Guhura no kwakira Ibibazo mu bucuruzi bishobora gufasha rwiyemezamirimo kubaka ubudaheranwa. Dore uko bigenda!
Kuba rwiyemezamirimo bishobora kuba inzira ishimishije kandi ibyara n’inyungu,ariko bishobora nanone kuba inzira y’inzitane irimo ingorane nyinshi umuntu ashobora guhuriramo n’ibintu atazi. Nubwo inkuru zijyanye n’ubucuruzi bugenda neza arizo zikunze kugaragara mu nkuru nyamukuru z’ibitangazamakuru, ibidakunze kugaragara ni ubucuruzi buhomba butagira umubare ariko bukaba ari bwo buharura inzira ituma nyirabwo abasha gutsinda. Guhomba ni igice cy’urugendo ba rwiyemezamirimo badashobora kwirinda. Ariko, ubushobozi bwo kugeruka ukava mu ngorane no mu bibazo ni bwo butandukanya ba rwiyemezamirimo bahiriwe n’abandi bitagendekeye neza. Iyi nkuru iribanda ku mpamvu ibihombo n’ubudaheranwa ari bimwe mu bice by’ingenzi bigize urugendo rwo kuba rwiyemezamirimo n’uburyo guhura na byo no kubyakira bishobora gufasha rwiyemezamirimo gutera imbere cyane.
Igihombo nk’imbarutso yo gutera imbere: Mu bijyanye no kuba rwiyemezamirimo, guhomba ntabwo bifatwa nk’iherezo ry’ubuzima; ahubwo ni uburyo bushobora gutuma rwiyemezamirimo abasha gutera imbere akanarushaho kunoza imikorere ye. Iyo ba rwiyemezamirimo bahuye n’ibihombo, bazana amahirwe atagira uko anagana yo kwigira ku makossa bakoze, kunoza ingamba zabo, no kuzana ibisubizo byo guhanga udushya. Urugero, iyo igicuruzwa kigiye ku isoko kibuze abaguzi, bishobora gutuma nyiracyo yunguka ibitekerezo bimufasha gukora igicuruzwa kirushijeho kuba kiza cyangwa agashyiraho ingamba y’ubucuruzi irushijeho kujyana n’isoko. Guhura n’igihombo no kwabyakira no kubikoresha nk’imbarutso yo guhanga ibicuruzwa bishya bishobora gutuma rwiyemezamirimo abasha gutera imbere ku buryo bitari kuza gushoboka iyo ataza guhura n’ibyo bibazo. Buri kintu cyose rwiyemezamirimo ananiwe gukora kimuha ibitekerezo by’ingenzi bituma abasha kuba yakwegera imikorere myiza kurushaho. Fata ibihombo nk’amahirwe yo gusuzuma ibyo wakoze n’uburyo ukwiye kuzabikora mu gihe kiri imbere.
Kugira imyumvire yo gutera imbere: Ubudaheranwa bufitanye isano ya bugufi n’imyumvire yo gutera imbere- gutekereza ko ubushobozi n’ubwenge bishobora gutezwa imbere binyuze mu kwitangira ibyo umuntu akora no gukora cyane. Ba rwiyemezamirimo bafite intumbero yo gutera imbere bafata igihombo nk’igice karemano cy’urugendo rw’imyigire. Aho kurohamishwa no kutabasha kwiyizera cyangwa n’ubwoba, hangana n’izo ngorane ufite amatsiko n’ishyaka maze ugerageze kwumva uburyo wanoza kandi ugahuza ingamba n’ibikorwa uzakora mu bihe biri imbere.
Koga mu mihindagurikire y’amarangamutima: Kugira ubudaheranwa mu rwego rw’amarangamutima ni ingenzi kugirango umuntu abashe kujyana n’imihandagurikire y’amarangamutima ba rwiyemezamirimo bahura nayo – amarangamutima y’urugendo yo hejuru n’ayo hasi. Kubasha gucunga ko abandi bashobora kuba ba rwiyemezamirimo batakwakira, guhangana n’igwa ry’isoko cyangwa kutabasha kugurisha mu gihe runaka igicuruzwa gishya kigeze ku isoko bishobora gutera ibibazo byo mu rwego rw’amarangamutima. Ba rwiyemezamirimo bagomba kugira ubwenge bwo mu rwego rw’amarangamutima kugirango babashe gucunga imihangayiko, impungenge, n’ibyiyumviro byo kutabasha gukora ikintu runaka. Iyegereze itsinda ry’abantu bagushyigikira bakugira inama na bagenzi bawe kugirango bagufashe guhangana n’imihindagurukire y’amarangamutima.
Kwiyubakamo Umutima ukomeye : Umutima ukomeye, gudacika intege no gushishikarira kugera ku ntego z’igihe kirekire ni byo biranga ba rwiyemezamirimo bafite ubudaheranwa. Ubushake bwo gukomeza gukora kabone n’iyo waba wahuye n’ibibazo butuma ba rwiyemezamirimo babasha gukora neza ureste abahita bareka ibikorwa byabo ako kanya. Kuba ba rwiyemezamirimo nta na rimwe biba ari ukoga mu nyanja ituje. Ariko, abafite umutima ukomeye babasha kunyura mu nkubi y’umuyaga bakagumya guhatana kugirango babashe gutera imbere. [ANDIKA HANO UBURYO UMUNTU YAKWIYUBAKAMO UMUTIMA UKOMEYE].
Guhindura ingorane mo amahirwe : Ba rwiyemezamirimo barangwa n’ubudaheranwa bafata ingorane nk’amahirwe yo gushingiraho no guhanga udushya. Bumva ko ingorane kenshi na kenshi ziganisha ku mahirwe atunguranye yo gutera imbere no kunoza ibyo bakora.
Mu bikorwa bya ba rwiyemezamirimo, igihombo ntabwo ari ikintu umuntu ahitamo ahubwo ni igice cy’urugendo. Ubudaheranwa ni intwaro ifasha ba rwiyemezamirimo guhangana n’ibibazo, kubikuramo amasomo, no kubikuramo ingufu n’ubuhanga bwisumbuye. Iyo ba rwiyemezamirimo bakiriye ibihombo banyuramo kandi bagakomeza ubudaheranwa, bahindura ingorane banyuramo mo imbarutso basimbukiraho kugirango babashe gutera imbere.