Menya Ubukanguramabaga bwa Twiteze Imbere na SME Response Clinic

Kuwa 26 Werurwe 2021, SME Response Clinic yatangije ubukangurambaga bwa  Twiteze Imbere bugamije kwemera no kwishimira uruhare ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse bigira mu rugamba rwo kuzahura ubukungu bwajahajwe n’Icyorezo cya COVID-19. Ubwo bukangurambaga bwatewe inkunga n’abafatanyabikorwa ba SME Response Clinic, barimo Ikigo Nyafurika cy’Icungamutungo (AMI), kizatanga amafaranga yo guhitamo abazahatanira igihembo gihabwa ikigo cy’ubucuruzi muri ubu bukangurambaga kugira ngo kibashe kwitabira Gahunda yayo ya Komeza Utere Imbere (Survive to Thrive). Gahunda iha abafite ibigo by’ubucuruzi ubumenyi ngiro, ibikoresho, n’ingamba zo guhangana n’ingorane no gutera imbere mu bihe bikomeye.

Umuyobozi w’AMI mu rwego rw’igihugu, Bwana Malik Shaffy Lizinde, yahawe umwanya kuri Radiyo Rwanda wo gukora ikiganiro cy’iminota 30 kuri gahunda y’Amahumbezi. Bwana Malik yavuze muri make ibijyanye n’ubwo bukangurambaga anasobanura mu buryo bwimbitse  uburyo ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse bikwiye kwitabira iyi gahunda kugira ngo bibashe kubona miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda na serivisi z’ubujyanama bizahabwa n’inzobere.

Get to know the Twiteze Imbere Campaign and SME Response Clinic

On 26th March 2021, the SME Response Clinic launched the Twiteze Imbere campaign to recognize and celebrate the role SMEs play in Rwandas road to recovery from the COVID-19 pandemic. The campaign was supported by the partners of the SME Response Clinic, including the African Management Institute (AMI), which will be providing sponsorship to select runners-up of the campaign’s Business Awards competition to participate in its Survive to Thrive programme. The programme equips business owners with the skills, tools, and strategies to navigate challenges and thrive in difficult times.   

AMI’s country director, Malik Shaffy Lizinde, was featured on Radio Rwanda for a 30-minute discussion on the Amahumbezi program. Malik gave a detailed overview of the campaign and highlighted how SMEs could engage with the campaign to stand a chance to win 1 million Rwandan Francs and expert advisory services.