Has it been tough to separate work and home life since the start of the pandemic? Here are tips for small business owners to create healthy boundaries. 

Since the pandemic started, small businesses have dealt with ongoing disruptions in business activities caused by lockdowns and other preventative measures. For many, operations have gone virtual, which can lead to being online 24/7. These changes have made it hard for many business owners to set boundaries between work and personal life, which is key to a successful business and a sense of well-being.  

Here are a few tips to help you set healthy boundaries, which can help keep you energized, motivated, and productive.  

  • If you are working from a shop or other location, take time to reflect on your way to and from your business. Many business owners have begun walking to and from home to avoid transportation issues and crowding. Use this time well by asking yourself what went well for the day, thinking about any challenges you faced and how you responded to them and planning something to look forward to. This quick reflection can help you stay on top of your business activities, maintain a positive mindset, and avoid worrying about work when you are home.  
  • If you are working from home, set office hours—schedule breaks for meals and a quick break from your computer or phone. Stretch or take a short walk once every hour or two. These steps can make you less vulnerable to distractions, eliminating wasted time. Exercise and regular meals are also important to a productive mindset.  
  • Home offices have become inevitable for many, and unfortunately, can lead to feeling like work is taking over your home. To avoid this, create a designated space in your home to work. A small table or desk in a specific spot used just for work can create this sense of physical distance, making it easier to return to your personal life when the work day is done. It will also send a signal to your family that you are working and minimize the likelihood that you are disrupted. 

While none of these tips will solve the challenges of achieving a good work-life balance on their own, they are a strong place to start. Let us know how they work for you via this email musakacheche@consumercentrix.ch.

 

 

Ese byarakugoye gutandukanya ubuzima bwo ku kazi n’ubuzima bwo mu rugo kuva icyorezo cyatangira? Dore inama zafasha abacuruzi bato gushyiraho imbibi  z’ubuzima.

Kuva icyorezo cyatangira, ibigo by’ubucuruzi bito byahanganye n’ibibazo bitarangira byo guhagarika ibikorwa byabyo bitewe n’ingamba za guma mu rugo kimwe n’izindi ngamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo. Kuri byinshi mu bigo by’ubucuruzi, ibikorwa byabyo byagiye mu ikoranabuhanga, ibyo bigatuma bigomba kuba biri buri gihe ku murongo w’itumanaho amasaha 24 kuri 24 mu cyumweru cyose. Izi mpinduka zatumye bikomerera benshi mu bafite ibikorwa by’ubucuruzi gushyiraho imbibi hagati y’ubuzima bwo ku kazi n’ubuzima bwabo bwite; ibyo bikaba byagombye kuba urufunguzo rutuma ikigo cy’ubucuruzi gikora neza bikanazana umwuka wo kumva umuntu amerewe neza.   

Dore zimwe mu nama zagufasha gushyiraho imbibi z’ubuzima bwiza, ibyo bikagufasha guhorana ingoga, gukorana umurava, no gutanga umusaruro.

  • Niba ukora mu iduka cyangwa ahandi hantu, fata umwanya wo gutekereza uri mu nzira werekeza cyangwa uva mu bucuruzi bwawe. Benshi mu bacuruzi batangiye kugenda n’amaguru berekeza cyangwa bava mu rugo kugira ngo birinde ibibazo bijyanye no gutwara abantu n’urucucike rw’abantu. Koresha iki gihe neza wibaza ku byagenze neza uwo munsi, utekereza ku ngorane wahuye nazo n’uburyo wazikuyemo kandi unategura ibintu ugomba gutegereza imbere. Ibi bitekerezo by’akanya gato bishobora kugufasha kugumya kugenzura ibikorwa by’ubucuruzi bwawe, ukagumya kugira ibyiringiro bizima, ari nako bikubuza gutekereza cyane ku bibazo bijyanye n’akazi igihe uri mu rugo.  
  • Niba ukorera mu rugo, shyiraho amasaha y’akazi ko mu biro- teganya ibiruhuko byo gufatiramo amafunguro n’akaruhuko gato uri kure ya mudasobwa yawe cyangwa telefoni yawe. Inanure cyangwa utembere akanya gato nyuma ya buri saha cyangwa y’amasaha 2. Izi ntera zishobora gutuma utarangara bya hato na hato, ukanagabanya n’igihe gipfa ubusa. Imyitozo no gufata amafunguro ahoraho na byo ni ingenzi kugira ngo ubashe kugira ibitekerezo bitanga umusaruro.  
  • Gukorera mu rugo byahindutse ibintu abantu benshi badashobora kwirinda, kandi noneho ibyo bigatuma abantu bumva ko akazi gasimbura ubuzima bwo mu rugo. Mu rwego rwo kwirinda ibingibi, shyiraho ahantu hihariye ho gukorera. Gushyira akameza gato cyangwa ameza manini ahantu hihariye hagenewe gukorerwa gusa bishobora gutuma umuntu yumva yitaruye, ibyo kandi bikanamufasha kugaruka mu buzima bwe bwite igihe amaze gukora akazi k’umunsi. Ibyo binaha umuryango ikimenyetso cy’uko umuntu ari mu kazi bikanagabanya ibintu byose bishobora kumubuza gukora.

Nubwo ari nta n’imwe muri izi nama zakemura imbogamizi zo kugera ku gipimo gikwiye hagati y’akazi n’ubuzima ubwayo, kuzitabira ni umwanya mwiza wo gutangira. Tumenyeshe  uko zikora ku bikwerekeyeho wifashishije iyi imeyili:  musakacheche@consumercentrix.ch