Ese urashaka kubyaza  amahugurwa umusaruro kugirango uteze imbere  ubucuruzi bwawe? Dore zimwe mu nama zagufasha kongera amahirwe yawe yo kwitabira amahugurwa.  

Nka rwiyemezamirimo, gushaka uburyo wakwitabira amahugurwa bishobora kuba imwe mu ngamba yagufasha kongera ubushobozi n’ubumenyi byatuma ubucuruzi bwawe bubasha gutera imbere. Ariko, amahirwe y’amahugurwa akunze kuboneka aba agenewe abantu bacye kandi kuyitabira bisaba gukora ihiganwa rikomeye. Kubera iyo mpamvu rero, ni ingenzi kongera amahirwe yawe yo gutoranywa mu bitabira amahugurwa.

  • Shakisha witonze umuryango cyangwa ikigo gitanga amahugurwa. Mbere yo gusaba kwitabira amahugurwa, banza wumve byimazeyo intego ya cyo, indangagaciro za cyo n’icyo amahugurwa ya cyo yibandaho mu buryo bw’umwihariko. Numara kumenya ibyo ngibyo, bizagufasha guhuza ubusabe bwawe n’intego za cyo; ibyo bikazagufasha kongera amahirwe yawe yo kuboneka mu bashobora kwemererwa kwitabira ayo mahugurwa. Menshi mu mahugurwa aboneka yibanda ku rwego rw’ibikorwa runaka cyangwa ku ntera y’iterambere ubucuruzi buba bugezeho.
  • Ibande ku bunararibonye no ku bushobozi usanganywe: Mu gihe usaba kwitabira amahugurwa runaka, ibande ku bunararibonye no ku bushobozi usanganywe muri urwo rwego bigaragaza uburyo ushobora guteza imbere ubucuruzi bwawe. Vuga bimwe mu bigo by’ubucuruzi wakozemo, imirimo y’ubuyobozi wakoze cyangwa imishinga yerekana ko uri inzobere. Iyo ugaragaje ibyo wakoze, uba ushobora guhindura mu buryo bwiza ibyo ushobora gukora mo ubushobozi bwo kwiga n’ubwo kugira uruhare mu bikorwa bya gahunda n’iby’ikigo. Niba ari nta bunanararibonye cyangwa ubushobozi ufite muri urwo rwego, garagaza kandi ushimangire ubushake bwawe bwo kwiga.
  • Fata umwanya maze utegure ubusabe bwanditse neza kandi bujyanye n’amahugurwa ukeneye. Ubusabe bwawe bugomba gusobanura neza impamvu ituma usaba kujya muri ayo mahugurwa. Sobanura impamvu ituma ayo mahugurwa ahura n’intego zawe n’ibyo wifuza kugeraho. Koresha ingero zihariye n’ibyo wakoze kugirango bishimangire ubusabe bwawe kandi ugaragaze n’ubushobozi bwawe bwo gushyira mu bikorwa ingamba z’iterambere ry’ubucuruzi.
  • Korana n’abandi kandi ushake abahamya bashyigikira ubusabe bwawe: Baza abo muhuriye mu mwuga umwe maze ukusanye amakuru ku byerekeranye n’umuryango cyangwa ikigo gitanga amahugurwa. Gisha inama abajyanama, ba rwiyemezamirimo bagenzi bawe, cyangwa abo muhuriye mu rwego rw’imirimo babigize umwuga bashobora gutanga ubuhamya ku byerekeranye n’ubushobozi bwawe n’ibyo ushoboye Iyo ufite abatangabuhamya bagutangiye ubuhamya  bukomeye, ibyo bishimangira ubusabe bwawe bikanongera amahirwe yawe yo gutoranywa mu bemererwa kwitabira amahugurwa.
  • Tegura ibizami mu magambo cyangwa amasuzuma witonze: Niba ibikorwa byo gutoranya abitabira amahugurwa birimo ibizami mu magambo cyangwa amasuzuma, ni ngombwa kubitegura witonze. Kora ubushakashatsi ku byerekeranye n’Ibibazo by’ibizami mu magambo bikunze kubazwa noneho wimenyereze kubisubiza. Imenyereze ingero zigirwaho cyangwa ingero z’ubucuruzi ushobora kubazwaho  mu gihe cyo kubazwa. Iyo witeguye neza, uba ushobora kugaragaza ubumenyi n’ubushobozi bwawe wiyizeye;bigatuma ugaragara neza imbere ya komisiyo ishinzwe gutoranya abazitabira amahugurwa.

Gukora amahugurwa mu bijyanye n’iterambere ry’ubucuruzi bishobora kuzana impinduka kuri ba rwiyemezamirimo bashaka kongera ubushobozi bwabo no guteza imbere ubucuruzi bwabo. Wicika intege niba usabye amahugurwa bikanga kandi umenye kwigira ku makosa uba wakoze mbere. Iyo wabiteguye  neza kandi ukamenya guteganya, uba wongera amahirwe yo kuba watoranywa mu bajya mu mahugurwa. Tubifurije amahirwe!