Uko Bank ya Kigali irimo gufasha abakiriya bayo muri ibi bihe bidasanzwe

Itsinda ritanga ubufasha kuri ba rwiyemezamirimo baciriritse ryagereye bwana Santos Musonera, Umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi muri Banki ya Kigali, rimubaza icyo barimo gukora kugira ngo bafashe abakiriya babo muri ibi bihe bidasanzwe.

“Turi mu bihe botoroshye. Muri banki yacu turimo gukora ibishoboka byose ngo dufashe abakora ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse, guca muri ibi bihe bya COVID-19 kandi bazakomeze akazi kabo na nyuma yayo. Ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse byagize uruhare rukomeye mu bukungu bwacu, kandi bizakomeza.”

How the Bank of Kigali meets customer needs in this crisis

The SME Response Clinic met with Santos Musonera, Head of Business of Bank of Kigali, to understand how they are meeting customer needs in this time of crisis.

“This is a very difficult time. As a bank, we are committed to making sure SMEs are supported not just during COVID-19 but also after. SMEs have always played and continue to play a critical role in our economy.”

What steps is Bank of Kigali undertaking to support its customers during the crisis?

The pandemic is driving digital initiatives at the bank. Now, more than ever, the bank is using digital platforms to support our clients. We have expanded our reach on the IKOFI platform, our platform for the agriculture sector, as their businesses have not stopped. It is really helping our customers to be able to transact. We have also established a 24/7 call center with double the staff, speaking all languages, to accommodate all customers.

In addition, the bank is working with clients on their ability to service their loans. Customers can request a grace period on interest and principal for three months, and we are also offering restructuring. We have introduced a new product, Turi Kumwe Special Loan, to support businesses hit by the pandemic. It provides up to two times the customers’ salary and is for a period of twelve months with a three-month grace period for the first payment. We’re also seeing an uptick in a microloan product we offer called Bkquick. The loan is almost instant, and you do not need to come into a branch or submit paper physically.

How should customers engage with the bank?

If you have a request, engage the bank as soon as possible by calling your Relationship Officer or Relationship Manager or via our call center.

  • Call center number: 4455
  • Twitter: @BankofKigali
  • Facebook: https://www.facebook.com/BankofKigali/
  • Branch hours: 8.00am to 3.00pm from Monday – Friday, with some branches operating on Saturdays and Sundays. Dial the call center for more information.
  • Bkquick loan: Dial *334# for USSD access.

Ni izihe ngamba Banki ya Kigali yafashe kugira ngo ifashe abakiriya bayo muri iki gihe kitoroshye?

Iki cyorezo cyatumye tuyoboka inzira y’ikoranabuhanga. Ubu banki yacu irimo gukoresha ikoranabuhanga kuruta mbere hose. Twaguye porogaramu yacu ifasha abahinzi n’aborozi yitwa IKOFI, kuko bo ibikorwa byabo bitahagaze. Ifasha abakiriya bacu mu birebana no kugura no kwishyura. Nanone twashyizeho ikipe ikora iminsi yose amanywa n’ijoro (24/7), kugira ngo ijye isubiza ibibazo by’abakiriya bacu bavuga indimi zitandukanye.
Nanone banki yacu irimo kwita ku bakiriya bafite ibibazo bijyanye n’inguzanyo. Abakiriya bashobora gusaba kongererwa igihe cyo kwishyura inguzanyo, hagendewe ku gihe kingana n’amezi atatu. Nanone tubafasha kuvugurura amasezerano yo kwishyura inguzanyo bafashe. Twatangije n’ubundi bwoko budasanzwe bwo kwaka inguzanyo bwitwa Turi Kumwe Special Loan, mu rwego rwo gufasha abacuruzi bagizweho n’ingaruka z’iki cyorezo. Umukiriya ashobora guhabwa inguzanyo ikubye kabiri umushahara we; yishyurwa mu gihe cy’amezi cumi n’abiri, kandi umuntu akaba ashobora gutangira kwishyura nyuma y’amezi atatu ayihawe. Nanone turimo kureba uko twakwagura ubundi bwoko bw’inguzanyo dutanga yitwa BKquick. Iyo ni inguzanyo yihuse, kandi umukiriya ayihabwa bitabaye ngombwa ko yuzuza impapuro ngo azijyane ku ishami ryacu.”

Abakiriya bafite ikibazo bagana banki bate?

“Niba ufite ikibazo, ihutire kwegera banki uhamagara Urwego Rushinzwe Kwita ku Bakiriya cyangwa umwe mu bakozi barwo cyangwa agahamagara terefoni yacu.”

Terefoni yacu: 4455

Amasaha y’akazi mu mashami yacu: kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu ni ukuva 8:00 (mu gitondo) kugeza 3:00 (z’umugoroba), no mu mashami amwe n’amwe akora ku wa Gatandatu no ku Cyumweru. Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara nomero yacu.

Ushaka inguzanyo ya BKquick: Kanda *334# ukurikize amabwiriza.