JASIRI Investor Program for Rwanda Entrepreneurs irahamagarira kwitabira amahugurwa ateganyijwe ya Talent Investor Program.

JASIRI, umuryango ugamije kurwanya ubukene mu Rwanda no muri Kenya,  urahamagara abashaka kwitabira amahugurwa ya wo ya Talent Investor Program. Ayo mahugurwa amara umwaka aterwa inkunga  n’uyu muryango ahabwa ba rwiyemezamirimo bafite ubushobozi bwo mu rwego rwo hejuru akabafasha kunguka ibitekerezo no kubyemeza, gutunganya ibikorwa mbonera, no kugeza ku ishyirwaho ry’ibigo by’ubucuruzi binyuze mu nzira yo kwinjira ku isoko. JASIRI igamije kurwanya ubukene ishora amafaranga mu bikorwa byo kurera no guha ubushobozi ba rwiyemezamirimo bafite gahunda n’abayobozi bafitiye sosiyete akamaro ibafasha kwihutisha ihangwa ry’imirimo ikomeye kandi ishimangira indangagaciro n’imyitwrire y’abayobozi ikwiye. JASIRI iterwa inkunga na Allan and Gill Gray Philanthropy.

Abazemererwa kujya muri  ayo mahugurwa bazajya bakurikira mu buryo bw’ikoranabuhanga amahugurwa mu byerekeranye n’ubumenyi bw’ingenzi mu bijyanye no kwiyemeza gukora imirimo mu bihugu batuyemo kuva muri Werurwe kugeza muri  Gicurasi 2021. Muri Kamena 2021, abazitabira amahugurwa bazaza ku cyicaro cya JASIRI i Kigali aho bazaherwa amahugurwa ku bikorwa binyuranye binyuze mu byiciro  binyuranye by’amahugurwa birimo inyurabitekerezo, gukora amatsinda,  amahugurwa y’igihe kigufi ku bijyanye no guhanga udushya,   ibikorwa byo gucukumbura, n’icyiciro cyo kwemeza ibitekerezo runaka. Nyuma y’amahugurwa ku cyiciro cyo kwemeza ibitekerezo runaka, amatsinda azatangira icyiciro cy’amahugurwa ajyanye no gushyiraho ibikorwa by’ubucuruzi kizamara amezi 9 ugereranyije kandi muri icyo cyiciro amatsinda azareba ibicuruzwa byayo biberanye n’isoko noneho asabe inkunga y’imigabane. Muri iki cyiciro, abitabiriye amahugurwa bazahabwa serivisi zo mu rwego rw’umwuga zitanga ubufasha mu rwego rw’imari, urw’amategeko, urw’ubuyobozi, ur’imicungire y’abakozi, urw’itegurwa ry’imitunganyirize y’imirimo, n’ubufasha mu bijyane n’ikoranabuhanga mu ihanahanamakuru (IT).

Binyuze muri iyi gahunda, abazitabira amahugurwa bazahabwa ibi bikurikira:

  • Amafaranga y’urugendo rugana i Kigali
  • Amadolari 250 ya buri kwezi y’icumbi, kurya,n’ubwishingizi bw’ubuzima.
  • Mu cyiciro cyo kwemeza, buri tsinda rizagenerwa ingengo y’imari ingana n’amadolari 3000 yo gushyiraho ibikorwa mbonera no kubigerageza.
  • Mu cyiciro cyo gushyiraho ibikorwa by’ubucuruzi , hazatangwa amadolari 1000 buri kwezi. Buri tsinda rizahabwa imfashanyo y’amadolari 7000, aziyongeraho amafaranga y’ikinyuranyo yasigaye ku ngengo y’imari yo kwemeza atarakoreshejwe akazakoreshwa mu gushyiraho ibikorwa by’ubucuruzi.
  • Amafaranga y’urugendo kuva i Kigali kugera i Nairobi azahabwa ba rwiyemezamirimo bashinga ibigo by’ubucuruzi bahisemo gushyira imishinga yabo mu gihugu cya Kenya.

Amatsinda akimara kugera ku bikorwa biberanye n’isoko, ba rwiyemezamirimo bashobora  gusaba kongererwa igishoro cyo mu rwego rw’imigabane.

Kugira ngo babashe kwemererwa kujya muri aya mahugurwa, abifuza kuyajyamo bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ubyifuza afite impamyubumenyi yo mu rwego rwa A0 yahawe na kaminuza yemewe
  • Kuba afite imyaka 25- kugeza kuri 35
  • Kuba afite uburambemu rwego rw’ibyo akora
  • Kuba afiteamateka mu bikorwa byo kuba rwiyemezamirimo
  • Kugira ubushake bwo kwiga uburyo bwo gutekereza, kwemeza, gukora ibikorwa mbonera, no gushyiraho ibikorwa by’ubucuruzi bijyanye n’isoko.
  • Kugira ubushake bwo guhura n’abafatanyabikorwa bafatanyamu gushinga ibigo by’ubucuruzi.
  • Kuba ari umunyarwanda cyangwa umunyakenya.
  • Kugira ubushake bwo kurangiza amahugurwa y’umwaka wose aterwa inkunga na Talent Investor program mu buryo buhoraho.
  • Kugira ubushake bwo kujya i Kigali mu Rwanda mu gihe cy’amezi 3 mu gice cy’amahugurwa akorwa abantu bacumbitse ahazakorerwa amatsinda no gukomereza igice gisigaye cy’amahugurwa y’umwaka wose mu Rwanda cyangwa muri Kenya.

Niba ushaka kwiyandikisha kuri iyi gahunda, kanda kuri : APPLY

Niba ukeneye andi makuru, sura urubuga rwa : JASIRI Talent Investor Prospectus cyangwa wandikire ikigo  wifashishije imeyili enquiries@JASIRI.org

JASIRI Investor Program for Rwanda Entrepreneurs seeks applicants

JASIRI, an organization focused on tackling poverty in Rwanda and Kenya, is seeking applicants for its upcoming Talent Investor Program. The one-year, fully funded program is available to high potential entrepreneurs and will aid participants in idea generation, validation, prototyping, and then through the process of market entry all the way to venture creation. JASIRI aims to attack poverty by investing in, nurturing, and empowering responsible entrepreneurs and leaders who benefit society by helping to accelerate meaningful employment creation while embodying the values and behaviors of ethical leadership. JASIRI is supported by the Allan and Gill Gray Philanthropy.

Successful applicants will participate in online training about entrepreneurship essentials in their country of residence from March-May 2021. In June 2021, participants will then come together in person at the JASIRI residence in Kigali where they will go through different phases of the program including induction, team formation, innovation bootcamps, the prospecting process, and the idea validation stage. Following the validation stage, teams will begin the venture creation phase, which will last for approximately 9 months and during which teams will find their product market fit and apply for a round of equity funding. Throughout this phase, participants will have access to professional services that aid in financial, legal, administrative, human resources, organizational design, and IT support.

Through the program, participants will receive the following:

  • Transportation to Kigali
  • A monthly stipend of $250 including accommodations, meals, and health insurance.
  • In the validation stage, each team will receive a $3000 budget for prototyping and testing.
  • During the venture creation stage, a $1000 monthly stipend Each team will receive a $7000 cash grant, plus the balance of any unspent validation budget, for venture creation.
  • Transportation from Kigali to Nairobi for founders choosing to establish their ventures in Kenya.

As soon as the teams have achieved product-market fit, they may apply for further equity funding.

To qualify for the program, interested participants must meet the following requirements:

  • A Bachelor’s degree from an accredited university
  • Age 25-35
  • Significant experience in your field/sector
  • A demonstrable history of entrepreneurial action
  • A desire to learn how to ideate, validate, prototype, and formalize market-creating ventures.
  • A desire to meet equally ambitious co-founders.
  • Must be a citizen of Rwanda or Kenya.
  • Willingness to complete the one-year fully funded Talent Investor program on a full-time basis.
  • Willingness to travel to Kigali, Rwanda for 3 months for the residential part of the program where teams are formed, and to continue with the remainder of the one-year full-time program in either Rwanda or Kenya.

To apply for the program, click on the link: APPLY

For more information, visit: JASIRI Talent Investor Prospectus or contact via email at enquiries@JASIRI.org