Hospitality & Tourism

 I have a hospitality business and depend on tourism. How will I keep my business during a time when people are not traveling?

Answer: In Rwanda, tourism is an important sector. While travel to and from Rwanda by air or land is still prohibited as of May 5th, 2020, the Government of Rwanda and the Rwanda Development Board (RDB) are looking at ways in which to ease the burden on the tourism and hospitality industry.

As of May 4th, hotels and restaurants may now operate again, but they must close by 7:00 pm each day. They must also install hygiene stands so that customers and staff can wash their hands, or apply hand sanitizer when they enter. As with all businesses, all employees must wear a mask – and customers too! And always keep a distance.

Gyms, nightclubs, bars, churches, and other large gathering places will stay closed until further notice.

There are also initiatives like the Corona Action Rwanda initiative at www.coronaactionrwanda.rw. This initiative is not specifically for the hospitality industry, but it will provide both support and grants to organizations that apply by May 8th, 2020.

Finally, for companies who faced challenges in filing their annual returns and annual accounts due to the lockdown and measures put in place to contain the spread of COVID-19, to the office of the Registrar General in RDB period has been extended until 31st of July 2020.

Be Smart! If you are part of the tourism sector, make sure to stay up-to-date by following RDB for announcements on loans and other measures, as well as keeping in touch with your association, chamber and PSF so that you know what is available to your business.

For more information

https://www.newtimes.co.rw/business/government-commits-supporting-local-tourisms-recovery-post-covid-19

Amahoteri & Ubukerarugendo

Nkora ubucuruzi bwo mu rwego rw’amahoteri kandi bushingiye ku bukerarugendo. Ni gute ubucuruzi nkora buzakomeza gukora mu gihe abantu badakora ingendo ?

Igisubizo:Mu Rwanda, ubukerarugendo ni urwego rw’ingirakamaro. Mu gihe ingendo zo mu kirere no ku butaka ziva cyangwa zigana mu Rwanda zikibujijwe uhereye ku wa 5 Gicurasi 2020, Guverinoma y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) biri gusuzuma uburyo byakoroshya ingaruka iki cyorezo kigira ku rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteri.

Uhereye ku wa 4 Gicurasi 2020, amahoteri na resitora yemerewe kongera gukora ariko agomba gufunga saa moya z’umugoroba buri munsi. Zigomba kandi gushyiraho aho gukarabira ku buryo abakiriya n’abakozi babasha gukaraba intoki, cyangwa  hagakoreshwa umuti wo gusukura intoki igihe abakiriye binjiye muri hoteri na resitora.Nk’uko bigenda ku bikorwa byose by’ubucuruzi, abakozi bose bagomba kwambara agapfukamunwa ndetse n’abo bakira bakaza bakambaye! Bagomba kandi gusiga umwanya hagati yabo.

Inyubako zikorerwamo siporo ngororangingo, utubyiniro, utubari, kiriziya n’insengero n’ahandi hantu hateranira abantu benshi birakomeza gufunga kugeza igihe hatangiwe andi mabwiriza.

Hatangijwe kandi imishinga irimo gahunda yo guhangana n’icyorezo cya Korona virusi mu Rwanda wasanga ku rubuga www.coronaactionrwanda.rw. Iyi gahunda ntireba by’umwihariko urwego rw’amahoteri, ahubwo  izatanga inkunga n’impano ku bigobizazisaba uhereye ku wa 8 Gicurasi 2020.

Mu gusoza, amasosiyete y’ubucuruzi yagize ingorane mu gukora imenyekanisha rya buri mwaka na raporo y’ibaruramari ya buri mwaka kubera ingamba zo gufunga ibikorwa bitari iby’ingenzi n’ingamba zashyizweho mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19 yongerewe igihe kugeza ku wa 31 Nyakanga 2020 kugira ngo abe yabigejeje mu biro by’Umwanditsi Mukuru muri RDB.

Menya amakuru agezweho! Niba ubarizwa mu rwego rw’ubukerarugendo, menya amakuru yose agezweho ukurikirana ibishyirwa ku rubuga rwa RDB kugira ngo umenye amatangazo yerekeye inguzanyo n’izindi ngamba ndetse ukomeze gukorana bya hafi n’ishyirahamwe ubarizwamo hamwe na PSF kugira ngo ubashe kumenya amahirwe aboneka muri bizinesi ukora.