Amakosa Asanzwe Amenyerewe Ushobora kuba Ukora nk’Umucuruzi n’Uburyo Wayirinda
Abacuruzi bato bagira ibitekerezo bikomeye n’ibisubizo- ibyo ari byo byose, ibi bishobora kuba ari byo byatumye utangira gukora ubucuruzi; ariko rimwe na rimwe, ibi bitekerezo ntibikunze gushyirwa mu bikorwa uko bikwiye kugirango bibashe gutanga umusaruro. Nubwo hashobora kubaho impamvu nyinshi zatuma ikigo cy’ubucuruzi gito gikora nabi, dore amwe mu makosa ashobora kwirindwa abacuruzi bakora ndetse n’uburyo bwo kuyirinda.
- Kudafata umwanya wo gukora igenamigambi : Kudakora igenamigambi bituma akazi gakorwa nabi.Iyo bigenze gutyo, umuntu aba agerageza gukora buri kintu cyose ku munota wa nyuma kandi ari nta ntego zigaragara yashyizeho cyangwa inzira yo kunyuzamo izo ntego. Fata umwanya noneho utegure gahunda y’ibikorwa irambuye hanyuma urebe niba ishyira ku mugaragaro ibicuruzwa cyangwa serivisi zawe, urebe uburyo uzabasha kwinjiza amafaranga, uburyo uzashora amafaranga mu bucuruzi bwawe, ndetse n’izindi ngingo nyinshi z’ingenzi zatuma ubasha gukora neza. Kugira gahunda y’ibikorwa biha icyerekezo ubucuruzi bwawe, bikagufasha kubona ingorane ushobora guhura nazo no guteganya ubushobozi uzakenera kugirango ubashe gukora ubucuruzi bwawe. Iga byinshi ku byerekeranye n’uburyo bwo gutegura gahunda y’ibikorwa ukanda hano.
- Kugerageza kwikorera Ibintu Byose wenyine: Ni byiza kwinjiza abandi bantu mu mitekerereze yawe uko ugenda ushyira igitekerezo cyawe mu bikorwa no guhitamo ibisubizo bijyana n’ingorane zishobora kuvuka. Umutwe umwe uzana ibitekerezo bimeze kimwe kandi ushobora kubuza rwiyemezamirimo kunguka ubumenyi bwafasha ubucuruzi bwe kurushaho. Ubakira ku itsinda ry’abantu banyuranye bitewe n’ibyo ikigo cy’ubucuruzi cyawe gikeneye mu bijyanye n’umutungo w’abantu noneho ushinge abandi bantu imirimo hakurikijwe ibyo bashoboye gukora.
- Gukoresha amafaranga menshi cyane cyangwa macye cyane: Gukoresha amafaranga menshi cyane kenshi na kenshi bituma imyenda yiyongera cyane kandi no gukoresha amafaranga macye cyane bigatuma rwiyemezamirimo atabasha kubona ibintu by’ingenzi biba bigomba gukorwa kugirango ubucuruzi bubashe kugenda neza. Ibi bintu uko ari bibiri bituma igitekerezo kitabasha kuramba; ibyo bigatuma ubucuruzi bwahagarara cyangwa ntibubashe kuzamuka. Tegura ingengo y’imari maze ugene amafaranga ubucuruzi bwawe buzakoresha n’ayo buzinjiza mu gihe runaka. Urugero, mu mwaka utaha cyangwa mu gihembwe gitaha. Subiramo iyo ngengo y’imari uyigereranye n’amafaranga wakoresheje mu by’ukuri kugirango umenye aho ushobora kuba warakoresheje amafaranga menshi cyane cyangwa macye cyane mu bucuruzi bwawe; ibyo bizaguha igisubizo cy’ikibazo ufite.
- Kwibagirwa Aho amafaranga azakomoka: Uko igitekerezo cyaba cyiza kose, tugomba gutekereza ku byerekeranye n’aho amafaranga azakomoka kugirango icyo gitekerezo kibashe kuzamuka no gukomeza gukora n’ibyo dusabwa nka ba nyir’ubucuruzi kugirango tubashe kuyabona. Gahunda y’ibikorwa igomba kugaragaza imari shingiro yo gutangiza umushinga cyangwa amafaranga azakenerwa mu gutangiza ubucuruzi bwawe. Mbere yo kwegera abaterankunga, banza urebe niba gahunda y’ibikorwa byawe yumvikana kandi iteguye neza noneho urebe niba wumva neza impamvu ubucuruzi bwawe ari ishoramari rikomeye rigomba gukorwa. Shakisha amafaranga ahantu hasanzwe hemewe uko bishoboka kose nko bigo by’imari bizwi, amafaranga y’imfashanyo atangwa na Leta, cyangwa amafaranga atangwa n’abaterankunga kugirango ubashe kwirinda gutanga amafaranga y’umurengera cyangwa mu buryo butumvikana, uburyo bwo kwishyuza budakwiye, n’ingorane zijyanye n’umutekano zishobora kuvuka.
- Kutamamaza ibikorwa: Abantu bamenya ibyo dukora iyo tubyamamaje. Iyo utamamaje neza ibyo ukora, utakaza abantu bashoboraga kuba abakiriya bawe. Bitewe n’isoko ugamije, koresha umuyoboro w’iyamamazabikorwa utuma ubasha kugera ku bantu benshi; unatuma ubasha kubona abantu benshi babasha kugura ibyo ukora muri iryo soko ugamije. Bitewe n’ikoranabuhanga ryateye imbere ku isi yose, tekereza uburyo wakoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook cyangwa Instagram zikunze gukoreshwa muri Afurika y’Iburasirazuba kugirango ubashe kumenyekanisha ibicuruzwa cyangwa serivisi zawe ahongaho. Tegura gahunda y’ubutumwa bwajya butambuka buri cyumweru cyangwa buri kwezi kugirango abakiriya bawe bakomeze buri gihe kugira amakuru ajyanye n’ibicuruzwa cyangwa serivisi nshya ikigo cy’ubucuruzi cyawe gitanga. Niba ufite amafaranga ahagije, shaka uburyo wakoresha iyamamazabikorwa ryishyurwa wifashishije imbuga nkoranayambuga zizwi cyane n’abakiriya bawe bateganyijwe nka Facebook. Shyira mu butumwa bw’iyamamabikorwa nomero ya telefone ukoresha mu bucuruzi bwawe n’aderesi y’aho ukorera kugirango byorohere abashobora kuba abakiriya bawe kukubona.
- Kureka igitekerezo nyamukuru kigamijwe: Kureka igitekerezo nyamukuru kigamijwe ni kimwe no gutakaza umutima w’icyo gitekerezo. Benshi mu bacuruzi bato bareka ibitekerezo nyamukuru iyo badafite gahunda ikwiye y’ibikorwa by’ubucuruzi bwabo ya buri munsi, buri cyumweru, cyangwa iya buri kwezi. Tegura ingengabihe igaragaza ibikorwa biteganyijwe, igihe buri gikorwa kigomba gutangirira n’igihe kigomba kurangirira. Kugira ingengabihe n’ibikorwa biteganyijwe bizagufasha guhuza imbaraga nyinshi n’ibikorwa byihutirwa kurusha ibindi ari nako ukurikirana ibyo ugenda ugeraho ugereranyije n’igihe ibyo bikorwa uba washyizeho biba bigomba kurangirira.
Kugirango igitekerezo cyangwa igisubizo runaka kibashe kugenda neza, ni ngombwa kugitegura neza no kwita ku ngingo zose zavuzwe hejuru. Kuzishyira zose mu bikorwa byongerera ubundi buzima icyo gitekerezo hakanaboneka n’andi mahirwe akomeye ajyanye n’icyo gisubizo ndetse n’uburambe bwacyo.