Ese nakora iki ko bitanyoroheye kwishyura imisoro, mu gihe ubucuruzi bwanjye bucumbagira muri ibi bihe bya KOVIDI-19? Nari kuzayishyura ku itariki ya 31 Werurwe, ariko simbishoboye!
Igisubizo: Wigira ubwoba! Leta y’u Rwanda yiteguye gufasha abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse muri iki gihe. Ikigo Gishinzwe Imisoro n’Amahoro kirimo gutanga serivisi zacyo hafi ya zose hifashishijwe interineti kugira ngo kibafashe gukomeza kwirinda, kibarinda kugendagenda kandi musabwa kuguma mu rugo.
Mushobora kujya kuri uru rubuga https://www.rra.gov.rw/ kugira ngo mubone amakuru yose mukeneye cyangwa musobanuze ibijyanye n’ubucuruzi bwanyu buciriritse.
Dore ibindi nanone mukwiriye kumenya:
Kuva ku itariki ya 18 Werurwe, igenzura ry’imisoro ryabaye risubitswe byibura mu gihe cy’iminsi 30, keretse niba hari gahunda y’ubugenzuzi yari isanzwe yarateguwe mu bucuruzi bwawe.
Abacuruzi baciriritse bemerewe gusubizwa TVA. Bivuze ko TVA yari isanzwe isabwa abacuruzi baciriritse bazayisubizwa mu rwego rwo kubafasha kongera kwiyubaka.
Mbere y’uko havuka ikibazo cya KOVIDI-19, kumenyekanisha imisoro byari biteganyijwe gukorwa bitarenze tariki ya 31 Werurwe 2020. Ariko hashingiwe ku makuru ya virusi hamwe n’amabwiriza ajyanye no kuguma mu rugo, byimuriwe ku itariki ya 31 Gicurasi 2020.
Igihe ntarengwa cyahawe abasoreshwa bafite ubucuruzi buto n’ubuciriritse kugira ngo bagaragaze umusoro, cyongeweho ukwezi kumwe. Byitezwe ko abo basoreshwa bagaragaza umusoro ku nyungu no kuwishyura bitarenze itariki ya 30 Mata 2020.
The Government will give more guidance in May, when we all know more about the global pandemic, and how it will affect small and medium businesses here in Rwanda. But be assured that the Government is doing all possible to be sure that businesses have ways in which to deal with taxes in a way that is logical when many have had to shut in order to keep everyone safe.
Mu kwezi kwa gatanu, Leta y’u Rwanda izatanga andi mabwiriza bitewe n’amakuru mashya tuzaba dufite ku bijyanye n’ingaruka icyorezo cya KOVIDI-19 kizaba cyagize ku bucuruzi buciriritse mu gihugu. Leta ikaba yongeye kwizeza abacuruzi ko iriho ikora ibishoboka byose kugira ngo gahunda y’itangwa ry’imisoro n’amahoro izabe nta mucuruzi uhutajwe, mu gihe bizaba bigaragara ko ubucuruzi bwe bwadindijwe n’amabwiriza ya “Guma mu rugo”.
Komeza kwirinda! Murashishikarizwa gukurikirana amakuru yose yabagirira akamaro mu bucuruzi bwanyu buto n’ubuciriritse, kugira ngo budahagarara bitewe n’iki gihe kitoroshye turimo. Mukomeze kubungabunga ubuzima bwanyu!
Question: What can I do if I am having trouble paying my taxes while my business suffers during COVID-19? I was supposed to pay by 31st March, but I can’t!
Answer: Do not fear! The Government of Rwanda is taking action to help small and medium businesses right now. The Rwanda Revenue Authority is offering most services online – to keep you safe, and to keep you from having to move during a time when it is important to stay at home.
Go to https://www.rra.gov.rw/ to learn more and to request support for your small business.
Here is what else you need to know:
- As of March 18, tax audits are on hold for at least 30 days, unless your business has a desk audit that was previously planned.
- Small and medium businesses are now allowed a VAT refund. This means that VAT, which is normally charged to businesses on small and medium businesses, will be refunded to help with cash flow.
- Before COVID-19, the date for financial statements certification was March 31st, 2020. At this time, given what is known about the virus and current lockdown, these statements will be required on May 31st, 2020.
- The deadline for “small and medium-sized taxpayers” to file their taxes has been extended by one month. These taxpayers will be expected to file the tax returns and pay the amount of corporate income tax by 30 April 2020.
The Government will give more guidance in May, when we all know more about the global pandemic, and how it will affect small and medium businesses here in Rwanda. But be assured that the Government is doing all possible to be sure that businesses have ways in which to deal with taxes in a way that is logical when many have had to shut in order to keep everyone safe.
Be Safe! Make sure you find out about the benefits to your small or medium business when it comes to taxes, to help you keep your business afloat during these difficult times. And stay healthy!
Reference: Rwanda: Extended Tax Return Deadlines (COVID-19)
Ministry of Trade and Industry: COVID-19 Impact to Trade & Industry: A Recap of Government Mitigation to Businesses. 21st April 2020.