Guhura no kwakira Ibibazo mu bucuruzi bishobora gufasha rwiyemezamirimo kubaka ubudaheranwa. Dore uko bigenda!
Guhura no kwakira Ibibazo mu bucuruzi bishobora gufasha rwiyemezamirimo kubaka ubudaheranwa. Dore uko bigenda!
Kuba rwiyemezamirimo bishobora kuba inzira ishimishije kandi ibyara n’inyungu,ariko bishobora nanone kuba inzira y’inzitane irimo ingorane nyinshi umuntu ashobora guhuriramo n’ibintu atazi. Nubwo inkuru zijyanye n’ubucuruzi bugenda neza arizo zikunze kugaragara mu nkuru nyamukuru z’ibitangazamakuru, ibidakunze kugaragara ni ubucuruzi buhomba butagira umubare ariko bukaba ari bwo buharura inzira ituma nyirabwo abasha gutsinda. Guhomba ni igice cy’urugendo ba rwiyemezamirimo badashobora kwirinda. Ariko, ubushobozi bwo kugeruka ukava mu ngorane no mu bibazo ni bwo butandukanya ba rwiyemezamirimo bahiriwe n’abandi bitagendekeye neza. Iyi nkuru iribanda ku mpamvu ibihombo n’ubudaheranwa ari bimwe mu bice by’ingenzi bigize urugendo rwo kuba rwiyemezamirimo n’uburyo guhura na byo no kubyakira bishobora gufasha rwiyemezamirimo gutera imbere cyane.
Igihombo nk’imbarutso yo gutera imbere: Mu bijyanye no kuba rwiyemezamirimo, guhomba ntabwo bifatwa nk’iherezo ry’ubuzima; ahubwo ni uburyo bushobora gutuma rwiyemezamirimo abasha gutera imbere akanarushaho kunoza imikorere ye. Iyo ba rwiyemezamirimo bahuye n’ibihombo, bazana amahirwe atagira uko anagana yo kwigira ku makossa bakoze, kunoza ingamba zabo, no kuzana ibisubizo byo guhanga udushya. Urugero, iyo igicuruzwa kigiye ku isoko kibuze abaguzi, bishobora gutuma nyiracyo yunguka ibitekerezo bimufasha gukora igicuruzwa kirushijeho kuba kiza cyangwa agashyiraho ingamba y’ubucuruzi irushijeho kujyana n’isoko. Guhura n’igihombo no kwabyakira no kubikoresha nk’imbarutso yo guhanga ibicuruzwa bishya bishobora gutuma rwiyemezamirimo abasha gutera imbere ku buryo bitari kuza gushoboka iyo ataza guhura n’ibyo bibazo. Buri kintu cyose rwiyemezamirimo ananiwe gukora kimuha ibitekerezo by’ingenzi bituma abasha kuba yakwegera imikorere myiza kurushaho. Fata ibihombo nk’amahirwe yo gusuzuma ibyo wakoze n’uburyo ukwiye kuzabikora mu gihe kiri imbere.
Kugira imyumvire yo gutera imbere: Ubudaheranwa bufitanye isano ya bugufi n’imyumvire yo gutera imbere- gutekereza ko ubushobozi n’ubwenge bishobora gutezwa imbere binyuze mu kwitangira ibyo umuntu akora no gukora cyane. Ba rwiyemezamirimo bafite intumbero yo gutera imbere bafata igihombo nk’igice karemano cy’urugendo rw’imyigire. Aho kurohamishwa no kutabasha kwiyizera cyangwa n’ubwoba, hangana n’izo ngorane ufite amatsiko n’ishyaka maze ugerageze kwumva uburyo wanoza kandi ugahuza ingamba n’ibikorwa uzakora mu bihe biri imbere.
Koga mu mihindagurikire y’amarangamutima: Kugira ubudaheranwa mu rwego rw’amarangamutima ni ingenzi kugirango umuntu abashe kujyana n’imihandagurikire y’amarangamutima ba rwiyemezamirimo bahura nayo – amarangamutima y’urugendo yo hejuru n’ayo hasi. Kubasha gucunga ko abandi bashobora kuba ba rwiyemezamirimo batakwakira, guhangana n’igwa ry’isoko cyangwa kutabasha kugurisha mu gihe runaka igicuruzwa gishya kigeze ku isoko bishobora gutera ibibazo byo mu rwego rw’amarangamutima. Ba rwiyemezamirimo bagomba kugira ubwenge bwo mu rwego rw’amarangamutima kugirango babashe gucunga imihangayiko, impungenge, n’ibyiyumviro byo kutabasha gukora ikintu runaka. Iyegereze itsinda ry’abantu bagushyigikira bakugira inama na bagenzi bawe kugirango bagufashe guhangana n’imihindagurukire y’amarangamutima.
Kwiyubakamo Umutima ukomeye : Umutima ukomeye, gudacika intege no gushishikarira kugera ku ntego z’igihe kirekire ni byo biranga ba rwiyemezamirimo bafite ubudaheranwa. Ubushake bwo gukomeza gukora kabone n’iyo waba wahuye n’ibibazo butuma ba rwiyemezamirimo babasha gukora neza ureste abahita bareka ibikorwa byabo ako kanya. Kuba ba rwiyemezamirimo nta na rimwe biba ari ukoga mu nyanja ituje. Ariko, abafite umutima ukomeye babasha kunyura mu nkubi y’umuyaga bakagumya guhatana kugirango babashe gutera imbere. [ANDIKA HANO UBURYO UMUNTU YAKWIYUBAKAMO UMUTIMA UKOMEYE].
Guhindura ingorane mo amahirwe : Ba rwiyemezamirimo barangwa n’ubudaheranwa bafata ingorane nk’amahirwe yo gushingiraho no guhanga udushya. Bumva ko ingorane kenshi na kenshi ziganisha ku mahirwe atunguranye yo gutera imbere no kunoza ibyo bakora.
Mu bikorwa bya ba rwiyemezamirimo, igihombo ntabwo ari ikintu umuntu ahitamo ahubwo ni igice cy’urugendo. Ubudaheranwa ni intwaro ifasha ba rwiyemezamirimo guhangana n’ibibazo, kubikuramo amasomo, no kubikuramo ingufu n’ubuhanga bwisumbuye. Iyo ba rwiyemezamirimo bakiriye ibihombo banyuramo kandi bagakomeza ubudaheranwa, bahindura ingorane banyuramo mo imbarutso basimbukiraho kugirango babashe gutera imbere.
Uburyo isesengura ry’imterere y’isoko rishobora guteza imbere ubucuruzi bwawe.
Uburyo isesengura ry’imterere y’isoko rishobora guteza imbere ubucuruzi bwawe.
Iyo ikigo cy’ubucuruzi gito gishinzwe kikaba gikora, imwe mu nzitizi abacuruzi bakunze guhura nazo ni ukubona uburyo bwiza bwo gukurura abakiriya bashya. Gukora isesengura ry’imiterere y’isoko bifasha ikigo cy’ubucuruzi gukusanya no gusesengura amakuru ku byerekeranye n’isoko riba rigamijwe. Isesengura ry’imiterere y’isoko ni kimwe mu bikoresho byiza byifashishwa mu kumenya abantu bashobora kukibera abakiriya. Gusesengura imiterere y’isoko bifasha abacuruzi gufata ibyemezo bikwiye bazi impamvu yabyo ku byerekeranye n’ibicuruzwa na serivisi batanga, iyamamazabikorwa, n’igenwa ry’ibiciro.
Habaho uburyo bwinshi bwo gusesengura imiterere y’isoko. Ariko, uburyo buba bwiza kurusha ubundi buterwa n’ibyo ikigo cy’ubucuruzi kiba gikeneye mu buryo bwihariye. Ariko, hari intera ubwo buryo bwose buhuriraho:
- Gusobanura abakiriya ugamije kugira : Ni bande isoko ryawe rigendereye? Reba abakiriya bashobora kugura ibicuruzwa cyangwa serivisi zawe, uko bangana, n’abo muhiganira ku isoko. Urugero, tuvuge ko ufite ikigo cy ‘ubucuruzi kigurisha ibicuruzwa bijyanye na siporo. Ubwongubwo, abantu bashobora kuba abakiriya bawe ni abantu bashimishwa n’ibijyanye na siporo. Uzareba niba isoko ryawe ribamo amasezerano, niba rihoraho, cyangwa niba ryaguka ( ku bw’amahirwe muri Kigali, iryo soko rigenda ryaguka bitewe n’ishoramari rikomeye ryakozwe mu rwego rwa siporo. Ugomba kandi kureba ibindi bigo by’ubucuruzi bitanga bene ibyo bicuruzwa ku buryo ubasha kubigereranya n’ibyawe.
- Kusanya amakuru: Umenye iki ku byerekeranye n’abakiriya ugamije kugira ? Iyo umaze gusobanura imiterere y’isoko ryawe, igikurikiraho ni ugukusanya amakuru ku byerekeranye n’uburyo wabasha guha abaguzi ibicuruzwa cyangwa serivisi bashobora kugura. Ayo makuru ushobora kuyavana ahantu henshi nko mu minsi mikuru , mu gusuzuma abakiriya, gukorana n’abafatanyabikorwa bakora muri urwo rwego, no mu yindi miyoboro y’abikorera cyangwa iya Leta nko mu bitangazamakuru. Amakuru akusanywa ashobora kuba ashingiye ku bwiza cyangwa ku ngano y’ibicuruzwa cyangwa ya serivisi. Duhereye nko kuri siporo nk’urugero, ibi bishobora kwibanda ku minsi mikuru ihuza abagira uruhare muri urwo rwego kugirango ubashe gukusanya amakuru ku byerekeranye n’ubwoko bw’ibikoresho bya siporo bizakenerwa cyane mu gihe runaka ( ubwiza) n’ingano y’ibizaba bikenewe kugirango bihaze isoko ugamije ( ingano)
- Sesengura amakuru: Ni iki ayo makuru akwigisha kandi wayakoresha ute mu gufata ibyemezo? Iyo amakuru yarangije gukusanywa, ni ngombwa kuyasesengura. Reba uko ibintu bimeze n’uko byagiye bihinduka muri urwo rwego rw’ubucuruzi kugeza ubu noneho utekereze ku byerekeranye n’icyo ibyo bisobanuye ku bucuruzi bwawe mu mezi macye ari imbere. Mu urwo rwego, ikigo cy’ubucuruzi gicuruza ibikoresho bya siporo gishobora kureba ibikorwa bya siporo bihora bibaho nka Basketball Africa League ; kikareba ibicuruzwa byaguzwe kurusha ibindi muri iki gihe kugirango kibashe gufata ibyemezo bikwiye mu rwego rw’ibicuruzwa bigomba kurangurwa no ku bijyanye n’uburyo bwo kubyamamaza.
- Kora gahunda y’ibikorwa: Ni iki kigomba gukurikiraho ? Iyo amakuru amaze gusesengurwa, intera ikurikiraho ni ugukora gahunda y’ibikorwa. Muri urwo rwego, ushobora kwibanda kugushyiraho ingengo y’imari, kurangura ibicuruzwa uteganya gucuruza mbere y’igihe, no kureba ubutumwa bw’iyamamazabikorwa bikwiye n’uburyo bwo gukora iryo yamamazabikorwa.
Gukora isesengura ry’imiterere y’isoko ni ibintu byoroshye kurusha uko abantu babikeka – kurikira izi ntera zimaze kuvugwa hejuru. Bityo, uzaba uri mu nzira nziza yo kumva neza kurushaho abakiriya wifuza,abo muhiganwa ku isoko, n’amahirwe anyuranye n’inzitizi usobora guhura nazo.
Dore bumwe mu buryo wakoresha ugabanya amafaranga ukoresha bitabangamiye ubwiza bw’ibicuruzwa cyangwa bwa serivisi itanga.
Ese ujya ugira ingorane zo gukomeza ubwiza bw’ibicuruzwa cyangwa bwa serivisi utanga bitabaye ngombwa ko wongera amafaranga ukoresha? Dore bumwe mu buryo wakoresha ugabanya amafaranga ukoresha bitabangamiye ubwiza bw’ibicuruzwa cyangwa bwa serivisi itanga.
Ibigo by’ubucuruzi hafi ya byose bigira ingorane zo gukomeza ubwiza bw’ibicuruzwa cyangwa bwa serivisi bitanga bitabaye ngombwa ko byongera amafaranga bikoresha. Kugabanya amafaranga ibigo by’ubucuruzi bito bikoresha bitabangamiye ubwiza bw’ibicuruzwa cyangwa bwa serivisi bitanga bishobora kuba ingorabahizi, ariko birashoboka iyo habayeho igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa byizwe neza. Zimwe mu ngamba zishobora gutekerezwaho ni izi zikurkira:
- Kunoza ibikorwa: Suzuma uburyo bukoreshwa mu kigo cy’ubucuruzi cyawe noneho urebe ibikwiye kunozwa. Ibi bishobora kujyana no gushyiramo uburyo imirimo imwe yabasha kwikora ubwayo, guhuza inshingano cyangwa gusubiramo imiterere y’imitunganyirize y’imirimo y’abakozi bawe. Urugero, mu gihe cyo gukorera abakiriya bawe inyemezabuguzi, ushobora kubikora ku buryo uburyo bukoreshwa buba ari uburyo buhamye kandi ntihagire umukozi wo mu kigo cyawe usubiramo icyo gikorwa. Dore bimwe mu bintu bicye wakora mu rwego rwo kunoza no kubaka uburyo bwo gutanga inyemezabuguzi mu bucuruzi bwawe.
- Kugabanya amafaranga ajyanye n’imikorere rusange: Shakisha uburyo wagabanya amafaranga akoreshwa adahinduka nko kugira amasezerano y’ubukode meza, kugabanya amafaranga atangwa ku bicuruzwa nkenerwa mu mikorere (utility) cyangwa gushaka abatanga serivisi z’ubwishingizi zidahenze. Urugero, Rwanda Energy Group (REG) itanga poromosiyo ku baguze amashanyarazi (ikuba kabiri) iyo abafatabuguzu baguze umuriro mu ntangiriro z’ukwezi. Ushobora gukoresha aya mahirwe ukagabanya amafaranga wishyura amashanyarazi ugura umuriro mwinshi, bakurba kabiri maze ukazamara igihe kirekire.
- Noza imicungire y’ububiko bw’ibicuruzwa byawe: Kurikirana ingano y’ibicuruzwa byawe biri mu bubiko noneho wirinde kugiramo ibicuruzwwa by’umurengera cyangwa ibicuruzwa bidahagije. Shyira mu bikorwa uburyo bw’imicungire y’ibicuruzwa biri mu bubiko butuma ubasha gufata ibyemezo runaka ku bijyanye no kurangura no gushyira ibicuruzwa mu bubiko ufite amakuru ahagije, noza imikoreshereze y’amafaranga yinjira n’asohoka kandi uzigame amafaranga. Mu rwego rwo kunoza imicungire y’ububiko bw’ibicuruzwa byawe, ibigo by’ubucuruzi bito bishobora gukoresha uburyo bw’imicungire y’ibicuruzwa biri mu bubiko burimo ubu bukurikira: Isesengura ry’ABC, gukurikirana ibicuruzwa hakurikijwe ibyiciro bibarizwamo, ingano nyakuri y’ibicuruzwa bikwiye kugurwa, no kuba ibicuruzwa bigomba kuba biri mu bubiko mu gihe gikwiye.
- Koresha abantu bo hanze imirimo itari iy’ingenzi mu ikorwa ry’ibicuruzwa byawe : Tekereza ku buryo wakoresha abantu bo hanze y’ikigo cy’ubucuruzi cyawe imirimo itari iy’ingenzi mu ikorwa ry’ibicuruzwa ikigo cyawe gikora nk’ibaruramari, iyamamazabikorwa, cyangwa ubufasha bwo mu rwego rwa IT. Ibi bishobora kugufasha kuzigama amafaranga ahembwa abakozi ahubwo ukibanda ku bushobozi rusange bw’ikigo cyawe. Koresha ahubwo abantu bikorera ku giti cyabo igihe cyose ari ngombwa.
- Shyiraho ingamba z’iyamamazabikorwa zitanga umusaruro kandi zidahenze: Koresha imiyoboro y’iyamamazabikorwa ikoresha ikoranabuhanga nk’imbuga zihuriraho abantu benshi, iyamamazabikorwa rikorwa hifashishijwe imeyili, no kunyuza ubutumwa kuri interineti; ibyo bikaba bihendutse kandi bikora neza kurusha uburyo busanzwe bwo kwamamaza ibicuruzwa bukorerwa nko kuri radiyo cyangwa mu bitangazamkuru byanditse. Amamaza ibikorwa byawe unyuze kuri Facebook ( irazwi cyane mu Rwanda) kandi ukore iyamamazabikorwa rijyanye n’amatsinda runaka yihariye y’abantu bashobora kuba abaguzi b’ibicuruzwa n’aba serivisi zawe.
- Kora imishyikirano n’abo uranguraho ibicuruzwa: Ubaka umubano ukomeye n’abo uranguraho ibicuruzwa kandi mwumvikane ku biciro byiza cyangwa ku buryo bwiza bwo kwishyurana. Shakisha uburyo bwo kurangura ibintu byinshi bakugabanyiriza igiciro cyangwa ujye mu itsinda rigura ibicuruzwa kugirango ubashe kurangura ku giciro cyiza.
- Shishikariza abakozi gukunda akazi: Abakozi bakunda akazi batanga umusaruro mwinshi kandi bashobora gutuma uzigama amafaranga mu gihe kiri imbere. Imakaza gukorera ahantu hari umwuka w’akazi mwiza, tanga amahirwe yo gukura no gutera imbere kandi ushimire abakozi uruhare bagira mu bikorwa by’ikigo cyawe. Hemba abakozi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kazi kabo kandi utange n’ibihembo bitari amafaranga nk’ibyumba byo gufatiramo ibiruhuko n’amafunguro ya kumanywa.
- Kora isuzuma rya buri gihe kandi uhuze ikigo cy’ubucuruzi cyawe n’igihe: Hora usuzuma buri gihe ingamba zawe zo kugabanya amafaranga ikigo cyawe gisohora kandi uzihuze n’igihe buri gihe cyose bikenewe. Kurikirana amakuru ajyanye n’icyerekezo cy’urwego rw’imirimo ukoreramo n’imigenzereze myiza kugirango ikigo cyawe kigumye kibashe guhigana no gukora neza. Korana buri gihe n’inzego zishinzwe ubugenzuzi bwo mu rwego rw’imari kugirango ubashe kumenya amabwiriza mashya nka politiki nshya zijyanye n’imisoro n’amahoro bishyirwaho ( ayashyizweho mu bihe bya vuba hagamijwe kugabanyiriza imisoro ibigo by’ubucuruzi bito) n’uburyo bushyirwaho bwo guteza imbere ibigo by’ubucuruzi bito nk’Ikigega cyo Kuzahura Ubukungu.
Ibuka ko ari ingenzi kugumana ubwiza bw’ibicuruzwa n’ubwa serivisi zawe ku buryo abakiriya bawe bakomeza kuza kurushaho. Ibande ku ngamba zigamije kunoza imikorere myiza no kugabanya ibipfa ubusa ariko ku buryo bidahungabanya uburyo abakiriya bawe bari bazimo ikigo cy’ubucuruzi cyawe.
Bwira abandi uburyo wabashije kugabanya amafaranga ikigo cyawe gisohora kandi ukagumana ubwiza bw’ibicuruzwa n’ubwa serivisi utanga.
SME Response Clinic ibifurije Iminsi Mikuru y’Ibyishimo n’Umwaka Mushya w’Uburumbuke.
SME Response Clinic ibifurije Iminsi Mikuru y’Ibyishimo n’Umwaka Mushya w’Uburumbuke.
Umwaka wa 2022 waranzwe n’amahirwe yo gutera inkunga cyane no kubaka ubushobozi; amenshi muri ayo mahirwe mukaba mwarayagejejweho na SME Response Clinic. Nk’uko twitegura kugira iminsi mikuru, turifuza gutekereza kuri bimwe mu bikorwa byacu byadufashije gukorana namwe bikanabegereza amahirwe yo kubona inkunga no guteza imbere ubucuruzi.
Dore bimwe mu bintu by’ingenzi byaranze umwaka wa 2022.
Gahunda ya Ramba kugirango ukunguhare
KCB Bank Rwanda, ubu yahindutse Banque Populaire du Rwanda PLC (BPR) ku bufatanye na ConsumerCentriX na African Management Institute (AMI), yayoboye Gahunda ya Ramba kugirango ukunguhare. Gahunda yamaze amezi 4 yatanzwe n’AMI yari igizwe n’amasomo yatangwaga hakoreshejwe ikoranabuhanga akuzuzwa n’ibiganiro by’amahugurwa byakorwaga imbonankubone, ba rwiyemezamirimo bigiragamo imbumbabitekerezo z’ubucuruzi zirimo imihindagurikire y’abakiriya n’iy’amasoko no kurwanya imbogamizi nko kugira amafaranga macye yinjira no kubona inyungu nke.
Kwizihiza Ukwezi kwa Werurwe, Ukwezi kw’Abagore
Muri Werurwe 2022, SME Response Clinic yashyizeho ba rwiyemezamirimo b’abagore batatu bato mu rwego rwo kwishimira uruhare rw’ingenzi abagore bagira muri sosiyete yacu n’uruhare rukomeye bagira mu bukungu bw’u Rwanda. Abo ba rwiyemezamirimo b’abagore uko ari batatu babajijwe icyo Ukwezi kwa Werurwe, ukwezi kw’abagore gusobanuye kuri bo n’icyabateye guhitamo gukora akazi ka ba rwiyemezamirimo.
Ikigega cyo Kuzahura Ubukungu (HATANA 2)
Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) n’Ikigega Gishinzwe Guteza Imbere Imishinga (BDF) batangije icyiciro cya kabiri cy’Ikigega cyo Kuzahura Ubukungu , Hatana, hagamijwe gushyigikira izahuka ry’ubukungu bw’ibigo by’ubucuruzi byazahajwe n’Icyorezo cya COVID-19. Ibinyujije muri BRD, Hatana izaha ibigo by’ubucuruzi inkunga bikeneye cyane mu rwego rwo kubifasha guhanga udushya, gutanga amahirwe yo guhanga imirimo, no kwimakaza Made in Rwanda mu rwego rw’ubwubatsi, gutunganya ibikomoka ku buhinzi, imyenda, n’inganda ntoya. Icyo kigega kandi kizaha inguzanyo yo gukoresha ibigo by’ubucuruzi bifite igicuruzo cyagabanutseho byibura 20% mu gihe cy’amezi 12 ashize ugereranyije na mbere ya COVID-19.
Usibye ibikorwa by’ingenzi byakozwe, twatanze kandi inama zijyanye n’ubucuruzi, dutanga n’amakuru ku byerekeranye n’amahirwe yo kubona imari no kubaka ubushobozi aboneka ku isoko. Twizeye ko muzinjira mu mwaka mushya mufite ibyiringiro byinshi kandi twiteguye ko muzagumya gukorana natwe kubera ko dukora tugamije kubafasha guteza imbere ubucuruzi bwanyu.
Muri urwo rwego, tubifurije Iminsi Mikuru Myiza n’Umwaka Mushya w’Uburumbuke!