Hura na Fidele Nshimiiyimana, Abajyanama b'Ubucuruzi
SME Response Clinic yavuganye na Fidele Nshimiiyimana, Umujyanama w’ubucuruzi mu iterambere ry’imishinga wigisha ba rwiyemezamirimo kwigobotora amakuba ndetse ningorane.
Hura na Gisele Mukanyandwi, Abajyanama b'Ubucuruzi
SME Response Clinic yavuganye na Gisele Mukanyandwi, Umujyanama w’ubucuruzi mu iterambere ry’imishinga wigisha ba rwiyemezamirimo kwigobotora amakuba ndetse ningorane.
Ishami ry’Abagore mu Rugaga rw’Abikorera hamwe na UN Women batanga amahugurwa ku bucuruzi bwa ba Rwiyemezamirimo b’Abagore mu Rwanda.
Ishami ry’Abagore mu Rugaga rw’Abikorera, kuwa 21 Kanama
Ishami ry’Abagore mu Rugaga rw’Abikorera hamwe na UN Women batanga amahugurwa ku bucuruzi bwa ba Rwiyemezamirimo b’Abagore mu Rwanda.
Mu Rwanda, ibikorwa by’ubucuruzi by’abagore byihariye hafi kimwe cya gatatu cy’ibikorwa by’ubucuruzi byose, bikaba bigize igice kinini cy’ubukungu. Nk’uko Ishami ry’Abagore mu Rugaga rw’Abikorera rifite inshingano zo kubakorera ubuvugizi, kubaka ubushobozi, kubahuza n’amasoko yo mu gihugu no hanze yacyo, hamwe no gusangira ubunararibonye hagati y’abagore binyujijwe mu gukorana, batangije uruhererekane rw’amahugurwa ku bucuruzi mu rwego rwo gufasha abanyamuryango babo guhangana n’ibibazo byatewe n’icyorezo cya COVID-19, no kurushaho kwiyubaka.
Ku nkunga ya UN Women, no ku bufatanye na BPN Rwanda hamwe na Kora Coaching Group, Ishami ry’Abagore mu Rugaga rw’Abikorera bakoze ubushakashatsi ku banyamuryango babo hagamijwe kureba imbogamizi bahura nazo n’ibyo bakeneye kurusha ibindi mu gihe cy’icyorezo. Muri ubwo bushakashatsi, bashyizeho serivisi zitandukanye z’ubujyanama bwakwifashishwa mu gukomeza ibikorwa by’ubucuruzi hamwe na serivisi z’ubujyanama mu rwego rw’imitekerereze n’imibereho myiza, binyujijwe mu masomo ahabwa buri muntu ku giti cye yahawe ibikorwa by’ubucuruzi 30 by’abagore biri mu cyiciro kimwe muri Kigali byakoreweho igeragezwa.
Imbogamizi ikomeye abagore bahuye nayo mu gihe cy’icyorezo ni uko cyaje gitunguranye, bityo nta gihe cyo kwitegura cyangwa cyo gushyiraho ingamba cyabayeho. Imbogamizi zikomeye kandi ba rwiyemezamirimo bahuye nazo ni uko abari bafite ibicuruzwa kuri gasutamo batabashije kubibona, kandi ntibanabasha kwishyura abakozi kuko nta kazi kari gahari.
Izi mbogamizi zateje ibibazo mu rwego rw’imitekerereze no mu rwego rw’akazi ku bacuruzi benshi. Abagore bitabiriye amahugurwa ku bucuruzi bari bakeneye ubufasha mu gusuzuma uko ubucuruzi bwabo bwari buhagaze mbere ya COVID-19, hamwe n’ubufasha mu gushyiraho gahunda zo kuzahura ubukungu mu gihe kizaza.
Abagore bitabiriye icyiciro cya mbere bishimiye ibi bikorwa; bavuze ko batigeze batekereza na rimwe ko bashoboraga guhindura cyangwa kujyanisha n’igihe ibikorwa by’ubucuruzi byabo kugira ngo babashe kurokoka icyorezo.

Agnès Samputu, Umuyobozi w’Ishami ry’Abagore mu Rugaga rw’Abikorera yagize ati : «ubumenyi n’ubumenyi ngiro baduhaye bwaradufashije cyane mu bucuruzi bwacu kurusha kuba bari kuduha amafaranga.»
Umuyobozi wa RCWE ashimangira inyungu zitezwe n’impinduka nziza uyu mushinga uzagira ku buzima bwa ba rwiyemezamirimo b’abagore mu Rwanda.
Jeanne Francoise Mubiligi, Umuyobozi w’Ishami ry’Abagore mu Rugaga rw’Abikorera yagize ati:
«Nk’Ishami ry’Abagore mu Rugaga rw’Abikorera, icyorezo cya COVID-19 cyatubereye imbogamizi ariko kinatubera uburyo bwo gukora ubuvugizi kugira ngo hakorwe impinduka z’uburyo ibintu bikorwamo, hanashyirweho politiki zikwiriye, hamwe n’ibikorwa byo kurengera ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwandakazi ndetse n’abagore bose muri rusange kugira ngo mu gihe kizaza batazongera kwibasirwa n’ibibazo nk’ibi cyane kurusha abandi. Twizera ko izi mpinduka zishobora kugira ingaruka ku mibereho ya ba rwiyemezamirimo b’abagore benshi no ku buringanire bw’abagore n’abagabo mu Rwanda mu bihe bisanzwe, nyuma ya COVID-19.”
UN Women yagaragaje ko ibyakoze mu mahugurwa yo kuzahura ubucuruzi bw’abagore hamwe no gutanga ubufasha bukenewe mu rwego rw’imitekerereze n’imibereho myiza byatanze umusaruro, kandi ko bateganya kuzakomeza amahugurwa nk’aya ku bucuruzi ku buryo burambye. Bitewe n’uko indangagaciro ngenderwaho ya UN Women igira iti : « Ntagusiga n’umwe inyuma », abafatanyabikorwa bari kwiga uburyo bwo kuzatanga aya mahugurwa n’ubujyanama ku bacuruzi bato mu zindi ntara z’igihugu.
Fatou Lo, Uhagarariye UN Women mu Rwanda yagize ati:
« COVID-19 ni ikibazo gikomeye ku buzima no ku bukungu n’imibereho y’imiryango. Muri aya mahugurwa ku bucuruzi, twizeye ko tuzatanga ubufasha bwihuse kandi bunoze mu gushyigikira ibikorwa by’ubucuruzi by’abagore byinshi bishoboka. Twamaze kubona amafaranga yo kongera ubufasha dutanga bukagera kuri ba rwiyemezamirimo 100 b’abagore, kandi twizeye ko hari abafatanyabikorwa bashya bashobora kuzadushyigikira muri iki gikorwa. Gufasha abagore benshi gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi, kugira no kuyobora ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse biri mu nshingano zacu nka UN Women. Iki ni ikintu cy’ingenzi mu mikoranire yacu na guverinoma hamwe n’urwego rw’abikorera. Bitewe n’uko turi muri Gahunda y’Intego z’iterambere rirambye, hamwe no kugerageza kubaka isi nziza kurushaho, yita ku bidukikije, idaheza, kandi idasumbanya nyuma ya COVID-19, tugomba gukora ku buryo abagore badasigara inyuma.»
Ni muri uru rwego, ikindi cyiciro kizatangira vuba. Uko COVID-19 izagenda igabanuka, ubumenyi n’ubumenyi ngiro bwatanzwe mu mahugurwa ku bucuruzi, hamwe n’ubufasha mu rwego rw’imitekerereze n’imibereho, ndetse n’ubujyanama, bizagera ku bacuruzi bato mu gihugu hose. Bizafasha kandi ba rwiyemezamirimo b’abagore batari bazi Ishami ry’Abagore mu Rugaga rw’Abikorera kumenya ko ririho n’ibikorwa rikora, bityo bikanabatera imbaraga zo kurijyamo.
Muri iyi minsi, amahugurwa ku bucuruzi ahabwa gusa abagore bari mu Ishami ry’Abagore mu Rugaga rw’Abikorera bagaragaje ko bayakeneye kandi bakiyemeza kugira uruhare muri iyo gahunda, kandi bakanoza cyangwa bagahindura ubucuruzi bwabo.
Ni gute umuntu aba umunyamuryango w’Ishami ry’Abagore mu Rugaga rw’Abikorera?
Kugira ngo abe umunyamuryango w’Ishami ry’Abagore mu Rugaga rw’Abikorera, rwiyemezamirimo w’umugore agomba kuba afite ubucuruzi bumwanditseho ku buryo bwemewe n’amategeko, kandi akishyura umusanzu buri mwaka. Ku yandi makuru, wakwegera Umuhuzabikorwa ushinzwe abanyamuryango b’Ishami ry’Abagore mu Rugaga rw’Abikorera, Marie Olga Mukayisenga, cyangwa ukabasura kuri Twitter yabo (@chamberofwomen):
Ushaka kumenya byimbitse ibyerekeranye n’amahugurwa ku bikorwa by’ubucuruzi by’abagore, ushobora kureba aya mashusho:
CNBC Africa: Chamber Launches Business Clinics…https://www.cnbcafrica.com/videos/2020/07/09/chamber-launches-business-clinics-to-support-women-led-businesses/
KORA Coaching Group: Business Clinic Launch Rwanda Women Entrepreneurs https://www.youtube.com/watch?v=mslpOQ8kUws
CNBC Africa: This Business Advisory Clinic Seeks to Empower Women Entrepreneurs in Rwanda https://www.cnbcafrica.com/videos/2020/07/20/this-business-advisory-clinic-seeks-to-empower-women-entrepreneurs-in-rwanda/
Rwanda Chamber of Women Entrepreneurs/PSF with Support of UN Women provides Business Clinics for Women-Led Businesses affected by COVID-19 in Rwanda
In Rwanda, women-owned businesses account for about one-third of all businesses, a large portion of the economy. As the PSF – Chamber of Women Entrepreneurs’ mandate is to provide advocacy, capacity building, linkages to local and international markets, and experience sharing among women through networking, they initiated a series of Business Clinics to help their members cope during the COVID-19 pandemic, and build back better.
With support from UN Women, and in partnership with BPN Rwanda and the Kora Coaching Group, the Chamber of Women Entrepreneurs assessed their members to find out their challenges and greatest needs during the pandemic. From this assessment, they designed a series of business continuity advisory services combined with psychosocial support services, with one-on-one coaching sessions for a pilot cohort of thirty women-owned businesses in Kigali.
The biggest challenge for women during the pandemic was that it came with no warning, and no business had time to prepare or make a strategy. The major challenges the entrepreneurs faced were that those who had merchandise at customs were unable to access them and had difficulties paying employees when there was no work.
These challenges brought both psychological and professional distress to many businesses. Women in the business clinic needed both support in assessing how their businesses were operating prior to COVID-19, as well as the assistance in making recovery plans for the future.
These interventions have been greatly appreciated by women who were part of the first cohort who noted that they had never imagined that they could find ways to either transform or adjust their business practices to survive the pandemic.

What they have received in terms of knowledge and skills has contributed much more to our businesses than money ever could.”
– Agnès Samputu, Director, PSF Chamber of Women Entrepreneurs
The Chairperson of RCWE insists on the expected outcome and impact of this project on the lives of women entrepreneurs in Rwanda.
“As the Chamber of Women Entrepreneurs, the COVID-19 pandemic provides us with a challenge and an opportunity to advocate for systemic changes and appropriate policies, interventions and actions that protect Rwandan women entrepreneurs and all the women in general from being disproportionately affected by shocks like these in the future. It is our belief that these changes could also have a far-reaching effect on the state of women entrepreneurs and women equality in Rwanda at even more stable times, post COVID-19.”
– Jeanne Francoise Mubiligi, The Chairperson, PSF-Chamber of Women Entrepreneurs
UN Women noted that the efforts made through the business clinic to restore women’s businesses and provide the necessary psychosocial support have shown positive results, and that they look forward to continuing these types of business clinics in a sustainable way. Since a core value of UN Women is to “Leave No One Behind,” partners are exploring ways to bring these workshops and mentoring to small businesses in other provinces of the country.
‘‘The COVID-19 crisis is both a health and a socio-economic crisis. With this business clinic we hope to provide the quick and quality support to assist as many women-owned businesses as possible. We have already secured funding to extend the support to 100 women entrepreneurs and we are encouraged that new partners might be joining us in this endeavor. Supporting more women-owned businesses to launch, own and manage small and medium enterprises is integral to our work as UN Women. This is at the heart of our collaboration with the government and with the private sector. As we enter the decade of the SDGs and try to build a better, greener, inclusive, and equitable world post COVID-19, we must ensure that women are not left behind.’’
– Fatou Lo, UN Women Representative in Rwanda
To this end, a second cohort will begin soon. While the situation of COVID-19 is stabilizing to some extent, the knowledge and skills conveyed through the business clinic, along with the psycho-social support and mentoring, have the potential to reach out to small businesses nationwide. It may also help women entrepreneurs who are not aware of the Chamber of Women Entrepreneurs to learn about its existence and activities, and motivate them to join.
Currently, the business clinics are available only to those women who are members of the Chamber of Women Entrepreneurs in good standing, and who have expressed their needs and committed to participate in the program and improving or transforming their businesses.
How can one become a member of the PSF chamber?
To become a member of the PSF- Chamber of Women Entrepreneurs, a business woman must have a legally registered business, and pay dues on a yearly basis. For more information, contact the Chamber’s Membership Coordinator, Marie Olga Mukayisenga, or visit them on Twitter (@chamberofwomen):
To learn more about the Women’s Business Clinics, you can also check out these videos:
CNBC Africa: Chamber Launches Business Clinics…https://www.cnbcafrica.com/videos/2020/07/09/chamber-launches-business-clinics-to-support-women-led-businesses/
KORA Coaching Group: Business Clinic Launch Rwanda Women Entrepreneurs https://www.youtube.com/watch?v=mslpOQ8kUws
CNBC Africa: This Business Advisory Clinic Seeks to Empower Women Entrepreneurs in Rwanda https://www.cnbcafrica.com/videos/2020/07/20/this-business-advisory-clinic-seeks-to-empower-women-entrepreneurs-in-rwanda/
SPARK Rwanda: Guha urubuga ba rwayemezamirimo b’Abanyarwanda kugira ngo bigire kuri bagenzi babo
SPARK Rwanda: Guha urubuga ba rwayemezamirimo b’Abanyarwanda kugira ngo bigire kuri bagenzi babo
SPARK Rwanda ihanga imirimo inoze, ikanafasha mu kubona akazi ibinyujije muri gahunda zo guteza imbere ba rwiyemezamirimo mu gihugu hose. Bitewe n’uko ba rwayemezamirimo benshi bakorana na SPARK batuye mu bice by’icyaro mu Rwanda, icyorezo cya COVID-19 cyateje imbogamizi nyinshi mu bijyanye no kubagezaho amakuru no kubaha amahugurwa bakeneye. Byongeye kandi, COVID-19 yagabanyije ibiganiro umuntu agirana n’undi bari kumwe bavugana imbonankubone kandi ari bwo buryo bari bamenyereye gukoresha hati ya bo.
Mu gukemura izi mbogamizi, SPARK Rwanda yatangije gahunda zitandukanye zo gukomeza kwigisha, gukurikirana, no guhugura ba rwiyemezamirimo mu gihe cya Guma mu rugo. Ibi byatumye hatangizwa urubuga kuri Facebook ya SPARK Rwanda rwagenewe ba rwiyemezamirimo (kanda hano winjiremo). Ubu ni uburyo umuntu yigira kuri mugenzi we, buri rwiyemezamirimo cyangwa umucuruzi wo mu Rwanda yajyaho agasangira amakuru, akigira ku bandi, bakaba banagirana imikoranire.
Intego ya SPARK ni «Tinyuka ubaze, Tinyuka usangire amakuru n’abandi, Tinyuka wige.» Iyo binjiye mu itsinda ry’abagize urubuga rwa Facebook, ba rwiyemezamirimo baba bafite amahirwe yo gusangiza abandi ubunararibonye bwabo, kubaza ibibazo, guhabwa inama n’itsinda ry’abagize SPARK, no kwigira kuri bagenzi babo. Ibigo by’ubucuruzi Bito n’Ibiciriritse byinshi mu Rwanda bihura n’ibibazo byerekeranye no kugera ku mari n’ibikorwa by’ubucuruzi bitewe n’icyorezo, bityo, bakaba bakeneye ahantu bakura amakuru n’abandi bantu bagirana imikoranire mu bikorwa by’ubucuruzi. Itsinda ryashyiriweho gukemura icyo kibazo.
Ku bufatanye na Youth Business International (YBI) na Accenture, SPARK izakomeza gukorana na ba rwiyemezamirimo hifashishijwe Facebook mu rwego rwo gushyigikira Ibigo by’ubucuruzi Bito n’Ibiciriritse, no gutanga ibiganiro kuri interineti, amahugurwa, amasomo n’inama, hamwe n’ahantu ba rwiyemezamirimo bahurira – kabone n’ubwo bigoye guhurira hamwe imbonankubone. Hashingiwe ku musaruro mwiza SPARK yagezeho mu guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda, kujya muri urwo rubuga wifashishije Facebook, byafasha ibikorwa by’ubucuruzi biciriritse ibyo ari byo byose kandi bigatuma birushaho kongera umubare w’abakorana na byo ndetse n’abazi ibyo bikora.

Mu Rwanda muri rusange, SPARK ikomeje gukorana n’abongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, ndetse no gufasha amakoperative kurushaho gukora kinyamwuga. Uko ibintu bigenda bigaruka ku murongo, igenda yegera ba rwiyemezamirimo baba mu bice by’icyaro, ibigisha ikanabagira inama, nubwo ibikorwa byinshi bigikorwa hifashishijwe Skype cyangwa telefoni.
Vuba aha SPARK izatangiza ingamba zayo zo guhangana na COVID-19, bityo rero, mukomeze musure urubuga rwa SME Response Clinic mubashe kubona amakuru agezweho.
Ushaka kumenya byinshi kuri SPARK cyangwa kuba umunyamuryango w’urubuga rwa interineti rwo kugirana inama, wasura:
- Urubuga rwa interineti: https://SPARK.ngo/sub-saharan-africa/rwanda/
- Facebook: https://www.facebook.com/groups/SPARKRwandaEntrepreneurs/?ref=bookmarks
- Twitter: @SPARKorg
SPARK Rwanda: Providing a Space for Rwandan Entrepreneurs to Learn from Each Other
SPARK Rwanda creates better jobs and improved access to employment through entrepreneurship development throughout the country. Because many of SPARK’s entrepreneurs live in more rural areas of Rwanda, the COVID-19 pandemic presented a number of challenges in terms of reaching these entrepreneurs with the information and training that they need. Additionally, COVID-19 decreased the person-to-person exchanges to mouth exchange they normally have among each other.
To overcome these challenges, SPARK Rwanda launched a number of initiatives to continue coaching, mentoring, and training entrepreneurs during the lockdown. This led to the creation of the SPARK Rwanda Facebook platform for entrepreneurs (click here to access). This is a peer-to-peer learning platform that any entrepreneur or businessperson in Rwanda can access to share, learn and even collaborate together.
SPARK’s motto is “Dare to ask, dare to share, dare to learn.” By participating in the Facebook group, entrepreneurs have the chance to share their experiences, ask questions, and get advice from the SPARK team, and learn from each other. Many SMEs in Rwanda are facing issues in terms of access to finance and business given the pandemic, and need a place to get more information and get more connected/increase business relations. The group is designed to meet that need.
Working together with Youth Business International (YBI) and Accenture, SPARK will continue to interact with entrepreneurs over Facebook to support SMEs and provide webinars, training, coaching and mentorship, and a place for entrepreneurs to meet virtually – even when it is difficult to meet in person. Given SPARK’s success in business development in Rwanda, becoming part of the network via Facebook can add value to any small business and increase your network.

More broadly in Rwanda, SPARK continues to work with agricultural value chains and in helping cooperatives to become more professional. For these rural entrepreneurs, proximity coaching and mentorship continues as life slowly returns to normal, although much is still done by Skype or by telephone.
SPARK will soon launch their COVID-19 response strategy, so continue to visit the SME Response Clinic for updates.
To learn more about SPARK or to become a member of the online peer-to-peer network, visit:
- Website: https://SPARK.ngo/sub-saharan-africa/rwanda/
- Facebook: https://www.facebook.com/groups/SPARKRwandaEntrepreneurs/?ref=bookmarks
- Twitter: @SPARKorg
Ingamba zo kuzahura ubucuruzi zafashwe kuri ba rwiyemezamirimo b'abagore mu gihe cy'icyorezo cya COVID-19 na nyuma yacyo

Ingamba zo kuzahura ubucuruzi zafashwe kuri ba rwiyemezamirimo b’abagore mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 na nyuma yacyo.
New Faces New Voices Rwanda ku bufatanye na SME Response Clinic, izacisha ikiganiro kirimo kuba ako kanya ku ipaji yayo ya Facebook ku kuntu ingamba za Leta n’iz’Urwego rw’abikorera zo guhangana n’ingaruka za COVID-19 zafasha ba Rwiyemezamirimo b’abagore. Icyo kiganiro kizacishwa ku ipaji ya Facebook ya SME Response Clinic saa 15:00 kuwa 16 Nyakanga, na ururimi ruzakoreshwa cyane mu nama ni Ikinyarwanda.
Ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse bigira uruhare rukomeye mu bukungu bw’u Rwanda, kandi bikanatunga abantu benshi. Hashingiwe ku ibarura ryakozwe mu 2017 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku bikorwa by’ubucuruzi n’imirimo mu Rwanda, uru rwego, harimo n’abikorera ku giti cyabo n’amakoperative, byihariye 99% by’ibikorwa by’ubucuruzi na hejuru ya 70% by’imirimo yose. Ba Rwiyemezamirimo b’abagore bafatiye runini ubukungu bw’u Rwanda. Imibare yatanzwe na Politiki y’Uburinganire mu Rwanda igaragaza ko abagore bayobora 42 ku ijana by’ibigo by’ubucuruzi, kandi bakaba bihariye 58 ku ijana by’ibigo by’ubucuruzi bibarizwa mu bucuruzi butanditse, bigira uruhare rwa 30 ku ijana mu Musaruro mbumbe w’Igihugu. Ubushakashatsi butandukanye bukorwa mu Gihugu bugaragaza kandi ko ba Rwiyemezamirimo b’abagore bagira uruhare rukomeye mu guhanga imirimo mu Rwanda, aho abenshi baha akazi hagati y’abakozi batatu na batanu mu bikorwa by’ubucuruzi byabo.
Uretse uruhare bagira mu guteza imbere aho batuye binyuze mu gutanga akazi, ba Rwiyemezamirimo b’abagore banagira uruhare runini mu iterambere ry’imiryango yabo mu buzima ndetse n’imirire, aho batanga amafaranga y’ishuri, bakarihira abana babo mu mashuri makuru, kandi bagateza imbere ingo zabo babikesheje ubucuruzi bwabo. Ariko nubwo batanga uwo musanzu, ntihabura n’imbogamizi. Ba Rwiyemezamirimo b’abagore mu Rwanda bahura n’ibibazo mu kugera ku bintu bitatu by’ingenzi bikurikira : amakuru, amahugurwa ku bumenyi bwo gukora no guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi, no kubona imari. Babangamirwa n’ibibazo bitandukanye nk’imisoro ihanitse, ikiguzi cyo gutwara ibicuruzwa, ndetse no gukorerwa ivangura rishingiye ku mutungo.
Nk’uko bimeze no mu yandi masoko atandukanye ku Isi, ba Rwiyemezamirimo b’abagore mu Rwanda bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19, kandi ingamba zo guhagarika ikwirakwira ry’iyo virusi zatumye imbogamizi bahura nazo zirushaho kugira ubukana. Bitewe n’uko abaguzi bagabanutse no kuba gukwirakwiza ibicuruzwa bidakorwa neza, abantu benshi babuze akazi cyangwa barenda kukabura, mu gihe inguzanyo, imisoro n’ubukode bitishyurwa. Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Guverinoma y’u Rwanda yatangije Ikigega cyo Kuzahura Ubukungu nk’uburyo bwo kugabanya ingaruka icyorezo cya COVID-19 kiri kugira kuri uru rwego. Hashingiwe ku mbogamizi zizwi abagore bari mu bikorwa by’ubucuruzi bahura nazo, hari impungenge ko hadashyizweho ingamba zifatika, Ibigo by’ubucuruzi Bito n’Ibicirirtse bifitwe cyangwa biyobowe n’abagore bishobora kutamenya amakuru, bityo bigatuma batitabira Ikigega cyo Kuzahura Ubukungu uko bikwiye.
Mu rwego rwo gutanga amakuru ku Kigega cyo Kuzahura Ubukungu no ku zindi ngamba zihari za Leta n’iz’Urwego rw’abikorera zo gushyigikira ba Rwiyemezamirimo b’abagore muri ibi bihe bigoye, New Faces New Voices Rwanda, ku bufatanye na SME Response Clinic izacisha ikiganiro kirimo kuba ako kanya ku ipaji yayo ya Facebook ku buryo ingamba za Leta zo guhangana n’ingaruka za COVID-19 zafasha ba Rwiyemezamirimo b’abagore. Icyo kiganiro kizanyura ku ipaji ya Facebook ya SME Response Clinic saa 15:00 kuwa 16 Nyakanga. Mu rwego rwo kugira ngo ba Rwiyemezamirimo b’abagore benshi babashe kugikurikirana, muri icyo gikorwa hazakoreshwa Ikinyarwanda cyane.
Abazatanga ibiganiro barimo:
Dr. Monique Nsanzabaganwa; Umuyobozi Wungirije wa Banki Nkuru y’ u Rwanda,
Jeanne Françoise Mubiligi; Umuyobozi w’Ishami ry’Abagore mu Rugaga rw’Abikorera,
Claude Kabutware; Uhagarariye Imishinga muri Pro- Femmes Twese Hamwe, na Hannington Namara, Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank, Rwanda.
Ibiganiro bizayoborwa na Ida Ingabire, Umunyamabanga wa New Faces, New Voices Rwanda na Ruziga Emmanuel Masantura, Umuyamakuru mu Bukungu Rwanda Broadcasting Agency.
Iki kiganiro kizaba ari igice cya mbere cy’ibiganiro bibiri bizakorwa n’abafatanyabikorwa b’ingenzi mu bukungu bw’u Rwanda. Inama ya kabiri iteganyijwe kuwa 30 Nyakanga, kikaba kizibanda ku buryo abatanga serivisi z’imari bari gufasha by’umwihariko mu gukemura ibibazo ba Rwiyemezamirimo b’abagore bahura nabyo kubera COVID-19.
Relief Measures Available for Women Entrepreneurs During and Post COVID-19
New Faces New Voices Rwanda in collaboration with the SME Response Clinic will be hosting a live discussion focused on existing government relief measures that can help support women entrepreneurs during and post COVID-19. The discussion will be hosted on the SME Response Clinic’s Facebook page at 3:00 pm on July 16 and will be held primarily in Kinyarwanda.
Micro, small, and medium enterprises (MSMEs) play a significant role in the Rwandan economy and contribute to sustain livelihoods for many. According to the National Institute of Statistics of Rwanda’s Establishment Census 2017, the sector, including private sector and cooperatives, represents 99% of businesses and over 70% of in-establishment employment. Women entrepreneurs are a vital force in Rwanda’s economy. Statistics from the National Gender Policy in Rwanda indicate that women head 42 percent of enterprises and comprise 58 percent of enterprises in the informal sector, which accounts for 30 percent of GDP. National surveys indicate that women entrepreneurs also have a tremendous impact on job creation in Rwanda, with many hiring between 3 and 5 employees to work in their businesses.
In addition to contributing to the development of their local communities through offering employment opportunities, women entrepreneurs contribute substantially to the development of their families through health and nutrition, ensuring funds are available for school fees and higher education for their children, and making improvements to their homes with profits from their businesses. Their contributions, however, are not without challenges. Women entrepreneurs in Rwanda face difficulties in access to three important factors: information, business skills training and development, and finance. They grapple with issues such as high taxes and transportation costs as well as discrimination in property ownership.
As in many markets across the globe, women entrepreneurs in Rwanda have been adversely affected by the COVID-19 pandemic, and measures to contain the spread of the virus have deepened some of the existing challenges they face. In the face of drops in demand or disruptions in the supply chains, a number of jobs have been lost or are at the brink while loans, taxes and rent are going unpaid. To respond to the challenge, the Government of Rwanda introduced the Economic Recovery Fund (ERF) as a mechanism to mitigate the threats that the pandemic is putting on the sector. Due to known barriers women in business face, there is a legitimate concern that without a deliberate effort women-owned/led MSMEs are likely to remain ill-informed and their uptake of ERF less than optimal.
To provide information about ERF and other private and public sector measures available to support women entrepreneurs in these uncertain times, New Faces New Voices Rwanda in collaboration with the SME Response Clinic will be hosting a live discussion focused on how government measures to address the economic effects of COVID-19 can support women entrepreneurs. The discussion will be hosted on the SME Response Clinic’s Facebook page at 3:00 pm on July 16. To increase accessibility for women entrepreneurs, the event will be held primarily in Kinyarwanda.
Panelists include:
Dr. Monique Nsanzabaganwa, Deputy Governor, National Bank of Rwanda
Jeanne Françoise Mubiligi, Chairperson, Rwanda Chamber of Women Entrepreneurs
Claude Kabutware, Project Coordinator, Pro- Femmes Twese Hamwe
Hannington Namara, Managing Director, Equity Bank Rwanda
The panel will be moderated by Ida Ingabire, Secretariat at New Faces, New Voices Rwanda and Ruziga Emmanuel Masantura, Business Jounalist, Rwanda Broadcasting Agency
This discussion will be the first of a two-part conversation with key stakeholders in the Rwandan economy. The second webinar, scheduled for July 30, will focus on how financial services providers are addressing the specific needs of women entrepreneurs in the face of COVID-19.
Ni iki nsabwa gukora iyo ntumiza ibicuruzwa mu mahanga nkaba ngomba kujya ku mupaka kwakira iyo mizigo?
Ni iki nsabwa gukora iyo ntumiza ibicuruzwa mu mahanga nkaba ngomba kujya ku mupaka kwakira iyo mizigo?
Igisubizo:
Ku wa 9 Gicurasi 2020, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje ba nyiri amakamyo yikorera imizigo, abatumiza ibicuruzwa mu mahanga, ba nyiri imizigo, abacunga ububiko bw’ibigega bya gasutamo bakeneye gukora ingendo bagana ku mupaka gutumiza cyangwa kohereza ibicuruzwa mu mahanga ibicuruzwa ko bashobora kugana imipaka ya Rusmo na Kagitumba.
Mu rwego rwo kwirinda icyorezo, uhereye ubu umuntu wese ukorera ingendo ku mupaka mu rwego rwo kwakira ibicuruzwa yatumije mu mahanga cyangwa ibyo yoherezayo agomba kwiyandikisha muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo. Itariki ntarengwa yo kwiyandikisha yari ku wa 11 Giurasi 2020, ariko niba waracikanwe ku mpamvu iyo ariyo yose wahamagara nimero ikurikira:
- Imirongo itishyurwa: 4287 cyangwa +250788387125
- Terefoni: +250788884431 cyangwa +250788698556
- Email: cargotracking@mininfra.gov.rw
Amabwiriza yo ku itariki ya mbere Gicurasi asaba ko ibicuruzwa byose n’imizigo bihita byishyurirwa amahoro ya gasutamo bikavanwa mu bubiko bwa gasutamo ku mipaka bitarenze igihe cy’umunsi umwe aracyakurikizwa. Nk’uko byakorwaga mbere, iyo uwatumije ibicuruzwa mu mahanga adatwaye ibicuruzwa cyangwa imizigo ye mu minsi ibiri, asabwa kubyishyurira amafaranga bimara mu bubiko no kwishyura amafaranga yo guparika ku makamyo atwaye byo bicuruzwa agenwe ku buryo bukurikira:
- Amafaranga abiri ku kilo ku munsi ikamyo imara iparitse.
- Amafaranga abiri ku kilo yiyongera ku mafaranga asanzwe yishyurwa ku bubiko mu bubika bwa gasutamo.
- Nyuma y’iminsi ibiri, ibicuruzwa cyangwa imizigo bizajyanwa i Kigali mu bubiko bwa Gasutamo. Uwatumije ibyo bicuruzwa ni we uzishyura ikiguzi cyo kubitwara kugera i Kigali.
Guverinoma y’u Rwanda irimo gukora ibishoboka byose mu kugenzura ko ibicuruzwa n’imizigo byishyura amahoro ya gasutamo kandi bigakorwa mu mutekano usesuye.
Zirikana umutekano wawe! Komeza gukurikiza amabwiriza rusange mu rwego rwo kwirinda icyorezo maze ukomeze kugira ubuzima bwiza!
Aho wasanga ayo mabwiriza:
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA). Ref. 702/RRA/CG/CSD/2020. Yatanzwe ku itariki ya mbere Gicurasi 2020.
Itangazo rigenewe rubanda ryatanzwe na Minisiteri y’Ibikorwa remezo ku itariki ya mbere Gicurasi 2020.
Itangazo rigenewe rubanda ryatanzwe na Minisiteri y’Ibikorwa remezo. Ryatanzwe ku wa 9 Gicurasi 2020.
UPDATE May 12th: Cargo and Import
What do I do if I import goods and need to visit a border to get this cargo?
Answer:
On May 9th, 2020, the Ministry of Infrastructure announced that truck owners, importers, cargo owners, and warehouse operators who need to travel to a border to import or export goods can travel to Rusumo and Kagitumba borders for that reason.
To stay safe and secure, anyone traveling for that reason must now register with the Ministry of Infrastructure. The deadline for registration was May 11th, 2020, but if for some reason you missed this you may contact the following:
- Toll-free lines: 4287 or +250788387125
- Telephone: +250788884431 or +250788698556
- Email: cargotracking@mininfra.gov.rw
The May 1st, 2020 regulations that require all goods/cargo to be immediately cleared and taken within one day from customs border posts are still in place. As before, if an importer fails to take their goods/cargo within two days, they will be required to pay storage and parking fees as follows:
- Two Rwandan Francs per kilogram per day for parking.
- Two Rwandan Francs per kilogram in addition to normal storage fees in the warehouse.
- After two days, goods/cargo will be transported to Kigali warehouses. The cost will be the responsibility of the importer.
The Government is doing all possible to be sure that the clearance of goods/cargo takes place as efficiently and safely as possible.
Be Safe! Make sure you continue to follow general preventative measures. And stay healthy!
Reference:
Rwanda Revenue Authority. Ref. 702/RRA/CG/CSD/2020. Issued 1 May 2020.
Ministry of Infrastructure Public Announcement. Issued 1 May 2020.
Ministry of Infrastructure Public Announcement. Issued 9 May 2020.
Mfite resitora kandi ndifuza ko abakiriya banjye bakomeza kwirinda. Ni iki nakora kugira ngo nite ku mutekano wabo kandi nkomeza gukora ubucuruzi?
Ku wa 12 Gicurasi : Amahoteri & Ubukerarugendo
Mfite resitora kandi ndifuza ko abakiriya banjye bakomeza kwirinda. Ni iki nakora kugira ngo nite ku mutekano wabo kandi nkomeza gukora ubucuruzi?
Igisubizo: Ku wa 11 Gicurasi, Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) rwasohoye itangazo rishya rimenyesha ibigo byose byakira abantu nka za resitora, amahoteri n’aho bafatira icyayi na kawa. Iri tangazo risaba ko abakiriya bose bagana ibi bigo bagomba kwiyandikisha batanga imyirondoro ikurikira:
- Amazina
- Nimero za terefoni
- Isaha bahagereye
- Akarere batuyemo
Izi ngamba nshya zigamije gufasha Leta y’u Rwanda kubasha gukurikirana uburyo n’igihe abantu bagiye bahura n’abandi mu rwego rwo kwirinda ko hagira abantu bashya bandura mu gihe hari abagaragayeho kwandura COVID-19. Aya makuru azagirwa ibanga ku buryo adahererekanywa.
Amahoteri, amaresitora acuruza icyayi na kawa n’amaresitora asanzwe byemerewe gufungura guhera ku wa 4 Gicurasi 2020 ariko bigafunga saa moya z’umugoroba buri munsi. Bigomba kandi gushyiraho uburyo n’ibikoresho by’isuku n’isukura kugira ngo abakiriya n’abakozi babashe gukaraba intoki cyangwa gukaraba umuti wica udukoko mbere yo kwinjira. Nk’uko bigenda ku bikorwa byose by’ubucuruzi, abakozi bose bagomba kwambara agapfukamunwa ndetse n’abakiriya bakaza bakambaye! Bagomba kandi kubahiriza intera ya metero imwe hagati yabo.
Inyubako zikorerwamo siporo rusange, utubyiniro, utubari, kiriziya n’insengero n’ahandi hantu hateranira abantu benshi birakomeza gufunga kugeza igihe hatangiwe andi mabwiriza.
Zirikana ibi! Niba ubarizwa mu rwego rw’amahoteri, gerageza kumenya amakuru agezweho ukurikira amatangazo ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yerekeye inguzanyo n’izindi ngamba zafashwe kandi ukorane bya hafi n’ishyirahamwe ubarizwamo, urwego rw’inganda na PSF (Urugaga rw’Abikorera) kugira ngo ubashe kumenya amahirwe ari mu rwego rw’ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi ukora.
Ukeneye amakuru arambuye
Kurikira RDB kuri Twitter: @RDBrwanda
Kurikira Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kuri Twitter: @RwandaTrade
Reba inyandiko yasohotse ku wa 11 Gicurasi 2020: “Notice to All Hospitality Establishments”
I have a restaurant and I want to keep my clients safe. What can I do to ensure their safety while still doing business?
Answer: On May 11th, the Rwanda Development Board (RDB) issued a new notice to all hospitality establishments, such as restaurants, hotels and coffee shops. This notice requires that all customers visiting these establishments MUST register the following:
- Full names
- Telephone numbers
- Time of visit
- District of residence
These new measures will ensure that the Government of Rwanda can conduct contact tracing if and when new cases of COVID-19 are discovered. Note that this information will be kept confidential and not shared.
Hotels, coffee shops and restaurants have been allowed to open since May 4th, 2020, but they must close by 7:00 pm each day. They must also install hygiene stands so that customers and staff can wash their hands, or apply hand sanitizer when they enter. As with all businesses, all employees must wear a mask – and customers too! And always keep a distance of one meter in-between
Gyms, nightclubs, bars, churches, and other large gathering places will stay closed until further notice.
Be Alert! If you are part of the hospitality sector, make sure to stay up-to-date by following RDB and the Ministry of Trade and Industry for announcements on loans and other measures, as well as keeping in touch with your association, chamber and PSF so that you know what is available to your business.
For more information
Follow RDB on Twitter: @RDBrwanda
Follow the Ministry of Trade and Industry on Twitter: @RwandaTrade
See the 11th May 2020: “Notice to All Hospitality Establishments”
Ese guhera ku wa 4 Gicurasi 2020, nshobora gusubira ku kazi? Ni ibiki ngomba kumenya no kwitwararika?
AMAKURU MASHYA: Ingamba zikurikizwa mu gufungura bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi ku wa 4 Gicurasi 2020
Ese guhera ku wa 4 Gicurasi 2020, nshobora gusubira ku kazi? Ni ibiki ngomba kumenya no kwitwararika?
Igisubizo:Guverinoma y’u Rwanda yatangiye,mu bwitonzi kandi buhoro buhoro, gahunda yo gufungura ibikorwa by’ubucuruzi.
Ingamba nshya zitangira kubahirizwa ku wa 4 Gicurasi 2020 zizabafasha gusubira ku mirimo. Ibuka kubahiriza imirongo ngenderwaho ikurikira, ukomeze gusura uru rubuga ndetse n’izindi mbuga za Guverinoma (reba ahakurikira) kugira ngo ukomeza kubona amakuru agezweho.
By’umwihariko:
- Ibigo bya leta n’iby’abikorera bishobora noneho gutangira gukora byifashisha abakozi b’ingenzi. Icyakora, ibigo bibujijwe gukoresha abarenze 50% by’abakozi bose, haba mu iduka, mu biro cyangwa ahandi hose hakorerwa imirimo, igihe icyo aricyo cyose.
- Abakoresha bagomba guha abakozi babo bose udupfukamunwa igihe bari mu kazi. Udupfukamunwa ni igikoresho cy’ingirakamaro mu kukurinda kwandura cyangwa kwanduza abandi maze mugakomeza kugira ubuzima buzira umuze.
IBYO USABWA GUKURIKIZA | IBYO UGOMBA KWIRINDA |
Kwambara agapfukamunwa igihe uri mu ruhame wirinda gukwirakwiza COVID-19 | Kutavanaho cyangwa kumanura agapfukamunwa igihe uvuga, ukorora cyangwa witsamura |
Kumarana agafukamunwa igihe kitarenze amasaha 6 | Kutikora ku zuru cyangwa ku munwa igihe wambara agapfukamunwa |
Kumesa agapfukamunwa mu mazi ashyushye n’isabune nikamara kumuka, ugatere ipasi | Kwirinda kugura agapfukamunwa ahantu hatemewe. Tuboneka no muri farumasi, supamaketi n’ahandi hantu hemejwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA) |
Kwambara agapfukamunwa gakingiye izuru, umunwa n’akananwa | Abakora udupfukamunwa batugurisha dufunitse. Birabujijwe kutwigera mbere yo kugura |
Kugira nibura udupfukamunwa tubiri ukambara kamwe igihe wafuze/wameshe akandi | Agapfukamunwa kambarwa n’umuntu umwe gusa |
Ukeneye kumenya amabwiriza yerekeye gukomorera bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi, ushobora gusura urubuga rwa Guverinoma y’u Rwanda n’Amabwiriza akurikizwa uhereye ku ya 4 Gicurasi. Kugira ngo ukomeze kugira ubuzima bwiza kandi wirinda, kurikira buri gihe inama zitangwa na RBC, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima.
Irinde! Kurikiza amabwiriza yashyizweho na Guverinoma, ambara agapfukamunwa, karaba intoki kandi uhorane umuti wo gusukura intoki kandi ntukoreshe abarenze 50% by’abakozi ufite ku kazi aho ukorera. Ibi bizagufasha wowe n’abakozi bawe, ndetse n’abakugana kwirinda kwandura no kwanduza abandi
For information on COVID-19 in Rwanda, dial 114 toll-free.
UPDATE: Business Opening Measures, 4th May 2020
As of May 4th, 2020, can I return to work? What do I need to know and do?
Answer: The Government of Rwanda has begun the process of opening businesses in a slow and cautious way.
However, new measures as of May 4th, 2020, will help you to return to work. Just remember to follow the guidelines, keep checking this site and Government sites (see below) to stay up to date.
Specifically:
- Public and private businesses can now resume working with essential staff. However, businesses must NOT have more than 50% of all employees at work – the shop, office or other place of work – at any time.
- Employers must provide masks for all employees while they are at work. Masks are an important tool for keeping yourself and others safe and healthy.
For the full guidelines on opening businesses, you can visit the official Government of Rwanda website and Guidelines starting May 4th. And for more to stay healthy, keep up to date with RBC, the Rwanda Biomedical Centre.
Be Safe! Follow the Government guidelines, wear your mask, wash your hands and keep hand sanitizer available, and do not work with more than 50% of your staff at the workplace. This will help to keep you, your employees, and your customers safe.
For more information
https://pbs.twimg.com/media/EXKummOWkAEF9wl?format=jpg&name=small
https://www.gov.rw/blog-detail/covid-19-cabinet-reviews-lockdown-measures-effective-may-4th-2020
Ni iki ngomba kumenya ku byerekeye ingendo zikorerwa mu Rwanda guhera ku wa 4 Gicurasi 2020? Ni gute najya ku kazi nizeye umutekano?
Ni iki ngomba kumenya ku byerekeye ingendo zikorerwa mu Rwanda guhera ku wa 4 Gicurasi 2020? Ni gute najya ku kazi nizeye umutekano?
Igisubizo:Buhoro buhoro, Abanyarwanda batangiye batangiyegusubira ku mirimo no gukorera ingendo imbere mu ntara no mu mujyi wa Kigali. Ingendo hagati y’intara no hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe. Gutwara abantu n’ibintu ni kimwe mu bintu by’ingenzi bifasha abantu mu ngendo bakora bajya cyangwa bava ku mirimo kandi birakwiye gukurikiza amabwiriza yashyizweho na Guverinoma kugira ngo bakomeze kugira ubuzima buzira umuze.
Nubwo hari abatajya bakoresha uburyo bworoshya ingendo rusange nko gutega za bisi nini n’into cyangwa ngo bakoreshe ibinyabiziga byabo mu ngendo bakorera mu ntara zitandukanye imbere mu gihugu, bisi nini n’into zongeye gutwara abagenzi mu gihe za moto zo zitari zemererwa gutwara abagenzi.
Kugira ngo twirinde igihe duteze za bisi, tugomba gukurikiza amabwiriza yerekeye intera hagati y’umuntu n’undi igihe dutonze umurongo dutegereje kwinjira muri bisi. Iyo uhuye n’umuntu wanduye ashobora nawe kukwanduza ni yo mpamvu dukwiye gushyira intera hagati yacu n’abo duhura nabo. Rimwe na rimwe, abagenzi bakorerwa igenzura mbere yo kwinjira muri bisi. Impinduka nshya ni uko buri ntebe muri bisi iriho akamenyetso kerekana aho wemerewen’aho utemerewe kwicara. Wemerewe kwicara ku ntebe ziriho akamenyetso ‘“check”k’icyatsi kibisi ariko ntiwemerewe kwicara ahari akamenyetso gatukura “X.”
Bisobanuye ko imyanya yicarwamo muri bisi nini n’into yabaye mike kurusha uko byari bimenyerewe.
Igihe uri mu ruhame cyangwa uri ku kazi kawe, ibuka kwambara agafukamunwa, gukaraba intoki buri gihe no gukaraba umuti usukura intoki.
= Yego, icara aha!
= Oya, wikwicara aha!
Niba utega imodoka zitwara abagenzi muri rusange, menya ibiciro by’ingendo n’andi mafaranga yishyurwa. Wabisanga kuri RURA, haba ku rubuga rwayo www.rura.rw no kuri Twitter (@RURA_RW). Zirikana ko ibiciro by’urugendo biri hejuru y’ibyakurikizwaga mbere y’uko icyorezo cyaduka maze ubiteganye mu ngengo y’imari. Urugero: niba usanzwe wishyura 260 Frw kuva Kacyiru ujya Nyabugogo, ubu uzajya wishyura 365 Frw. Kugenzura ikiguzi cy’urugendo bizagufasha kutishyura menshi bityo uhore witeguye kwishyura umubare w’amafaranga usabwa.
Bungabunga ubuzima bwawe!Kubahiriza intera hagati y’abantu, kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki no kwicara mu ntebe ziriho akamenyetso k’icyatsi kibisi igihe uteze bisi. IRINDE kujya mu kivunge ku bw’umutekano wawe ndetse n’uw’abandi. Twese hamwe, duhanye intera hagati yacu, buri wese ashobora kubungabunga ubuzima bwa mugenzi we!
Transport
Question: What do I need to know about traveling in Rwanda as of May 4th, 2020? How can I safely get to work?
Answer: Slowly but surely, Rwandans are getting back to work and moving around their provinces and City of Kigali. No public transport between provinces and between Provinces and City of Kigali. Public transportation is an important part of getting to and from work, and it is important to follow the Government guidelines to stay healthy.
While you may not use public transportation – buses, minibuses or even your own vehicle – between different provinces in the country, buses and minibuses have started to accept passengers once again. Moto taxis are also not yet permitted to take passengers.
To be safe on buses, respect social distancing guidelines when waiting in line to get on the bus. Contact with an infected person can cause YOU to be infected too, and so distance is important. In some cases passengers will also be screened before they can get on to the bus. What is more, each seat in the bus is marked with a “check” or an “X”. You may sit in those seats marked with a green “check” but NOT in those marked with a red “X.”
This means that there are fewer places than normal on buses and minibuses.
And just like any time you are in public or at your work, remember to wear a mask, wash your hands constantly, or use hand sanitizer.
If you take public transportation, be informed of fees and charges, too. You can find these through RURA, both on their website (rura.rw) and on Twitter (@RURA_RW). Mind that fees and charges are higher than they were before the pandemic began, and be sure to include this in your budget. For example, if you used to pay 260 RWF to go from Kacyiru to Nyabugogo, you will now pay 367 RWF. Checking the cost will help you from paying too much, and keep you prepared for the amount you will need.
Be Healthy! Social distance, wear a mask, wash your hands and sit in the seats marked with a green check mark when taking the bus. DO NOT gather in a crowd for yourself and for others’ safety. Together – but safely distant – we can keep each other healthy
For more information:
https://www.newtimes.co.rw/news/new-measures-rolled-out-ensure-social-distancing-public-buses
https://en.igihe.com/news/article/rura-introduces-new-public-transport-fares
https://www.newtimes.co.rw/news/new-measures-rolled-out-ensure-social-distancing-public-buses
Nkora ubucuruzi bwo mu rwego rw’amahoteri kandi bushingiye ku bukerarugendo. Ni gute ubucuruzi nkora buzakomeza gukora mu gihe abantu badakora ingendo ?
Amahoteri & Ubukerarugendo
Nkora ubucuruzi bwo mu rwego rw’amahoteri kandi bushingiye ku bukerarugendo. Ni gute ubucuruzi nkora buzakomeza gukora mu gihe abantu badakora ingendo ?
Igisubizo:Mu Rwanda, ubukerarugendo ni urwego rw’ingirakamaro. Mu gihe ingendo zo mu kirere no ku butaka ziva cyangwa zigana mu Rwanda zikibujijwe uhereye ku wa 5 Gicurasi 2020, Guverinoma y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) biri gusuzuma uburyo byakoroshya ingaruka iki cyorezo kigira ku rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteri.
Uhereye ku wa 4 Gicurasi 2020, amahoteri na resitora yemerewe kongera gukora ariko agomba gufunga saa moya z’umugoroba buri munsi. Zigomba kandi gushyiraho aho gukarabira ku buryo abakiriya n’abakozi babasha gukaraba intoki, cyangwa hagakoreshwa umuti wo gusukura intoki igihe abakiriye binjiye muri hoteri na resitora.Nk’uko bigenda ku bikorwa byose by’ubucuruzi, abakozi bose bagomba kwambara agapfukamunwa ndetse n’abo bakira bakaza bakambaye! Bagomba kandi gusiga umwanya hagati yabo.
Inyubako zikorerwamo siporo ngororangingo, utubyiniro, utubari, kiriziya n’insengero n’ahandi hantu hateranira abantu benshi birakomeza gufunga kugeza igihe hatangiwe andi mabwiriza.
Hatangijwe kandi imishinga irimo gahunda yo guhangana n’icyorezo cya Korona virusi mu Rwanda wasanga ku rubuga www.coronaactionrwanda.rw. Iyi gahunda ntireba by’umwihariko urwego rw’amahoteri, ahubwo izatanga inkunga n’impano ku bigobizazisaba uhereye ku wa 8 Gicurasi 2020.
Mu gusoza, amasosiyete y’ubucuruzi yagize ingorane mu gukora imenyekanisha rya buri mwaka na raporo y’ibaruramari ya buri mwaka kubera ingamba zo gufunga ibikorwa bitari iby’ingenzi n’ingamba zashyizweho mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19 yongerewe igihe kugeza ku wa 31 Nyakanga 2020 kugira ngo abe yabigejeje mu biro by’Umwanditsi Mukuru muri RDB.
Menya amakuru agezweho! Niba ubarizwa mu rwego rw’ubukerarugendo, menya amakuru yose agezweho ukurikirana ibishyirwa ku rubuga rwa RDB kugira ngo umenye amatangazo yerekeye inguzanyo n’izindi ngamba ndetse ukomeze gukorana bya hafi n’ishyirahamwe ubarizwamo hamwe na PSF kugira ngo ubashe kumenya amahirwe aboneka muri bizinesi ukora.
Hospitality & Tourism
I have a hospitality business and depend on tourism. How will I keep my business during a time when people are not traveling?
Answer: In Rwanda, tourism is an important sector. While travel to and from Rwanda by air or land is still prohibited as of May 5th, 2020, the Government of Rwanda and the Rwanda Development Board (RDB) are looking at ways in which to ease the burden on the tourism and hospitality industry.
As of May 4th, hotels and restaurants may now operate again, but they must close by 7:00 pm each day. They must also install hygiene stands so that customers and staff can wash their hands, or apply hand sanitizer when they enter. As with all businesses, all employees must wear a mask – and customers too! And always keep a distance.
Gyms, nightclubs, bars, churches, and other large gathering places will stay closed until further notice.
There are also initiatives like the Corona Action Rwanda initiative at www.coronaactionrwanda.rw. This initiative is not specifically for the hospitality industry, but it will provide both support and grants to organizations that apply by May 8th, 2020.
Finally, for companies who faced challenges in filing their annual returns and annual accounts due to the lockdown and measures put in place to contain the spread of COVID-19, to the office of the Registrar General in RDB period has been extended until 31st of July 2020.
Be Smart! If you are part of the tourism sector, make sure to stay up-to-date by following RDB for announcements on loans and other measures, as well as keeping in touch with your association, chamber and PSF so that you know what is available to your business.
For more information
https://www.newtimes.co.rw/business/government-commits-supporting-local-tourisms-recovery-post-covid-19