UPDATE May 12th: Cargo and Import

What do I do if I import goods and need to visit a border to get this cargo?

Answer:

On May 9th, 2020, the Ministry of Infrastructure announced that truck owners, importers, cargo owners, and warehouse operators who need to travel to a border to import or export goods can travel to Rusumo and Kagitumba borders for that reason.

To stay safe and secure, anyone traveling for that reason must now register with the Ministry of Infrastructure. The deadline for registration was May 11th, 2020, but if for some reason you missed this you may contact the following:

The May 1st, 2020 regulations that require all goods/cargo to be immediately cleared and taken within one day from customs border posts are still in place. As before, if an importer fails to take their goods/cargo within two days, they will be required to pay storage and parking fees as follows:

  • Two Rwandan Francs per kilogram per day for parking.
  • Two Rwandan Francs per kilogram in addition to normal storage fees in the warehouse.
  • After two days, goods/cargo will be transported to Kigali warehouses. The cost will be the responsibility of the importer.

The Government is doing all possible to be sure that the clearance of goods/cargo takes place as efficiently and safely as possible.

Be Safe! Make sure you continue to follow general preventative measures. And stay healthy!

Reference:

Rwanda Revenue Authority. Ref. 702/RRA/CG/CSD/2020. Issued 1 May 2020.

Ministry of Infrastructure Public Announcement. Issued 1 May 2020.

Ministry of Infrastructure Public Announcement. Issued 9 May 2020.

Ni iki nsabwa gukora iyo ntumiza ibicuruzwa mu mahanga nkaba ngomba kujya ku mupaka kwakira iyo mizigo?

Igisubizo:

Ku wa 9 Gicurasi 2020, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje ba nyiri amakamyo yikorera imizigo, abatumiza ibicuruzwa mu mahanga, ba nyiri imizigo, abacunga ububiko bw’ibigega bya gasutamo bakeneye gukora ingendo  bagana ku mupaka gutumiza cyangwa kohereza ibicuruzwa mu mahanga ibicuruzwa ko bashobora kugana imipaka ya Rusmo na Kagitumba.

Mu rwego rwo kwirinda icyorezo, uhereye ubu umuntu wese ukorera ingendo ku mupaka mu rwego rwo kwakira ibicuruzwa yatumije mu mahanga cyangwa ibyo yoherezayo agomba kwiyandikisha muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo. Itariki ntarengwa yo kwiyandikisha yari ku wa 11 Giurasi 2020, ariko niba waracikanwe ku mpamvu iyo ariyo yose wahamagara nimero ikurikira:

Amabwiriza yo ku itariki ya mbere Gicurasi asaba ko ibicuruzwa byose n’imizigo bihita byishyurirwa amahoro ya gasutamo bikavanwa mu bubiko bwa gasutamo ku mipaka bitarenze igihe cy’umunsi umwe aracyakurikizwa. Nk’uko byakorwaga mbere, iyo uwatumije ibicuruzwa mu mahanga  adatwaye ibicuruzwa cyangwa imizigo ye mu minsi ibiri, asabwa kubyishyurira amafaranga bimara mu bubiko no kwishyura amafaranga yo guparika ku makamyo atwaye byo bicuruzwa agenwe ku buryo bukurikira:

  • Amafaranga abiri ku kilo ku munsi ikamyo imara iparitse.
  • Amafaranga abiri ku kilo yiyongera ku mafaranga asanzwe yishyurwa ku bubiko mu bubika bwa gasutamo.
  • Nyuma y’iminsi ibiri, ibicuruzwa cyangwa imizigo bizajyanwa i Kigali mu bubiko bwa Gasutamo. Uwatumije ibyo bicuruzwa ni we uzishyura ikiguzi cyo kubitwara kugera i Kigali.

Guverinoma y’u Rwanda irimo gukora ibishoboka byose mu kugenzura ko ibicuruzwa n’imizigo byishyura amahoro ya gasutamo kandi bigakorwa mu mutekano usesuye.

Zirikana umutekano wawe! Komeza gukurikiza amabwiriza rusange mu rwego rwo kwirinda icyorezo maze ukomeze kugira ubuzima bwiza!

Aho wasanga ayo mabwiriza:

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA). Ref. 702/RRA/CG/CSD/2020. Yatanzwe ku itariki ya mbere Gicurasi 2020.

Itangazo rigenewe rubanda ryatanzwe na Minisiteri y’Ibikorwa remezo ku itariki ya mbere Gicurasi 2020.

Itangazo rigenewe rubanda ryatanzwe na Minisiteri y’Ibikorwa remezo. Ryatanzwe ku wa 9  Gicurasi 2020.