Uburyo butatu bwo kumenyereza umukozi akazi  

Nk’umuntu ufite ibikorwa by’ubucuruzi bito, uhora ushakisha buri gihe uburyo bwo kunoza ibikorwa byawe no kongera umusaruro. Niba ufite abakozi, ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigize ubucuruzi bwawe kandi ukumenyera akazi kwa bo ni ingenzi cyane kugira ngo ubwo bucuruzi  burusheho kugenda neza. Uhereye kuri ibyo ngibyo, dore uburyo butatu bwagufasha kumenyereza abakozi bawe akazi  

1. Koresha politiki y’urugi rufunguye 

Politiki y’urugi rufunguye bisobanura ko uganira n’abakozi bawe nta mbereka. Ganira n’abakozi bawe mu buryo butaziguye, ubabaze icyo batekereza n’ibigomba gukorwa kandi nawe ushyireho akawe. Ibi bituma abakozi barushaho gushishikarira gukora (morale) kandi bakabasha no kuvuga ibitekerezo byabo mu bwisanzure. Bashobora no kukungura ibitekerezo byatuma ubucuruzi bwawe burushaho kugenda neza. Ibi bizana umwuka mwiza mu kazi bigatuma abakozi bongera umusaruro ari nako bishimangira umubano mwiza ku kazi  

2. Imenyereze kujya uhindura imitunganyirize y’akazi igihe bibaye ngombwa. 

Gutunganya akazi mu buryo bushobora guhinduka igihe ari ngombwa bigenda biba uburyo bukurikizwa mu bikorwa by’ubucuruzi byinshi mu nzego zose. Udukorwa dusanzwe nko gufata ikiruhuko abantu basangira ikawa cyangwa kubaha ikiruhuko kugira ngo babashe gukemura ibibazo byihutirwa cyangwa ibibazo byo mu muryango bishobora gutuma imiterere y’ubuzima bwo ku kazi bw’umukozi ijyana neza n’ireme ry’ubuzima. Gutunganya akazi muri ubwo buryo bituma gusiba ku kazi bya hato na hato bigabanuka, umusaruro ukiyongera ndetse n’abakozi bakarushaho kuba indahemuka  

3. Bwira abakozi bawe icyerekezo nyamukuru cy’ubucuruzi bwawe 

Nk’umuntu ufite ibikorwa by’ubucuruzi bito, uhora buri gihe ushakisha uko ubwo bucuruzi bwakwaguka. Ganiriza abakozi bawe ibyerekeranye n’imigambi y’ibihe biri imbere ufitiye ubucuruzi bwawe  kandi utege amatwi wumve ibitekerezo byabo. Nutega amatwi ibitekerezo byabo, bazumva bahawe agaciro, ibyo bikazatuma barushaho kwitangira akazi kabo  

Ibikorwa by’ubucuruzi hafi ya byose biri hafi yo kongera gukora mu Rwanda; shaka uburyo bwo gushyira izi nama mu bikorwa maze harusheho kuza umwuka mwiza mu kazi; ibyo bizatuma abakozi bawe bumva bafite agaciro noneho bafashe ubucuruzi bwawe gutera imbere!