UPDATE June 1st, 2020
Taxation
What is the current policy on taxes during the COVID-19 pandemic?
Answer: Do not fear! The Government of Rwanda is taking action to help small and medium businesses right now. The Rwanda Revenue Authority is offering most services online – to keep you safe, and to keep you from having to move during a time when it is important to stay at home.
UPDATE: The Rwanda Revenue Authority (RRA) announced on May 29th, 2020, that for all taxpayers with an obligation to submit certified financial statements for 2019, the deadline for submission has been extended from May 31st, 2020 to June 30th, 2020. After this, payment deadlines will return to normal.
Here is more important information:
- As of May 11th, 2020, computation of your quarterly payments for Corporate Income Taxes (CIT) and Person Income Tax (PIT) will be based on transactions of the current year.
- Transport motor vehicles are required to pay their quarterly fixed PIT this year, pro-rated to the period of operation.
- Pay As You Earn (PAYE) will be waived for a period of three months from April to June 2020 for employees in the tourism and hotel sector and are earning up to 150,000 RWF net salary.
- PAYE will also be waived for a period of six months from April to September for teachers in private schools earning up to 150,000 RWF net salary.
- All masks made in Rwanda to help prevent COVID-19 are exempt from value-added tax (VAT).
Be Safe! Make sure you find out about the tax requirements for your small or medium business, to help you keep your business afloat during these difficult times. And stay healthy!
References:
Rwanda Revenue Authority Public Announcement – May 29th, 2020
Ministry of Finance and Economic Planning Public Announcement – May 9th, 2020
Rwanda Announces Tax Exemptions to Support Economic Recovery Amid COVID-19 – CGTN News, May 10th, 2020
Tariki ya 1 Kamena 2020: Amakuru mashya arebana n’imisoro
Ni ayahe mabwiriza agenga imisoro muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19?
Igisubizo: Humura! Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo gushyigikira abakora ibikorwa by’ubucuruzi buto n’ubuciriritse muri ibi bihe. Serivisi hafi ya zose z’Igiko cy’imisoro n’amahoro (RRA) zitangirwa kuri interineti, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abantu no kubarinda gukora ingendo muri iki gihe basabwa kuguma mu rugo.
AMAKURU MASHYA: Ku itariki ya 29 Gicurasi 2020, Rwanda Revenue Authority
yatangarije abasoreshwa bose ko itariki ntarengwa yo gutanga ibitabo by’ibaruramari
byamejwe byo mu mwaka wa 2019, yavuye ku ya 31 Gicurasi 2020, ikimurirwa ku ya 30
Kamena 2020. Nyuma y’iyo tariki, igihe ntarengwa cyo kwishyura kizasubira uko byahoze.
Zirikana ibi:
- Kuva ku itariki ya 11 Gicurasi 2020, kubara avansi y’umusoro ku nyungu z’ibigo (CIT) n’umusoro ku nyungu z’abantu ku giti cyabo (PIT) bizashingirwa ku byacurujwe muri uyu mwaka.
- Abafite ibinyabiziga bikora imirimo ibyara inyungu bazishyura avansi y’umusoro ku nyungu, hashingiwe ku gihe batangiriye gukora.
- Igihe cyo gusonera umusoro ku bihembo (PAYE) abakozi bo mu bigo by’ubukerarugendo n’amahoteri bahembwa amafaranga 150.000 (umushahara utahanwa) cyongeweho amezi atatu, ni ukuvuga kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2020.
- Nanone igihe cyo gusonera umusoro ku bihembo (PAYE) abarimu bo mu bigo by’abikorera bahembwa amafaranga 150.000 (umushahara utahanwa) kizongerwaho amezi atandatu, ni ukuvuga kuva muri Mata kugeza muri Nzeri 2020.
- Udupfukamunwa twose dukorerwa mu Rwanda hagamijwe kwirinda COVID-19 dusonewe umusoro ku nyongeragaciro (VAT).
Itangazo rya Rwanda Revenue Authority– 29 Gicurasi 2020
Mwizere mudashidikanya ko Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose ngo abacuruzi boroherezwe kwishyura imisoro. Niba hari ibindi ushaka kumenya cyangwa gusobanuza ku bucuruzi bwawe, jya kuri https://www.rra.gov.rw/.
Rinda ubuzima bwawe! Niba ukora ubucuruzi buto cyangwa ubuciriritse, menya amabwiriza y’imisoro agenga ubucuruzi bwawe kugira ngo budahungabana muri ibi bihe bidasanzwe. Nanone kandi, komeza kwita ku buzima bwawe!
Aho byavuye:
Itangazo rya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi – 9 Gicurasi 2020
Ingamba u Rwanda rwafashe zirebana n’imisoro no gushyigikira ubukungu mu bihe by’icyorezo cya COVID-19 – CGTN News, 10 Gicurasi 2020