Ibiruhuko byiza n’Umwaka Mushya w’Uburumbuke

Uko tugenda turushaho kwegera impera z’umwaka wa 2021, SME Response Clinic iri gutekereza ku bikorwa byadufashije kugera ku ntego yacu yo kwegereza ikigo cy’ubucuruzi cyawe  serivisi z’imari kimwe n’ibindi bikorwa bijyanye no guteza ubucuruzi imbere. Turabashimira cyane kubera ubufasha mwaduhaye muri uyu mwaka kandi turifuza gukomeza gukorana namwe mu mwaka wa 2022.

Dore bimwe mu bikorwa twakoze muri 2021.

Ibihembo byatanzwe na SME Response Clinic

Muri Werurwe 2021, SME Response Clinic yatangije ubukangurambaga bwa Twiteze Imbere (Let’s Move Forward) bwari bugamije gushimira uruhare ibigo by’ubucuruzi bito byagize mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bwari bwarazahajwe n’Icyorezo cya COVID-19. Igikorwa nyamukuru cy’ubwo bukangurambaga cyari  ukugena ibigo by’ubucuruzi byahabwaga n’abantu benshi amahirwe yo kwegukana igihembo. Hagenwe ibigo by’ubucuruzi bitatu byari  muri buri kimwe mu byiciro bitatu bikurikira :  ibigo biyobowe n’abagore, ibigo bigitangira, n’ibigo byashinze imizi. Buri kigo cyahawe igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe na serivisi z’ubujyanama butangwa n’inzobere.

Ubufatanye na Banki ya KCB.

Muri Kanama 2021, SME Response Clinic yatangije ubufatanye na Banki ya KCB. Ubwo bufatanye bwari bugamije guhuza ba rwiyemezamirimo n’ikigo gitanga serivisi z’imari. Abakoresha serivisi z’imari barenga 900 bagize icyo bavuga ku butumwa bwanyuze ku mbuga nkoranyambaga bujyanye n’ubufatanye bwacu na Banki ya KCB. Ba rwiyemezamirimo barenga 30 babajije ibibazo ku bijyanye n’ibicuruzwa byo mu rwego rw’imari bicuruzwa na Banki ya KCB; bahamagara mu buryo butaziguye bifashishije umurongo utishyurwa wa Banki ya KCB.   

Kongera kubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho.

Mu Ukwakira 2021, twatangije ibiganiro by’uruhererekane rwiswe Kongera kubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho; bikaba ari ibikorwa by’imibereho myiza yo mu mutwe bigamije gufasha ba rwiyemezamirimo guhangana n’ibibazo by’imibereho myiza yo mu mutwe bagenda bahura nabyo bitewe n’icyorezo cya COVID-19. Uwo mushinga washyizwe mu bikorwa ku bufatanye n’ikigo gitanga serivisi z’imibereho myiza yo mu mutwe cya Geruka Healing Center. Binyuze muri uwo mushinga twakoresheje ikiganiro kimwe gihita kuri radiyo n’ibiganiro bibiri bihita  hifashishijwe ikoranabuhanga bihuza ba rwiyemezamirimo bakomeye bo mu Rwanda n’inzobere mu bijyanye n’imibereho myiza yo mu mutwe. Abantu banyuranye bagize uruhare muri ibyo biganiro mpaka, noneho bakoresha ibyo biganiro byakorwaga hifashishijwe ikoranabuhanga nk’urubuga rwo kwigiramo, kubaza ibibazo, no kugeza ku bandi bimwe mu byo bakoze mu rwego rwo kwiyitaho kugirango babashe gucunga ibikorwa by’ubucuruzi bwabo uko bikwiye.

Usibye kandi ibyo bikorwa by’ingenzi, twatanze  n’inama zo mu rwego rw’ubucuruzi, urw’imibereho myiza, n’izijyanye n’amahirwe yo kubona imari no kongera ubushobozi ari ku isoko. Twizeye ko mugenda musatira umwaka mushya mufite icyizere cyinshi kandi twifuza ko mwazakomeza gukorana natwe kuberako tubereyeho kubafasha guteza imbere ubucuruzi bwanyu.

Muri urwo rwego, tubifurije kuzagira Ibiruhuko Byiza n’Umwaka Mushya w’Uburumbuke!