Free business skills training funded by the Mastercard Foundation available for 2,500 MSMEs through a new partnership between Rwanda Development Board and African Management Institute
The Rwanda Development Board has signed an agreement with the African Management Institute (AMI) to provide 2,500 MSMEs with free business skills and practical tools to support the country’s recovery following the pandemic. The new partnership, which has been made possible by financial support provided by Mastercard Foundation’s COVID-19 Response and Resilience Programme, will support Rwanda’s economic recovery strategy of investing in micro, small and medium-sized enterprises.
AMI’s training programmes aim to increase the number of businesses that overcome the challenges brought about by the pandemic, helping them retain jobs and creating additional employment opportunities, particularly for women and young people.
“From May to August this year, AMI worked with the SME Response Clinic and offered five Business Survival Bootcamp to train Rwandan business owners and entrepreneurs. We were happy to share skills to help businesses manage difficult times, and we are even more excited to work with 2,500 businesses in the years ahead,” said Diederik Wokke, Rwanda Country Manager, African Management Institute.
AMI will offer two types of free training programmes on an ongoing basis from November 2020 to April 2022:
- Business Survival Bootcamp – a one-month course designed to help businesses make it through the ongoing crisis with access to engaging and interactive online workshops, digital tools and guidance, and an opportunity to network with other businesses.
- Survive to Thrive – a six-month advanced course that supports businesses to innovate and prepare for future growth.
The programs will be delivered virtually in Kinyarwanda and English.
The first Business Survival Bootcamp began on 24th November, and the first Survive to Thrive courses will kick-off at the start of 2021. To apply for the programs, visit: www.africanmanagers.org/rwanda
For more information, please contact: +250 787 339 435 via SMS or WhatsApp.
Amahugurwa ku bumenyi ngiro mu bijyanye n’ubucuruzi yatewe inkunga na Mastercard Foundation agenewe Ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse 2.500 (MSME) binyuze mu bufatanye bushya hagati y’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda na African Management Institute
Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda rwagiranye amasezerano n’ikigo cya African Institute Management (AMI) yo guha ku buntu Ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse 2.500 (MSME) ubumenyi ngiro mu bijyanye n’ubucuruzi n’ibikoresho byo kwimenyereza mu rwego rwo gufasha igihugu kuzahuka nyuma y’icyorezo cyugarije isi. Ubufatanye bushya, bwagiyeho hifashishijwe inkunga yo mu rwego rw’imari yatanzwe na Mastercard Foundation’s COVID-19 Response and Resilience Programme, buzatera inkunga ingamba yo kuzahura ubukungu bw’u Rwanda mu rwego rw’ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse.
Gahunda z’amahugurwa za AMI zigamije kuzamura umubare w’ibigo by’ubucuruzi bitsinda ingorane byatewe n’icyorezo cyayogoje isi zibifasha kugumishaho imirimo isanzweho no gushyiraho andi mahirwe yo guhanga indi mirimo, by’umwihariko ku bategarugori n’urubyiruko.
Bwana Diederik Wokke, Umuyobozi Uhagarariye African Institute Management yaravuze ati : “Kuva muri Gicurasi kugeza muri Kanama uyu mwaka, AMI yakoranye na SME Response Clinic noneho hashyirwaho ingando 5 zikomeza ibigo by’ubucuruzi (Business Survival Bootcamp) zo guhugura abafite ibigo by’ubucuruzi na ba rwiyemezamirimo.Twashimishijwe no gusangira ubumenyi ngiro bwo gufasha ibigo by’ubucuruzi guhangana n’ibihe bikomeye, kandi dushishikajwe kurushaho no kuzakorana n’ibigo by’ubucuruzi 2.500 mu myaka iri imbere,”.
AMI izakoresha ubwoko bubiri bw’amahugurwa ku buntu ku buryo buhoraho guhera mu Ugushyingo 2020 kugeza muri Mata 2020:
- Ingando zikomeza ibigo by’ubucuruzi – Amasomo azamara ukwezi agamije gufasha ibigo by’ubucuruzi kwikura mu ngorane birimo muri iki gihe hashyirwaho uburyo bwo kubona no gukora inama nyunguranabitekerezo bagiramo uruhare hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibikoresho n’indongozi y’ikoranabuhanga, n’uburyo bwo gushyiraho imikoranire n’ibindi bigo by’ubucuruzi.
- Gumya ubeho maze ukungahare – isomo ryisumbuyeho rimara amezi 6 rifasha ibigo by’ubucuruzi guhanga udushya no gutegura iterambere ryabyo mu bihe biri imbere.
Amahugurwa azatangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga mu Kinyarwanda n’Icyongereza.
Ingando zikomeza Ibigo by’Ubucuruzi ya mbere yatangiye kuwa 24 Ugushyingo naho amasomo ya mbere ya Gumya Ubeho maze ukungahare akazatangira mu ntangiriro za 2021. Kugira ngo usabe gukurikira aya masomo, sura urubuga rwa: www.africanmanagers.org/rwanda
Niba ukeneye ibindi bisobanuro, ohereza SMS kuri: +250 787 339 435 cyangwa ukoreshe WhatsApp.