryango wa Biashara Club.


Uruhererekane rwa Ubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho : Ikiganiro kinyura kuri Radiyo  - Ubyumva Ute?

Uruhererekane rwa Ubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho : Ikiganiro kinyura kuri Radiyo  – Ubyumva Ute?

Insanganyamatsiko : Gushyigikira imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo mu bihe bya COVID-19

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyatera, imiryango n’ibigo binyuranye byafashe ingamba zikomeye zo gukumira ikwirakwira rya virusi yacyo. Izo ngamba zagize ingaruka ku bantu mu rwego rw’imitekerereze n’urw’imibereho myiza n’ubukungu. Mu bantu bagizweho  ingaruka cyane n’izo ngamba harimo abacuruzi na ba rwiyemezamirimo. Ingamba nko kuguma mu rugo no gufunga imipaka ndetse n’izindi zatumye ba rwiyemezamirimo batarabashaga gukomeza ibikorwa byabo cyangwa bakananirwa rwose gukomeza imirimo yabo ya buri munsi.

Kubera ko abacuruzi na ba rwiyemezamirimo bari gukora kugira ngo babashe kwikura mu ngorane zatewe n’icyo cyorezo, SME Clinic Response irashaka ko imibereho myiza ishyirwa imbere mu bigomba kwitabwaho kubera ko ari ingenzi gushyigikira ifatwa ry’ibyemezo n’ubushobozi bwa ba rwiyemezamirimo bwo gucunga ubucuruzi bwabo uko bikwiye.

Kubera iyo mpamvu, SME Response Clinic, ku bufatanye na Geruka Healing Center (GHC) izakoresha ikiganiro kizanyura kuri radiyo kuwa mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021 saa moya za nimugoroba. Icyo kiganiro kizaba kitwa Gushyigikira imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo mu bihe bya COVID-19 kikazanyura mu kiganiro cya KT Radio Ubyumva Ute? Icyo kiganiro kizahuza inzobere mu by’imitekerereze na ba rwiyemezamirimo bakazaba baganira nazo ibyababayeho. Inzobere zizabagezaho ibijyanye n’imigenzereze ikwiye mu byerekeranye no kwiyitaho ubwabo hagamijwe  gushyigikira ibikorwa byabo bya buri munsi.

Intego z’ikiganiro kizanyura kuri radiyo:

  • Gukangurira ba rwiyemezamirimo n’abacurizi bafite ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse ibyerekeranye n’imibereho myiza rusange bishobora gutuma barushaho kugira ubuzima bwiza.
  • Kureba ibibazo bijyanye n’imibereho myiza byugarije ba rwiyemezamirimo n’abacuruzi bafite ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse byatewe n’icyorezo cya COVID-19.
  • Kungurana ubumenyi n’inama bwite ndetse n’ubumenyi ngiro ku byerekeranye no kwiyitaho n’uburyo bwo guhangana n’ibibazo abantu bagenda bahura nabyo umunsi ku wundi.
  • Gushyiraho urubuga rwo kunguraniramo ubumenyi rwigirwamo ibintu binyuranye bijyanye n’imigenzereze myiza yo guteza imbere imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo.
  • Gusangira amakuru ku bijyanye na serivisi z’ubufasha ziriho zihabwa abantu ku giti cyabo bafite

Umusaruro utegerejwe uzava muri icyo kiganiro:

  • Kurushaho kumenya ibibazo bijyanye n’imitekerereze n’imibereho myiza ba rwiyemezamirimo n’abacuruzi bato n’abaciriritse bagize bitewe na COVID-19.
  • Kurushaho kwiga no kungurana ibitekerezo hagati ya ba rwiyemezamirimo n’abacuruzi bato n’abaciriritse bakorera mu cyaro n’abakorera mu mijyi ku byerekeranye n’imigenzereze myiza ijyanye no kwita ku mibereho myiza mu gihe havutse ibibazo.
  • Kongerera ubushake ba rwiyemezamirimo n’abacuruzi bato n’abaciriritse bwo gushaka ubufasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
  • Kurushaho kumenya impamvu ari ngombwa guteza imbere ishami ryita ku mibereho myiza mu rwego rw’imitekerereze kuri ba rwiyemezamirimo bagitangira.

 

 


SME Response Clinic inejejwe no kubagezaho Ubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho, uruhererekane ku mibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo.

SME Response Clinic inejejwe no kubagezaho Ubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho, uruhererekane ku mibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo.

Kuva icyorezo cya COVID-10 cyatera, twese twagiye duhura n’ingorane mu buzima bwacu bwa buri munsi. Kuri ba rwiyemezamirimo, ingaruka z’icyorezo zigaragaje mu nzego ebyiri. Zahungabanyije  ubucuruzi bwabo kimwe n’ubuzima bwabo bwite. Muri SME Response Clinic, twumva ko mu gihe u Rwanda rwemereye ibigo by’ubucuruzi kongera gukora mu bushobozi bwabyo bwose n’iguhugu kiba kiri gutanga urukingo, ibintu biracyari kure yo kujya mu buryo “uko bikwiye.”

SME Response Clinic irabashimira ishyaka mwagize mucunga ubucuruzi bwanyu mu ngorane zatewe n’icyorezo. Turifuza kubashyigikira kubera ko murushaho kubaka neza. Nyuma y’ibingibi, tunejejwe no kubagezaho uruhererekane rwiswe Ubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho; rukaba rugizwe n’uruhererekane runyura kuri radiyo, ibiganiro bikorwa mu buryo bw’ikoranbuhanga, ibiganiro, n’inyandiko zinyuzwa mu binyamakuru bibafasha nk’abantu bafite ibikorwa by’ubucuruzi ndetse nk’abantu ku giti cyabo.

Uruhererekane ruzatangizwa n’ikiganiro  kizanyura kuri radiyo gifite insanganyamatsiko igira iti : Ubaka ufite ubuzima kurushaho: Gushyigikira imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo mu bihe bya COVID-19 kizanyura mu kiganiro  cya Ubyumva ute cya KT Radio kizatambuka kuwa 18 Ukwakira 2021. Icyo kiganiro kizahuza inzobere mu bijyanye n’imitekereze zizaba ziganira na ba rwiyemezamirimo bahuye n’ingorane nyinshi mwahuye nazo. Ikiganiro kizanyura kuri radiyo kizakurikirwa n’ibiganiro bibiri bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibiganiro na ba rwiyemezamirimo n’inzobere bizibanda ku mibereho myiza mu byiciro binyuranye by’abantu birimo urubyiruko, abagore, abacuruzi bagitangira, n’ibigo by’ubucuruzi  bikomeye ku buryo buri wese ashobora kuzagira icyo akuramo.  

Ibimenyetso byerekana ko imibereho myiza igira uruhare mu gufata ibyemezo neza, mu gukemura ibibazo, no mu guhanga udushya; ibyo byose bikagira ingaruka ku musaruro wa nyir’ikigo cy’ubucuruzi. Tugane rero ubu dutangije igikorwa cyiza cyo gushyigikira imbereho myiza ya ba rwiyemezamirimo!