
“Twishimiye kuba turi kumwe muri ibingibi. Turifuza kwizeza abakiriya bacu ko tureba kure. Mukomeze mwitange.”
GEORGE ODHIAMBO, UMUYOBOZI MUKURU WA BANKI YA KCB RWANDA
Cunga Imari yawe ubifashijwemo na BPR Bank Rwanda
Muri Kanama 2021, KCB Bank Rwanda yihuje na Banque Populaire du Rwanda PLC maze bikora banki nshya yitwa BPR Bank Rwanda. Banki nshya izaha abakiriya bayo ibicuruzwa na serivisi z’imari zinyuranye zirimo kubasha kugera ku ihuriro ryagutse ry’amashami yayo n’abayihagarariye mu gihugu cyose kimwe na serivisi z’ikoranabuhanga zo mu rwego ruhanitse, ibisubizo bijyanye n’ibikorwa by’amabanki, ubuhanga mu mikoreshereze y’imari mu bucuruzi, na serivisi zijyanye n’ibikorwa by’amabanki mu rwego mpuzamahanga zizajya zitangwa na KCB Banking Group.
Mu mpera z’umwaka, BPR Bank Rwanda iritegura kujya iha Ibigo bito n’Ibiciriritse (SME) ibindi bicuruzwa na serivisi zo mu rwego rw’imari nshya kandi zishimishije. Dore serivisi itanga muri iki gihe.

Imari y’umutungo mu rwego rw’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mazu yo guhingamo indabo
Kuri Biashara yawe
Ukorana umwete mu byo ukora, ntugira ubwoba mu byo ukora, ureba imbere, ushakisha amahirwe, uhora witeguye kugenda; niba icyo cyivugo gihuye n’imigambi yawe, na Biashara yawe, emera Banki ya KCB iguherekeze mu rugendo rwawe rwo kwiyemeza imirimo maze mujyane, komeza maze urusheho gutera indi ntambwe ijya ejuru.
