Inama eshanu zifasha umucuruzi gufata ibyemezo byiza byo mu rwego rw’imari 

Kenshi na kenshi, abacuruzi bakenera kugura imitungo cyangwa ibicuruzwa bijya mu bubiko cyangwa bakagura ibindi bintu bagamije guteza imbere ubucuruzi bwabo. Ariko, kenshi na kenshi amikoro aba ari macye, kubera iyo mpamvu, ni ngombwa gufata ibyemezo byo mu rwego rw’imari byiza kurusha ibindi byose bishoboka.

Nimucunga amikoro yanyu uko bikwiye, muzabasha kugera ku ntego zanyu neza kandi mubashe  kunoza imikorere y’ikigo cy’ubucuruzi cyanyu muri rusange. Dore inama eshanu zabafasha gufata ibyemezo bitanu byo mu rwego rw’imari.

  • Ruhuka: Mbere yo kugira ibintu ugurira ikigo cy’ubucuruzi cyawe, ikintu cya mbere ugomba gukora ni ukuruhuka noneho ugatekereza ku ntego ufitiye ikigo cy’ubucuruzi cyawe. Ese igicuruzwa ugurira ikigo cyawe gishyigikira izo ntego cyangwa gihabanye nazo? Wikwishyiraho igitutu cyangwa ngo abandi bakigushyireho.
  • Baza: Baza ibibazo bijyanye n’ibiguzi n’ingorane zijyana n’ibyo ugomba kugura. Komeza ubaze ibindi bibazo kugeza igihe wumviye icyo wishyurira n’icyo uhawe. Wigira isoni zo kubaza ibibazo byinshi. Dore bimwe mu bitekerezo by’ingirakamaro: Bizagenda gute nibidakora? Ese nshobora guhagarika kugura iki gicuruzwa ngasubizwa amafaranga? Ese hari amafaranga y’igihembo, imisoro, ibihano, cyangwa andi mafaranga ajyanye n’icyo gicuruzwa? Mu by’ukuri ni iki mpawe kubera amafaranga nishyuye? Iki gicuruzwa gifite iyihe garanti?
  • Gereranya: Gereranya ibiciro maze urebe niba uri kwishyura igicuruzwa ku giciro gikwiye. Itegereze cyane maze urebe niba atari ikintu kigaragara nk’aho ari cyiza kurusha uko kiri mu by’ukuri. Genzura niba abantu cyangwa ibigo by’ubucuruzi mukorana byanditswe mu buryo bwemewe.
  • Cishiriza : Cishiriza ikiguzi cy’ibyo ushaka kugura noneho urebe niba kijyanye n’amafaranga usabwa kwishyura. Ushobora kubona kuri interineti ibikoresho n’ibyo ushobora kwifashisha ubara bikagufasha kugereranya ibicuruzwa cyangwa serivisi zo mu rwego rw’imari. Gereranya ikiguzi cya byose, harimo amafaranga y’ibihembo n’andi yose usabwa kwishyura n’agaciro k’igicuruzwa uhabwa.
  • Fata icyemezo : Niba watekereje ku byerekeranye n’uburyo igicuruzwa runaka cyagira uruhare ku ntego zawe, nyuma yo kubaza ibibazo byawe byose, nyuma yo kugereranya ibiciro, no gucishiriza ku bijyanye n’ikiguzi cyacyo, fata icyemezo niba ugomba gukomeza gukora igikorwa cyo kugura icyo gicuruzwa cyangwa kukireka. Andika ibi byose bimaze kuvugwa noneho ubirebe nk’uko biri koko kugirango ubashe gufata icyemezo.

Twizeye ko nimukoresha ubu buryo, muzabasha gufata ibyemezo byo mu rwego rw’imari birushijeho kuba byiza bizafasha ibikorwa by’ubucuruzi byanyu.

Five Tips to Make Better Financial Decisions

Business owners generally need to purchase assets or inventory or make other purchases to help their businesses grow. But resources are often scarce, so it is important, therefore, to ensure you’re making the best financial decisions you can.

If you manage resources appropriately, you will be able to better accomplish your goals and improve your company’s overall performance. Here are five tips to make better financial decisions.

  1. Pause: Before making a purchase for your business, the first thing you should do is pause and think about what your goals are for your business. Will the item you are purchasing support those goals or deter from them? Don’t pressure yourself or let other people pressure you.
  2. Ask: Ask questions about the costs and risks associated with a purchase. Keep asking more questions until you understand what you’re paying for and what you are receiving. Don’t be shy about asking many questions. Here are some ideas: What will happen if it doesn’t work out? Can I stop the transaction and get my money back? Are there fees, taxes, penalties, or other charges? What exactly am I receiving in return for the amount I am paying? What warranty or guarantee does this come with?
  3. Compare: Compare prices to make sure you are paying a fair price. Keep an eye out for anything that seems too good to be true. Ensure that the people and businesses with whom you are working are properly registered.
  4. Estimate: Estimate the costs associated with your purchase and make sure you are getting value for your money. You can find online tools and calculators to compare financial products or services. Compare the total cost, including fees and chargers, to the value you are receiving.
  5. Decide: If you thought about how a purchase will contribute toward your goals, asked all your questions, compared prices, and estimated your total costs, make a decision whether to move forward with the transaction or not. Write down all of the above and look at it objectively to help you decide.

We hope that by applying this method, you will be able to make better financial decisions to support your business.