For information on COVID-19 in Rwanda, dial 114 toll-free.

UPDATE: Business Opening Measures, 4th May 2020

As of May 4th, 2020, can I return to work? What do I need to know and do?

Answer: The Government of Rwanda has begun the process of opening businesses in a slow and cautious way.

However, new measures as of May 4th, 2020, will help you to return to work. Just remember to follow the guidelines, keep checking this site and Government sites (see below) to stay up to date.

Specifically:

  • Public and private businesses can now resume working with essential staff. However, businesses must NOT have more than 50% of all employees at work – the shop, office or other place of work – at any time.
  • Employers must provide masks for all employees while they are at work. Masks are an important tool for keeping yourself and others safe and healthy.
    For the full guidelines on opening businesses, you can visit the official Government of Rwanda website and Guidelines starting May 4th. And for more to stay healthy, keep up to date with RBC, the Rwanda Biomedical Centre.

Be Safe! Follow the Government guidelines, wear your mask, wash your hands and keep hand sanitizer available, and do not work with more than 50% of your staff at the workplace. This will help to keep you, your employees, and your customers safe.

 

For more information

https://pbs.twimg.com/media/EXKummOWkAEF9wl?format=jpg&name=small

https://www.gov.rw/blog-detail/covid-19-cabinet-reviews-lockdown-measures-effective-may-4th-2020

AMAKURU MASHYA: Ingamba zikurikizwa mu gufungura bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi ku wa 4 Gicurasi 2020

Ese guhera ku wa 4 Gicurasi 2020, nshobora gusubira ku kazi? Ni ibiki ngomba kumenya no kwitwararika?

Igisubizo:Guverinoma y’u Rwanda yatangiye,mu bwitonzi kandi buhoro buhoro, gahunda yo gufungura ibikorwa by’ubucuruzi.

Ingamba nshya zitangira kubahirizwa ku wa 4 Gicurasi 2020 zizabafasha gusubira ku mirimo. Ibuka kubahiriza imirongo ngenderwaho ikurikira, ukomeze gusura uru rubuga  ndetse n’izindi mbuga za Guverinoma (reba ahakurikira) kugira ngo ukomeza kubona amakuru agezweho.

By’umwihariko:

  • Ibigo bya leta n’iby’abikorera bishobora noneho gutangira gukora byifashisha abakozi b’ingenzi. Icyakora, ibigo bibujijwe gukoresha abarenze 50% by’abakozi bose, haba mu iduka, mu biro cyangwa ahandi hose hakorerwa imirimo, igihe icyo aricyo cyose.
  • Abakoresha bagomba guha abakozi babo bose udupfukamunwa igihe bari mu kazi. Udupfukamunwa ni igikoresho cy’ingirakamaro mu kukurinda kwandura cyangwa kwanduza abandi maze mugakomeza kugira ubuzima buzira umuze.
IBYO USABWA GUKURIKIZA IBYO UGOMBA KWIRINDA
Kwambara agapfukamunwa igihe uri mu ruhame wirinda gukwirakwiza COVID-19 Kutavanaho cyangwa kumanura agapfukamunwa igihe uvuga, ukorora cyangwa witsamura
Kumarana agafukamunwa igihe kitarenze amasaha 6 Kutikora ku zuru cyangwa ku munwa igihe wambara agapfukamunwa
Kumesa agapfukamunwa mu mazi ashyushye  n’isabune nikamara kumuka, ugatere ipasi Kwirinda kugura agapfukamunwa ahantu hatemewe. Tuboneka no muri farumasi, supamaketi n’ahandi hantu hemejwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA)
Kwambara agapfukamunwa gakingiye izuru, umunwa n’akananwa Abakora udupfukamunwa batugurisha dufunitse. Birabujijwe kutwigera mbere yo kugura
Kugira nibura udupfukamunwa tubiri ukambara kamwe igihe wafuze/wameshe akandi Agapfukamunwa kambarwa n’umuntu umwe gusa

Ukeneye kumenya amabwiriza yerekeye gukomorera bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi, ushobora gusura urubuga rwa Guverinoma y’u Rwanda n’Amabwiriza akurikizwa uhereye ku ya 4 Gicurasi. Kugira ngo ukomeze kugira ubuzima bwiza kandi wirinda, kurikira buri gihe inama zitangwa na RBC, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima.

Irinde! Kurikiza amabwiriza yashyizweho na Guverinoma, ambara agapfukamunwa, karaba intoki kandi uhorane umuti wo gusukura intoki kandi ntukoreshe abarenze 50% by’abakozi ufite ku kazi aho ukorera. Ibi bizagufasha wowe n’abakozi bawe, ndetse n’abakugana kwirinda kwandura no kwanduza abandi