Ibigo by’ubucuruzi buto birakangurirwa kwitabira ubukangurambaga bwa “Twiteze Imbere”

Ubukangurambaga bwa “Twiteze Imbere” bwateguwe n’abafatanyabikorwa b’ihuriro rya ‘SME Response Clinic’ mu rwego rwo gushyigikira no kuzirikana uruhare rw’ibigo by’ubucuruzi buto mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.

Kimwe mu bikorwa bigize ubwo bukangurambaga ni irushanwa rishishikariza abantu gutanga amazina y’ibigo by’ubucuruzi bito babona bigira imikorere myiza. Ibigo by’ubucuruzi bizatsinda bikazahabwa igihembo cya miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda (1.000.000Frw) hamwe na serivisi z’ubujyanama zitangwa n’impuguke mu bucuruzi.

Icyiciro cy’ubucuruzi buzatsinda ku mwanya wa kabiri kizahabwa inkunga yo gukurikirana amahugurwa atangwa n’Ikigo Nyafurika Kigamije Guteza Imbere Imiyoborere (AMI), yiswe “Komeza Utere Imbere – Survive to Thrive”. Binyuze kuri ayo mahugurwa, ba rwiyemezamirimo bazunguka ubuhanga, bahabwe ibikoresho byabugenewe, bige n’ingamba zabafasha guhangana n’ibibazo bagakomeza gutera imbere muri ibi bihe bikomeye byatewe n’icyorezo cya COVID-19. Nanone, bazahahurira n’abandi bacuruzi bo mu Rwanda no muri Afurika.