Twiteze Imbere Campaign - SME Response Clinic Business Awards

Amategeko n'amabwiriza

Aya Mategeko n’Amabwiriza ni yo akurikizwa mu gihe abantu bitabira irushanwa rizatangirwamo “Ibihembo bihabwa ibigo by’ubucuruzi byatoranyijwe na SME Response Clinic. Kwifatanya muri iri rushanwa bisobanuye ko wemeye ibintu byose bikubiye muri aya Mategeko n’Amabwiriza. Niba utemeye ibisabwa byose, ntugomba kwitabira iri rushanwa kandi ikigo cy’ubucuruzi uzaba wahisemo ntabwo kizatsindira ibihembo. 

1. IGIHE IRUSHANWA RIZABERA: Itariki yo gutangira gutanga amazina ni kuva kuwa 18/03/2021 saa 8:00 AM (Isaha ya Kigali) kugeza tariki 04/04/2021 saa 11:59 PM (Isaha ya Kigali). Amazina y’ibigo azoherezwa nyuma y’igihe cyavuzwe ntazakirwa. 

2. KWITABIRA: Sura urubuga www.smeresponse.clinic/ibihembo, wandike izina ryawe, imeri, na nomero ya terefoni. Andika izina ry’ikigo cy’ubucuruzi gito uha amahirwe kurusha ibindi, andika uburyo umuntu yabavugisha, vuga icyiciro icyo kigo kibarizwamo, wongereho impamvu ugiha amahirwe, kandi uvuge niba wemera gukurikiza ibisabwa byose, ndetse niba wemera ko SME Response Clinic yazakuvugisha ku byerekeye ubu bukungurambaga cyangwa n’ikindi gihe. Nyuma ukanda kuri “Ohereza”.Wemerewe kohereza amazina y’ibigo agera kuri atatu – rimwe kuri buri cyiciro. 

3. ABEMEREWE: Abantu bose, hatitawe ku myaka yabo, bemeranya n’ibigenga iri rushanwa bakaba batuye mu Rwanda. Gutsindira ibihembo bisaba ko icyo kigo cy’ubucuruzi cyatowe kigomba kuba gifite abakozi bari hagati y’umwe n’ijana. 

4. Ntacyo usabwa kwishyura ngo winjire mu irushanwa. 

5. IBIHEMBO: Hazahembwa uzatsinda umwe muri buri cyiciro. Reba urutonde rw’ibyiciro hasi aho.

5.1. Ibigo by’ubucuruzi byashinzwe n’abagore | Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda + Serivisi z’ubujyanama mu bijyanye n’ubucuruzi

  • Kuba ikigo cyahawe amajwi ahagije mu buryo bwuzuye
  • Kuba cyarashinzwe, ari umutungo cyangwa gicungwa n’umugore umwe cyangwa benshi
  • Kuba cyanditswe nk’ikigo cy’ubucuruzi gikorera mu Rwanda
  • Kuba kigira uruhare rugaragara mu buzima bw’abaturage b’aho gikorera

5.2. Ikigo cy’ubucuruzi kigitangira cyangwa ikigo cyo guhanga udushya | Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda + Serivisi z’ubujyanama mu bijyanye n’ubucuruzi 

  • Kuba ikigo cyatoranijwe mu buryo bwuzuye
  • Kuba cyanditswe nk’ikigo cy’ubucuruzi gikorera mu Rwanda
  • Kuba kimaze imyaka ibiri gikora cyangwa itagezeho
  • Kuba kigira uruhare rugaragara mu buzima bw’abaturage b’aho gikorera

5.3. Ikigo cy’ubucuruzi gisanzwe gikora | Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda + Serivisi z’ubujyanama mu bijyanye n’ubucuruzi 

  • Kuba ikigo cyatoranijwe mu buryo bwuzuye
  • Kuba cyanditswe nk’ikigo cy’ubucuruzi gikorera mu Rwanda
  • Kuba kimaze imyaka irenga ibiri gikora
  • Kuba kigira uruhare rugaragara mu buzima bw’abaturage b’aho gikorera

Utanga izina ry’ikigo cy’ubucuruzi agomba gutanga nomero za terefoni abarizwaho n’amakuru arambuye akwiye ajyanye n’aderesi ye. 

6. Utanga izina ry’ikigo agomba gukora ibishoboka byose agatanga uburyo bwose bushoboka umuntu yavugishamo n’aho giherereye, kugira ngo abone kwinjira mu irushanwa.

7. GUHITAMO IBIGO BY’UBUCURUZI BYATSINZE: Abazatsindira ibihembo bazabimenyeshwa mu byumweru bibiri nyuma yo gufunga irushanwa bizakorwa kuwa 4 Mata 2021 saa 11:59 PM. Abatsindiye ibihembo bazatangazwa mu bitangazamakuru ku mugaragaro. Abazemezwa burundu ko batsinze ni abazaba batoranyijwe binyuze kuri fomu y’irushanwa.

8. Ikigo cy’ubucuruzi kizatsinda kizabimenyeshwa hifashishijwe uburyo buzaba bwatanzwe cyabonekaho. Mu gihe uwatsinze adashoboye kuboneka cyangwa ngo yitabe kugira ngo atangaze uburyo yashyikirizwa igihembo cye, mu gihe kitarenze iminsi itatu, hazatoranywa undi. 

9. KWAMAMAZA N’AMAKURU BWITE: Utanga izina ry’ikigo n’utsindira igihembo bemeye kugira uruhare rushyize mu gaciro mu kwamamaza ibikorwa bijyanye n’iri rushanwa, kandi ko abateguye iri rushanwa bashobora kuzakoresha amazina, amafoto, ndetse n’ibyo yatangaje kuri iri rushanwa hamwe/cyangwa n’igihembo yagenewe, mu rwego rwo kwamamaza mu bitangazamakuru ibyo ari byo byose ku isi hose nta nteguza itanzwe ndetse nta n’amafaranga yishyuwe.

10. Abategura iri rushanwa bazifashisha amakuru bwite y’abazitabira iri rushanwa n’abatoranywamo abatsinda mu rwego rwo kuyobora irushanwa no gutanga igihembo. 

11. Abategura irushanwa bafite uburenganzira bwo guhagarika cyangwa guhindura imiterere y’iri rushanwa cyangwa aya Mategeko n’Amabwiriza igihe cyose havutse impamvu zirenze ubushobozi bwabo. 

12. Kohereza amazina y’ibigo by’ubucuruzi bigomba kubahiriza aya Mategeko n’Amabwiriza. Ikigo cyose cyanditswe hadakurikijwe ibisabwa byose gifatwa nk’ikitaranditswe kandi nta gihembo gitangwa hashingiwe kuri iryo yandikwa. Abategura iri rushanwa bafite uburenganzira busesuye bwo kugenzura niba hari uwinjiye mu irushanwa atabyemerewe no gukuramo uwagiye mu irushanwa atabyemerewe cyangwa yarenze ku Mategeko n’Amabwiriza.

13. Icyemezo cyafatwa n’abategura iri rushanwa mu bintu ibyo ari byo byose (hakubiyemo ibihembo) ni ntayegayezwa kandi nta biganiro biteganyijwe kuri icyo cyemezo.

14. Uretse gusa mu gihe habayeho urupfu cyangwa gukomereka ku mubiri bitewe n’uburangare bw’abategura irushanwa mu gihe cyose byemewe n’itegeko, naho ubundi baba abategura irushanwa, abayobozi, abakozi cyangwa abahagarariye abategura irushanwa ntibabiryozwa (byaba biturutse ku makosa mato, amakosa ashingiye ku masezerano cyangwa andi makosa ayo ari yo yose):

14.1. Igihombo icyo ari cyo cyose, ukwangirika cyangwa ibikomere byawe cyangwa iby’undi muntu cyangwa umutungo wawe cyangwa uw’undi muntu bifite aho bihuriye n’irushanwa cyangwa igihembo (harimo kubigeza ku watsinze cyangwa imikoreshereze yabyo) bitewe n’impamvu iyo ari yo yose; cyangwa 

14.2. Ugutakaza inyungu mu buryo ubwo ari bwo bwose, kutongera gukoresha, gutakaza amahirwe cyangwa kugira ibihombo ibyo ari byo byose byo mu rwego rw’ubukungu cyangwa ibishobora kuzavuka nyuma hatitawe ku cyabiteye cyangwa uko byagenze.

15. ITEGEKO RIGENGA IRI RUSHANWA N’INKIKO ZIKEMURA IBIBAZO BIJYANYE NA RYO: Uzirikane ko aya Mategeko n’Amabwiriza agengwa n’amategeko yo mu Rwanda. Ibi bisobanuye ko niwinjira mu irushanwa, amakimbirane cyangwa ukutumvikana bikomoka cyangwa bifitanye isano na ryo bizakemurwa hisunzwe amategeko yo mu Rwanda. Wowe kimwe n’utegura iri rushanwa mwemeye ko inkiko zo mu Rwanda zizagira ububasha busesuye bwo gukemura amakimbirane yose cyangwa ukutumvikana kose mu bijyanye n’iri rushanwa.

16. UMWUKA URANGA IRUSHANWA: Mu gihe wagerageza guhungabanya ubudakemwa cyangwa imigendekere myiza y’iri rushanwa, hakubiyemo ubujura cyangwa ukoresha uburiganya mu buryo ubwo ari bwo bwose, abategura irushanwa bafite uburenganzira bwo kugukura mu irushanwa, kuregera indishyi z’akababaro n’ubwo kugukumira mu yandi marushanwa azakurikira.

17. AHABARIZWA AMAKURU: Niba hari icyo ushaka gusobanuza kuri iri rushanwa, wakwandikira Musa Kacheche kuri aderesi musa.kacheche@consumercentrix.ch.