Uruhare rwa SME Response Clinic mu kuzahura ubucuruzi bwazahajwe n’ingaruka za Covid-19
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari iciriritse Bikorera mu Rwanda (AMIR), Nkuranga Aimable, yavuze ko ihuriro SME Response Clinic riri kugira uruhare rukomeye mu kuzahura ubukungu bw’Igihugu. Ubu washyigikira ikigo cy’ubucuruzi buto ukagiha amahirwe yo kwegukana ibihembo byatanzwe n’iri huriro.
SME Response Clinic ni urubuga rwatangijwe hagamijwe kujya rukusanyirizwaho amakuru n’ubujyanama ku icungamari, imisoro, imikoranire na banki n’aho abucuruzi bakura ibishoro muri iki gihe cya Covid-19.
Rufasha abanyarwanda benshi bari mu bikorwa by’ubucuruzi kandi amakuru yose agatangwa mu Kinyarwanda n’Icyongereza.
Hashize umwaka ihuriro rya SME Response Clinic ritangiye mu Rwanda. Iri huriro ryavutse mu gihe Igihugu cyari gihanganye n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, aho ibigo bito n’ibiciriritse byahuye n’ihungabana ry’ubukungu ritabyoroheye.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari Iciriritse bikorera mu Rwanda (AMIR) rikaba rinabarizwa muri iri huriro, Nkuranga Aimable, yavuze ko iri huriro rihugura ba rwiyemezamirimo b’ibigo bito ndetse n’ibiri kwiyubaka mu gucunga amafaranga akoreshwa mu bucuruzi.