July 3, Inkomoko, Nathalie Niyonzima
Inkomoko Launches the “Inkomoko Relief Fund” to Provide Grants SMEs in Rwanda
The SME Response Clinic team had the opportunity to speak with Nathalie Niyonzima, the Managing Director of Inkomoko in Rwanda about a new grant designed to help SMEs in their recovery during the period of COVID-19. get back to business.
Inkomoko is launching the “Inkomoko Relief Fund” – a grant program for SMEs in Rwanda. The opening date will be Friday, July 17, and can be found at www.inkomoko.com. This is a, one-time grant that will be offered to those businesses that apply and qualify to help them deal with losses during the COVID-19 lockdown.
The grant has already been launched for Inkomoko clients and will be opened up to non-Inkomoko clients on July 17. So far, over 1,400 entrepreneurs in Rwanda have benefited from this grant.
Once launched, SMEs and MSMEs across the country will be eligible to apply for the grant. The grant will be offered on a competitive basis, and to apply, applicants will need to provide:
- Be registered with RDB or RCA
- Have 2020 Patent tax
- Show a decrease in revenue due to Covid-19
- Show the potential to grow back to pre-COVID revenue by year-end
- Show the potential to create jobs or maintain employees
- bank statements from December 2019 to May 2020
- cashflow statement from December 2019 to December 2020
- P&L statement
- Balance Sheet
Those businesses that create jobs, are in hard-hit sectors like tourism and hospitality or do local manufacturing of items – like furniture, clothing, and others – that are normally imported will be a focus for the grant. Businesses with high growth potential in priority sectors such as agribusinesses, light manufacturing as well as other business that offer locally made products that are normally imported are encouraged to apply.
Inkomoko will do due diligence on applicants, ensuring that they are in good standing the Credit Reference Bureau, as well as carry out site visits if deemed necessary.
If you are an interested SME, stay tuned by watching Inkomoko’s website and social media for more instructions. In the coming days.
“It is a drop in the ocean, and we know that there is so much that is needed, but this grant is meant to help those SMEs to re-emerge from recent economic challenges, pivot products or services, go digital, or regain customers, staff, and revenue.”
The Inkomoko Relief Fund is being offered with the support of the MasterCard Foundation.
To learn more about Inkomoko and to stay updated on the launch for the fund, see:
- Website: inkomoko.com
- Facebook: https://www.facebook.com/inkomoko/
- Twitter: https://twitter.com/inkomoko
- Instagram: https://www.instagram.com/inkomoko/
Kuwa 03 Nyakanga, Inkomoko, Nathalie Niyonzima
Inkomoko yatangije «Ikigega cy’ingoboka cy’Inkomoko» kizatanga imfashanyo ku Bigo by’ubucuruzi Bito n’Ibiciriritse mu Rwanda
Itsinda ry’abantu bo muri SME Response Clinic bagize amahirwe yo kuganira na Nathalie Niyonzima, Umuyobozi Mukuru w’Inkomoko mu Rwanda ku bijyanye n’Ikigega gishya kigamije kugoboka Ibigo by’ubucuruzi Bito n’Ibiciriritse mu kuzahura ibikorwa by’ubucuruzi byabo mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19.
Inkomoko yatangije «Ikigega cy’ingoboka cy’Inkomoko» – gahunda yo gutanga imfashanyo ku Bigo by’ubucuruzi Bito n’Ibiciriritse mu Rwanda. Umunsi wo gutangiza icyo Kigega ku mugaragaro ni kuwa gatanu tariki 17 Nyakanga, kandi iyo gahunda iboneka ku rubuga rwa interineti: www.inkomoko.com. Ni imfashanyo izatangwa inshuro imwe ku bikorwa by’ubucuruzi byayisabye kandi byujuje ibisabwa mu rwego rwo kubifasha gukemura ibibazo batewe n’ibihombo bigize mu gihe cya “guma mu rugo” bitewe na COVID-19.
Iyi gahunda yamaze gutangizwa ku bakiriya b’Inkomoko kandi izatangizwa no ku bandi batari abakiriya b’Inkomoko kuwa 17 Nyakanga. Kugeza ubu, ba rwiyemezamirimo 1400 bamaze guhabwa iyi mfashanyo mu Rwanda.
Iki kigega nikimara gutangira, Ibigo by’ubucuruzi Bito n’Ibiciriritse mu Rwanda hose, bizaba byemerewe gusaba iyo mfashanyo. Imfashanyo izatangwa binyuze mu nzira y’ihiganwa kandi abasaba imfashanyo bagomba gutanga ibi bikurikira:
- Kuba banditse muri RDB cyangwa muri RCA
- Kuba baratanze umusoro w’ipatanti wa 2020
- Kugaragaza ko ibyo binjiza byagabanutse bitewe n’icyorezo cya Covid-19
- Kugaragaza ubushobozi bwo kongera kugeza ku byo binjizaga mbere y’icyorezo cya COVID-19 mbere y’uko umwaka urangira
- Kugaragaza ubushobozi bwo guhanga imirimo mishya cyangwa kugumana abakozi
- Inyandiko igaragaza imikoreshereze ya konti kuva mu Kuboza 2019 kugeza muri Gicurasi 2020
- Raporo y’imikoreshereze y’amafaranga kuva mu Kuboza 2019 kugeza mu Kuboza 2020
- Raporo y’itubyamutungo n’iyongeramutungo
- Ifoto y’umutungo
Ibyo bikorwa by’ubucuruzi bitanga akazi, biboneka mu nzego zahungabanye cyane nk’ubukerarugendo no gucumbikira abantu cyangwa inganda zikorera ibintu bitandukanye mu Rwanda – nk’abakora ibikoresho bitandukanye byo mu mbaho n’ibyuma, imyenda, n’ibindi – ubusanzwe byatumizwaga mu mahanga, ni byo bizahabwa umwihariko mu guhabwa imfashanyo. Ibikorwa by’ubucuruzi bitanga umusaruro mwinshi bibarizwa mu nzego zahawe umwihariko nk’ishoramari mu buhinzi, inganda nto, hamwe n’abandi bakorera ibintu mu Rwanda ubusanzwe byatumizwaga hanze, barashishikarizwa gusaba iyo mfashanyo.
Inkomoko izigana ubushishozi dosiye z’abasaba imfashanyo hasuzumwa niba abasaba bujuje ibiteganywa n’Ikigo cy’ihererekanyamakuru ku myenda, kandi nibiba ngombwa izajya ibasura aho bakorera.
Ku bafite Ibigo by’ubucuruzi Bito n’Ibiciriritse bifuza gukorana n’Ikigega, bakomeza gusura urubuga rwa interineti hamwe n’imbuga nkoranyambaga by’Inkomoko kugira ngo babone ibisobanuro birambuye mu minsi iri imbere.
«Ni nk’igitonyanga mu nyanja, kandi turabizi ko hakenewe byinshi birenzeho, ariko iki Kigega kigamije gufasha Ibigo by’ubucuruzi Bito n’Ibiciriritse kuva muri ibi bibazo by’ubukungu, kubona ibicuruzwa cyangwa serivisi, kwitabira ikoranabuhanga, cyangwa kongera kubona abakiriya, abakozi, n’inyungu.»
Ikigega cy’ingoboka cy’Inkomoko kiri gutangizwa ku nkunga ya MasterCard Foundation.
Uramutse wifuza kumenya birambuye amakuru yerekeye Inkomoko no gukomeza kumenya amakuru agezweho ku bijyanye n’itangizwa ry’iki kigega, wasura imbuga za interineti zikurikira:
- Urubuga rwa interineti: inkomoko.com
- Facebook: https://www.facebook.com/inkomoko/
- Twitter: https://twitter.com/inkomoko
- Instagram: https://www.instagram.com/inkomoko/