IN THE NEWS l Uruhare rwa SME Response Clinic mu kuzahura ubucuruzi bwazahajwe n’ingaruka za Covid-19
Uruhare rwa SME Response Clinic mu kuzahura ubucuruzi bwazahajwe n’ingaruka za Covid-19
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari iciriritse Bikorera mu Rwanda (AMIR), Nkuranga Aimable, yavuze ko ihuriro SME Response Clinic riri kugira uruhare rukomeye mu kuzahura ubukungu bw’Igihugu. Ubu washyigikira ikigo cy’ubucuruzi buto ukagiha amahirwe yo kwegukana ibihembo byatanzwe n’iri huriro.
SME Response Clinic ni urubuga rwatangijwe hagamijwe kujya rukusanyirizwaho amakuru n’ubujyanama ku icungamari, imisoro, imikoranire na banki n’aho abucuruzi bakura ibishoro muri iki gihe cya Covid-19.
Rufasha abanyarwanda benshi bari mu bikorwa by’ubucuruzi kandi amakuru yose agatangwa mu Kinyarwanda n’Icyongereza.
Hashize umwaka ihuriro rya SME Response Clinic ritangiye mu Rwanda. Iri huriro ryavutse mu gihe Igihugu cyari gihanganye n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, aho ibigo bito n’ibiciriritse byahuye n’ihungabana ry’ubukungu ritabyoroheye.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari Iciriritse bikorera mu Rwanda (AMIR) rikaba rinabarizwa muri iri huriro, Nkuranga Aimable, yavuze ko iri huriro rihugura ba rwiyemezamirimo b’ibigo bito ndetse n’ibiri kwiyubaka mu gucunga amafaranga akoreshwa mu bucuruzi.
Uburyo butatu bwo kumenyereza umukozi akazi
Uburyo butatu bwo kumenyereza umukozi akazi
Nk’umuntu ufite ibikorwa by’ubucuruzi bito, uhora ushakisha buri gihe uburyo bwo kunoza ibikorwa byawe no kongera umusaruro. Niba ufite abakozi, ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigize ubucuruzi bwawe kandi ukumenyera akazi kwa bo ni ingenzi cyane kugira ngo ubwo bucuruzi burusheho kugenda neza. Uhereye kuri ibyo ngibyo, dore uburyo butatu bwagufasha kumenyereza abakozi bawe akazi:
1. Koresha politiki y’urugi rufunguye.
Politiki y’urugi rufunguye bisobanura ko uganira n’abakozi bawe nta mbereka. Ganira n’abakozi bawe mu buryo butaziguye, ubabaze icyo batekereza n’ibigomba gukorwa kandi nawe ushyireho akawe. Ibi bituma abakozi barushaho gushishikarira gukora (morale) kandi bakabasha no kuvuga ibitekerezo byabo mu bwisanzure. Bashobora no kukungura ibitekerezo byatuma ubucuruzi bwawe burushaho kugenda neza. Ibi bizana umwuka mwiza mu kazi bigatuma abakozi bongera umusaruro ari nako bishimangira umubano mwiza ku kazi.
2. Imenyereze kujya uhindura imitunganyirize y’akazi igihe bibaye ngombwa.
Gutunganya akazi mu buryo bushobora guhinduka igihe ari ngombwa bigenda biba uburyo bukurikizwa mu bikorwa by’ubucuruzi byinshi mu nzego zose. Udukorwa dusanzwe nko gufata ikiruhuko abantu basangira ikawa cyangwa kubaha ikiruhuko kugira ngo babashe gukemura ibibazo byihutirwa cyangwa ibibazo byo mu muryango bishobora gutuma imiterere y’ubuzima bwo ku kazi bw’umukozi ijyana neza n’ireme ry’ubuzima. Gutunganya akazi muri ubwo buryo bituma gusiba ku kazi bya hato na hato bigabanuka, umusaruro ukiyongera ndetse n’abakozi bakarushaho kuba indahemuka.
3. Bwira abakozi bawe icyerekezo nyamukuru cy’ubucuruzi bwawe.
Nk’umuntu ufite ibikorwa by’ubucuruzi bito, uhora buri gihe ushakisha uko ubwo bucuruzi bwakwaguka. Ganiriza abakozi bawe ibyerekeranye n’imigambi y’ibihe biri imbere ufitiye ubucuruzi bwawe kandi utege amatwi wumve ibitekerezo byabo. Nutega amatwi ibitekerezo byabo, bazumva bahawe agaciro, ibyo bikazatuma barushaho kwitangira akazi kabo.
Ibikorwa by’ubucuruzi hafi ya byose biri hafi yo kongera gukora mu Rwanda; shaka uburyo bwo gushyira izi nama mu bikorwa maze harusheho kuza umwuka mwiza mu kazi; ibyo bizatuma abakozi bawe bumva bafite agaciro, noneho bafashe ubucuruzi bwawe gutera imbere!
e-Commerce Webinar Kwinjiza Ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse byo mu Rwanda mu bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga: Amahirwe n’inzitizi zirimo

Kwinjiza Ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse byo mu Rwanda mu bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga: Amahirwe n’inzitizi zirimo.
Kuwa 30 Werurwe 2021 saa cyenda z’amanywa
Utumiwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo kizakoreshwa na SME Response Clinic hifashishijwe ikoranabuhanga kikazakorwa hamwe n’abafatanyabikorwa b’ingenzi bakomoka mu nzego za Leta n’iz’abikorera zifite uruhare mu bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga mu Rwanda. Icyo kiganiro kizakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kizaba kigamije kungurana ibitekerezo ku bikorwa biriho byo kwinjiza ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse mu mahuriro y’ibigo bikora ubucuruzi bikoresheje ikoranabuhanga kikazibanda ku mahirwe ibigo bito n’ibiciriritse bifite muri urwo rwego , inzitizi bihura nabyo, ndetse n’ibisubizo bishoboka bijyanye no gukuraho izo nzitizi.
Icyo kiganiro kizanyura kuri paji ya Facebook ya SME Response Clinic; abazakitabira bakazabasha kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo byabo kuwa 30 Werurwe saa cyenda z’amanywa mu rurimi rw’ikinyarwanda ahanini.
Uzayobora ikiganiro: Christophe Nkurunziza: Umuyobozi wa IHUZO PROJECT
Abatumirwa:
- Alex Ntale: Umuyobozi Mukuru wa ICT Chamber
- Albert Munyabugingo: Umuyobozi Mukuru wa Vuba Vuba
SME Response Clinic yatangije ubukangurambaga bwo gushyigikira no kuzirikana uruhare rw’ibigo by’ubucuruzi bito mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bwazahajwe n’ icyorezo cya COVID-19

Itangazo rigenewe abanyamakuru - Ririhutirwa
Kigali, Rwanda – kuwa 18 Werurwe 2021
SME Response Clinic yatangije ubukangurambaga bwo gushyigikira no kuzirikana uruhare rw’ibigo by’ubucuruzi bito mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bwazahajwe n’ icyorezo cya COVID-19.
Ibitewemo inkunga na Access to Finance Rwanda, ConsumerCentriX, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari Iciriritse Bikorera mu Rwanda (AMIR), Ikigo Nyafurika Kigamije Guteza Imbere Imiyoborere (AMI), New Faces New Voices Rwanda, n’Ishyirahamwe ry’Amabanki mu Rwanda, SME Response Clinic yatangije ubukangurambaga bugamije gushyigikira no kuzirikana uruhare rw’ibigo by’ubucuruzi bito byo mu Rwanda mu rugendo rwo rwo gusohoka mu bibazo byatewe n’icyorezo cyugarije isi cya COVID-19. SME Response Clinic ni ihuriro ryashyizweho muri 2020 kugira ngo rifashe ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse gukemura ibibazo byatewe na COVID-19 bihabwa ibyangombwa bikeneye n’amahirwe yo kwiyungura ubumenyi.
Binyuriye kuri ubu bukangurambaga buzamara ibyumweru bitatu bwiswe ‘Twiteze Imbere’, buzaba bukumiyemo gusangira inkuru z’uburyo ibigo by’ubucuruzi buto byabashije guhangana n’ibihe bikomeye turimo. Nanone, ba rwiyemezamirimo na ba nyir’ibigo by’ubucuruzi bitandukanye bazashishikarizwa kwitabira gahunda za SME Response Clinic, hanatangwe agashimwe ku bigo by’ubucuruzi byagaragaje ubudasa.
Mu gihe cyose ubu bukangurambaga buzamara, abantu bose muri rusange hamwe n’abafite ibigo by’ubucuruzi bazahabwa umwanya wo guhitamo ibigo by’ubucuruzi bito bizahabwa agashimwe na SME Response Clinic. Ibigo bizatoranywa bigomba kuba biri mu cyiciro cy’ibigo biyoborwa n’abagore, icy’ibigo by’ubucuruzi bikiyubaka cyangwa ibifite udushya hamwe n’ibigo byamaze gukomera. Gutanga amazina y’ibigo bizatoranywamo ibizahembwa bizatangira kuwa 18 Werurwe bisozwe kuwa 2 Mata 2021.
Ikigo cy’ubucuruzi kizatsinda muri buri cyiciro kizahabwa igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe (1,000,000) yakwifashishwa mu bucuruzi bwabo, hakiyongeraho guhabwa serivisi z’ubujyanama n’inzobere mu bijyanye n’ubucuruzi nta kiguzi. Icyiciro cy’ubucuruzi buzatsinda ku mwanya wa kabiri kizahabwa inkunga yo gukurikirana amahugurwa atangwa n’Ikigo Nyafurika Kigamije Guteza Imbere Imiyoborere (AMI), yiswe “Komeza Utere Imbere – Survive to Thrive”. Binyuze kuri ayo mahugurwa, ba rwiyemezamirimo bazunguka ubuhanga, bahabwe ibikoresho byabugenewe, bige n’ingamba zabafasha guhangana n’ibibazo bagakomeza gutera imbere muri ibi bihe bikomeye byatewe n’icyorezo cya COVID-19. Nanone, bazahahurira n’abandi bacuruzi bo mu Rwanda no muri Afurika.
Mu gusobanura iby’ubu bukangurambaga, Jean Bosco Iyacu, umuyobozi wa Access to Finance mu Rwanda, aragira ati: “Ibigo by’ubucuruzi bito ni urutirigongo rw’ubukungu bw’u Rwanda kandi biha akazi abantu hafi ya bose mu Rwanda hose. Ubukangurambaga bwiswe ‘Twiteze Imbere’ bugamije kuzirikana icyo kintu no gushyigikira uruhare rwa byo mu gufasha u Rwanda kwikura mu bibazo by’ubukungu byazanywe n’icyorezo cyugarije isi cya COVID-19. Ndashishikariza Abanyarwanda bose guhitamo ibigo by’ubucuruzi bito byujuje ibisabwa bityo bizahabwe ibihembo byagenewe na SME Response Clinic nk’uburyo bukomeye bwo kugaragaza ko bishyikigiwe mu ruhare bigira mu buzima bwacu bwa buri munsi.”
Naho Anna Gincherman, umufatanyabikorwa wo muri ConsumerCentrix aragira ati: “Tunejejwe no gutangiza ubu bukangurambaga bugamije kwishimira uburyo ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bakoze iyo bwabaga ntibaheranwe n’ibihe bikomeye turi gucamo. Ibihembo bizatangwa na SME Response Clinic ni uburyo bumwe bwo guha icyubahiro no gutera ingabo mu bitugu ibigo by’ubucuruzi bito byabereye abaturage inkingi ya mwamba mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19.”
Ku bindi bisobanuro kuri ubu bukangurambaga n’uko watora ikigo cy’ubucuruzi gito gikwiye guhabwa agashimwe, jya ku rubuga www.smeresponse.clinic/awards cyangwa uhamagare 0781024420.
Ibyerekeye SME Response Clinic
Muri Gicurasi 2020, Access to Finance Rwanda (AFR) yafatanyije na Consumer Centrix hatangizwa icyiswe SME Response Clinic; ihuriro rifasha ba rwiyemezamirimo bagerageza guhangana n’icyorezo cyugarije isi cya COVID-19. SME Response Clinic igenera ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bagerageza kumenyera imiterere y’ubucuruzi bwazanywe n’icyorezo cya COVID-19, amahugurwa, ubujyanama ku bigezweho, n’uburyo bw’icungamari. Ku bindi bisobanuro, wasura urubuga smeresponse.clinic
Ibyerekeye Access to Finance Rwanda
AFR yatangiye ibikorwa byayo muri 2010 ifite intego nyamukuru yo guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda. AFR igamije gukuraho inzitizi zo muri sosiyete tubamo zibuza abantu kubona serivisi zijyanye n’imari hibandwa ku bantu binjiza make, cyane cyane abatishoboye n’abagore bo mu cyaro. AFR ishyigikira iterambere n’itangwa rya serivisi z’imari zirimo ubwizigame, gutanga inguzanyo, ubwishingizi, ubwishyu, no guhererekanya amafaranga. Ushobora kubona amakuru kuri AFR unyuze ku rubuga rwa afr.rw
Aho wabariza amakuru
Niba hari ibyo wifuza kubaza cyangwa ukeneye andi makuru, andikira musa.kacheche@consumercentrix.ch cyangwa wandikire Emile Ndayambaje, Umuyobozi ushinzwe ihererekanyamakuru muri AFR kuri emile@afr.rw.
SME Response Clinic Launches Campaign to Recognise the Role of Small Businesses in Rwanda’s COVID-19 Recovery
The SME Response Clinic, a platform powered by Access to Finance Rwanda and ConsumerCentriX in collaboration with the Private Sector Federation, the Association of Microfinance Institutions in Rwanda, African Management Institute, New Faces New Voices Rwanda, and Rwanda Bankers’ Association, has today launched a campaign to recognise and celebrate the role of small businesses in Rwanda’s road to recovery from the COVID-19 pandemic. The SME Response Clinic is a platform launched in 2020 to support small and medium-sized enterprises to overcome challenges brought about by COVID-19 through resources and learning opportunities.
The three-week campaign is called ‘Twiteze Imbere’ (Let’s Move Forward Together) and will share stories of small business resilience, encourage entrepreneurs and business owners to utilise SME Response Clinic resources, and celebrate exceptional businesses through the inaugural SME Response Clinic Business Awards.
Over the course of the campaign, the general public and other business owners will be invited to nominate their favourite small businesses for a SME Response Clinic Business Award. Nominations are open in the categories of women-owned businesses, start-up or innovative businesses, and established businesses. The winner in each category will receive a cash prize of one million Rwandan francs to invest in their business as well as expert advisory services. Nominations are open from 18 March until 2 April 2021. Selected runners-up will be sponsored to participate in the African Management Institute’s Survive to Thrive programme. Through this programme, business owners will be equipped with the skills, tools, and strategies to navigate challenges and thrive in difficult times, and network with other entrepreneurs in Rwanda and across Africa.
“Small businesses are the backbone of Rwanda’s economy and employ the vast majority of people across the country. The ‘Twiteze Imbere’ campaign celebrates this and recognises their contribution to Rwanda’s recovery from the pandemic. I encourage all Rwandans to nominate their favourite small business for the SME Response Clinic Business Awards as a great way to show support for local business and the role they play in our day-to-day lives,” said Jean Bosco Iyacu, Country Director, Access to Finance Rwanda.
“We’re delighted to launch this campaign to celebrate the tremendous resilience of entrepreneurs in Rwanda. The SME Response Clinic Business Awards are one way we hope to honor and further support the small businesses that have been pillars of the communities during the COVID-19 pandemic,” said Anna Gincherman, Partner, ConsumerCentriX.
Learn more about the campaign and nominate your favourite small business at www.smeresponse.clinic/awards or by calling 0781024420.
About the SME Response Clinic
In May 2020, Access to Finance Rwanda (AFR) partnered with ConsumerCentriX to launch the SME Response Clinic – a platform that supports entrepreneurs in Rwanda struggling in the face of the COVID-19 pandemic. The SME Response Clinic provides access to training, industry insights, and financial management advice to entrepreneurs in Rwanda struggling to adjust to the economic realities of COVID-19. Access the platform at smeresponse.clinic
About Access to Finance Rwanda
AFR began its operations in 2010 with the core objective of stimulating the development of the financial sector in Rwanda. AFR’s intention is to remove the systemic barriers that hinder access to financial services by putting low-income people particularly the rural poor and women at the centre of its interventions. AFR supports the development and provision of financial services including savings, credit, insurance, payments, and remittances. Learn more at afr.rw
Media Contact
For any enquiries or more information, write to musa.kacheche@consumercentrix.ch or reach out to Emile Ndayambaje, AFR Communications Manager, at emile@afr.rw.
Guteza imbere ubumenyi mu micungire y’ibikorwa by’ubucuruzi mu gihe u Rwanda rwongeye gufungura ibikorwa by’ubucuruzi

Guteza imbere ubumenyi mu micungire y’ibikorwa by’ubucuruzi mu gihe u Rwanda rwongeye gufungura ibikorwa by’ubucuruzi
Kuwa 18 Gashyantare , 2021, saa cyenda z’manywa
Itabire ibiganiro nyunguranabitekerezo bya SME Response Clinic bizahita ako kanya bizibanda ku batanga serivisi z’iterambere ry’ubucuruzi mu Rwanda. Menya amahirwe ahari yo guteza imbere ubumenyi bwo gucunga umutungo mu gihe ibikorwa by’ubucuruzi byongeye gufungurwa mu Rwanda. Ibyo biganiro bizanyura ku rubuga rwa Facebook rwa SME Response Clinic kuwa 18 Gashyantare saa cyenda CAT; bikazakorwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Umuyobozi w’ibiganiro : Eric Musizana, Umukozi wa Agriculture & Rural Finance Project, Access to Finance Rwanda
Abatumirwa:
- Mukulira Olivier, Umuyobozi wa Rwanda Institute of Cooperatives, Entrepreneurship, and Microfinance
- Sarah Rukundo, umuyobozi wa Westerwelle Startup Haus Kigali
- Malik Shaffy Lizinde, umuyobozi wa African Management Institute, ishami ry’u Rwanda
AMI igiye guha ba rwiyemezamirimo 100 b’abagore bo muri Rwanda Chamber of Women Entrepreneurs amahugurwa ku bumenyi ngiro mu bijyanye n’ubucuruzi.
AMI igiye guha ba rwiyemezamirimo 100 b’abagore bo muri Rwanda Chamber of Women Entrepreneurs amahugurwa ku bumenyi ngiro mu bijyanye n’ubucuruzi.
Afican Management Institute (AMI) igiye guha ba rwiyemezamirimo 100 b’abagore amahugurwa ku bumenyi ngiro n’ibikoresho mu bijyanye n’ubucuruzi binyuze mu masezerano y’ubufatanye azamara umwaka yagiranye na Rwanda Chamber of Women Entrepreneurs ikorera mu Rugaga rw’Abikorera. Ayo mahugurwa azaba agamije gufasha ba rwiyemezamirimo b’abagore kuva mu ngorane ubucuruzi bwabo bwatewe n’icyorezo cyugarije isi cya coronavirus binyuze mu mahugurwa na serivisi z’ubujyanama. Amahugurwa azahabwa ba rwiyemezamirimo b’abagore b’abanyamuryango ba Chamber of women entrepreneurs. Abazemererwa kujya muri ayo mahugurwa bazitabira gahunda z’amahugurwa y’AMI 2 ni ukuvuga amahugurwa yo gukomeza ibigo by’ubucuruzi n’amahugurwa ya gumya ubeho maze ukunguhare,ayo mahugurwa akazibanda ku bumenyi bushya bwongereweho bwo gukemura ingorane zihariye ba rwiyemezamirimo b’abagore bahura nazo.
Kugira ngo wiyandikishe, sura urubuga: https://www.africanmanagers.org/rwandabusinessbootcamp/
Niba ukeneye ibindi bisobanuro, ohereza ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa ukoreshe Whatsapp kuri nomero ya telefoni: +250 787 339 435
Niba ukeneye andi makuru ku bijyanye n’abanyamuryango ba Rwanda Chamber of Women Entrepreneurs, saba ibisobanuro ukoresheje imeyili aderesi : marieolga@gmail.com cyangwa womenchamber.psf@gmail.com
AMI to offer 100 Female Entrepreneurs from Rwanda Chamber of Women Entrepreneurs with free business skills training.
The African Management Institute (AMI) is set to provide 100 female entrepreneurs with training in business skills and tools through a one-year partnership agreement signed with the Rwanda Chamber of Women Entrepreneurs operating under the Private Sector Federation. The training will aim to support female entrepreneurs to bounce back from the impact of the coronavirus pandemic on their businesses through training and advisory services. The training will be accessible to women entrepreneurs who have a membership with the Chamber of women entrepreneurs. Successful applicants will have access to two AMI training programs, Business Survival Bootcamp, and Survive to Thrive with new learning content added to address specific challenges faced by female entrepreneurs.
To apply, visit: https://www.africanmanagers.org/rwandabusinessbootcamp/
For more information, please contact: +250 787 339 435 via SMS or WhatsApp
For more information about the Rwanda Chamber of Women Entrepreneurs membership, contact: marieolga@gmail.com or womenchamber.psf@gmail.com
Westerwelle Startup Haus iha imfashanyo ba rwiyemezamirimo mu Rwanda.

Westerwelle Startup Haus iha imfashanyo ba rwiyemezamirimo mu Rwanda.
Westerwelle Startup Haus Kigali ni ikigo cyo guhanga udushya cyagiyeho muri Kanama 2018; kikaba giterwa inkunga n’umuryango udaharanira inyungu w’Abadage witwa Westerwelle. Uwo muryango washinzwe muri 2013 ukaba ugamije guteza imbere urwego rwa ba rwiyemezamirimo, iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu, no guhanga imirimo mu Rwanda. Westerwelle Startup Haus itanga serivisi zinyuranye zifasha ba rwiyemezamirimo bahanga udushya bafite ibitekerezo bishya mu bucuruzi bwabo ikabafasha kubigeza kuri bagenzi babo no guteza imbere ubucuruzi bwabo. Ibikorwa byayo birimo kubafasha gushyiraho uburyo bwo gukorera hamwe, gukora ibikorwa bibahuza nk’abakora akazi kamwe, gushyiraho ibiro by’abikorera, aho gukorera, kimwe na serivisi z’ubujyanama n’amahirwe yo kubahuza n’abandi ba rwiyemezamirimo mu rwego mpuzamahanga.
Westerwelle Startup Haus itanga ubwoko bunyuranye bw’aho gukorera burimo uburyo bwo gutanga aho gukorera umunsi ku wundi ku bantu ku giti cyabo, ameza yo gukoreraho afungwa cyangwa atimukanwa ku bantu bakodesha buri kwezi ahantu hakorerwa n’abantu benshi n’ibiro byihariye ku masosiyete ahakorera buri kwezi. Kuba umunyamuryango bijyana n’ibikorwa byo kubasha kwitabira ibikorwa bihuza abantu benshi bakora ibintu bimwe byemererwa abantu ku giti cyabo bakodesha ameza yo gukoreraho afungwa cyangwa atimukanwa na sosiyete zikodesha ibiro byihariye. Westerwelle Startup Haus yacumbikiye abanyamuryango 178 mu bikorwa remezo byayo n’ibigo by’ubucuruzi bigitangira na sosiyete 54. Muri iki gihe, icumbikiye gusa 50% by’ibigo by’ubucuruzi bigitangira bitewe n’ingamba zo kwirinda COVID-19 zashyizweho na Leta y’u Rwanda.
Westerwelle Startup Haus imaze imyaka ibiri ikorera mu Rwanda ifasha ibigo by’ubucuruzi bigitangira mu nzego zinyuranye kandi ihuriza hamwe abanyamuryango barenze 150. Usibye kandi serivisi zimaze kuvugwa, Westerwelle Startup Haus yashyizeho kandi gahunda ifasha amatsinda y’ibigo by’ubucuruzi bigitangira 20 kwiyandikisha nk’abanyamuryango bayo mu gihe cy’amezi 10 bikanabasha kubona ibikoresho byiza by’ikigo hamwe na serivisi z’iterambere ry’ubucuruzi nko kwiga ibibazo ibigo by’ubucuruzi bifite, ibiganiro by’ubujyanama, inama nyunguranabitekerezo ku bijyanye n’ibikoresho byifashishwa mu bucuruzi, n’ibikorwa byo gushyiraho amatsinda. Binyuze muri gahunda yo gufasha ibigo by’ubucuruzi bigitangira, Westerwelle Startup Haus yafashije ibyiciro 3 by’ibigo by’ubucuruzi bigitangira byagize uruhare muri gahunda.
Niba ukeneye ibindi bisobanuro, sura urubuga rwa Westerwelle Startup Haus cyangwa wandikire ikigo mu buryo butaziguye wifashishije imeyili info@westerwelle.haus.
The Westerwelle Startup Haus offers support for entrepreneurs in Rwanda.
The Westerwelle Startup Haus Kigali is an innovation hub established in August 2018 and it is supported by the Westerwelle Foundation, a German-based non-profit organization. The Foundation was established in 2013 and aims to promote entrepreneurship, social-economic growth, and job creation here in Rwanda. Westerwelle Startup Haus offers a unique mix of services to help entrepreneurs with innovative new business ideas to exchange with peers and develop their businesses. These include access to a co-working space, networking events, private offices, and a makerspace as well as advisory services and opportunities for networking internationally.
Westerwelle Startup Haus offers working space packages, which include a day pass option for individuals, flex and fixed desks for individuals renting on a monthly basis in a co-working environment, and private offices for companies offered by the month. Membership, which includes access to networking events, is available to Individuals renting fixed and flex desks and companies renting private offices. Westerwelle Startup Haus has had over 178 members and 54 startups and companies hosted at their premises. Currently, they only host 50% of the startups due to COVID-19 preventive measures put forward by the government of Rwanda.
The Westerwelle Startup Haus has been operating in Rwanda for two years, supporting startups from a variety of sectors and garnering a membership of more than 150 members. In addition to the above-mentioned services, Westerwelle Startup Haus also offers an incubation program that provides cohorts of 20 startups a 10-month membership subscription with access to the organization’s wide range of amenities along with business development services such as business diagnostics, mentorship sessions, workshops about business tools, and team building activities. Through the incubation program, Westerwelle Startup Haus has had 3 cohorts with 40 startups participating in the program.
For more information, visit Westerwelle Startup Haus or contact the organization directly via email at info@westerwelle.haus.
U Rwanda rushyizeho Politiki yo Guteza imbere urwego rwa ba Rwiyemezamirimo (Entrepreneurship Development Policy)
U Rwanda rushyizeho Politiki yo Guteza imbere urwego rwa ba Rwiyemezamirimo (Entrepreneurship Development Policy)
Leta y’u Rwanda yashyizeho Politiki yo Guteza Imbere urwego rwa ba Rwiyemezamirimo (EDP) kuwa 30 Ugushyingo 2020 hagamijwe kunoza urwego rwa ba rwiyemezamirimo mu gihugu. Iyo Politiki yashyizweho nyuma yo kubyunguranaho ibitekerezo n’abahagarariye Leta kuva ku rwego rwo hejuru kugera ku nzego z’ibanze, Urwego rw’Abikorera (PSF), ibigo by’imari ndetse na ba rwiyemezamirimo baturutse mu bigo by’ubucuruzi kuva ku bigo bito n’ibiciriritse kugeza ku binini no kuva ku bigo by’ubucuruzi bigishingwa kugeza ku bimaze igihe kirekire ku bufatanye n’abashoramari baba abo mu gihugu cyangwa abakomoka hanze, inzobere, ibigo bya za kaminuza, n’abafatanyabikorwa mu iterambere. Iyo politiki igamije guteza imbere uburyo bukwiye bwo gufasha urwego rwa ba rwiyemezamirimo, ishyiraho urubuga rukenewe kandi ifasha ba rwiyemezamirimo b’abanyarwanda kugaragaza ubushobozi bwabo nka ba rwiyemezamirimo no gushinga ibigo by’ubucuruzi bikora neza kandi bishobora guhiganwa ku isoko bizabasha guteza imbere ubukungu bikanahanga imirimo.
EDP ishaka gufasha ba rwiyemezamirimo gukuraho ingorane nyinshi zibugarije harimo izerekeranye n’imicungire, kubona imari, uruhererekane rw’agaciro, n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga ndetse n’imiyoboro yaryo. Ibi bizashoboka binyuze mu ngamba za politiki zigamije gutanga ibisubizo kuri izo ngorane. Ba rwiyemezamirimo bazajya babasha kubona amakuru bifashishije urubuga rusange ruzwi nka Entrepreneurship Portal ruzaba ruriho amakuru ku mahirwe aboneka ku isoko, serivisi z’imari zihari, n’imirongo ngenderwaho rusange kuri ba rwiyemezamirimo. Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ruzakoresha amahugurwa y’igihe gito yerekeranye n’ibikorwa by’ubucuruzi ku nkunga ya MINICOM, PSF na MINALOC. EDP kandi igamije kunoza uburyo bw’imitangire ya serivisi z’iterambere ry’ubucuruzi, ireba ibikenewe mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’abajyanama b’iterambere ry’ubucuruzi bariho ubungubu hagamijwe kunoza uburyo baha serivisi ba rwiyemezamirimo. Ba rwiyemezamirimo kandi bazakura inyungu mu buryo no mu bikorwa bishya kandi binoze byo gushyigikira urwego rwa ba rwiyemezamirimo bizabafasha kubahuza n’ibigo byo mu karere n’ibyo ku rwego rw’isi bitanga ubufasha bwo mu rwego rwa tekiniki ku bigo by’ubucuruzi bivuka, Ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse (MSME), n’ibinini. EDP irateganya kandi guha ba rwiyemezamirimo amahugurwa y’ibanze mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu rwego rwo kubafasha kwitabira gukora ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga, gukora ibikorwa byo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga, kwamamaza ibikorwa byabo, n’imicungire y’umubano n’abakiliya ku buryo ba rwiyemezamirimo babasha kubyaza umusaruro no gukoresha amahirwe ariho.
Mu rwego rwo gukemura ingorane ijyanye no kubona imari, ba rwiyemezamirimo bazashyirirwaho ikigega gitanga imfashanyo kizacungwa na MINICOM kandi kigaterwa inkunga na MINECOFIN, na RDB. Byongeye kandi, EDP izateza imbere iyandikishwa ry’ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse ku isoko ry’imari kugira ngo birusheho kugirirwa icyizere no kugira igihagararo cyiza mu rwego rw’imari. Biteganyijwe kandi ko ba rwiyemezamirimo bazakura inyungu mu buryo bunoze bwo kubika ibicuruzwa byabo buzatuma serivisi bakenera zihuta kandi n’igiciro cy’imikorere kikagabanuka. Mu gusoza, ba rwiyemezamirimo bazashyirirwaho urubuga rw’ubucuruzi bazajya babasha gukuraho amakuru ajyanye n’amahirwe ariho ku isoko n’amakuru ajyanye n’isoko kuri ba rwiyemezamirimo bo mu karere n’abantu bashobora kuba abashoramari.
Hanyuma, EDP yashyizweho hagamijwe gushyiraho uburyo bwo gufasha ba rwiyemezamirimo gukomera hatitawe ku kigero baba bariho cyose. Ba rwiyemezamirimo bazajya bahabwa amakuru buri gihe cyose hazajya hagira ibikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi politiki. Mu gihe waba wifuza gusoma iyi politiki yose uko yakabaye, ushobora kuyisanga aha hakurikira: Entrepreneurship Development Policy.
Rwanda Launches Entrepreneurship Development Policy
The government of Rwanda launched an Entrepreneurship Development Policy (EDP) on 30th November 2020 to improve the entrepreneurship sector in the country. The EDP was designed in consultation with representatives from central and local governments, Private Sector Federation (PSF), and financial institutions as well as entrepreneurs from MSMEs to large enterprises and from startups to long-standing businesses along with local and international investors, consultants, academics, and development partners. The EDP envisions the development of an effective entrepreneurship support ecosystem that creates the necessary conditions and enablers for Rwandan entrepreneurs to unleash their entrepreneurial potential and grow dynamic and competitive enterprises that will drive economic growth and job creation.
The EDP seeks to support entrepreneurs in addressing several challenges they face, including around management, access to finance, value chains, and the use of technology and digital channels. This will be done through various policy actions that aim to provide solutions to these challenges. Entrepreneurs will have access to information through a public facility known as the Entrepreneurship Portal, which will include information on available market opportunities, financial products, and general guidelines for entrepreneurs. The Rwanda Development Board (RDB) will oversee short-term courses about business governance with support from MINICOM, PSF, and MINALOC. EDP will also aim to make improvements to the business development services ecosystem by identifying capacity building needs of existing business development advisors to improve their service delivery to entrepreneurs. Entrepreneurs will also benefit from new and improved entrepreneurship incubators and events to link them with regional and global institutions that provide technical assistance to startups, MSMEs, and large enterprises. The EDP also outlines plans to provide basic digital literacy training to entrepreneurs to drive adoption of local e-commerce, digital payments, marketing, and customer relationship management so that entrepreneurs can leverage and exploit existing opportunities.
To tackle the challenge of access to financing, entrepreneurs will benefit from the creation of a stipend/fellowship fund led by MINICOM and supported by MINECOFIN, RDB, and BRD. Additionally, the EDP will promote the listing of MSMEs on the Rwanda stock exchange to propel greater credibility and enhanced financial status of MSMEs. Entrepreneurs are also set to benefit from improved warehousing systems that will ensure quick processing and reduction of operational costs. Finally, entrepreneurs will also have access to a trade portal that will avail information about existing market opportunities and market data for local entrepreneurs and potential investors.
Ultimately, EDP has been formulated to create an environment where entrepreneurs at different level of growth can thrive. More information will be availed as there are developments regarding implementation of the policy. If you would like to read the full policy, you can find it here: Entrepreneurship Development Policy.








