I have a restaurant and I want to keep my clients safe. What can I do to ensure their safety while still doing business?

Answer: On May 11th, the Rwanda Development Board (RDB) issued a new notice to all hospitality establishments, such as restaurants, hotels and coffee shops. This notice requires that all customers visiting these establishments MUST register the following:

  • Full names
  • Telephone numbers
  • Time of visit
  • District of residence

These new measures will ensure that the Government of Rwanda can conduct contact tracing if and when new cases of COVID-19 are discovered. Note that this information will be kept confidential and not shared.

Hotels, coffee shops and restaurants have been allowed to open since May 4th, 2020, but they must close by 7:00 pm each day. They must also install hygiene stands so that customers and staff can wash their hands, or apply hand sanitizer when they enter. As with all businesses, all employees must wear a mask – and customers too! And always keep a distance of one meter in-between

Gyms, nightclubs, bars, churches, and other large gathering places will stay closed until further notice.

Be Alert! If you are part of the hospitality sector, make sure to stay up-to-date by following RDB and the Ministry of Trade and Industry for announcements on loans and other measures, as well as keeping in touch with your association, chamber and PSF so that you know what is available to your business.

 

For more information

Follow RDB on Twitter: @RDBrwanda

Follow the Ministry of Trade and Industry on Twitter: @RwandaTrade

See the 11th May 2020: “Notice to All Hospitality Establishments

Ku wa 12 Gicurasi : Amahoteri & Ubukerarugendo

Mfite resitora kandi ndifuza ko abakiriya banjye bakomeza kwirinda. Ni iki nakora kugira ngo nite ku mutekano wabo kandi nkomeza gukora ubucuruzi?

Igisubizo: Ku wa 11 Gicurasi, Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) rwasohoye itangazo rishya rimenyesha ibigo byose byakira abantu nka za resitora, amahoteri n’aho bafatira icyayi na kawa. Iri tangazo risaba ko abakiriya bose bagana ibi bigo bagomba kwiyandikisha batanga imyirondoro ikurikira:

  • Amazina
  • Nimero za terefoni
  • Isaha bahagereye
  • Akarere batuyemo

Izi ngamba nshya zigamije gufasha Leta y’u Rwanda kubasha gukurikirana uburyo n’igihe abantu bagiye bahura n’abandi mu rwego rwo kwirinda ko hagira abantu bashya bandura mu gihe hari abagaragayeho kwandura COVID-19. Aya makuru azagirwa ibanga ku buryo adahererekanywa.

Amahoteri, amaresitora acuruza icyayi na kawa n’amaresitora asanzwe byemerewe gufungura guhera ku wa 4 Gicurasi 2020 ariko bigafunga saa moya z’umugoroba buri munsi. Bigomba kandi gushyiraho uburyo n’ibikoresho by’isuku n’isukura kugira ngo abakiriya n’abakozi babashe gukaraba intoki cyangwa gukaraba umuti wica udukoko mbere yo kwinjira.  Nk’uko bigenda ku bikorwa byose by’ubucuruzi, abakozi bose bagomba kwambara agapfukamunwa ndetse n’abakiriya bakaza bakambaye! Bagomba kandi kubahiriza intera ya metero imwe hagati yabo.

Inyubako zikorerwamo siporo rusange, utubyiniro, utubari, kiriziya n’insengero n’ahandi hantu hateranira abantu benshi birakomeza gufunga kugeza igihe hatangiwe andi mabwiriza.

Zirikana ibi! Niba ubarizwa mu rwego rw’amahoteri, gerageza kumenya amakuru agezweho ukurikira amatangazo ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yerekeye inguzanyo n’izindi ngamba zafashwe kandi ukorane bya hafi n’ishyirahamwe ubarizwamo, urwego rw’inganda na PSF (Urugaga rw’Abikorera) kugira ngo ubashe kumenya amahirwe ari mu rwego rw’ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi ukora.

 

Ukeneye amakuru arambuye

Kurikira RDB kuri Twitter: @RDBrwanda

Kurikira Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kuri Twitter: @RwandaTrade

Reba inyandiko yasohotse ku wa 11 Gicurasi 2020: “Notice to All Hospitality Establishments