Radio show I The role of SMEs in the road to recovery

The role of SMEs in the road to recovery
On 18th March 2021, the SME Response Clinic launched the Twiteze Imbere campaign to recognize and celebrate the role SMEs play in Rwanda’s road to recovery from the COVID-19 pandemic. The campaign was supported by the partners of the SME Response Clinic and business development service providers, including the Rwanda Institute of Cooperatives, Entrepreneurship, and Microfinance (RICEM).
During the campaign, a radio show was conducted featuring Esperance Niyitegeka, a lead trainer at RICEM and Angelique Uwimana, an entrepreneur involved in the tailoring business that had gone through RICEM’s training program. Esperance gave a detailed overview of the campaign and highlighted the role SMEs play in Rwanda‘s recovery from COVID-19, sighting their contribution to taxes. Angelique also encouraged women entrepreneurs to participate in the campaign to stand a chance to win and increase their capital, which would help them develop their businesses.
Uruhare rw’Ibigo by’Ubucuruzi Buto mu Rugendo rwo Kuzahura Ubukungu
Kuwa 18 Werurwe 2021, SME Response Clinic yatangije ubukangurambaga bwa Twiteze Imbere bugamije kwishimira uruhare Ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse bifite mu rugamba rwo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’Icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda. Ubwo bukangurambaga bwatewe inkunga n’abafatanyabikorwa ba SME Response Clinic n’abatanga serivisi z’iterambere ry’ubucuruzi harimo Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, kwihangira imirimo, n’ibigo by’imari iciriritse (RICEM).
Muri ubwo bukangurambaga, hakozwe ikiganiro cyaciye kuri radiyo gitangwa na Esperance Niyitegeka, ukuriye gahunda y’amahugurwa muri RICEM na Angelique Uwimana, rwiyemezamirimo ukora mu kigo cy’ubudozi cyanyuze muri gahunda y’amahugurwa ya RICEM. Esperance yasobanuye mu buryo burambuye ibijyanye n’ubukangurambaga anashimangira uruhare ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse bigira mu kazahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19 mu Rwanda harebwa uruhare rwa byo mu misoro igihugu cyinjiza. Angelique kandi yashishikarije ba rwiyemezamirimo b’abagore kugira uruhare muri ubu bukangurambaga bagerageza amahirwe yabo yo kubona igihembo cyabafasha kongera imari yabo; izabafasha guteza imbere ubucuruzi bwabo.
Kanda hano maze wumve icyo kiganiro!
Radio show I Get to know the Twiteze Imbere Campaign and SME Response Clinic

Get to know the Twiteze Imbere Campaign and SME Response Clinic
On 26th March 2021, the SME Response Clinic launched the Twiteze Imbere campaign to recognize and celebrate the role SMEs play in Rwanda‘s road to recovery from the COVID-19 pandemic. The campaign was supported by the partners of the SME Response Clinic, including the African Management Institute (AMI), which will be providing sponsorship to select runners-up of the campaign’s Business Awards competition to participate in its Survive to Thrive programme. The programme equips business owners with the skills, tools, and strategies to navigate challenges and thrive in difficult times.
AMI’s country director, Malik Shaffy Lizinde, was featured on Radio Rwanda for a 30-minute discussion on the Amahumbezi program. Malik gave a detailed overview of the campaign and highlighted how SMEs could engage with the campaign to stand a chance to win 1 million Rwandan Francs and expert advisory services.
Menya Ubukanguramabaga bwa Twiteze Imbere na SME Response Clinic
Kuwa 26 Werurwe 2021, SME Response Clinic yatangije ubukangurambaga bwa Twiteze Imbere bugamije kwemera no kwishimira uruhare ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse bigira mu rugamba rwo kuzahura ubukungu bwajahajwe n’Icyorezo cya COVID-19. Ubwo bukangurambaga bwatewe inkunga n’abafatanyabikorwa ba SME Response Clinic, barimo Ikigo Nyafurika cy’Icungamutungo (AMI), kizatanga amafaranga yo guhitamo abazahatanira igihembo gihabwa ikigo cy’ubucuruzi muri ubu bukangurambaga kugira ngo kibashe kwitabira Gahunda yayo ya Komeza Utere Imbere (Survive to Thrive). Gahunda iha abafite ibigo by’ubucuruzi ubumenyi ngiro, ibikoresho, n’ingamba zo guhangana n’ingorane no gutera imbere mu bihe bikomeye.
Umuyobozi w’AMI mu rwego rw’igihugu, Bwana Malik Shaffy Lizinde, yahawe umwanya kuri Radiyo Rwanda wo gukora ikiganiro cy’iminota 30 kuri gahunda y’Amahumbezi. Bwana Malik yavuze muri make ibijyanye n’ubwo bukangurambaga anasobanura mu buryo bwimbitse uburyo ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse bikwiye kwitabira iyi gahunda kugira ngo bibashe kubona miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda na serivisi z’ubujyanama bizahabwa n’inzobere.
IN THE NEWS l Hatangijwe ubukangurambaga buzashimirwamo ibigo bito byagaragaje umuhate mu kwigobotora ingaruka za Covid-19
Hatangijwe ubukangurambaga buzashimirwamo ibigo bito byagaragaje umuhate mu kwigobotora ingaruka za Covid-19
Bizakorwa binyuze mu rubuga SME Response Clinic rwatangijwe n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu giharanira ko serivisi z’imari zigera kuri bose, Access to Finance Rwanda (AFR), hagamijwe kugeza amakuru ya ngombwa ku bari mu bucuruzi mu guhangana n’ingaruka za Covid-19.
Urwo rubuga rukusanyirizwaho amakuru n’ubujyanama ku icungamari, imisoro, imikoranire na banki n’aho abari mu bucuruzi bakura ibishoro muri iki gihe cya Covid-19.
Ubukangurambaga bwa ‘Twiteze Imbere’ buzamara ibyumweru bitatu, bukubiyemo gusangira amakuru y’uburyo ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse byabashije guhangana n’ibihe bikomeye by’icyorezo cyugarije Isi. Hazanashishikarizwa ba rwiyemezamirimo na ba nyir’ibigo by’ubucuruzi bitandukanye kwitabira gahunda za SME Response Clinic, ndetse ibizagaragaza ubudasa bihabwe ishimwe.
Icyo gikorwa kizaterwa inkunga na Access to Finance Rwanda, ConsumerCentriX, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari Iciriritse Bikorera mu Rwanda (AMIR), Ikigo Nyafurika Kigamije Guteza Imbere Imiyoborere (AMI), New Faces New Voices Rwanda, n’Ishyirahamwe ry’Amabanki mu Rwanda.
IN THE NEWS | Ibigo by’ubucuruzi buto birakangurirwa kwitabira ubukangurambaga bwa “Twiteze Imbere”
Ibigo by’ubucuruzi buto birakangurirwa kwitabira ubukangurambaga bwa “Twiteze Imbere”
Ubukangurambaga bwa “Twiteze Imbere” bwateguwe n’abafatanyabikorwa b’ihuriro rya ‘SME Response Clinic’ mu rwego rwo gushyigikira no kuzirikana uruhare rw’ibigo by’ubucuruzi buto mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.
Kimwe mu bikorwa bigize ubwo bukangurambaga ni irushanwa rishishikariza abantu gutanga amazina y’ibigo by’ubucuruzi bito babona bigira imikorere myiza. Ibigo by’ubucuruzi bizatsinda bikazahabwa igihembo cya miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda (1.000.000Frw) hamwe na serivisi z’ubujyanama zitangwa n’impuguke mu bucuruzi.
Icyiciro cy’ubucuruzi buzatsinda ku mwanya wa kabiri kizahabwa inkunga yo gukurikirana amahugurwa atangwa n’Ikigo Nyafurika Kigamije Guteza Imbere Imiyoborere (AMI), yiswe “Komeza Utere Imbere – Survive to Thrive”. Binyuze kuri ayo mahugurwa, ba rwiyemezamirimo bazunguka ubuhanga, bahabwe ibikoresho byabugenewe, bige n’ingamba zabafasha guhangana n’ibibazo bagakomeza gutera imbere muri ibi bihe bikomeye byatewe n’icyorezo cya COVID-19. Nanone, bazahahurira n’abandi bacuruzi bo mu Rwanda no muri Afurika.
IN THE NEWS l Uruhare rwa SME Response Clinic mu kuzahura ubucuruzi bwazahajwe n’ingaruka za Covid-19
Uruhare rwa SME Response Clinic mu kuzahura ubucuruzi bwazahajwe n’ingaruka za Covid-19
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari iciriritse Bikorera mu Rwanda (AMIR), Nkuranga Aimable, yavuze ko ihuriro SME Response Clinic riri kugira uruhare rukomeye mu kuzahura ubukungu bw’Igihugu. Ubu washyigikira ikigo cy’ubucuruzi buto ukagiha amahirwe yo kwegukana ibihembo byatanzwe n’iri huriro.
SME Response Clinic ni urubuga rwatangijwe hagamijwe kujya rukusanyirizwaho amakuru n’ubujyanama ku icungamari, imisoro, imikoranire na banki n’aho abucuruzi bakura ibishoro muri iki gihe cya Covid-19.
Rufasha abanyarwanda benshi bari mu bikorwa by’ubucuruzi kandi amakuru yose agatangwa mu Kinyarwanda n’Icyongereza.
Hashize umwaka ihuriro rya SME Response Clinic ritangiye mu Rwanda. Iri huriro ryavutse mu gihe Igihugu cyari gihanganye n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, aho ibigo bito n’ibiciriritse byahuye n’ihungabana ry’ubukungu ritabyoroheye.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari Iciriritse bikorera mu Rwanda (AMIR) rikaba rinabarizwa muri iri huriro, Nkuranga Aimable, yavuze ko iri huriro rihugura ba rwiyemezamirimo b’ibigo bito ndetse n’ibiri kwiyubaka mu gucunga amafaranga akoreshwa mu bucuruzi.
IN THE NEWS | FEATURED: SME Response Clinic in campaign to support small businesses’ post-Covid-19 recovery
FEATURED: SME Response Clinic in campaign to support small businesses’ post-Covid-19 recovery
In a bid to recognise the role of small businesses in Rwanda’s economic recovery from the Covid-19 pandemic, Access to Finance Rwanda and partners of the SME Response Clinic are running a campaign dubbed ‘Twiteze Imbere’.
The campaign, meaning ‘Let’s Move Forward Together,’ is supporting enterprises to overcome challenges and acknowledges their importance in job creation and Rwanda’s ongoing economic transformation.
Through resources and learning opportunities, the SME Response Clinic online platform provides access to training, industry insights, and financial management advice to entrepreneurs in Rwanda.
The campaign has been organised in collaboration with ConsumerCentriX, the Private Sector Federation, the Association of Microfinance Institutions in Rwanda, African Management Institute, New Faces New Voices Rwanda and the Rwanda Bankers’ Association.
A key feature of the campaign is to celebrate exceptional businesses through the inaugural SME Response Clinic Business Awards and to encourage entrepreneurs to utilise the SME Response Clinic.
As part of the campaign, people across Rwanda can nominate their favourite small businesses.
Rwanda Broadcasting Agency | Businesswomen call for streamlined means of access to finance and investment opportunities
Rwanda Broadcasting Agency
Businesswomen call for streamlined means of access to finance and investment opportunities
By tailoring content and digital targeting, SME Response Clinic is actively equalizing the information asymmetry that prevents women entrepreneurs from safely accessing finance and training. ConsumerCentriX is proud to serve as the implementing partner in this critical initiative.
CNBC NEWS |Rwandan entrepreneurs treated to Covid-19 business survival boot camp
Rwandan entrepreneurs treated to Covid-19 business survival Bootcamp
Access to Finance Rwanda in partnership with the African Management institute, the Private Sector Federation and others, has launched a new webinar series dubbed, ‘The Business Survival Bootcamp’, through their website, SME Response Clinic. The program is designed to help entrepreneurs navigate the unique challenges that have presented themselves as a result of the Covid-19 pandemic and is slated to begin next week. Head of Programs at AFR, Jean Bosco Iyacu joins CNBC Africa for more.