Bisaba iki kugirango umuntu abe rwiyemezamirimo mwiza?

Kuba rwiyemezamirimo bigira akamaro kandi bikabamo ingorane. Nta banga ririmo kuba rwiyemezamirimo mwiza, ariko hari ibintu bimwe bizwi neza ba rwiyemezamirimo bagomba kwimakaza kugirango babashe gushinga ibigo by’ubucuruzi byiza kurushaho kandi byunguka. Menya byinshi mu bice bikurikira.

Gukorana ishyaka: Nubwo kugira abantu bagushyigikira ari ngombwa, ba rwiyemezamirimo bakora neza kenshi na kenshi bakorana ishyaka kandi ntibakenera guterwa akanyabugabo kugirango bafate intera yo gushinga ibigo by’ubucuruzi bikora neza. Batangira umunsi bafite ibikorwa bagomba gukora n’intego bagomba kugeraho, bagahora bibuka  intego nyamukuru y’ubucuruzi bwabo. Bafata ingorane bagenda bahura nazo nk’amahirwe atuma biga ibintu bishya bakanatera imbere aho kugirango bibaviremo impamvu yo gucika intege no kureka ibikorwa byabo.

Ubaka imbaraga zawe muri uru  rwego ushyiraho buri gihe ibikorwa n’intego zawe n’iz’itsinda ryawe – buri munsi cyangwa buri cyumweru. Tekereza ku byerekeranye n’uburyo wazamura ubucuruzi bwawe ku yindi ntera yisumbuyeho aho gutegereza ko amahirwe yigaragaza ubwayo.  Fata ingorane nk’amahirwe yo gutanga ibicuruzwa cyangwa serivisi nziza kurushaho kandi ugerageze  kunezeza abaguzi bawe ubaha ibyo bakeneye.

Imyitwarire mu kazi ihamye: Ba rwiyemezamirimo bakomeye usanga baba bafite imyitwarire mu kazi ihamye; ibyo bikagena uburyo bakoresha igihe cyabo. Barangwa n’umuhate wo gukora bagamije kugera ku ntego runaka baba bashyizeho, kabone n’iyo byaba bisaba gukora nyuma y’amasaha y’akazi asanzwe.

Ubaka imbaraga zawe muri uru rwego ushyiraho imikorere ya buri munsi iri mu murongo mwiza, wuzuza inshingano kandi ushyiraho imyumvire iranga umurimo ukomeye binyuze mu bwitange no kwita ku cyo umuntu akora.

Guhanga udushya:  Bitewe no guhigana gukomeye kugaragara muri ba rwiyemezamirimo, ba rwiyemezamirimo bakora neza baba ari abantu bahanga udushya ubwabo cyangwa ari abantu bakoresha abakozi bahanga udushya. Kugirango ba rwiyemezamirimo babashe gushyiraho ibitekerezo byihariye no kubona ibisubizo bijyanye n’ibyo abaguzi baba bakeneye bisaba gutekereza ku buryo bwihariye mu bintu byose uhereye ku iyamamazabikorwa ukagera ku itangwa rya serivisi no ku ikorwa ry’ibicuruzwa.  

Ubaka imbaraga zawe muri uru rwego wimakaza imyumvire yo kugira amatsiko mu buzima bwawe bwa buri munsi kandi ukorana n’abantu bashobora kuba bishimiye urwego rw’imirimo ukoramo. Gukorana n’abandi bishobora kugufasha kunguka ibitekerezo bishya no kumenya neza uko abandi babona ibisanzweho.

Kugira ubuhanga bwinshi mu bijyanye no kuyobora: Kenshi na kenshi, abakozi n’abaturage bavuga ko benshi muri ba rwiyemezamirimo bakora neza baba ari abayobozi bakomeye kandi barangwa n’ubupfura. Ubushobozi bwo kuyobora bufasha ba rwiyemezamirimo guteza imbere impano mu matsinda bakoramo, bikongera imikorere myiza bikanatuma hakorwa ibicuruzwa  hakanatangwa serivisi zifite ireme.

Ubaka imbaraga zawe muri uru rwego usabana buri gihe n’abakozi bawe kugirango ubashe kumva ingorane zabo, ibyo bakora neza, intege nke zabo ndetse n’imbaraga zabo. Ibi bizagufasha kumenya icyo ugomba gukora kugirango barusheho gutanga umusaruro.

Kuba rwiyemezamirimo mwiza bisobanura kuba umuntu ukora cyane kandi ufite ubushobozi bwinshi mu bintu binyuranye. Isuzume ubwawe uhereye ku ngingo zimaze gusobanurwa noneho urebe aho ugomba kongeramo imbaraga zawe. Kanda hano maze wikorere isuzuma rigufi nka rwiyemezamirimo noneho urebe ibyo ushobora kunoza nka rwiyemezamirimo.