The Westerwelle Startup Haus offers support for entrepreneurs in Rwanda.     

The Westerwelle Startup Haus Kigali is an innovation hub established in August 2018 and it is supported by the Westerwelle Foundation, a German-based non-profit organization. The Foundation was established in 2013 and aims to promote entrepreneurship, social-economic growth, and job creation here in Rwanda. Westerwelle Startup Haus offers a unique mix of services to help entrepreneurs with innovative new business ideas to exchange with peers and develop their businesses. These include access to a co-working space, networking events, private offices, and a makerspace as well as advisory services and opportunities for networking internationally.

Westerwelle Startup Haus offers working space packages, which include a day pass option for individuals, flex and fixed desks for individuals renting on a monthly basis in a co-working environment, and private offices for companies offered by the month. Membership, which includes access to networking events, is available to Individuals renting fixed and flex desks and companies renting private offices. Westerwelle Startup Haus has had over 178 members and 54 startups and companies hosted at their premises. Currently, they only host 50% of the startups due to COVID-19 preventive measures put forward by the government of Rwanda.

The Westerwelle Startup Haus has been operating in Rwanda for two years, supporting startups from a variety of sectors and garnering a membership of more than 150 members. In addition to the above-mentioned services, Westerwelle Startup Haus also offers an incubation program that provides cohorts of 20 startups a 10-month membership subscription with access to the organization’s wide range of amenities along with business development services such as business diagnostics, mentorship sessions, workshops about business tools, and team building activities. Through the incubation program, Westerwelle Startup Haus has had 3 cohorts with 40 startups participating in the program.

For more information, visit Westerwelle Startup Haus or contact the organization directly via email at info@westerwelle.haus.

Westerwelle Startup Haus iha imfashanyo ba rwiyemezamirimo mu Rwanda.      

Westerwelle Startup Haus Kigali ni ikigo cyo guhanga udushya cyagiyeho muri Kanama 2018;  kikaba giterwa inkunga n’umuryango udaharanira inyungu w’Abadage witwa Westerwelle. Uwo muryango washinzwe muri 2013 ukaba ugamije guteza imbere urwego rwa ba rwiyemezamirimo, iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu, no guhanga imirimo mu Rwanda. Westerwelle Startup Haus itanga serivisi zinyuranye zifasha ba rwiyemezamirimo bahanga udushya bafite ibitekerezo bishya mu bucuruzi bwabo ikabafasha kubigeza kuri bagenzi babo no guteza imbere ubucuruzi bwabo. Ibikorwa byayo birimo kubafasha gushyiraho uburyo bwo gukorera hamwe, gukora ibikorwa bibahuza nk’abakora akazi kamwe, gushyiraho ibiro by’abikorera, aho gukorera, kimwe na serivisi z’ubujyanama n’amahirwe yo kubahuza n’abandi ba rwiyemezamirimo mu rwego mpuzamahanga.

Westerwelle Startup Haus   itanga ubwoko bunyuranye bw’aho gukorera burimo uburyo bwo gutanga aho gukorera umunsi ku wundi ku bantu ku giti cyabo, ameza yo gukoreraho afungwa cyangwa atimukanwa ku bantu bakodesha buri kwezi ahantu hakorerwa n’abantu benshi n’ibiro byihariye ku masosiyete ahakorera buri  kwezi. Kuba umunyamuryango bijyana n’ibikorwa byo kubasha kwitabira ibikorwa bihuza abantu benshi bakora ibintu bimwe byemererwa abantu ku giti cyabo bakodesha ameza yo gukoreraho afungwa cyangwa atimukanwa na sosiyete zikodesha ibiro byihariye. Westerwelle Startup Haus yacumbikiye  abanyamuryango 178  mu bikorwa remezo byayo n’ibigo by’ubucuruzi bigitangira na sosiyete 54. Muri iki gihe, icumbikiye gusa 50% by’ibigo by’ubucuruzi bigitangira bitewe n’ingamba zo kwirinda COVID-19 zashyizweho na Leta y’u Rwanda.

Westerwelle Startup Haus imaze imyaka ibiri ikorera mu Rwanda ifasha ibigo by’ubucuruzi bigitangira mu nzego zinyuranye kandi ihuriza hamwe abanyamuryango barenze 150. Usibye kandi serivisi zimaze kuvugwa, Westerwelle Startup Haus yashyizeho  kandi gahunda ifasha  amatsinda y’ibigo by’ubucuruzi bigitangira 20 kwiyandikisha nk’abanyamuryango bayo mu gihe cy’amezi 10 bikanabasha kubona ibikoresho byiza by’ikigo hamwe na serivisi z’iterambere ry’ubucuruzi nko kwiga ibibazo ibigo by’ubucuruzi bifite, ibiganiro by’ubujyanama, inama nyunguranabitekerezo ku bijyanye n’ibikoresho byifashishwa mu bucuruzi, n’ibikorwa byo gushyiraho amatsinda. Binyuze muri gahunda yo gufasha ibigo by’ubucuruzi bigitangira, Westerwelle Startup Haus  yafashije ibyiciro 3 by’ibigo by’ubucuruzi bigitangira byagize uruhare muri gahunda.

Niba ukeneye ibindi bisobanuro, sura urubuga rwa  Westerwelle Startup Haus cyangwa wandikire ikigo mu buryo butaziguye wifashishije imeyili info@westerwelle.haus.