Kwinjiza Ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse byo mu Rwanda mu bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga: Amahirwe n’inzitizi zirimo. 

Kuwa 30 Werurwe 2021 saa cyenda z’amanywa  

Utumiwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo kizakoreshwa na SME Response Clinic  hifashishijwe  ikoranabuhanga kikazakorwa hamwe n’abafatanyabikorwa b’ingenzi bakomoka mu nzego za Leta n’iz’abikorera zifite uruhare mu bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga mu Rwanda.  Icyo kiganiro kizakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kizaba kigamije  kungurana ibitekerezo ku bikorwa biriho byo kwinjiza ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse mu mahuriro y’ibigo bikora ubucuruzi bikoresheje ikoranabuhanga kikazibanda ku mahirwe ibigo bito n’ibiciriritse bifite muri urwo rwego , inzitizi bihura nabyo, ndetse n’ibisubizo bishoboka bijyanye no gukuraho izo nzitizi.    

Icyo kiganiro kizanyura kuri paji ya Facebook ya SME Response Clinic; abazakitabira bakazabasha  kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo byabo kuwa 30 Werurwe saa cyenda z’amanywa mu rurimi rw’ikinyarwanda ahanini  

Uzayobora ikiganiro: Christophe Nkurunziza: Umuyobozi wa IHUZO PROJECT 

Abatumirwa 

  • Alex Ntale: Umuyobozi Mukuru wa ICT Chamber 
  • Albert Munyabugingo: Umuyobozi Mukuru wa Vuba Vuba