Hitamo ibigo by’ubucuruzi bito uha amahirwe yo gutsindira ibihembo bitangwa na SME Response Clinic! Ibihembo bigenewe Ibigo by’ubucuruzi bito mu byiciro bikurikira:

  • Ibigo by’ubucuruzi byashinzwe n’abagore cyangwa biyoborwa nabo.
  • Ibigo by’ubucuruzi bikiyubaka cyangwa bifite udushya (bimaze imyaka ibiri cyangwa munsi yayo bikora).
  • Ibigo by’ubucuruzi bimaze gukomera (bimaze imyaka irenga ibiri bikora).

Abazatsinda bazahabwa igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe (1,000,000) yakwifashishwa mu bucuruzi bwabo, hakiyongeraho guhabwa serivisi z’ubujyanama n’inzobere mu bijyanye n’ubucuruzi. Icyiciro cy’ubucuruzi buzatsinda ku mwanya wa kabiri kizahabwa inkunga yo gukurikirana amahugurwa atangwa n’Ikigo Nyafurika Kigamije Guteza Imbere Imiyoborere (AMI), yiswe “Komeza Utere Imbere – Survive to Thrive”.

Wemerewe gutanza amazina atatu y’ibigo by’ubucuruzi – izina rimwe kuri buri cyiciro. By’umwihariko turifuza ko mutugezaho amazina y’ibigo by’ubucuruzi bito bikorera mu mijyi mito n’iminini mu gihugu.

SOMA AMATEGEKO N’AMABWIRIZA

Waba ukeneye ibindi bisobanuro?

Niba hari ibyo wifuza kubaza cyangwa ukeneye andi makuru, andikira musa.kacheche@consumercentrix.ch cyangwa wandikire Emile Ndayambaje, Umuyobozi ushinzwe ihererekanyamakuru muri AFR kuri emile@afr.rw.