
Uruhare rw’Ibigo by’Ubucuruzi Buto mu Rugendo rwo Kuzahura Ubukungu
Kuwa 18 Werurwe 2021, SME Response Clinic yatangije ubukangurambaga bwa Twiteze Imbere bugamije kwishimira uruhare Ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse bifite mu rugamba rwo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’Icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda. Ubwo bukangurambaga bwatewe inkunga n’abafatanyabikorwa ba SME Response Clinic n’abatanga serivisi z’iterambere ry’ubucuruzi harimo Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, kwihangira imirimo, n’ibigo by’imari iciriritse (RICEM).
Muri ubwo bukangurambaga, hakozwe ikiganiro cyaciye kuri radiyo gitangwa na Esperance Niyitegeka, ukuriye gahunda y’amahugurwa muri RICEM na Angelique Uwimana, rwiyemezamirimo ukora mu kigo cy’ubudozi cyanyuze muri gahunda y’amahugurwa ya RICEM. Esperance yasobanuye mu buryo burambuye ibijyanye n’ubukangurambaga anashimangira uruhare ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse bigira mu kazahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19 mu Rwanda harebwa uruhare rwa byo mu misoro igihugu cyinjiza. Angelique kandi yashishikarije ba rwiyemezamirimo b’abagore kugira uruhare muri ubu bukangurambaga bagerageza amahirwe yabo yo kubona igihembo cyabafasha kongera imari yabo; izabafasha guteza imbere ubucuruzi bwabo.
Kanda hano maze wumve icyo kiganiro!
The role of SMEs in the road to recovery
On 18th March 2021, the SME Response Clinic launched the Twiteze Imbere campaign to recognize and celebrate the role SMEs play in Rwanda’s road to recovery from the COVID-19 pandemic. The campaign was supported by the partners of the SME Response Clinic and business development service providers, including the Rwanda Institute of Cooperatives, Entrepreneurship, and Microfinance (RICEM).
During the campaign, a radio show was conducted featuring Esperance Niyitegeka, a lead trainer at RICEM and Angelique Uwimana, an entrepreneur involved in the tailoring business that had gone through RICEM’s training program. Esperance gave a detailed overview of the campaign and highlighted the role SMEs play in Rwanda‘s recovery from COVID-19, sighting their contribution to taxes. Angelique also encouraged women entrepreneurs to participate in the campaign to stand a chance to win and increase their capital, which would help them develop their businesses.