Ntabwo uzi neza niba ugomba kwandikisha ubucuruzi bwawe? Dore impamvu ugomba kubikora!  

Ibigo by’ubucuruzi bito bitinya kwiyandikisha ku bigo bishinzwe kugenzura. Kubera iki? Kubera ko batekereza ko bitwara amafaranga menshi kandi kwiyandikisha bikaba bikomeye cyangwa bikaba ari ibigo by’ubucuruzi bicungwa n’umuryango biba bishaka kubuza abantu bo hanze kubyinjiramo. Mu gihe kwiyandikisha bitwara igihe gito (hagati y’iminsi y’akazi ibiri n’itatu iyo inyandiko zisabwa zose zatanzwe), ibigo by’ubucuruzi byanditse bigira uburenganzira bumwe, inyungu,  n’ibindi byiza byihariye ibigo by’ubucuruzi bitanditse bitabona.  

Dore inyungu enye zo kwandikisha ubucuruzi bwawe.    

  • Kubona imari no gukora ishoramari ku buryo bworoshye   

Kwandikisha ubucuruzi bisabwa by’umwihariko ku bigo by’ubucuruzi bishaka imari mu bigo bitanga serivisi z’imari byemewe; ibyo bigo bikaba ari byo bitekanye kurusha ibindi kandi na serivisi zabyo zikaba zihendutse ugereranyije n’abandi batanga amafaranga y’inguzanyo baboneka ku isoko. Abashoramari – cyane abakomeye cyangwa abashoramari mpuzamahanga – kenshi na kenshi bashora imari yabo mu masosiyete yanditse, kubera ahanini baba bazi ko hariho urwego ruzwi rushinzwe kwakira ishoramari rya bo. Iyo wandikishije ubucuruzi bwawe, uba ufashe intumbero yo  kuzamuka mu bucuruzi wiyemeje gukora kandi iryo zamuka rikaba rishobora kugerwaho gusa iyo ubwo bucuruzi bushowemo imari.    

  • Kugabanya uburyozwe ku giti cyawe  

Iyo ufite ubucuruzi butanditse biba bisobanuye ko imbere y’amategeko wirengera ibibazo byose bijyanye n’ubucuruzi bwawe, harimo n’amadene n’ibihombo. Byongeye kandi, ni wowe ku giti cyawe ubibazwa iyo ucuruje igicuruzwa kibi  cyangwa utanze serivisi mbi. Ibi bishobora kugira ingaruka mbi kuberako izina ryawe rishobora kwandura n’umutungo wawe ugahura n’ibibazo. Kwandikisha ubucuruzi biba bivuga ko buzwi nk’ikigo kihariye imbere y’amategeko; ibyo bikaba bishobora kurengera umutungo bwite wawe.    

  • Kubaka izina ry’ubucuruzi ryiza  

Kwandikisha sosiyete bizamura izina ry’ikigo cy’ubucuruzi n’uko icyo kigo  kigaragara ku isoko. Sosiyete ni ikigo cy’ubucuruzi ubwa cyo gikora mu buryo bwihariye butandukanye na we nyiracyo. Abakiriya ba sosiyete bareshywa kenshi n’ibigo by’ubucuruzi byanditswe kubera ko bumva batekanye igihe bakorana n’ibigo byanditswe mu buryo bwemewe n’amategeko aho gukorana n’ibigo bitanditswe. Mu gihe kinini, ibi bishobora kugira ingaruka zifatika ku musaruro uba utegerejwe.    

  • Gushyigikira ubwitabire bwawe mu bikorwa byo gupiganira amasoko yo gutanga ibicuruzwa na serivisi.  

Ibigo by’ubucuruzi byanditswe ni byo byonyine byemererwa kwitabira ibikorwa byo gupiganira amasoko. Bizakubuza amahirwe nk’umucuruzi niba   ubucuruzi bwawe butanditswe. Ibi bireba amasoko yose yaba aya Leta cyangwa ay’abikorera.  

Igikorwa cyo kwandikisha ubucuruzi cyoroshye kurusha uko wowe ubitekereza  – Sura urubuga rwa  Uganda Registration Services Bureau (URSB) niba ukeneye andi makuru. Tangira uyu munsi!   

Urakoze kubireba.  

Niba ukeneye kumenya andi makuru ku byerekeranye n’uburyo bwo kwandikisha ubucuruzi, sura urubuga rwa : https://covid19businessinfohub.com/