Imbaraga z’Ubujyanama : Impamvu ari ingenzi kuri ba Rwiyemezamirimo bagitangira imirimo

Gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi bishya bishobora kuba bintu bishimisha cyane kandi binaniza. Kuri ba rwiyemezamirimo bagitangira imirimo, kunyura mu bibazo bikomeye byo mu rwego rw’ubucuruzi bishobora kuba ibintu bikomeye; bikaba byatuma urugendo ruganisha ku mikorere myiza rubatera ubwoba. Iyo bimeze gutyo, ubujyanama bugaragara nk’igikoresho gikomeye gishobora kugira ingaruka ikomeye ku cyerekezo cy’urugendo rwa rwiyemezamirimo ugitangira. Muri iyi nyandiko, twibanze ku kugaragaza uburyo ubujyanama ari ikintu gituma rwiyemezamirimo ugitangira imirimo abasha gukora neza n’uburyo rwiyemezamirimo yabasha gushaka umujyanama washobora kumushyigikira.

Dore uburyo umujyanama yabasha gufasha rwiyemezamirimo:

Kwigira ku byo umuntu yanyuzemo : Abajyanama bazana ubumenyi n’ubunanararibonye bwinshi. Bishoboka ko nabo baba baranyuze mu ngorane no mu nzitizi zimeze kimwe n’izo rwiyemezamirimo ugitangira imirimo  anyuramo. Iyo babwiye abandi uko byabagendekeye, abajyanama baba batanze ibitekerezo by’ingirakamaro n’amasomo ashobora gufasha ba rwiyemezamirimo bashya kwirinda kugwa mu mitego benshi baba barakunze kugwamo bigatuma bafata ibyemezo bazi impamvu babifashe. Iyo babonye inama z’umujyanama, ba rwiyemezamirimo bashobora gufata ibyemezo bazi impamvu babifashe, bakagabanya ubukana bw’ingorane ziterwa n’amakosa atuma batanga amafaranga menshi kandi bakabasha gukoresha neza igihe n’amikoro baba bafite.

Kubaka ihuriro ry’imikoranire hagati y’abantu bakora ibikorwa bimwe rikomeye : Kenshi na kenshi, abajyanama bagira amahuriro y’imikoranire y’abantu bakora imirimo imwe yagutse mu rwego rw’imirimo bakoreramo. Kumenyana no guhuzwa bamwe n’abandi bikorwa binyuze ku mujyanama bishobora gukingurira amarembo abashobora kuba abashoramari, abakiriya, cyangwa abafatanyabikorwa. Ihuriro ry’imikoranire ry’abantu bakora imirimo imwe rikomeye rishobora kwihutisha izamuka rya rwiyemezamirimo ugitangira imirimo rikanongera amahirwe ye yo kubasha gukora neza.

Kubwira rwiyemezamirimo uko ibintu biteye mu by’ukuri : Abajyanama bashobora gutanga inama zitabogamye kandi zubaka. Bashobora gusuzuma mu buryo butabogamye ingamba za rwiyemezamirimo ugitangira, ibicuruzwa cyangwa serivisi ze; bakanareba ahari ibibazo hakwiye kunozwa. Gutanga inama zinenga ariko zubaka bituma rwiyemezamirimo abasha kunononsora ibitekerezo bye noneho akabihuza n’ibikorwa biba bikenewe.

Kwimaka umuco wo kwita ku byo umuntu akora : Abajyanama bashobora gutuma ba rwiyemezamirimo bita ku byo bakora no ku ntego zabo. Iyo bashyizeho ibimenyetso by’ibigomba kugerwaho bakanasuzuma ibigenda bikorwa buri gihe, abajyanama baba bari  kugukurikirana ba rwiyemezamirimo, babarinda kurangara cyangwa guteshusha ku cyerekezo cya rwiyemezamirimo ugitangira imirimo.

Kugira icyizere n’ubushobozi bwo Kuyobora : Ubujyanama bwongerera ba rwiyemezamirimo ubushobozi bw’ingirakamaro bwo kuyobora. Iyo bitegereje kandi bakigira ku bajyanama babo, ba rwiyemezamirimo bagitangira imirimo babasha kunoza uburyo bwabo bakoresha bayobora noneho bakazamura icyizere baba bakeneye kugirango babashe kuyobora itsinda ryabo uko bikwiye.

Kenshi na kenshi, abajyanama baha agaciro gake imitekerereze isanzwe imenyerewe ahubwo bagashishikariza ba rwiyemezamirimo gukoresha uburyo bwo guhanga ugushya. Iyi myumvire mishya ishobora gufasha ba rwiyemezamirimo gutekereza ibindi bintu; ibyo bikaba byatuma bashaka ibisubizo bijyanye no guhanga udushya bikanatanga akarusho mu bijyanye no guhigana ku isoko.

Mu buryo butagibwaho impaka, ubujyanama ni ikintu gikomeye cyane kuri ba rwiyemezamirimo bagitangira imirimo. Inama, ubufasha, n’ubwenge bigishwa n’abajyanama bishobora gutuma habaho ikinyuranyo mu rugendo rwabo rwekeza ku iterambere nka ba rwiyemezamirimo. Kwakira ubujyanama binoza ibitekerezo bya rwiyemezamirimo ugitangira imirimo; bikanatuma agira imikurire ye ku giti cye n’ubudaheranwa. Ba rwiyemezamirimo bafite inyota yo gutera imbere bahamagariwe gushaka abajyanama bafite ibitekerezo bijyanye n’icyerekezo cyabo, n’indangaciro zabo ndetse n’intego zabo kuberako imbaraga z’ubujyanama zishobora kuba imbarutso zizamura  ubucuruzi bwabo zikabushyira ku zindi ntera nshya z’ibyo bugenda bugeraho.