Ubucuruzi bwimibereho myiza

Kuberako guhanga imirimo yerekeranye no guteza imbere imibereho myiza bikomeza gutera imbere ku isi yose, u Rwanda rwabonye ba rwiyemezamirimo benshi  bakora imirimo yo guhanga udushya mu bijyanye no guteza imbere imibereho myiza batanga ibisubizo ku bibazo by’ingutu bibangamira  abaturage kurusha ibindi. SME Response Clinic yaganiriye na Amina Umuhoza washinze ikigo cy’ubucuruzi giteza imbere imibereho myiza cya Dukataze; icyo kigo kikaba kigamije guha abantu bakiri bato amakuru ku byerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere no kubaha ubushobozi mu bwo mu rwego rw’ubukungu. Abyikoreye mu kazi ke, Amina yafunguye sosiyete yitwa Saye Company Limited, ikigo cy’ubucuruzi giharanira inyungu kigurisha ibicuruzwa bikorwa n’abagenerwabikorwa b’ikigo cye. Twaganiriye n’Amina aduha ibitekerezo ku byerekeranye n’icyo bisaba kugirango umuntu abashe gucunga ikigo cy’ubucuruzi giteza imbere imibereho y’abaturage gikora neza. Dore bimwe mu bitekerezo yaduhaye:

Kugira umurava no Gukunda icyo ukora:  Kugirango umuntu abashe kuba rwiyemezamirimo uteza imbere imibereho myiza y’abaturage mwiza biterwa n’ibintu byinshi, ariko muri byose icy’ingenzi kurusha ibindi ni ukugira umurava no gukunda icyo ukora. Nk’umugore ukiri muto, yabonye bagenzi be bababazwa no kutagira ubagira inama no kutagira ubumenyi ku byerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere. Amaze kubona ko ibi byaba uburyo bwo kubafasha, yatangiye akora ibikorwa byamufasha kubaka ikigo cy’ubucuruzi cye nko kwitabira gahunda z’amahugurwa ajyanye n’iterambere ry’ubucuruzi agamije kugira ubumenyi ngiro no kugirango abashe kumenyana n’abandi ba rwiyemezamirimo bahuje ibitekerezo. Kugira umurava no gukunda icyo yifuzaga gukora ni cyo kintu cyihishe inyuma ya buri kintu cyose Amina akora.

Guteza imbere ubumenyingiro: Kugirango ba rwiyemezamirimo babashe gukora neza, bagomba kugira ubimenyingiro runaka bubafasha guteza imbere ubucuruzi bwabo burimo nko kumenya kuganira n’abantu, imicungire y’imari no gutekereza ku ngamba ziba zigomba gufatwa. Ba rwiyemezamirimo bateza imbere imibereho myiza y’abaturage bagomba kubaka ubumenyi n’ubunararibonye ndetse no mu bindi byiciro by’ubumenyingiro- ubuyobozi, kwishyira mu mwanya w’undi, kugira ubwenge mu bijyanye n’amarangamutima no kubana n’abandi,  guhimba no guhanga udushya, no kumenya kwihanganira ibibazo.  Ubwo Amina yatangiraga ubucuruzi, yasabye gukurikira amahugurwa ku byerekeranye no guteza imbere ubucuruzi kuri ba rwiyemezamirimo bakora ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza kugirango abashe kumenya ibyo ashobora gukenera kugirango azabashe gutera imbere. Bitewe n’amahugurwa nka gahunda yo kwihangira imirimo ya Tony Elumelu, Amina yungutse ubumenyingiro mu byerekeranye n’ubuyobozi; ibyo bikaba byaramufashije guhuza no kuyobora itsinda ry’abantu banyuranye kandi bafite ubumenyingiro mu kigo cy’ubucuruzi cye.   

Kumenyana n’abandi:  Nk’uko Amina abyivugira, yabashije kumenya amahirwe anyuranye ariho yo kubona imari no guteza ubucuruzi imbere abifashijwemo n’abo babashije guhura imbonankubone n’abandi babashije kumenyana hakoreshejwe ikoranabuhanga. Nka rwiyemezamirimo ukora ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kubaka ihuriro rikomeye ahuriramo n’abandi bantu bakora mu rwego rumwe cyangwa mu nzego zifitanye isano n’urwe ni ingenzi. Bifasha ba rwiyemezamirimo kuvumbura amahirwe mashya, kubona ibyerekezo byiza, no kumenyekanisha ubucuruzi. Kumenyana n’abandi bishobora gukorwa mu buryo bubiri: Kujya mu bikorwa bihuza abantu n’abandi imbonankubone cyangwa kuganira n’abandi mukora kimwe mu rwego rwo kwihangira imirimo yo guteza imbere imibereho myiza hifashishijwe ikoranabuhanga.