SPARK Rwanda: Guha urubuga ba rwayemezamirimo b’Abanyarwanda kugira ngo bigire kuri bagenzi babo

SPARK Rwanda ihanga imirimo inoze, ikanafasha mu kubona akazi ibinyujije muri gahunda zo guteza imbere ba rwiyemezamirimo mu gihugu hose.  Bitewe n’uko ba rwayemezamirimo benshi bakorana na SPARK batuye mu bice by’icyaro mu Rwanda, icyorezo cya COVID-19 cyateje imbogamizi nyinshi mu bijyanye no kubagezaho amakuru no kubaha amahugurwa bakeneye. Byongeye kandi, COVID-19 yagabanyije ibiganiro umuntu agirana n’undi bari kumwe bavugana imbonankubone kandi ari bwo buryo bari bamenyereye gukoresha hati ya bo.

Mu gukemura izi mbogamizi, SPARK Rwanda yatangije gahunda zitandukanye zo gukomeza kwigisha, gukurikirana, no guhugura ba rwiyemezamirimo mu gihe cya Guma mu rugo. Ibi byatumye hatangizwa urubuga kuri Facebook ya SPARK Rwanda rwagenewe ba rwiyemezamirimo (kanda hano winjiremo). Ubu ni uburyo umuntu yigira kuri mugenzi we, buri rwiyemezamirimo cyangwa umucuruzi wo mu Rwanda yajyaho agasangira amakuru, akigira ku bandi, bakaba banagirana imikoranire.

Intego ya SPARK ni «Tinyuka ubaze, Tinyuka usangire amakuru n’abandi, Tinyuka wige.» Iyo binjiye mu itsinda ry’abagize urubuga rwa Facebook, ba rwiyemezamirimo baba bafite amahirwe yo gusangiza abandi ubunararibonye bwabo, kubaza ibibazo, guhabwa inama n’itsinda ry’abagize SPARK, no kwigira kuri bagenzi babo. Ibigo by’ubucuruzi Bito n’Ibiciriritse byinshi mu Rwanda bihura n’ibibazo byerekeranye no kugera ku mari n’ibikorwa by’ubucuruzi bitewe n’icyorezo, bityo, bakaba bakeneye ahantu bakura amakuru n’abandi bantu bagirana imikoranire mu bikorwa by’ubucuruzi. Itsinda ryashyiriweho gukemura icyo kibazo.

Ku bufatanye na Youth Business International (YBI) na Accenture, SPARK izakomeza gukorana na ba rwiyemezamirimo hifashishijwe Facebook mu rwego rwo gushyigikira Ibigo by’ubucuruzi Bito n’Ibiciriritse, no gutanga ibiganiro kuri interineti, amahugurwa, amasomo n’inama, hamwe n’ahantu ba rwiyemezamirimo bahurira – kabone n’ubwo bigoye guhurira hamwe imbonankubone. Hashingiwe ku musaruro mwiza SPARK yagezeho mu guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda, kujya muri urwo rubuga wifashishije Facebook, byafasha ibikorwa by’ubucuruzi biciriritse ibyo ari byo byose kandi bigatuma birushaho kongera umubare w’abakorana na byo ndetse n’abazi ibyo bikora.

Mu Rwanda muri rusange, SPARK ikomeje gukorana n’abongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, ndetse no gufasha amakoperative kurushaho gukora kinyamwuga. Uko ibintu bigenda bigaruka ku murongo, igenda yegera ba rwiyemezamirimo baba mu bice by’icyaro, ibigisha ikanabagira inama, nubwo ibikorwa byinshi bigikorwa hifashishijwe Skype cyangwa telefoni.

Vuba aha SPARK izatangiza ingamba zayo zo guhangana na COVID-19, bityo rero, mukomeze musure urubuga rwa SME Response Clinic mubashe kubona amakuru agezweho.

Ushaka kumenya byinshi kuri  SPARK cyangwa kuba umunyamuryango w’urubuga rwa interineti rwo kugirana inama, wasura:

SPARK Rwanda: Providing a Space for Rwandan Entrepreneurs to Learn from Each Other

SPARK Rwanda creates better jobs and improved access to employment through entrepreneurship development throughout the country. Because many of SPARK’s entrepreneurs live in more rural areas of Rwanda, the COVID-19 pandemic presented a number of challenges in terms of reaching these entrepreneurs with the information and training that they need. Additionally, COVID-19 decreased the person-to-person exchanges to mouth exchange they normally have among each other.

To overcome these challenges, SPARK Rwanda launched a number of initiatives to continue coaching, mentoring, and training entrepreneurs during the lockdown. This led to the creation of the SPARK Rwanda Facebook platform for entrepreneurs (click here to access). This is a peer-to-peer learning platform that any entrepreneur or businessperson in Rwanda can access to share, learn and even collaborate together.

SPARK’s motto is “Dare to ask, dare to share, dare to learn.” By participating in the Facebook group, entrepreneurs have the chance to share their experiences, ask questions, and get advice from the SPARK team, and learn from each other. Many SMEs in Rwanda are facing issues in terms of access to finance and business given the pandemic, and need a place to get more information and get more connected/increase business relations. The group is designed to meet that need.

Working together with Youth Business International (YBI) and Accenture, SPARK will continue to interact with entrepreneurs over Facebook to support SMEs and provide webinars, training, coaching and mentorship, and a place for entrepreneurs to meet virtually – even when it is difficult to meet in person. Given SPARK’s success in business development in Rwanda, becoming part of the network via Facebook can add value to any small business and increase your network.

More broadly in Rwanda, SPARK continues to work with agricultural value chains and in helping cooperatives to become more professional. For these rural entrepreneurs, proximity coaching and mentorship continues as life slowly returns to normal, although much is still done by Skype or by telephone.

SPARK will soon launch their COVID-19 response strategy, so continue to visit the SME Response Clinic for updates.

To learn more about SPARK or to become a member of the online peer-to-peer network, visit: