Iminsi mikuru ishobora kuba igihe cyiza cyo kuzamura ingano y’ibyo umuntu agurisha- dore uburyo byakorwa!

Iminsi mikuru izaba mu byumweru bicye biri imbere kandi abantu hafi ya bose bari kuzigama amafaranga kugirango bazabashe kuyizihiza mu buryo bwiza bushoboka. Kuri ba rwiyemezamirimo, iki ni igihe cy’agahebuzo cyo guteza imbere ingano y’ibyo mucuruza, kongera inyungu mukura mu bucuruzi bwanyu no kunoza imikoranire irambye n’abakiriya banyu. Muri iyi nyandiko, tuzabafasha kwifashisha  iyi minsi mikuru kugirango mubashe guteza imbere ubucuruzi bwanyu.

  • Kwitegura hakiri kare:  Abantu bagura ibicuruzwa na serivisi nyinshi mu minsi mikuru. Kubera iyo mpamvu rero, ni ngombwa kugira ibicuruzwa bihagije mu bubiko  bizahura n’ibyo abantu bazaba bakeneye. Reba ibicuruzwa cyangwa serivisi ikigo cy’ubucuruzi cyawe kizagurisha kurusha ibindi noneho ubishyire mu bubiko cyangwa uvugane n’abo uranguraho  ibicuruzwa hakiri kare kugirango babikugezeho mbere y’igihe. Ibi bigufasha kwitegura mbere y’igihe kandi bikaguha igihe gihagije cyo gukemura ibibazo byose bishobora kuvuka nko gutanga ibicuruzwa ukererewe. Kugira ibicuruzwa bihagije bituma abakiriya bawe bumva ufite ubushobozi bwo kubona ibyo bakeneye kandi bigatuma ubasha kubaka umubano ukomeye nabo.
  • Gabanya ibiciro utange n’impano mu buryo budasanzwe: Kugabanya ibiciro no gutanga impano mu buryo budasanzwe bishobora kuba uburyo bwiza bwo gukurura abakiriya bashya no guhemba abakiriya usanganywe. Mbere yo kugabanya ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi zawe, ugomba kumenya niba ufite intego yumvikana ituma ubikora. Bishobora kuba bigamije kongera ingano y’ibyo ucuruza, gushaka abakiriya bashya, cyangwa kumenyakanisha izina ry’ubucuruzi bwawe cyangwa kunoza imikoranire n’abakiriya. Urugero rumwe rwo kugabanya ibiciro mu buryo budasanzwe rushobora kuba ari ukurekera umukiriya wawe umubare w’amafaranga runaka cyangwa ijanisha runaka ry’amafaranga igihe aguze ibintu bifite agaciro k’amafaranga runaka; urugero, umuntu uguze ibicuruzwa by’amafaranga ibihumbi ijana (100.000 frws) ukamusubiza amafaranga ijana (100frws(. Ibi bishobora gutuma abakiriya bawe bagura byinshi kurushaho cyangwa bigatuma ubasha kubona abakiriya bashya banyuze mu miryango yawe.
  • Huza imipfunyikire y’ibicuruzwa n’uko abakiriya babyifuza kandi utange serivisi zifite umwihariko:  Ibintu byinshi biranga ubucuruzi byarahindutse bitewe no guhiganwa ku isoko. Kubera iyo mpamvu rero, ni ngombwa gutekereza ku byerekeranye n’uburyo bunyuranye ubucuruzi bwawe bwabasha kuzamuka. Pfunyika ibicuruzwa byawe ku buryo abakiriya babasha kumva ko igicuruzwa cyangwa uburyo gipfunyitsemo ari bo byagenewe. Igihe usabwe gutanga ibicuruzwa runaka, shyiramo izina ry’umukiriya n’aho abarizwa ndetse n’ubutumwa bumugenewe we by’umwihariko bwo kumushimira. Ibyo bituma abasha kwibona mu kigo cy’ubucuruzi no kumva ko kimwitayeho kandi abakiriya bazumva bashaka kugumana nawe nk’ikigo cy’ubucuruzi bakunda kurusha ibindi.  
  • Koresha insanganyamatsiko z’iminsi mikuru ukora iyamamazabikorwa rikorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga : Mu gihe utekereza ku butumwa bw’iyamamazabikorwa, ku butumwa butangwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga, kuri imeyili cyangwa SMS woherereza abakiriya bawe, tekereza ku bijyanye n’uburyo washyiramo n’intashyo z’iminsi mikuru bumva ibafitiye akamaro kurusha iyindi. Tegura ubutumwa bw’iyamamabikorwa bufite ibishushanyo cyangwa amashusho y’amatariki y’ingenzi yo muri iyo minsi mikuru nka Noheri n’Ubunani. Ibi bituma ubutumwa utanga bubasha guhura neza n’ibyifuzo by’abakiriya bawe kuberako buba bugaragaza ikintu baba bari kwishimira.
  • Koresha imbuga nkoranyambaga ushaka abakiriya: Buri mukiriya yifuza ko umushimira ko yaguhaye icyashara akoresheje amafaranga yabonye bimugoye cyane.  Guhemba abakiriya baguha icyashara ukoresheje imbuga nkoranyambaga bishobora gukangura abakiriya batari basanzwe bitabira kuguha icyashara cyane no kureshya abakiriya bashya. Kusanya ibitekerezo ku nsanganyamatsiko zishimishije zijyanye n’iminsi mikuru cyangwa ku byerekeranye n’ibicuruzwa byawe bikwiye kugabanyirizwa ibiciro. Baza ibibazo ukoresheje ikoranabuhanga ku byerekeranye n’ubucuruzi bwawe noneho uhembe abagukurikira batanze ibisubizo by’ukuri. Bitekerezeho nk’uburyo bwo guha inyiturano abakiriya bawe kubera ko bagize uruhare mu gushyigikira ubucuruzi bwawe.

Utekereje neza  kandi ukabitegura witonze, iminsi mikuru ni igihe gikomeye cyo guteza imbere ubucuruzi bwawe. Watekereza neza mbere y’igihe ku byerekeranye n’ibicuruzwa abaguzi bazakenera kurusha ibindi, wagabanya ibiciro mu buryo budasanzwe, cyangwa wakoresha  insanganyamatsiko z’iminsi mikuru, hari uburyo bunyuranye bwo kureshya abakiriya muri iki gihe. Tugezeho ibitekerezo usanga byafasha ibigo by’ubucuruzi bito kuzamura ingano y’ibyo bicuruza no kuzamura ubucuruzi bwabyo.