Ni iki ngomba kumenya ku byerekeye ingendo zikorerwa mu Rwanda guhera ku wa 4 Gicurasi 2020? Ni gute najya ku kazi nizeye umutekano?

Ni iki ngomba kumenya ku byerekeye ingendo zikorerwa mu Rwanda guhera ku wa 4 Gicurasi 2020? Ni gute najya ku kazi nizeye umutekano?

Igisubizo:Buhoro buhoro, Abanyarwanda batangiye batangiyegusubira ku mirimo no gukorera ingendo imbere mu ntara no mu mujyi wa Kigali. Ingendo hagati y’intara no hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe. Gutwara abantu n’ibintu ni kimwe mu bintu by’ingenzi bifasha abantu mu ngendo bakora bajya cyangwa bava ku mirimo kandi birakwiye gukurikiza amabwiriza yashyizweho na Guverinoma kugira ngo bakomeze kugira ubuzima buzira umuze.

Nubwo hari abatajya bakoresha uburyo bworoshya ingendo rusange nko gutega za bisi nini n’into cyangwa ngo bakoreshe ibinyabiziga byabo mu ngendo bakorera mu ntara zitandukanye imbere mu gihugu,  bisi nini n’into zongeye gutwara abagenzi mu gihe za moto zo zitari zemererwa gutwara abagenzi.

Kugira ngo twirinde igihe duteze za bisi, tugomba gukurikiza amabwiriza yerekeye intera hagati y’umuntu n’undi igihe dutonze umurongo dutegereje kwinjira muri bisi. Iyo uhuye n’umuntu wanduye ashobora nawe kukwanduza ni yo mpamvu dukwiye gushyira intera hagati yacu n’abo duhura nabo. Rimwe na rimwe, abagenzi bakorerwa igenzura mbere yo kwinjira muri bisi. Impinduka nshya ni uko buri ntebe muri bisi iriho akamenyetso kerekana aho wemerewen’aho utemerewe kwicara. Wemerewe kwicara ku ntebe ziriho akamenyetso ‘“check”k’icyatsi kibisi ariko ntiwemerewe kwicara ahari akamenyetso gatukura “X.”

Bisobanuye ko imyanya yicarwamo muri bisi nini n’into yabaye mike kurusha uko byari bimenyerewe.

Igihe uri mu ruhame cyangwa uri ku kazi kawe, ibuka kwambara agafukamunwa, gukaraba intoki buri gihe no gukaraba umuti usukura intoki.

= Yego, icara aha!

= Oya, wikwicara aha!

Niba utega imodoka zitwara abagenzi muri rusange, menya ibiciro by’ingendo n’andi mafaranga yishyurwa. Wabisanga kuri RURA, haba ku rubuga rwayo www.rura.rw  no kuri Twitter (@RURA_RW). Zirikana ko ibiciro by’urugendo biri hejuru y’ibyakurikizwaga mbere y’uko icyorezo cyaduka maze ubiteganye mu ngengo y’imari. Urugero: niba usanzwe wishyura 260 Frw kuva Kacyiru ujya Nyabugogo, ubu uzajya wishyura 365 Frw. Kugenzura ikiguzi cy’urugendo bizagufasha kutishyura menshi bityo uhore witeguye kwishyura umubare w’amafaranga usabwa.

Bungabunga ubuzima bwawe!Kubahiriza intera hagati y’abantu, kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki no kwicara mu ntebe ziriho akamenyetso k’icyatsi kibisi igihe uteze bisi. IRINDE kujya mu kivunge ku bw’umutekano wawe ndetse n’uw’abandi. Twese hamwe, duhanye intera hagati yacu, buri wese ashobora kubungabunga ubuzima bwa mugenzi we!

Transport

Question: What do I need to know about traveling in Rwanda as of May 4th, 2020? How can I safely get to work?

Answer: Slowly but surely, Rwandans are getting back to work and moving around their provinces and City of Kigali. No public transport between provinces and between Provinces and City of Kigali. Public transportation is an important part of getting to and from work, and it is important to follow the Government guidelines to stay healthy.

While you may not use public transportation – buses, minibuses or even your own vehicle – between different provinces in the country, buses and minibuses have started to accept passengers once again. Moto taxis are also not yet permitted to take passengers.

To be safe on buses, respect social distancing guidelines when waiting in line to get on the bus. Contact with an infected person can cause YOU to be infected too, and so distance is important. In some cases passengers will also be screened before they can get on to the bus. What is more, each seat in the bus is marked with a “check” or an “X”. You may sit in those seats marked with a green “check” but NOT in those marked with a red “X.”

This means that there are fewer places than normal on buses and minibuses.

And just like any time you are in public or at your work, remember to wear a mask, wash your hands constantly, or use hand sanitizer.

 

If you take public transportation, be informed of fees and charges, too. You can find these through RURA, both on their website (rura.rw) and on Twitter (@RURA_RW). Mind that fees and charges are higher than they were before the pandemic began, and be sure to include this in your budget. For example, if you used to pay 260 RWF to go from Kacyiru to Nyabugogo, you will now pay 367 RWF. Checking the cost will help you from paying too much, and keep you prepared for the amount you will need.

Be Healthy! Social distance, wear a mask, wash your hands and sit in the seats marked with a green check mark when taking the bus. DO NOT gather in a crowd for yourself and for others’ safety. Together – but safely distant – we can keep each other healthy

For more information:

https://www.newtimes.co.rw/news/new-measures-rolled-out-ensure-social-distancing-public-buses

https://en.igihe.com/news/article/rura-introduces-new-public-transport-fares

https://www.newtimes.co.rw/news/new-measures-rolled-out-ensure-social-distancing-public-buses