SME Response Clinic irakoresha ikiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga ku nsanganyamatsiko yerekeranye no gushaka ibisubizo bishoboka bigamije kunoza Imibereho Myiza ya ba Rwiyemezamirimo b’Abagore
Kuwa 8 Ukuboza 2021 mu Isomero Rusange Kigali, SME Response Clinic yakoresheje ikiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga ku nsanganyamatsiko yerekeranye no gushaka ibisubizo bishoboka bigamije kunoza imibereho myiza ya ba rwiyemezamirimo b’abagore. Icyo kiganiro gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ni kimwe mu bice bigize uruhererekane rw’ibiganiro byiswe Kongera kubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho byatangijwe n’Ikiganiro cyanyuze kuri radiuo KT Radio kuwa 18 Ukwakira 2021 kikaza gukurikirwa n’ikindi kiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ku nsanganyamatsiko yerekeranye n’ingamba zishoboka zo kurwanya umunaniro cyabaye mu Ugushyingo. Urwo ruhererekane rwakozwe ku bufatanye na Geruka Healing Centre.
Intego y’icyo kiganiro gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ni ukumenyesha, gutanga ibitekerezo, no gusangira ubumenyi n’ubushobozi abacuruzi b’abagore bashobora gukoresha mu kunoza imibereho myiza yabo bahangana n’ikibazo cy’umunaniro wa buri munsi ukomoka ku mirimo yo gucunga ubucuruzi ari nako buzuza n’izindi nshingano. Byongeye kandi, icyo kiganiro gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kibanze kuri tekiniki zishoboka zo kongera umutekano wo mu rwego rw’imitekerereze n’umusaruro no ku buryo bwo gutanganya neza aho abantu bakorera cyane cyane kuri ba rwiyemezamirimo b’abagore.
Icyo kiganiro cyahuje Madamu Adelite Mukamana, M.Sc akaba inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’abacuruzi b’abagore babiri bakomeye aribo Scovia Umutoni na Amina Umuhoza. Madamu Mukamana yatangije ikiganiro atanga urugero rwiza rwari rugamije gufasha abagikurikiranaga kumva byimazeyo ibyerekeranye n’ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho myiza:
“Mu mutwe hacu hameze nka moteri y’imodoka iyo ari yo yose. Uko imodoka yaba igaragara neza hanze kose, idafite moteri, ntabwo yashobora kugenda. Imodoka ishobora kugenda gusa iyo moteri ikorana ingufu zayo zose. Mufate ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho yanyu muri ubwo buryo.Iyo hari ikintu kitameze neza muri moteri y’imodoka, ushaka umukanishi. Mu gihe wumvise ubuzima bwo mu mutwe cyangwa imibereho yawe itameze neza, saba ubufasha bwo mu rwego rw’umwuga.” Adelite Mukamana
Scovia na Amina buri wese yatumenyesheje ibyamubayeho. Mureke tubyinjiremo maze turusheho kumenya byinshi:
Ibyabaye kuri Scovia :
Scovia Umutoni ni we washinze KGL Flour Limited, uruganda rutunganya ibihingwa mu rwego rw’ubucuruzi, urwo ruganda rukaba rukora ifu y’ibigori- izwi ku izina rya kawunga- n’ibiryo by’amatungo. Mbere ya COVID-19, yakoraga ahandi hantu, ariko yaje gutakaza akazi ke kimwe n’abandi bantu benshi ubwo icyorezo cyadukaga. Aho kwiheba, yafashe icyemezo cyo gushora amafaranga yari yarizigamiye maze atangiza ubucuruzi bwe bwite. Nubwo byari igitekerezo cyiza, byabaye ibihe bikomeye kubera ko ubwo yatangiraga ubucuruzi bwe, u Rwanda rwagiye muri Guma mu Rugo, ibintu byose bihita bihagarara. Guma mu rugo irangiye, ubwo ubundi bucuruzi bwongeraga gutangira gukora, isoko rya Scovia ryari rigizwe n’ibigo by’amashuri n’amahoteli ryari ritaratangira gukora. Yatangiye kumva bimubabaje atanabona neza uko ejo hazaza he hazaba hameze. Scovia yahise atekereza vuba noneho afata icyemezo cyo guhindura uburyo bw’imikorere, agamije isoko ryo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Ubwo yatangiye kujya aha ibicuruzwa bye abaguzi bo muri DRC guhera ubwo ngubwo. Noneho u Rwanda rutangiye kuzahuka buva mu ngaruka z’icyorezo yongera gutangira kugurisha ibicuruzwa bye mu Rwanda.
Scovia akeka ko ba rwiyemezamirimo b’abagore kenshi na kenshi bagira ingorane mu kazi kabo baterwa n’uko ari abagore. Urugero, yagombye gutumiza imashini isya ifu y’ibigori ku mucuruzi w’umugabo, ubwo yatangiriraga ku busa. Uwo mucuruzi yari yaramurangiwe na Rwanda Standard Board. Uwo mucuruzi yabwiye Scovia ko azamuha imashini mu byumweru bibiri. Ariko, ntabwo yabashije kuzuza amasezerano bari bagiranye, ahubwo byarengeje ukwezi kugira ngo amuhe izo mashini. Byabaye ngombwa ko ajyana yo n’inshuti ze magara z’abagabo kugira ngo zimurebere kugira ngo zimufashe guhabwa izo mashini. Ibi byaramubabaje cyane kandi ni kimwe mu bintu bibi cyane yahuye na byo mu kazi ke nka rwiyemezamirimo.
Muri COVID-19, Scovia yasubiye inyuma atekereza ku byari biri kuba noneho atangira gutekereza ku ngamba nshya zigamije kunoza ubucuruzi bwe. Yakoze ibikorwa byinshi byamushimishije kandi byamunogeye mu buzima bwe. Urugero, kumva indirimbo z’Imana nka kimwe mu bintu bigamije gushyigikira ubuzima bwo mu mutwe bwe. Ubuzima bwe nk’umucuruzi ntibubuzemo ingorane- aracyahura n’ingorane nk’umugore ukora mu rwego rwiganjemo abagabo kimwe n’inzitizi zishingiye ku ihagarikwa ry’ingendo bitewe n’icyorezo kigikomeza. Ariko, ntabwo ateganya guhagarika imirimo ye. Scovia yaje kumva ko ingorane zizahoraho igihe cyose kandi ko icy’ingenzi ari ugushaka ibisubizo bigamije guhangana n’izo ngorane.
Ibyabaye kuri Amina:
Amina Umuhoza ni we washinze SAYE – DUKATAZE LTD akaba n’Umuyobozi Mukuru wayo. SAYE ni sosiyete igamije kurwanya inda zitateganyijwe ziterwa abakobwa b’abangavu bitewe n’akato bakorerwa iyo bari mu mihango y’ukwezi. Sosiyete ye iha abagore bato amakuru yerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere, imicungire y’isuku igihe bari mu mihango y’ukwezi, ikanabongerera ubushobozi bwo mu rwego rw’ubukungu igurusha ibicuruzwa bakora hifashishijwe ikoranabuhanga n’ubwitange bw’abaturanyi.
Icyorezo cya COVID-19 cyagabanyije cyane ibikorwa bya SAYE . Ntabwo ari ibintu byoroheye sosiyete mu bihe bya Guma mu rugo. Byabaye ngombwa ko sosiyete ikora ibikorwa byayo byose ikoresheje ikoranabuhanga; ibyo bikaba byaratumye Amina na bagenzi be batangira kwibaza niba bazashobora kugera ku ntego bihaye. Amina yagombye guhitamo ibikorwa byihutirwaga kurusha ibindi. Urugero, sosiyete yagombaga gukoresha inyungu yabonaga mu guhemba abakozi imishahara yabo ku buryo babasha gukomeza akazi kandi bakabaho bishimye. Birumvikana, ibi byagize ingaruka zikomeye ku mikorere ya sosiyete no ku mibereho myiza y’abakozi. Bakomeza gukora neza mu gihe cy’icyorezo kubera ko bize kubaho nk’aho ari ibintu bishya ariko bisanzwe.
Nka rwiyemezamirimo w’umugore, imwe mu ngorane ahura nazo ni amagambo atari meza abantu bagenda bavuga, harimo no gukorerwa iterabwoba ku mbuga nkoranyambaga. Urugero, akunda kumva cyangwa agasoma ( ku mbuga nkoranyambaga) iyo sosiyete ye yungutse umufatanyabikorwa mushya cyangwa yafunguye ishami rishya igurishirizamo ibicuruzwa byayo amagambo agira ati: “uzashyingirwa ryari ?” cyangwa “utegereje kubanza gukira kugira ngo ubone gushaka?” Atekereza ko aya magambo yose akomoka mu muco wacu wakomeje kujya ugenda inyuma y’abagore mu bice byose by’ubuzima. Ariko, ibintu byatangiye guhinduka kubera ko Leta yacu yagiye yigisha abanyarwanda akamaro k’umugore mu iterambere ry’igihugu, iry’umuryango n’iry’umuntu ku giti cye.
Ibyo bihe ntabwo byoroheye Amina. Ikintu cyamukomereye mu rwego rwo guhangana n’ingorane zifitanye isano n’Icyorezo cya COVID-19 ni ukugira imbaraga zihagije no gukomeza gukora we n’abo bakorana. Kugira ngo babashe kubigeraho, yakoresheje ibihe bya guma mu rugo abibyaza umusaruro uko bishoboka byose, yitekerezaho akanakora imirimo yo mu mpapuro. Ibyo byamuteye akanyabugabo, kandi n’ibyo byiyumviro byamufashije kubasha kugera ku bo bakorana binyuze mu mbuga nkoranyambuga. Amina kandi yagerageje kwita ku bikorwa yari yarasubitse mbere y’icyorezo; ibyo bikorwa bikaba byarahaye SAYE amahirwe mashya nyuma ya guma mu rugo.
Kongera kubaka ufite ubuzima bwiza kurushaho :
Scovia n’Amina bifuza gutera imbere nk’abacuruzi b’abagore ariko ntabwo byoroshye. Bose amagambo atari meza abageraho ashingiye ku bintu bisanzwe bivugwa hafi ya buri munsi; urugero, igitekerezo kivuga ko ba rwiyemezamirimo b’abagore bashobora gutera imbere gusa ari uko bashatse. Adelite Mukamana ntabwo yemera ibyo bivugwa. Yaravuze ati : “ Kenshi na kenshi twumva bavuga ko iterambere ry’abagore rishingira ku mugabo. Scovia n’Amina ni ingero zifatika zigaragaza ko rwiyemezamirimo w’umugore ashobora gucunga ubucuruzi bwe neza kandi agatera imbere mu bihe ibyo ari byo byose kandi twizeye ko ari ingero nziza abandi bagore bagenzi bacu bashobora kureberaho muri sosiyete nyarwanda ”.
Ba rwiyemezamirimo bombi bemeranyijwe ku kintu kimwe – umuntu ahitamo imyumvire ye bwite, kandi kugira imyumvire myiza ku bijyanye n’imibereho myiza ni ikintu cy’ingenzi gifasha guhangana n’ibintu bibi. Adelite Mukamana yemera ibi bikurikira: “ Dukora dukurikije uburyo dutekereza kandi dufata icyemezo ku byerekeranye n’uburyo dutekereza”.
Ba rwiyemezamirimo b’abagore by’umwihariko bahura n’ingorane zo guhuza akazi kabo n’ubuzima bwo mu rugo. Amina akeka ko kugira umugabo ugushyigikira kandi wumva icyerekezo cye ari ikintu cy’ingenzi gifasha rwiyemezamirimo w’umugore gutera imbere. Madamu Adelite Mukamana, inzobere mu kazi ke akaba n’umubyeyi, yagiriye inama ba rwiyemezamirimo b’abagore kudatinya kugira imiryango kubera ko umugore ari ikiremwa muntu gishobora gukora imirimo myinshi. Yagiriye inama abagore gukora ibikorwa by’ubucuruzi batitaye ku buzima bwabo bwo mu muryango mu gihe cyose bifitemo icyizere ko bashobora kubikora. Yashimangiye kandi ko abagabo batagomba guterwa ubwoba n’uko abagore bagira ubushobozi bwo mu rwego rw’ubukungu cyangwa n’iterambere ry’abo bashakanye ahubwo ko bagomba kwibanda ku iterambere ryabo bombi.
Sura urubuga rwa SME Response Clinic maze ubone inama zigirwa ba rwiyemezamirimo zibafasha gukomeza ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho myiza yabo n’iy’abakozi babo. Tubasabye kandi kujya mukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu inkuru za ba rwiyemezamirimo ku byerekeranye n’uburyo ibikorwa by’ubucuruzi byabo bishyira imbere ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho myiza nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’ingorane zatejwe n’icyorezo cya COVID-19. Ushobora kandi kudusanga kuri YouTube, Facebook, Twitter, na LinkedIn.