Uburyo isesengura ry’imterere y’isoko rishobora guteza imbere ubucuruzi bwawe.
Iyo ikigo cy’ubucuruzi gito gishinzwe kikaba gikora, imwe mu nzitizi abacuruzi bakunze guhura nazo ni ukubona uburyo bwiza bwo gukurura abakiriya bashya. Gukora isesengura ry’imiterere y’isoko bifasha ikigo cy’ubucuruzi gukusanya no gusesengura amakuru ku byerekeranye n’isoko riba rigamijwe. Isesengura ry’imiterere y’isoko ni kimwe mu bikoresho byiza byifashishwa mu kumenya abantu bashobora kukibera abakiriya. Gusesengura imiterere y’isoko bifasha abacuruzi gufata ibyemezo bikwiye bazi impamvu yabyo ku byerekeranye n’ibicuruzwa na serivisi batanga, iyamamazabikorwa, n’igenwa ry’ibiciro.
Habaho uburyo bwinshi bwo gusesengura imiterere y’isoko. Ariko, uburyo buba bwiza kurusha ubundi buterwa n’ibyo ikigo cy’ubucuruzi kiba gikeneye mu buryo bwihariye. Ariko, hari intera ubwo buryo bwose buhuriraho:
- Gusobanura abakiriya ugamije kugira : Ni bande isoko ryawe rigendereye? Reba abakiriya bashobora kugura ibicuruzwa cyangwa serivisi zawe, uko bangana, n’abo muhiganira ku isoko. Urugero, tuvuge ko ufite ikigo cy ‘ubucuruzi kigurisha ibicuruzwa bijyanye na siporo. Ubwongubwo, abantu bashobora kuba abakiriya bawe ni abantu bashimishwa n’ibijyanye na siporo. Uzareba niba isoko ryawe ribamo amasezerano, niba rihoraho, cyangwa niba ryaguka ( ku bw’amahirwe muri Kigali, iryo soko rigenda ryaguka bitewe n’ishoramari rikomeye ryakozwe mu rwego rwa siporo. Ugomba kandi kureba ibindi bigo by’ubucuruzi bitanga bene ibyo bicuruzwa ku buryo ubasha kubigereranya n’ibyawe.
- Kusanya amakuru: Umenye iki ku byerekeranye n’abakiriya ugamije kugira ? Iyo umaze gusobanura imiterere y’isoko ryawe, igikurikiraho ni ugukusanya amakuru ku byerekeranye n’uburyo wabasha guha abaguzi ibicuruzwa cyangwa serivisi bashobora kugura. Ayo makuru ushobora kuyavana ahantu henshi nko mu minsi mikuru , mu gusuzuma abakiriya, gukorana n’abafatanyabikorwa bakora muri urwo rwego, no mu yindi miyoboro y’abikorera cyangwa iya Leta nko mu bitangazamakuru. Amakuru akusanywa ashobora kuba ashingiye ku bwiza cyangwa ku ngano y’ibicuruzwa cyangwa ya serivisi. Duhereye nko kuri siporo nk’urugero, ibi bishobora kwibanda ku minsi mikuru ihuza abagira uruhare muri urwo rwego kugirango ubashe gukusanya amakuru ku byerekeranye n’ubwoko bw’ibikoresho bya siporo bizakenerwa cyane mu gihe runaka ( ubwiza) n’ingano y’ibizaba bikenewe kugirango bihaze isoko ugamije ( ingano)
- Sesengura amakuru: Ni iki ayo makuru akwigisha kandi wayakoresha ute mu gufata ibyemezo? Iyo amakuru yarangije gukusanywa, ni ngombwa kuyasesengura. Reba uko ibintu bimeze n’uko byagiye bihinduka muri urwo rwego rw’ubucuruzi kugeza ubu noneho utekereze ku byerekeranye n’icyo ibyo bisobanuye ku bucuruzi bwawe mu mezi macye ari imbere. Mu urwo rwego, ikigo cy’ubucuruzi gicuruza ibikoresho bya siporo gishobora kureba ibikorwa bya siporo bihora bibaho nka Basketball Africa League ; kikareba ibicuruzwa byaguzwe kurusha ibindi muri iki gihe kugirango kibashe gufata ibyemezo bikwiye mu rwego rw’ibicuruzwa bigomba kurangurwa no ku bijyanye n’uburyo bwo kubyamamaza.
- Kora gahunda y’ibikorwa: Ni iki kigomba gukurikiraho ? Iyo amakuru amaze gusesengurwa, intera ikurikiraho ni ugukora gahunda y’ibikorwa. Muri urwo rwego, ushobora kwibanda kugushyiraho ingengo y’imari, kurangura ibicuruzwa uteganya gucuruza mbere y’igihe, no kureba ubutumwa bw’iyamamazabikorwa bikwiye n’uburyo bwo gukora iryo yamamazabikorwa.
Gukora isesengura ry’imiterere y’isoko ni ibintu byoroshye kurusha uko abantu babikeka – kurikira izi ntera zimaze kuvugwa hejuru. Bityo, uzaba uri mu nzira nziza yo kumva neza kurushaho abakiriya wifuza,abo muhiganwa ku isoko, n’amahirwe anyuranye n’inzitizi usobora guhura nazo.