Streamlining  the invoicing process 

While invoicing may not be the most enjoyable part of running a business, it is crucial to keep any company running. With the pandemic creating many challenges in cash flow management, it is now more important than ever to have a strong invoicing system. Here are three tips to improve your invoice management. 

 

1. Establish clear payment terms 

Before entering into a contract or payment agreement with a client, make sure to explain your payment terms and policies to them. For example, if your terms are to receive payment within 15 days of issuance, let them know that up front. This allows your clients to avoid unwelcome surprises and fees when they receive invoices. Establishing this level of transparency also helps to build a stronger relationship with your clients. 

2. Know your clients 

To ensure you receive payments in a timely and convenient manner, it is important to understand how your client behaves and their concerns and needs.  Do they have a particular time of the week or month when they receive payment from an employer or their own clients?  Do they prefer paying via cash or mobile money?  Having a brief conversation with your clients can allow you to tailor payment terms to their cash flows and preferred methods of payment, which will make it easier for you to collect what is due. This can also help you understand when  clients  might  require new deliveries of your product or services. 

 

3. Go digital 

As businesses start shifting online, many companies expect digital payment solutions that allow them to make payments at any time from anywhere. Providing an online payment solution can save time in the invoicing process, allowing you to focus more on other important tasks. Digital solutions can also help you increase savings by reducing your expenses on delivery fees, paper costs, or additional staff or programs to handle the invoicing process. 

Some useful online invoicing platforms include  Zoho Invoice  and Pesapal,  that help you automate, track and organize payments.  

 

 

 

 

 

 

Koroshya uburyo bwo gukora inyemezabuguzi

Nubwo gukora inyemezabuguzi bishobora kuba atari cyo gice cy’ubucuruzi gishimishije kurusha ibindi, gukora inyemezabuguzi ni ingenzi ibyo ari byo byose kugira ngo sosiyete iyo ari yo yose ibashe kugumya gukora. Kubera ko icyorezo cyateye imbogamizi nyinshi mu micungire y’imikoreshereze y’amafaranga, ubu ni ingenzi kurusha mu bihe byose byahise, kugira uburyo bwo gukora inyemezabuguzi bukora neza. Hari uburyo butatu bwo kunoza imicungire y’inyemezabuguzi yawe.

 

  1. Gushyiraho uburyo bwo kwishyura bwumvikana

Mbere yo gukora amasezerano cyangwa kugira ubwumvikane mu bijyanye no gukora ubwishyu n’abaguzi bawe, ugomba kubasobanurira uburyo wifuza ko ubwishyu bwakorwa na politiki yawe. Urugero, niba ibyo wifuza ari uko wakwishyurwa mu minsi 15 umaze gutanga inyemezabwishyu, bibamenyeshe mbere. Ibi bifasha abakiriya bawe kudahura n’ibibazo no kudacibwa amafaranga mu buryo butunguranye kandi butabashimishishije mu gihe babonye inyemezabuguzi. Gushyiraho iki kigero cyo gukorera mu mucyo kandi bifasha ikigo cy’ubucuruzi kubaka imikoranire ihamye hagati yacyo n’abakiriya bacyo.

 

  1. Menya abakiriya bawe

Kugira ngo ubashe kwishyurirwa ku gihe no mu buryo bukwiye, ni ngombwa kumva imyitwarire y’abakiriya bawe n’ingorane zabo n’ibyo bakeneye. Ese bagira igihe runaka mu cyumweru cyangwa mu kwezi bishyurirwaho amafaranga n’umukoresha cyangwa n’abakiriya babo bwite? Ese bumva bifuza  kwishyura bakoresheje amafaranga cyangwa bakoresheje ikoranabuhanga? Kugirana ikiganiro kigufi n’abakiriya bawe bishobora gutuma ubasha guhuza uburyo bwawe bwo kwishyurwa n’uburyo babonamo amafaranga ndetse n’uburyo bifuza kujya bishyura; ibyo bikazagufasha kwishyuza amafaranga bakugomba. Ibyo kandi bishobora kugufasha kumva igihe abakiriya bakeneye ko ubaha  ibindi bicuruzwa cyangwa izindi serivisi nshya.

 

  1. Koresha ikoranabuhanga

Kubera ko ubucuruzi butangiye kugenda bukoresha ikoranabuhanga, sosiyete nyinshi z’ubucuruzi ziba zitegereje kwishyurwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga kuko buzifasha kwishyurwa igihe icyo ari cyo cyose n’ahantu aho ari ho hose. Gushyiraho uburyo bwo kwishyurwa bukoresha  ikoranabuhanga bituma umuntu adatakaza umwanya mu gukora inyemezabwishyu, ibyo bigatuma yibanda cyane ku yindi mirimo y’ingenzi. Ibisubizo bikoresha ikoranabuhanga bishobora kandi gufasha umuntu kuzigama amafaranga asanzwe akoresha mu bijyanye no kugeza ibicuruzwa ku baguzi, amafaranga y’impapuro cyangwa amafaranga agenda ku bakozi b’inyongera cyangwa kuri gahunda zijyanye n’uburyo bwo gukora inyemezabuguzi.

Bumwe mu buryo bw’ingenzi bukoreshwa mu gukora inyemezabuguzi hakoreshwa ikoranabuhanga burimo  Zoho Invoice na Pesapal igufasha gushyiraho uburyo bwo kwikoresha , gukurikirana, no kugenzura ibyerekeranye n’ubwishyu.