Ikibazo: Ni iki nkeneye kumenya ku bijyanye n’uko ibikorwa by’ubucuruzi bihagaze mu Rwanda muri iki gihe hariho icyorezo cya COVID-19?

Igisubizo: Kuva umuntu wa mbere wanduye indwara ya COVID-19 yagaragara mu Rwanda kuwa 14  Werurwe 2020, igihugu cyashyizeho ingamba nyinshi zigamije gukumira ikwirakwira ryayo n’ubwandu bwayo. Izo ngamba zihora zisubirwamo nyuma ya buri minsi 15 zikaba zari zirimo ihagarikwa ry’ibikorwa byose by’ubucuruzi usibye gusa serivisi za ngombwa, kugumisha abantu mu ngo no gutwara ibintu mu masaha runaka. Muri iki gihe, mu Rwanda, ibikorwa by’ubucuruzi hafi ya byose byongeye gutangira, harimo amaresitora, amahoteli, amaduka, n’ibikorwa by’ubukerarugendo ukuyemo za bare (harimo na za bare zo mu mahoteli no mu maresitora) zigifunze.  Gusohoka mu mazu mu gihugu byemewe gusa kuva saa cumi za mu gitondo kugeza saa ine z’ijoro. Pariki z’igihugu zirafunguye ku bantu badafite ubwandu bwa COVID-19 kandi ingendo mpuzamahanga mu ndege zongeye gutangira. U Rwanda rwafunguye igice cy’umupaka w’ubutaka ruhuriyeho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo gihuza igihugu n’umujyi mutoya wa Goma mu rwego rwo koroshya ubucuruzi buto bwambukiranya imipaka.  Ariko indi mipaka yose y’ubutaka iracyafunze uretse ku bwikorezi bw’ibicuruzwa no ku banyarwanda batahuka n’abasanzwe baba mu gihugu. Abagenzi bajya mu Rwanda bagomba kugaragaza icyemezo cyigaragaza ko bapimwe COVID-19 hakoreshejwe ibipimo bya PCR bagasanga ari nta bwandu bafite; ibyo bipimo bikaba bigomba kuba byarafashwe mu gihe kitarenze amasaha 120 kuva igihe urugendo rw’indege rwatangiriye.  

Gutwara abantu mu modoka rusange no mu modoka z’abantu ku giti cyabo byasubijweho mu gihugu cyose; bisi zishobora  gutwara abagenzi bose zemerewe gutwara ku bantu bicaye n’abantu 50 %  ku bagenzi bagenda bahagaze. Umubare w’abakozi bo mu rwego rw’abikorera n’urwa leta bemerewe gukorera aho basanzwe bakorera warazamutse uva kuri 30% ugera kuri 50%. Ku bijyanye no kwakira abantu mu makwe no mu nama, abategura ibyo bikorwa ntibagomba kwemerera abashyitsi kurenga 50%  by’abantu bashobora kwakirirwa ahantu habera ibyo bikorwa. Mu gusoza, kwipimisha COVID-19 ntibikiri ngombwa ku materaniro ahuza abantu batarenze 75.   

Ibyifashishijwe: https://www.primature.gov.rw/index.php?id=43

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri (Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Rwanda, 2020)

 

Question: What do I need to know about the current state of business operations in Rwanda amid the COVID-19 outbreak?

Answer: Since the first case of COVID-19 infection was reported in Rwanda on March 14th, 2020, the country has implanted several measures to contain the spread and infection of the virus. The measures are reviewed every 15 days and have ranged from closing all business operations except for essential services to restrictions of the movement of people and cargo to between certain hours.

Currently, Rwanda has resumed most business operations, including restaurants, hotels, shops, and tourism operations with the exception of bars (including bars located inside of hotels and restaurants), which remain closed. Movement in the country is allowed from 4 am to 10 pm. National parks are open to visitors with a negative COVID-19 test and international air travel has resumed. Rwanda has partially opened its land border with the Democratic Republic of Congo linking the country to DRC’s small city of Goma to ease small cross border business. However, all the other land borders remain closed except for cargo and returning Rwandan citizens and residents. Travelers to Rwanda must present a negative PCR COVID-19 test certificate for a test taken no more than 120 hours before their initial flight.

Public and private transport has resumed all over the country with public buses operating at full capacity for sitting passengers and 50% for standing passengers. Capacities for staff in private and public workplaces has increased from 30% to 50%. For wedding reception and conferences, event organizers must not allow guests to exceed 50% of venue capacity. Finally, COVID- 19 tests are no longer required for gatherings of fewer than 75 in number.

References: https://www.primature.gov.rw/index.php?id=43

Cabinet Decisions (Office of the Prime Minister, Rwanda, 2020)